Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all 2000 articles
Browse latest View live

Gisubizo na Rehoboth Ministries bagiye kwifatanya na Upend choir mu gitaramo cy’amateka

$
0
0

Korali Upendo ikorera umurimo w’Imana mu itorero EENR rya Kimisagara yateguye  igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana aho izaba iri kumwe na Gisubizo Ministries ndetse na Rehoboth Ministries,ni Kuri iki cyumweru tariki 2 Ukwakira 2016 .

Uretse kandi aba baririmbyi,iyi korali yatumiye  Bishop Dr Masengo Fidele nk’umuvugabutumwa w’uyu munsi.

Icyo gitaramo kizaba ku cyumweru kuva saa munani z’amanywa kibere Kimironko ku itorero Foursquare Gospel church nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Hosea Eric NDUNGUTSE umujyanama wa korali Upendo akaba na Perezida w’urubyiruko rwa EENR mu Rwanda, ndetse akaba yarayoboye iyi korali kuva muri 2006 kugeza muri 2010.

Korali Upendo kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 46, yatangiye ivugabutumwa ryo kuririmba mu mwaka w’2000 ubwo yari iyobowe n’uwitwa Albert Gisoda, wakurikiwe na Esther Marikiya waje gusimburwa na Hosea Eric Ndundutse, haza kujyaho Kega Aimee, asimburwa na Espoir Ngabo, ubu bakaba bari kuyoborwa na Aimable Rutabara.

Korali Upendo yagiye ikora ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa, birimo gusura amatorero atandukanye mu Rwanda ariko cyane cyane bakibanda cyane ku biterane byabo ndetse n’ibyo batumirwagamo. Muri 2007 nibwo korali Upendo yakoze album yabo ya mbere yitwa “MFITE IBYIRINGIRO”.
Itorero EENR ari naryo korali Upendo ibarizwamo, mu magambo arambuye bivuga “Eglise Evangelique de la bonne Nouvelle au Rwanda”, rikaba rikorera mu ntara zitandukanye mu Rwanda. Mu mujyi wa Kigali iri torero rikorera i Kanombe munsi y’ikibuga cy’indege ndetse rigakorera n’i Kimisagara ku Ntaraga.

Korali Upendo

Hosea Eric Ndungutse wabayeho umuyobozi wa Korali Upendo

Korali Upendo

Abaririmbyi ba Korali Upendo yiganjemo urubyiruko

Korali Upendo

Korali Upendo


ADEPR Gatenga: Bagiye kumara iminsi 7 mu giterane cy’amasengesho kizitabirwa n’amakorali akomeye muri Kigali

$
0
0

Kuri iki  cyumweru  tariki  ya 2 Ukwakira 2016 ku mudugudu wa  ADEPR Gatenga, haratangira igiterane cy’amasengesho arimo  kizamara iminsi 7. Iki giterane ni kimwe mu bigiy guhuza amakorari akomeye hano mu mujyi wa Kigali kuko kizagaragaramo amakoraliatandukanyekandi azwi cyane ndetse anafite abakunzi batari bake muri uyu mujyi wa Kigali.

Nguyu Umushumba wa ADEPR Gatenga Rev.Past  Alphonse Karangwa

Nguyu Umushumba wa ADEPR Gatenga Rev.Past Alphonse Karangwa

Muri aya makorarli harimo korali Jehova Jireh,Gibeyoni,Impanda ,Besareli,New Melody Choir,Holy Nation n’abandi.Mu kiganiro  Umushumba wa paruwasi ya Gatenga Rev.Past  Alphonse Karangwa yahaye Isange.com yavuze ko iki giterane kitezweho umusaruro ufatika mu mibereho y’abakiristo no mu buryo bw’Umwuka , aho abakristu bazasenga biyiriza ubusa , ndetse  bagasabana n’Imana mu buryo bukomeye , bakayisaba kugira  ibyo ihindura mu mibereho y’abakiristo bazaba baturutse imihanda yose baje mur’iki kigiterane mu gihe cy’iminsi 7 .

Naho Pastor Bwate David ,umuyobozi w’uyu mudugudu wa Gatenga we yijeje abazitabira iki giterane ko bazahembuka bikomeye kandi ko bazahakura ububyutse budasanzwe  muri iki giterane.Yakomeje avuga k

Past Bwate David Umubozi w'umudugudu wa Gatenga

Past Bwate David Umubozi w’umudugudu wa Gatenga

andi ko iki ari cyo gihe ngo abakristu bahagurukire kwegera Imna bidasanzwe.

Uretse amakorali kandi ,iki giterane kizaba kirimo abavugabutumwa batandukanye , kandi hazagaragara mu bihe bitandukanye  nka : Rev. Pastor Ngamije Viateur, Pastor Zigirinshuti Michel, Ev. Mafubo Esther, Pastor Bernard, Ev.Cyprien, Ev. Emmanuel Habanabakize, Ev. Niyonzima Vincent, Ev.Donatha, Ev.Rachel, Ev. Ntakiyimana Vedaste.

 

 

Amahano: Muri USA, Barasambanya imbwa, ihene n’amafarasi.

$
0
0

Agahomamunwa: Byemewe n’amateko mu bihugu bimwe na bimwe.

Jennifer LeClaire ati: “Kuryamana n’inyamaswa ni ishyano, ndumirwa cyane iyo mbonye  mubice bimwe na bimwe byo muri Leta zunze Ubumwe Z’Amerika, no mu bice bindi by’isi, iyi migirire yemewe n’amategeko.”

Amarorerwa y’abantu baryamana n’inyamaswa arimo kugenda yongera umurego uko bukeye muri USA, no mu bindi bice by;isi, Ibi nigeze kubivugaho muri 2014, none ubu mu binyamakuru biragaragara ko izo nkuru ziyongera cyane.” Muri uku kwa munani gushize ho inkuru zazanye umuvuduko  w’umuranduranzuzi.( Fast and furious).Nko mu kinyamakuru City News, haravugwa iby’abagore batatu n’umugabo bagiye muby’amashusho y’urukozasoni akoreshwa abana, hamwe n’ibyo gusambanya inyamaswa.Great Falls Tribune iratangaza umugabo ushinjwa nawe ibyo gusambanya inyamaswa, muri Michigan.Muri Australia, ni umugore ubishinjwa, akaba yaranabyemeye.Undi mugabo muri Mississipi yarezwe gusambanya imbwa ye mu gihe muri Georgia ho  hari ufunzwe ashinjwa gusambanya ihene; Undi mugabo nawe ubu ari imbere y’ubutabera nyuma yo gusambanya ifarasi ntoya akabifata kuri Video.

Ubu muri iki gihe Google mu kanya k’amasegonda ikwereka inkuru 76.300 zerekeranye no gusambanya inyamaswa  ugereranyije na 1530  zabonekaga mu myaka ibiri yonyine ishize.  Birakabije, icya bihindura cyonyine nuko haba ububyutse butera abantu benshi kwihana.

“Sinemera ko aya mahano yazagera aho yemerwa ahantu hose, ariko iyo urebye ukuntu gushyingiranya abahuje ibitsina n’ukuntu hamwe na hamwe batangiye kwemera ibyo kuryamana n’abana bato b’abahungu, ntibyagutangaza mu minsi itari kera bavuga iby’uburenganzira abantu bagomba kubona bwo kuryamana n’inyamaswa” uwo ni Jennifer ukomeza.

“Bibiliya ivuga yeruye aya magambo”

“Ntukaryamane n’itungo ryose cyangwa inyamaswa yose ngo uyiyandurishe kandi he kugira umugore cyangwa umukobwa uhagarara imbere y’itungo ngo aryamane naryo, ibyo ni ukuvanga ibidahuye “Abalew 18:23

“uzaryamana n’itungo  ntakabure kwicwa”. Kuva 22:18

“Abalewi bati uryamana n’itungo wese avumwe. Abantu bose bavuge bati Amina”. 2Guteg 27:21

Jennifer arangiza agira ati:Nkuko nabivuze mbere icyorezo (igicucu) cya Sodoma na Gomora kirimo gusatira Amerika, nkuko nabihanuye “Tsunami y’ibyonona ikajije umurego” Dusabe kugira ngo abana bacu barindwe amahano  yugarije gihugu.”

Adolphe MITALI.

Antoine: Yihinduje igitsina, amaze kwakira Yesu ajya gusubizaho icyo yahoranye mbere!

$
0
0

Kuva mu bwana bwe Antoine yakomeje guhura n’imibabaro, amaze gupfusha, Se mu gihe yari afite imyaka 4, Antoine wakuriye muri Liban igihugu cyari cyuzuye intambara, yakoreshejwe imibonano  mpuzabitsina ku ngufu, yakuze yiyumvamo ko atameze nk’abandi, aho yabaga ari ku mashuri kandi n’ahandi hose, yaratotezwaga, agatukwa azira kuba umutinganyi. Ibyo byose byaje gutuma ubuzima bwe bwangirika.

“Uko imyaka yahitaga niko intambara yiyongeraga muri njye, hagati y’umubiri wanjye wa kigabo, n’ijwi ryambwiraga ko nagira amahoro ari uko mpinduye igitsina. Nagiye nibagisha kenshi kugira ngo mpinduke, umusatsi ntangira kuwutereka, ubundi nibera mu buzima bw’indoto no kwishuka.”

Mu gushakisha icyubahiro no kumenywa, Antoine yabyinaga mu tubyiniro, ari nako akorana n’abantu ibiteyisoni ariko nabyo ntibyahanaguraga ibikomere yari yaratewe no gufatwa ku ngufu, no gutukwa yari yarahuye nabyo mu bwana bwe.Muri uko gushakisha urukundo yari yarabuze, nanone ahubwo yongeye gushukwa no kongera gukoreshwa amabi..

Umunsi umwe yaje guhura n’umugore wari ugiye kuzaba inshuti ye , Uwo yamubwirije ubutumwa, amubwira Ko Yesu ari we wahanagura imibabaro ye n’ibyaha bye byose .

“Yambwiye uko byagenze isi ikiremwa , uko Imana yaremye umugabo n’umugore, ikabaha ububasha bwo kororoka, ibyo narabyumvise mbona ko nigometse ku Mana nihindura umugore kandi ndwanya uburyo bumwe bushoboka Imana yashyizeho bwo kororoka”

Antoine,  ubwo yatangiye kwifuza kumenya Imana bisumbyeho, no kuvuka ubwa kabiri. yumvise ko Imana ishobora kongera, muri uko kuvuka ubwa kabiri, ikamuhindura nkuko yari ameze mbere agasubirana ubugabo.

“Nkimara kubona ko ibyo bishoboka, umunezero waranyuzuye, kuva icyo gihe ubuzima bwanjye bwongeye koko kuba bushya, kandi mfite amahoro  menshi mu mutima wanjye kandi ibyishimo by’Uwiteka biransaze binyuzuyemo.”

Nanjye nti Imana ihimbazwe

Byahinduwe na

Adolphe MITALI.

USA: Amatorero yose y’Abapantekote n’abavutse ubwa kabiri bahagurukiye gushyigikira Trump.

$
0
0

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, amatorero y’abavutse ubwa kabiri agendera ku myemerere ya Gipantekote muri Amerika, yakoraniye gushyigikira Umukandida wiyamamariza kuba Parezida ari we  Donald Trump, ibi bikaba byarabayeho mbere y’amasaha make kugira ngo ajye mu biganiro mpaka na Hillary Clinton bahanganye.

Abashumba b’amatorero akomeye muri Amerika, bahamagaje Donald Trump mu ibanga rikomeye maze bamushyiraho biganza bamusengera kugira ngo azitware neza muri ibi bihe bikomeye agiye guhanganamo na Hillary. Aba bapasiteri akndi bahise batangiza byihuse ubukangurambaga bwo ku mbugankoranyambaga ku buryo bifuza ko mu byumweru bibiri gusa baba bamaze kugira byibuze amapage arenga ibihumbi 200 ku rubuga rwa facebook yamamaza uyu Trump.

Bavuze ko Trump bamubonamo ubushobozi ndetse no gutinya Imana dore ko ngo mu minsi mike ishize yatangiye kuza mu rusengero mu rwego rwo kwiyegereza Imana no gusaba abakristo ko barushaho kumusengera banamuha inama. Abapasiteri benshi bakomeje kwemeza ko bamubonamo indangagaciro za gikristo, bityo ngo bakaba biteguye kumushyigikira byimazeyo.

Abakozi ba Serena Hotel bashinzwe ibyumba baratabaza kubera ubusambanyi bw’abapasiteri bava hanze y’u Rwanda!

$
0
0

Bamwe mu bapasiteri bacumbikirwa muri Kigali Serena Hotel bakomeje kugaragarwaho n’imyitwarire igayitse. Ibi, byemezwa na bamwe mu bakozi baganiriye na isange.com bayiha amakuru mpamo y’ubusambanyi bukomeye bukorwa n’aba bapasiteri baba batumiwe n’amatorero yo mu Rwanda kugira ngo baze kwigisha.

Aba bakozi, batubwiye ko aba bapasiteri bazana indaya rwihishwa bakararana nazo bene amatorero yabatumiye batazi icyakurikiyeho nyuma yo gutandukana nabo (Bamaza kubashakira aho barara) Umwe mu bashumba b’amatorero yo mu Rwanda nawe utarifuje ko dutangaza amazina ye, yavuze ko ibi nawe byamubayeho kuko ngo yahamagawe n’umwe mu bakozi ba Serena amutabaza nyuma yo kubona amahano umupasiteri yari yatumiye yakoraga.

Nigeze gutumira umupasiteri w’umwirabura wari uvuye muri Amerika, maze mujyana muri Serena Hotel. Uyu, yagombaga kumara iminsi ine atwigisha. Ku munsi wa mbere nijoro nibwo abakozi ba Serena bakora mu byumba abakiliya bararamo baje kumpamagara bambwira ngo wa mupasiteri wawe uzi ibintu arimo hano? Naje kubanza kubifata nko kumuharabika sinabitindaho. Gusa narabasabye ngo ni bongera kubona bibaye bazampamagare nanjye nzaba ndi hafi.

Ku munsi wa kabiri nabwo yarabyongeye maze njye ubwanjye nigirayo nsanga koko aryamanye n’indaya ariko sinamwiyereka ndataha. Ubwo naje kumufata mu gitondo maze mujyana ahantu hitaruye njya kumubaza ibyo yarayemo maze niko kubura aho akwirwa. Namubwije ukuri ko atakongera kutwigisha nuko musubiza kuri Serena dutegereza ko iminsi ye irangira niko kumutegera indege asubirayo.

Nasigaranye agahinda ndetse nibaza impamvu twiyumvisha ako abapasiteri bakomeye ari bariya tuba twavanye mu bihugu bya kure byataye umuco

Si aba bapasiteri bafatirwa muri Serena gusa, kuko hari n’abandi bamaze iminsi bagaragara hirya no hino baheheta ndetse banagaragaza imyifatire mibi ku ngingo igendanye n’ubusambanyi.

Korowani: Igitabo gifite umwimerere urinzwe bikomeye. Bibiliya, igitabo gikandagirwa na buri wese!

$
0
0

Kuva mu binyejana bisaga 14, igitabo cy’ikorowani cyagiye gisigasigwa bikomeye ku buryo inyandiko zacyo z’umwimerere zitigeze zihindurwa nk’uko tubibona kuri Bibiliya yo muri iki gihe. Bibiliya, ni igitabo abantu benshi bavuga ko ari cyo cya mbere mu gusomwa mu isi. Ibi sinabihakana kuko umubare w’abatuye isi wihariwe n’igice kinini cy’abakristo. 

Ariko, uyu munsi nubwo tuvuga ibi, hari benshi muri bo bavuga ko niba nta gikozwe, muri iki kinyajana turimo tuzisanga Bibiliya yarabaye ikibuga buri wese akiniramo izo ashatse. Ibi, bigaragazwa n’uburyo abayandika kimwe n’abavuga ko bashinzwe kuyikosora bagenda bazanamo ibyo bita (UDUSHYA) tugamije kuyisanisha n’iterambere ikiremwamuntu kigezeho.

Gukora Bibiliya y’Urubyiruko, iy’abagore n’ibindi, ni bimwe mu bikomeje gutuma abantu bibaza aho umwimerere wa Bibiliya YERA waba waragiye. Ikindi kiyongera kuri ibyo, ni amabibiliya y’ikoranabuhanga asohoka buri munsi yifashishwamuri za telefoni zigendanwa ndetse na mudasobwa. Abakurikiranira hafi ibi, bemeza ko byoroshye kuyobya cyane cyane urubyiruko rusoma bene izi bibiliya.

Iyo ugenzuye neza ndetse ukanaganira na bamwe mu bayobozi b’idini ya Islam, bakubwira ko igitabo cya Korowani giteguye neza ndetse ko gifite ubudahangarwa ku buryo nta muntu ushobora kubyuka uyu munsi ngo avuge yuko agiye gukora Korowani igenewe ikiciro iki n’iki. Ibi, bigaragaza ko ubutumwa buyikubiyemo kuva mu binyejana 14 byashize, bwizewe n’ababusoma kuruta uko abakristo bizeye ibyandikwa (Bihindagurwa) muri Bibiliya y’uyu munsi.

Ni iki gikwiriye gukorwa n’abagize umuryango wa Bibiliya mu Rwanda kugira ngo abagura Bibiliya bizere ko umwimerere wayo utamaze gutakara? Ese ubundi ni kuki Bibiliya ihindurwa hatabayeho icyo twakwita nka Referandum y’abakristo ngo bemeze niba impinduka zikenewe mu gitabo cyabo?

Reka dutegereze indi nkuru izaba isubiza ibi bibazo byose.

Yanditswe na Peter Ntigurirwa.

Ibiganiro-mpaka hagati y’abayisilamu n’abakristo hari abo bigusha.

$
0
0

Ibiganiro -mpaka hagati y’Abayisilamu n’Abakristo , bigira mumaro ki ?( Ku Bakristo)

Muri iki cyumweru gishize nibwo numvise mu kiganiro cyari kuri Radio kiyobowe na Ngarambe, bavuga ko hari hateganyijwe ikiganiro –mpaka hagati y’Abayisilamu n’Abakristu, ahitwa kuri Tapis rouge I Nyamirambo.

Kuva hambere ibyo biganiro nagiye mbigiraho ikibazo, nyuma y’ikiganiro nigeze gukurikira ahitwa Kwa Kadaffi, i Nyamirambo, ntangira kwibaza akamaro  gaturukamo cyane cyane ku ruhande rw’Abakristo.

Reka mfate ko impamvu yaba iyo gukenera kwa buri ruhande guhindura abo bajya impaka abayoboke, abakristo bashaka guhindura abayisilamu, n’abayisilamu bashaka guhindura abakristo.

Ese ibyo hari uruhande rubigeraho?

Bamwe mu babyumva birabagusha.

Uburyo nabonye izo mpaka zigenda haba aho ku karubanda haba n’ibiganiro bagirira ku ma radio; nasanze, ntawe uva ku izima. Buri ruhande ruvuga amahame rugenderaho, urundi rukavuga amahame yarwo, Buri ruhande rukanenga urundi n’urundi bikaba nkuko. Nta na rimwe nigeze kumva hari abavuga ko bemeye bahindukiriye ukwemera kw’abandi..

Nabonye Abayisilamu bagerageza kujy’ impaka bakoresheje Bibiliya, berekana ko Abakristo batayikoresha neza cyangwa se hari ibyongewemo bidakwiye, Abakristo nabo bakabereka ko batazi uburyo bwo gukoresha Bibiliya, mu bihe bishize sinigeze kubona abakristo bo bakoresha I Kolowani mu kwemeza Abayisilamu ,muri iki gihe nibwo hatangiye kuboneka Abakristo bazi icyarabu bigeze kuba abayisilamu, bagerageza kurwabo ruhande kwemeza abayisilamu.

Ese ibi biganiro bifite impamvu ifatika yo kubaho?

Bigusha abumva.

Kugeza ubu mbona nkuko nabivuze ntabaratangaza ko bahindukiye bavuye mu byo bizeraga kubera ibyo biganiro, ahubwo ibyo bigusha abumva , urugero ni urw’ umutegarugori muri icyo kiganiro giherutse wasabye abakiyobora ko bagitunganya neza ku buryo ibintu bisobanuka neza kuko uburyo gikorwa , ababyumva basigara mu gihirahiro batazi aho ukuri guherereye. Uwo mugore yongeyeho ko abona Abayisilamu ngo bafata nk’umurongo umwe muri Bibiliya bakawusobanura wonyine batarebye igice cyose uturukamo.

Navuze ko ibi biganiro byari kugaragara ko bifite akamaro ku babikora haramutse humvikanye bamwe muri bo bemera ko ibyo abandi bavuze ari ukuri, ariko rero siko bimeze.

Impamvu batakwumvikana.

Mu itangiriro njye mbona nta mpamvu y’ko ibi biganiro byabaho bitewe nuko imyizerere y’izi mpande zombi itandukanye: Abakristo bagendera kuri Bibiliya, Abayisilamu bagendera kuri Kolowani. Imwe yemera ko Yesu ari Imana akaba ari we nzira n’ukuri, Kolowani ibyo ntibikozwa. Nonese ubwumvikane bwaturuka he keretse hagize uwihakana ukwizera kwe?

Njye muri icyo kiganiro nigeze kumva ku musigiti wo kwa Kadaffi numvaga rwose abari ku ruhande rushyigikiye Ubukristo basa n’abarya iminwa, ukwisobanura kwabo ukumva kutumvikana neza. Wasangaga basa nk’abiregura ( bari kuri defensive), icyo gihe nabwo hari umukobwa w’umukristo wari umwana mu gakiza , akibwirizwa Ubutumwa  Bwiza byababaje aranambwira ati mwagiye gusobanura ibintu. Impamvu y’uko kurya iminwa nuko akenshi usanga Abayisilamu barasomye Bibiliya, bamwe babanje mu bukristo mu gihe Abapasteri benshi batari bazi iby’ikolowani. Ahantu nabonye babishoboye ni mu gihugu cya Uganda aho usanga hari Abakristu bahoze ari abayisilamu, ndetse bamwe bakaba bari nk’aba Shehe, bakaza kuba abakristo, abo kubera ko baba bazi icyarabiu, basobanukiwe Kolowani, bajya basobanura ibintu ukumva ku ruhande rw’Abayisilamu naho habaye kurya iminwa

Njyewe hari ikibazo nibaza: Bariya bajya muri ibyo biganiro bakarya iminwa ninde uba wabohereje ngo bahagararire Abakristo, bigatuma bavaho bagusha abana bato mu gakiza?

Ndabaza nti ariko ubundi baretse Imana ikirwanirira Ko batabishoboye?

Nibajye “I Karumeri”.

Dore njyewe icyo nabagiraho inama. Niba bashaka kwemeza abandi nibakore nkuko Umuhanuzi Eliya yabigenje ubwo yahigaga n’abahanuzi ba Baali , buri ruhande rugasenga Imana rwemera ngo umuriro wake. Tuzi uko byagenze umuriro w’Imana ya Eliya waka, Aba Baali bakirirwa bijomba ibyuma baboroga, ariko umuriro ukanga.

Nibakore ibyo bemeze abandi, Imana yo gukuzwa izagaragara.

Adolphe MITALI.

 


Mu matorero basaba abakristo babo gukata kontake bakatsa imodoka nk’ikimenyetso cyo kwizera ko bazazitunga.

$
0
0

Ibi sinjye ubivuga,

Bibaye nk’inshuro ebyiri numva ikiganiro kibera kuri imwe mu madariyo ya hano mu Rwanda, icyo mperuka kikaba cyarabaye ku itariki ya 28 Nzeri mu masaha ya nijoro.(Mu ma Saa Mbili na 40)

Muri icyo kiganiro, uwagitangaga yavuze ko atemera ko umukristo yagibwamo n’amadayimoni, bityo ko abatizera aribo gusa bakwirukanwamo amadayimoni. Uwo mugabo kandi ntiyemera ko ibikorwa byo kuboha Satani n’abadayimoni bikurikije Ijambo ry’Imana muri Bibiliya, yongeraho ko ibivugwa ko umukristo yakurikiranwa n’imivumo ya karande ya ba Sekuru atari byo.

Izi ngingo zose uyu mugabo yavuzeho, ntiziri mubyo nifuza kuvugaho uyu munsi, ariko mwizere ko muri numero zitaha tuzabivugaho.

Icyo nshaka kuvuga kuby’uwo mugabo yavuze ni ibintu abona bikorwa muri amwe mu matorero byo gesengera amazi ngo abantu bakire indwara n’imivumo. Ikindi ngo n’itorero yabonyemo abantu basengera abandi bababwira ngo batse imodoka(zidahari), mu kwizera, kugira ngo babashe kuzazitunga. Ibyo uyu mugabo yarabyamaganye avuga ko ari ubuyobe.

Singamije hano kwemeza ibyo gukoresha amazi  ngo abantu bakire indwara ari ukuri, cyangwa ikinyoma cyangwa se niba uko kwatsa imodoka bifite ishingiro. Icyo nifuza kuvuga ni iki : Mu bemera habamo ibyiciro nakwita bibiri: hari abemera cyane ibitangaza mu buryo burengeje, hakaba n’abandi bagendera ku bintu bifatika gusa birinda ikintu cyose kidasobanutse mu buryo bw’ubwenge bwamuntu.(rationalisme, pragmatisme). Ubwo ariko hari icyiciro kiri hagati y’ibi byombi.

Aba bose bashobora guhura n’ingaruka zitari nziza. , ibi nabyo tuzabivugaho Burya gutwarwa n’ibitangaza cyane ( mysticism), bishobora kugira ingaruka zitari nziza ; kimwe no kuzirana cyane n’igisa n’igitangaza.

Reka mvuge kuri ibi byo ” Gukata kontake watsa imodoka idahari”, navuze ko ntabyemeza cyangwa ngo mbihakane ariko ndagira ngo mbaze uyu mugabo wayoboraga iki kiganiro:

Mwene Data ko biriya bintu ubihakana cyane, utekereza iki ku bayisilaheri mu gihe cya Yehoshafati bagiye kurwana n’abanzi bafite intwaro nyinshi , bo bakagenda baririmba gusa? Utekereza iki ku kuzenguruka Yeriko ikariduka, ari ukuzenguruka gusa, Ari nkawe iyo ubabona ntiwari kubafata nk’abasazi?Iby’umwami se umuhanuzi yasabye gukubita hasi nk’ikimenyetso cy’inshuro azatsinda abanzi? hari n’izindi ngero nyinshi.

Bibiliya itubwira ko “Kuko ubupfu bw’Imana buruta ubwenge bw’abantu, kandi intege nke z’Imana zirusha abantu imbaraga” 1 Abakor 1:25, 

“Kuko ubwo ubwenge bw’Imana bwategetse ko ab’isi badaheshwa kumenya Imana n’ubwenge bw’isi, Imana yishimiye gukirisha abayizera ubupfu bw’ibibwirizwa.” 1 Abakor1:1:21

Nkurikije rero ingero nyinshi ziboneka muri Bibiliya mbona ko umuntu atakwihutira kunenga ibintu bimwe na bimwe bikorerwa mu nzu y’Imana keretse uvuze uti ndabibonamo icyaha iki cyangwa kiriya. Ibintu byinshi tubona mu gakiza wavaho utagira ibyo wemera kuko bidafite ubusobanuro ukurikije ubwenge bw’abantu nkuko ijambo rivuga ” Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu”

Ni uku mbibona

Adolphe MITALI.

275 barangije mu ishuli ry’abahanuzi rya ADEPR, biyemeje guhangana n’abiyita “Abasatuzi” bahanura ibinyoma.

$
0
0

Nyuma yo kumara igihe kingana n’amezi 6 yose bicaye ku ntebe y’Ishuli ry’Ubuhanuzi ryatangijwe n’Itorero rya ADEPR mu mwaka wa 2015, abanyeshuli bagera kuri 275 bahawe impamyabumenyi zibemerera gukora akazi k’ubuhanuzi ndetse n’ivugabutumwa mu buryo bw’ubunyamwuga.

Kuwa gatanu tariki ya 30/09/2016 ku nyubako za ADEPR ku Gisozi nibwo aba banyeshuli bakorerwaga umuhango wo guhabwa izi mpamyabumenyi, bazihabwa n’abayobozi bakuru ba ADEPR. Muri iki gikorwa, Umuvugizi wa ADEPR Bishop Sibomana Jean, yasabye aba barangije ko bakwiriye kumenya gusigasira neza impano bahawe n’Imana kuko ari amataranto izababaza. Abasaba ko bakwirinda kuzikoresha nabi, haba ku nyungu zabo cyangwa se ku zindi mpamvu ziturutse ku bwende bwa Muntu.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Bishop Sibomana yavuze ko Itorero riba rikeneye abahanuzi kimwe n’abavugabutumwa babihuguriwe ku buryo hatabaho ukwica gahunda cyangwa se indi myitwarire mibi yagiye iranga bamwe muri bo mu bihe byo hashize. Yakomeje avuga ko Itorero ryahagurukiye kubaba hafi ndetse no gukomeza kubaha aya mahugurwa dore ko ngo amaze gutanga umusaruro mwiza.

Naho Rev.Rurangirwa Emmanuel akaba ari namwe uhagarariye iri Shuli, yavuze ko hatibandwa ku basengera muri ADEPR gusa ahubwo ko imiryango iba ikinguye ku bantu bava mu matorero yose. Yongeyeho ko badashobora gukomeza kwihanganira abahanuzi bica gahunda kimwe n’abagaragarwaho imyitwarire mibi, asaba abarangije kuzitwara neza no kuzashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe. Naho umwe mu banyeshuli bahuguwe kuri uyu munsi, yatangarije isange.com ko bababazwa no kubona hari abahanuzi basigaye bacuruza impano zabo, bagahanura ibinyoma cyangwa se bakaneshya abantu nkana ngo Imana iravuze kandi itavuze.

Uyu munyeshuli yavuze ko ku giti cye azakora ukoshoboye agahugura, agatesha abahanuzi b’ibinyoma benshi bakunze kwita “Abasatuzi” kuri ubu bamaze kurembya abakristo babahuguza ibyabo. Yasabye ko Itorero ryashyiraho Itegeko ko buri muhanuzi cyangwa se umuvugabutumwa wese ukunze kugaragara imbere y’abantu benshi, byaba byiza abanje kunyura muri iri Shuli kuko ribaha umurongo muzima dore ko ngo rifite abarimo b’inararibonye.

Kanda hasi usome ibyerekeranye n’abavugabutumwa biyise “ABASATUZI”

“Abasatuzi” Abatekamutwe bashya bo mu nsengero bakoresha Iturufu yo gukanga abantu ngo Imana iravuze, kugira ngo babibe!

Ubwongereza: Hari icyoba cy’uko Abakristo bagiye kuba ba nyamucye.

$
0
0

Muri iki gihe mirongo itanu n’umwe ku ijana, 51/100 gusa mu baturage bo mu Bwongereza nibo bahamya ko ari Abakristo. Ni ukuvuga ko hagabanyutseho umubare w’abakristo batanu ku ijana(5/100) kuva muri 2011.

Mu gihe kingana nk’icyo, abatagira idini bo bavuye kuri mirongitatu na batanu ku ijana, bagera kuri mirongo ine ku ijana 35/100 – 40/100.

Ubu ngubu aba batagira idini nibo benshi ku bantu bari munsi y’imyaka 35.

Aya makuru yavuye mu iperereza ryabaye mu kwa munani rikozwe ku bantu 8000.

Ibi bikaba byaratangajwe ku itariki ya mbere Ukwakira n’ikinyamakuru, British Religion in News.

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abagize guverinoma bashya.

$
0
0

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abaminisitiri bagize guverinoma bashya n’abandi bayobozi bakuru ba Leta kuri uyu wa 6 Ukwakira 2016.

Mu ijambo ijambo rye, Kagame yashimiye abayobozi muri rusange ko bakomeje gutera intambwe mu kazi bakora, ariko abibutsa ko bakwiriye gukora ibintu bifite bireme kandi bakabikorera ku gihe.

Ati “ Hari intambwe ikomeza kugaragara mu bintu bitandukanye ariko nk’uko nababwiye ubushize, uko utera intambwe ni nako wibuka ko hari indi ugomba gutera igutegereje. Akazi ntikagabanuka … iyo ukora neza uhora ufite impungenge wibaza icyo wakora ngo ibintu bidasubira inyuma cyangwa ngo bigume aho biri gusa.”

Umukuru w’igihugu yongeyeho ko impinduka zabayeho zigamije gushakisha uburyo igihugu cyatera izindi ntambwe.

Abavuye mu myanya yabo ngo baracyafite inshingano

Perezida Kagame yabwiye abavanwe mu myanya bari barimo ko bagifite inshingano zo gukorera igihugu aho bazajya hose baba bakigikorera cyangwa bikorera ubwabo.

Ati “ N’abatakiri mu myanya bari barimo, ntabwo bibavanyeho inshingano kuko bazajya ahandi. N’umuntu ku giti cye, cyane cyane nk’uwahawe inshingano nk’izo bari bafite, aho ajya ari hose aba akizifite. Ahora aharanira inyungu ze n’iz’abandi.”

Yabasabye kutaremereza impinduka zabayeho ahubwo bagakomeza gukora neza.

Ambasaderi Rugwabiza ari mu bagize guverinoma

Perezida Kagame kandi yavuze ko Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, Valentine Rugwabiza, ari mu bagize guverinoma kuko ahantu yagiye hakomeye cyane. ‘Agiye guhagararira u Rwanda mu bihugu byinshi cyane’.

Ati “ Hari minisitiri twahinduriye imirimo tukamugira ambasaderi ariko nagira ngo ubugororangingo buvuge ko abaye ambasaderi ariko akiri muri guverinoma, ntimuzi icyo byunguyeho ariko njye binyorohereza akazi, ni ukuvuga ngo aho agiye ni ahantu hakomeye cyane ntabwo ari igihugu agiye kuduhagarariramo, ni ibihugu agiye kuduhagarariramo. Igihe azajya aza yibwira ko aje mu biruhuko agasanga hari inama y’abaminisitiri azajya ayikubitamo. Rimwe na rimwe bizajya bigenda bityo.”

Abagize guverinoma bashya barahiye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage, Munyeshyaka Vincent, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko: Uwizeyimana Evode, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi: Nsengiyumva Fulgence, abaguverineri b’intara bashya …

Inkuru dukesha imvahonshya.

Umusilamukazi yazutse nyuma y’iminsi 2 ari muri Moruge ahita aba umukristokazi!

$
0
0

Iyi nkuru yamenyekanishijwe  na Steeve Rees , umunyamakuru muri assistnews.net

Umuyisilamukazi wari watangajwe ko yapfuye yongeye kuba muzima aha ubuhamya abo mu idini rye.

“Umubiri wa Sabrina wari umaze iminsi ibiri mu buruhukiro( morgue), abaganga bari bamaze kwemeza urupfu rwe, bityo rero umuryango we witeguraga kumushyingura. Ariko aho Sabrina yari ari akikijwe n’imirambo, atwikiwe n’ibishura, yaje kugira iyerekwa. Aho yari arambaraye aho, Sabrina yaje  kubona ngo yaheze ahantu ho mu cyobo (itanki), abona ngo igiti kimera gikurira hejuru y’icyo cyobo. Ku gishyitsi cy’icyo giti abona haturutseho ishami rimanuka rimusanga aho yari aryamye, rimugezeho rizana umubiri Sabrina yumva rimubwira riti:

‘Ufashe ikiganza cyanjye nagusubiza ubuzima’

Afashe iryo shami n’ikiganza cye, Sabrina akangakutse abona aho arambaraye ku ngobyi y’icyuma muri Morgue.

Abaganga babonye ibyo, babanza guhunga, ariko hashize akanya baragaruka.

‘ Ndi muzima mwigira ubwoba.’

Kuva icyo gihe abaganga barumiwe, nta n’icyo basubiza iyo hagize ubabaza kuri ibyo bya Sabrina. Nawe ibaze, iminsi ibiri muri “Koma” n’iminsi ibiri muri Morgue.

Sabrina yavuye aho bamujyana mu bitaro bya Kaminuza by’I Mosku (Moscou), ahava nanone bamusubiza iwabo muri Aziya yo hagati. Sabrina yasubiye mu muryango we, ariko icyabatunguye nuko ku munsi w’icyumweru ugeze bagiye kubona babona Sabrina agiye ku Rusengero. Yababwiye aya magambo ati:

‘Hari aho ngomba kujya’

Sabrina ubwo yerekeje ku rusengero rwa Gipantekote, kandi nyamara ako gace kiganjemo Abayisilamu ku bwinshi. Uwo munsi Sabrina yakiriye Yesu nk’Umukiza we, asezera ku idini ya Islamu. Kuva icyo gihe abo mu muryango wa Sabina bahindukiriye Yesu, ubu bajya no mu mashuri yigisha Bibiliya.

Umukwe wa Sabina, Jamal avuga ko yabonye iyerekwa, abwirwa ko agomba kubwiriza iby’Ubukristo ku mabaraza y’umusigiti. Aisha umukobwa wa Sabina akimenyana na Jamal basanze izo nkuru zo mu miryango yabo zikwiye kubahuza, bakajya bamamaza hamwe Ubutumwa Bwiza Bwa Kristo kuri bene wabo b’Abayisilamu. Kugeza ubu bamaze gushinga insengero indwi. Muri iki gihe uyu muryango witabiriye cyane igikorwa cyo gufasha impunzi zivuye muri Siriya. Abagize uwo muryango bemeye ko batanga ubuhamya bwabo ari uko amazina yabo adatangajwe bitewe nuko muri kiriya gice cyiganjemo Abayisilamu, umutekano wabo wasagarirwa.”

Byavuye muri info chretienne

Adolphe MITALI.

 

Elena wemeza ko yari “Umugore wa Satani” yahishuye uburyo yatandukanye nawe , DIVORCE.

$
0
0

Igice cya mbere.

Ubuhamya: Uburyo Elena wari umugore wa Satani yaje kwitandukanya nawe.

Hitamo gukorera Nyiri ububasha bwose (Almighty God)

Uyu munsi nifuje kuvuga ku gice gito cy’ubuhamya bwa Elene(Elaine), igice kigaragaza uburyo yafashe icyemezo cyo kwibohora kuri Satani n’abadayimoni be bari baramugize indiri yabo, akiyemeza gukorera Yesu.

Iki gice kigaragaza uburinzi bukomeye Imana irindisha abagaragu bayo hamwe n’itorero ryayo. Kigaragaza kandi ko Satani, urugero rwose rw’ububasha ashobora kugeraho; ububasha bw’Imana yacu busumba kure cyane ubwe. Ni nkububasha bw’ikiremwa n’Uwakiremye nyine. Nkuko inzoka ya Mose yamize iz’abakonikoni ba Farawo niko Byaba byiza buri wese ahisemo gukorera uwatsinze aho gukorera uwatsinzwe, watijwe agahe gato nyuma akazajya Gehinomu, n’abakozi be bose. Igihe ni iki.

Mbere yo gutangira ubu buhamya reka tubanze dusubire inyuma gato, mbabwire ibya Elene na Rebecca, baza kuvugwa muri iyi nkuru. Ibyo ndabigirira ko haba hari abumvise aya mazina ubwa mbere cyangwa se hakaba uwigeze kubyumva ariko akaba yarabyibagiwe.

Elena  ni umwe mu batambyi (pretresse ), ba Satani muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, ariko akaba yarageze no ku rwego rwo hejuru rwo kuba umwe mu bagore ba Satani muri icyogihugu.( mu nkuru za mbere hagaragaramo uburyo uwo muhango waje kujya mu bikorwa , Satani ashyingiranwa na Elena uyu tuvuga).

Elena rero ni umwe mu bantu binjiye mu rwego rwo hejuru mu byo gukorera Satani, kuko kuva akiri agahinja hari amasezerano na Satani yakoreweho, nyuma yahoo aho akuriye akinjizwamo abadayimoni benshi batura muri we , kugeza aho abereye n’umugore wa Satani.Birumvikana ukuntu umuntu nk’uyu  byari bigoranye kuba yakwibohora ububata bwa Satani. Ariko Imana yacu ntakiyinanira. Uramutse usomye iyi nkuru ufite urugero waba waraboshywemo na Satani, ndakwifuriza ko bwagutera kumva ko nawe wabohoka niba byaraje gushoboka ku muntu nka Elena.

Reka mpe umwanya Elena yivugire:

“ Kimwe mu bihe by’impinduka zikomeye mu buzima bwanjye, cyaje nyuma y’umwaka maze kuba umugore wa Satani muri ako gace nari ntuyemo. Icyo gihe nibwo namenye ko nari narishutse cyane kumva ko ndi umutoni ukunzwe na Satani. Ku mpamvu zuko ngo hari ikosa nari nakoreye Satani, ( Ikosa rito cyane kuburyo rwose ntibukaga ko nanarikoze), mu gihe nari nicaye njyenyine; nagiye kubona mbona abadayimoni bane bafashe isura n’umubiri nk’ibyabantu, bareshya na metero 2 , bafite ibintu bimeze nk’ibikoba by’ingona (plaques) ku mubiri; baje mu cyumba cyanjye. Bari ibikara, bafite inzara zityaye nk’inzembe, banareba nabi bikabije.

Nta n’ijambo na rimwe, bahise bamfata batangira kunkubita  banjugunyira umwe ku wundi, ari nako bapparatuza inzara zab. Ibyo byarakomeje nko mu gihe cy’igice cy’isaha. Ariko nubwo nagirirwaga nabi bene ako kageni, Mann-chan, na Ri-chan (abo ni abadayimoni bakomeye bari batuye muri Elena)  , ntibigeze bakopfora ngo bantabare.” Elena akomeza avuga ukuntu bamaze kwigendera yasigaye aryamye aho ku isima, aribwa umubiri wose, umugongo wabaye ibisebe kubera inzara, nabyimbaganye, amaraso nayo yuzuye mu cyumba aho.Elena arakomeza:” Mu gihe nari ndimo nahagira, ndira cyane, Satani arinjira , nkuko bisanzwe yigize umusore ukiri muto kandi mwiza cyane. Yahagaze imbere yanjye, arandeba arangije asubiza umutwe inyuma maze akubita igitwenge. Yakomeje gusekamu gihe njyewe nariraga.

Namubajije impamvu abadayimoni banyangije ako kageni, ariko we ntiyagira icyo ansubiza uretse kumbwira ko nshobora kuba ari igihano nahawe, yongeyeho ko abo na bakoze akazi neza, ako kanya nta kindi yongeyeho, ahita yigendera. Uwo mwanya nibwo nahishuriwe ko burya bwose Satani kuva mbere yambeshyaga ,atigeze ankunda. Kumenya ibyo ni cyo kintu cya mbere cyambabaje kuruta n’ibyo bikomere byose nari mfite. Nahise mbona kon’abadayimoni Mann-chan na Ri-chan nizeraga ko ari inshuti ahubwo ari bo bangambaniraga, akaba aribo bari bandeze kuri Satani ku dukosa naba ga nakoze, nyamara bo ibyo bakoraga narabihishiraga. Kuva ubwo nibwo icyemezo cyo gutandukana na Satani cyanyinjiyemo nubwo byaje gufata indi myaka ibiri ngo mbigereho.” Elena hano akomeza avuga uburyo yihanganye agahagruka akageragezakwivura kuko nkuko abivuga yari afite ubumrnyi muby’ubuganga.

“ Nubwo ariko nari niyemeje kuva kwa Satani, sinabonaga uburyo nabigeraho, kuko nabonaga narishyize mu mutego: Abadayimoni bambagamo, kandi abandi bangose impande zose. Sinashoboraga kugira uwo nagisha inama ku bw’icyocyemezo, Yewe natinyaga no kubitekereza kuko icyo gihenari nzi ko abadayimoni bamenya ibyo ntekereza. Ikindi kandi naribazaga nti’ Nihe nabona ubutware bwanesha ubwa Satani n’abadayimoni? ‘ Nakomeje kwitwara rero nk’udafite uwo mugambi, nubwo nari namaze kumenya ko umugambi nyawo wa Satani wari uwo kunyica. Iyo Satani n’abadayimoni bakeka gusa ibyo nari ngambiriye, nari guhita mpfa ”

Aha dutangiye kubona uko Imana yari itangiye gushyira mu bikorwa ibohorwa rya Elena.

Elena arakomeza:

“ Nyuma y’icyo gihano , umugore twakoranaga yatangiye kuntumira kujya njya gusengera mu itorero ryabo. Nakomeje kumuhakanira. Numvaga ibibazo mfite bimpagije ntari kongeraho kujyana n’uwo “mufana”. Nyuma yaho rero Satani nibwo yazaga nanone kundeba, nanone yafashe isura y’umusore mwiza, arampoberaanyitwaraho nk’umntu ufite urukundo rwinshi, ambwira ko we umugabo wanjye, hari yatutswe bikomeye, akaba ari njye njyenyine washoboraga kumuhorera. Yambwiye ko yari azi ko umugore dukorana yantumiraga kujya mu itorero rye, bityo Satani ambwira koyifuzaga ko nakwemerera uwo mugore nkajya muri iryo torero kurisenya nkuko twajyaga dusenya andi matoreroy’abakristo, dukoresheje ingingo 8 twari twarateguye. Satani yakomeje avuga ko muri iryo torero bigishaga ko rwose Satani abaho , kandi ko yagombaga kurwanywa bikaba kandi ari ibintu bishoboka. Yongera rero kumbwira ko yifuzaga ko naryinjiramo ngamije kurisenya nkoresheje za ngingo 8 twakoreshaga mu gusenya amatorero hirya no hino ku isi kandi tukabigeraho.”

Reka twumve uko byagendekeye Elena atangira gushyira mu bikorwa icyo cyemezo cyo kwinjiramuri urwo rusengero

“ Inshuro ebyiri zose nagerageje kwinjiramo. Ubwa mbere sinashoboye no gusohoka mu modoka bitewe nuko ukubaho kw’Imana kwabonekaga aho hantu kwari kwinshi. Sinari narigeze kubyumva bigeze aho. Ubwa kabiri nashoboye kugera kumuryango, ariko kurufata ngomfungure ntibyanshobokeye. Ububasha, n’ukubaho kw’Imana byari birengeje ubwinshi. Abadayimoni bambagamo nabo barabyumvaga. Ntibashakaga na hato kwinjiramo.  Icyo gihe nkuko byumvikana Elene ntiyashoboye kuhinjira. Reka twumve ibikurikiraho.

“ Ku bwanjye rwose numvaga ntazanasubira muri ruriya rusengero, iyo wa mugore Esteri atongera kunyegera ku kazi noneho akanshotora asa nunyumvisha ko ntinya kujyayo. Esteri akaba yari azi neza ko iyo umuntu anshyize ku ntego ntashoboraga gutinya. Amaherezo rero naje kwinjiramo, ngenda ngana mu gihande cyarwo cy’amajyaruguru. Esteri rero wambonaga igihe ninjiraga yaje ansanganira, anyereka imyanya y’imbere ngo abe ariyo njya kwicaramo. Naramuhakaniye ahubwo ndagenda njya kwicara mu ntebe z’inyuma. Esteri yamperekejeyo ambwira aya magambo’ Nta kibazo, n’inyuma Imana irahari’, Ibyo numvise bitanejeje na gato!

Ndibuka ko umusore wabwirizaga uwo munsi yari mu bateganywaga kuzakurwamo umushumba uyobora iryo torero. Ikintu twashoboye gukora njye n’abadayimoni bambagamo ni ugushinyiriza kugeza aho kubwiriza byarangiye ( Nyamara nari menyereye kujya mu nsengero!), mu gihe nibwiraga ariko ko birangiye njyiye kwitahira, nagiye kubona mbona wa musore aje aho ndi njye na Esteri, atangira kumbaza niba ntaha ubuzima bwanjye Yesu. Namusubije neruye ko ntashaka Yesu, kandi ntamukeneye, yaramwenyuye gusa, ariko arambaza ati:” Nizeye ko ntacyo bigutwaye ariko ko nagusengera?” Nahise nibuka ko nubundi nari nategetswe na Satani kwinjira muriiryo torero, mpita mpagarika igisubizo nari njyiye kumuha, niko kumubwira ko nta kibazo mbibonamo ko yansengera…

Mbona ashyize ikiganza cye ku rutugu ranjye, kandi ubundi sinahanganiraga ko umuntu ankoraho, cyane cyane nk’uwo nguwo, kandi n’abadayimoni ntibari babyishimiye. Nishitse nshaka gusubira inyuma, ariko we akomeza gusenga. Arangije nahise nihutira gusohoka. Ariko numvaga hari aho nakozweho ku mutima wanjye. Ngeze mu rugo navuze iri sengesho nti Mana niba ubaho koko ukaba ushako ko mba uwawe , kora ku buryo uriya musore aba ari we ugirwa Pasteri wa ruriya rusengero. Ku cyumweru cyakurikiyeho niwe watowe agirwa Pasteri waho. Ariko ntibyabujije ko mara undi mwaka kugira ngo mbone ubwubahiriza uwo muhigo nari nafashe.

Uyu munsi turaba tugarukiye aha, tukazakomeza tubabwira izindi nzira Imana yacishijemo Elena mbere yuko akizwa, tubabwire n’uburyo yahuye na Rebecca yari yarashinzwe kwica.

Ni ahubutaha rero

Adolphe MITALI.            

 

 

“Gutanga icya cumi ni icyaha, kujya mu rusengero nacyo ni icyaha” Imyigishirize y’abanyabuntu.

$
0
0

Nyuma y’inkuru 2 tumaze kubagezaho zose zivuga ku myizere n’imyigishirize y’abanyabuntu ku ngingo zitandukanye, uyu munsi isange.com yifuje kubagezaho ubusesenguzi bwakozwe n’umunyamakuru wa KT Radio kuri iki cyumweru tariki ya 09/10/2016 aho yari yatumiye “Abanyabuntu” kugira ngo basobanure byimazeyo ku ngingo yo “Gutanga kimwe mu icumi cy’ibyo umuntu aba yarungutse, ndetse no ku ngingo igedanye no Gusengera mu Rusengero” Iki kiganiro kikaba kiswe “Ikiganiro cy’ubusesenguzi” ariko kitagaragayemo undi muntu ufite imyemerere itandukanye n’iyi y’abanyabuntu.

Ubusanzwe abanyabuntu ni bantu ki?

Nk’uko twabitangaje mu nkuru zacu zabanje, aba ngo bemera ko Yesu Kristo yatubabariye ibyaha byo mu gihe cya kera, iby’ubu ndetse n’iby’igihe kizaza, bityo ngo tukaba tutagomba gusaba Imana imbabazi mu gihe twacumuye. Ikindi ngo ntibemera ubuhanuzi, umwuka wera n’ibindi.

 

NI KUKI GUTANGA KIMWE MU ICUMI ABANYABUNTU BABIBONAMO ICYAHA?

Uyu munsi, ubwo bari kuri iyi Radiyo bavuze ko gutanga kimwe mu icumi mu rusengero ari ICYAHA” Ibi babisobanuye  bavuga ko kera abatambyi b’Abalewi ari bo bonyine Imana yari yarahaye uburenganzira bwo gukusanirizwa kimwe mu icumi abaturage babaga barejeje kuko babaga munzu y’Imana ibihe byose. Bakomeje bavuga ko uyu munsi abo Balewi batakiriho kuko ngo Yesu yaje aje gutamba igitambo cy’iteka bityo akaba yarabaye UMULEWI w’ibihe yose. Aha, bibajije impamvu abapasiteri birirwa mu nsengero “Biba” abakristo ibyabo babinyujije mucyo bise “Iterabwoba” banyuze kuri wa murongo uvuga ngo “Ni mungeragereshe kimwe mu icumi n’amaturo bityo murebe ko imigomero yo mu ijuru itazafunguka ku bwanyu…” Bibajije impamvu aba bapasiteri basimbuye Yesu ku nshingano ze zo “GUTAMBA IGITAMBO CY’ITEKA” banzura bagira bati “Aba bapasiteri baba bihaye inshingano itari iyabo. Ni banjye gushinga amakoperative azabafasha kubaho. Ese ntibazi ko na Pawulo yabwirizaga ariko akanakora umurimo wo kuboha amahema?” 

Bemeje ko umuntu wese utanga kimwe mu icumi agiha abapasiteri, aba akoze icyaha kuko ngo umurimo w’abalewe bari bakigenewe warangijwe na Yesu.

 

NI KUKI KUJYA GUSENGERA MU RUSENGERO ABANYABUNTU BABIBONAMO ICYAHA?

Muri iki kiganiro, aba banyabuntu bakomeje bakwena bikomeye abakristo bajya gusengera mu NSENGERO bibaza impamvu bari mu buyobe. Aha bifashishije ijambo ryo muri Bibiliya rigira riti “Kandi uko mubona iminsi igenda ibegera, murusheho kugira uguterana kwera” Aha, basesenguye bavuga ko Bibiliya nta hantu na hamwe igaragaza ko abantu bakwiriye gusengera mu rusengero. Bavuze ko gutrana kwera bitavuze ko abantu bajya mu rusengero kuko ngo ahantu hose (Ngo no mu kabari) abantu bashobora kuhateranira.

Basobanuye ko impamvu batemera ko kujya mu rusengero atari ngombwa kuko ngo igihe Yesu yavugaga ati “Uru rusengero nzarusenya ndwubake mu minsi itatu gusa” ko yavugaga umubiri we, bityo ngo abantu bakaba bari bakwiriye guha umubiri we agaciro kuruta insengero tubona muri iki gihe. Aba, bakomeje batanga urundi rugero rw’igihe Yesu bamubambaga ku musaraba maze yamara gupfa, abasilikare b’abaromani bakaza kumuvuna amaguru ariko bagasanga yapfuye, bityo bagahitamo kumutera icumu mu rubavu. Aho iri cumu ryatoboye, bahagereranije n’umuryago ngo ugomba kwinjirwamo n’umuntu wese kugira ngo agere kuri Yesu bya nyabyo, bityo ngo Yesu akaba ari we rusengero rw’ukuri dukwiriye kwinjiramo. Banzuye iyi ngingo bemeza ko umuntu wese winjira mu nsengero zubatswe n’abana b’abantu aba akoze icyaha cyo kwirengagiza ko Yesu ari we rusengero rukwiye, bityo ngo kuri bo bakaba badashobora gukandagira na gato mu rusengero rusanzwe.

Babajijwe aho bateranira, bavuze ko ntaho, ariko ko bateraniramuri YESU. Mu mwaka wa 2014, mu Itorero rya Evangelical Restoration Church higeze kuvugwa urubyiruko rwinshi rwinjiwemo n’izi nyigisho, maze Apotre MASASU Joshuwa arwirukana mu rusengero rwe. Muri ADEPR Kagarama naho higeze kuvugwa urubyiruko rwaje kwinjirwamo n’iyi myumvire, ariko Itorero ryihutira kubahugura. Mu kiganiro aba banyabuntu baherutse kugirana na isange.com, bavuze ko urubyiruko rwirukanywe na Apotre Masasu kuri ubu barwakiriye, ndetse bakaba banasengana.

Bivugwa ko izi nyigisho z’abanyabuntu zabanjirije muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare, nyuma ziza kugenda zikwirakwizwa henshi, kuri ubu umubare wabo ukaba ukomeje kugenda wiyongera uko bukeye n’uko bwije.

Ese koko waba warabaye umunyacyaha kuko watanze kimwe mu icumi uziko wakoreraga umugisha nkuko wabisomye muri Bibiliya yawe?

Ese koko ibihe byose wahirimbaniye kujya mu rusengero ukora imirimo inyuranye, nibyo biguhindura umunyacyaha?

TANGA NAWE IGITEKEREZO

Inkuru ya Peter NTIGURIRWA.


ADEPR Bibare yateguye igiterane cy’ububyutse

$
0
0

Itorero rya ADEPR Bibare ryateguye igiterane gikomeye cy’ububyutse ku rusengero ruherereye mu Bibare kizitabirwa n’abakozi b’Imana bakomeye hamwe na  Korali Elayono  izaturuka mu kuri ADEPR Paruwasi ya Remera.

Korali Elayono ADEPR Remera nayo izitabira iki giterane

biteganyijwe ko kuwa 5 aribwo iyi Korali Elayono ya ADEPR Remera ko aribwo  izitabira iki giterane

Ubuyobozi bw’iri torero bwavuze ko iki gitarane kizatangira kuwa kane tariki 11 Ukwakira 2016  kikazasozwa kucyumweru tariki ya 16 ukwakira2016. ikigiterane cyahawe insangamatsiko iganisha ku gukangurira abakirisitu kwishakamo ubushobozi bwo kwiyubakira urugensero. Iboneka mu gitabo cya yohana  9:4  hagira hati:« gukorera Imana n’ingororano”.

hh

Biteganyijwe ko iki giterane  kizanjya gitangira kumasaaha yikigoroba aho kuwa cyitezwemo abakozi b’Imana nka Pastor Zigirishuti Michel, Pastor Eduard Munyembabazi nabandi batandukanye

amasengesho-copy

Iki giterane kandi kizasusurutswa n’amakorali akomeye arimo Korali Elayono ADEPR Remera, Korali Rehoboth(Rukiri) , Yasipi(Kimihurura), nandi menshi atandukanye

Upendo Choir yakoze igitaramo kitazibagirana kuko cyari cyuje ubwuzu

$
0
0

Nyuma y’igihe kitari gito bitegura iki gitaramo ‘Upendo Choir’, abagize Upendo Choir kuri iki tariki 02 Ukwakira 2016 bakoze igitaramo kidasanzwe cyabereye mu itorero rya Fourscare church riherereye Kimirinko kuva isaa munani(14h00’) z’umugoroba aho kwinjira byari ubuntu.

Umuyobozi mukuru wa Upendo Choir  yavuze ko batiyumvisha impamvu urubyiruko rujya mu tubyiniro rukurikiyeyo umuziki mu gihe no mu nzu y’Imana uwo muziki wacurangwa ariko mu buryo buhimbaza Imana aAshima kandi Imana yabashoboje gukora umurimo ukomeye dore ko hanabonetse abantu bashyigikira ibikorwa bateganya mu minsi irimbere.

14658452_1102051779843480_221297251_n

Ubwitabire bwari buri ku rwego rwo hejuru aho na Upendo Choir yagerageje  kubahiriza amasaha nubwo bitari byoroshye kuko imvura nayo yari imeze nabi cyane, ubusazwe mu bitaramo bya hano mu Rwanda amasaha yo gutangira n’ ikintu gikunze kugora benshi mu bahanzi. Ku mugoroba ahagana isaa cyenda  n’indi minota nibwo iki gitaramo cyatangiye, Upendo Choir  yakirwa mu ba mbere yishimirwa n’abantu batari bacye. Dore ko ari nayo yateguye iki gitaramo, Upendo Choir yagiye  yakirwa mu byiciro bitandukanye kandi  buri uko yakirirwaga yazanaga agashya.

Agaseke kiswe « Mana Ndaje» kumuzingo w’ indirimbo za Injili Bora karashyira gafungurwe

$
0
0

Korali Injili Bora ibarizwa mu itorero rya Eglise Presbyterienne Au Rwanda-EPR  izamurika album yayo ya 3 yamajwi ndetse niyamashusho yabo ya 2, iyamajwi bakaba barayise   yise « MANA NDAJE »  ibi bikaba bioteganyijwe kuri iki cyumweru  tariki 16 Ukwakira 2016 ku rusengero  rwa Eglise Presbyterienne Au Rwanda-EPR    

whatsapp-image-2016-10-11-at-12-30-54-pm

Nkundabatware  Gabin  akaba ari umuyobozi  wa  Injili Bora  Abakorerayesu avuga batekereje ku kumurika iyi album nyuma yo kubona ko ubutumwa bwiza batanga bukwiye kugezwa kuri benshi.  Abinyujije kurubuga rwa  whatsapp  yagize ati « Abakunzi bacu icyo tubifuzaho nukuzaza kudushyigikira bose kandi natwe turabizezako tuzabanezeza Kuberako twateguye kubaririmbira muburyo bwa live»  akomeza agira ati «abatazabasha kuhagera ama DVD yacu bayasanga  ku Nkurunziza mu mujyi wa Kigali, EPR/KIYOVU, no  MU KIGO ISANO/GIKONDO, Uwanazishaka atabasha kugera aho tuvuze yahamagara izi numero zikurikira 0788841660/0788667826 tukazimugezaho»

whatsapp-image-2016-10-11-at-11-21-32-am

Yasoje ubutumwa bwe avuga ko uyu munsi wo kumurika album yabo ko uzaba ari amateka, umunsi uzaba utandukanye n’indi minsi kubari basanzwe bababona kandi ngo bazakora uko bashoboye kugirango uyu munsi uzahore wibukwa mu mateka yabo no mubazababona.

whatsapp-image-2016-10-11-at-11-26-07-am

Tubibutse ko muri iki gitaramo cyo kumurika izindirimbo zabo hazaba hari Rev. Paul Nkurunziza,  Rev.Emmanuel Muhozi  hamwe na Korali Vuzimpanda izaba yaturutse (Kamuhoza), hamwe n’ Aabayuda Worship-team.

Uyu muhango wo gushyira ahagaragara izindirimbo za Injili Bora biteganyijwe ko uzaba tariki 16 Ukwakira 2016 isaaha ni saa 14h00’ ukazabera kuri EPR Gikondo (Karugira)

Dore izindi “Nzererezi” zikomeye Apotre Masasu yibagiwe gutunga agatoki nyuma y’abahanzi.

$
0
0

Uyu munsi uwavuga ko hari abahanzi benshi bafite imitima ibyimbijwe n’uko Apotre MASASU yakanze atababaririye ikibyimba kimaze igihe ku bahanzi benshi ntiyaba akabije. “Kwigenga” mu matorero yabo ntibagire gikurikirana, iyi ni “VIRUSI” imaze kokama abatagira ingano. Hirya no nino ku mbugankoranyambaga ndetse no mu biganiro bagirana gahati yabo, muri iyi minsi abahanzi bagiye bavuga ko Apotre Masasu yabatutse kandi ko atigeze aha agaciro umurimo bakora, bityo ngo akaba akwiriye kwisubiraho. 

Nyamara, iyo usesenguye neza uburyo yabivuzemo, usanga koko “UBUZEREREZI” ari ikintu kimaze gukura ku buryo niba nta gikozwe mu bihe biri imbere nta bahanzi bazima (Bafite umuco n’ikinyabupfura gituruka ku gitsure cy’abashumba) tuzaba tukibona.

ESE UBUNDI UBUZEREREZI NI IKI?

Iyo umwana atojwe kuguma mu rugo, aba agomba kubyubahiriza. Iyo yifuje kugira aho ajya aba agomba kubisabira uruhusa abamurera, batarumura ntagire aho ajya. Iyo arenze kuri ayo mabwiriza agatoroka ababyeyi be ibi nibyo bita “Ubuzererezi” Iyi ngeso imaze kugera ku rwego rurenze kugeza ubwo hari abahanzi bashobora kumara amazi arenga 3 bataragera ku Itorero ryabo. 70/100 by’abahanzi bajya hirya no hino mu bitaramo, usanga baba bagiye nta kintu abashumba babo babiziho. Uku kwigenga, niko twakwita Ubuzererezi bwa mbere.

Ubundi buzererezi twavuga, ni nk’abahanzi bahora bimukamuka mu matorero, uyu munsi ugasanga ari mu Itorero rimwe, mu kundi kwezi wareba neza ugasanga yaguzwe n’umushumba runaka, agahita ava aho yasengeraga kubera amafaranga yaguzwe. Mu kwezi gukurikiyeho kandi ugasanga yimukiye murindi Torero rishya, mbese ukagira ngo ari mu irushanwa ryo kuzenguruka amatorero menshi mu mwaka umwe. Bene aba bahanzi, ntushobora kubabonana Bibiliya kuko baba birukanka akenshi basiganwa no gushaka kumenyekana.

INZEREREZI ZA KABIRI NI ABACURANZI

Abacuranzi ni abantu badakunze gutekerezwaho cyane ahanini bitewe n’uburyo baba bafashwe nk’ibimana mu nsengero. Kuba bacuranga abantu bakaririmba, bituma bigira indakoreka (nubwo atari bose) ariko mu bugenzuzi isange.com imaze imyaka 9 ikora, yasanze igice kinini cyabo kirangwa no “KWIGENGA” ku buryo uyu munsi ushobora kumubona mu rusengero, ejo ukamubona mu kabari, ejo bundi ukamubona mu bitaramo byamamaza inzoga n’ibindi. Ibyo kujya gucuranga nta ruhusa rw’umuyobozi byo ni indamutso yabo. Bene aba bacuranzi, usanga iyo umwanya w’ijambo ry’Imana ugeze, bihutira gusohoka mu rusengero bakajya kurema udutsiko hanze, maze bagaterura ibiganiro by’imipira n’ibindi.

INZEREREZI ZA GATATU NI ABAVUGABUTUMWA BIGENGA

Abavugabutumwa b’ubushake cyangwa se “Abasatuzi” dore ko ari ryo zina rigezweho kuri bo muri iki gihe, usanga nabo bakunzwe “Kwigenga” cyane ku buryo ibyo kuvuga ubutumwa babihinduye ubucuruzi batitaye ku buhamya ndetse n’uburere baba bagomba guhabwa n’igitsure cy’abashumba babo.

INTABAZA: Niba nta gikozwe hirya no hino mu matorero ngo aba bahanzi, abavugaburumwa kimwe n’abacuranzi bajye babanza gusabwa icyemezo cy’ubuhamya bwiza bw’aho basengera, mu gihe kiri imbere tuzasanga aba bose barahindutse “IBIKONOSHWA BIRIMO UBUSA”

Inkuru ya Peter NTIGURIRWA

Papa Francis ababajwe n’ababikira babiri b’abatinganyi biyemeje kubana biturutse ku magambo yavuze!

$
0
0

Amakuru aravuga ko Papa atewe agahinda n’ababikitra babiri b’abatinganyi biyemeje gukora ubukwe bavuga ko urukundo rwabo ari impano y’Imana.

“Mbega agahinda nabonanye Papa maze kumusomera inkuru y’aba babikira, babaye abageni bagashyingiranwa!” Ayo magambo yavuzwe na Arkibishop Angelo Beccin. Abo bageni bazwi ku izina rya Federica na Isabel banatangarije n’ikindi kinyamakuru La Republica cyo mu Butaliyani ko gushakana kwabo ari “Impano y’Imana”.

Aba babikira bagejeje mu myaka yaza mirongwine, bahuje umubano mu mujyi w’I Turino, mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri gushize. Aba ngo bari baramenyaniye mu gihugu cya Guinee Bisau, aho batangiye kugirana umubano w’ubutinganyi, ngo bavuga ko ijambo rya Papa yavuze ku muntu w’umutinganyi ngo wifuzaga kuba umugatorika ryabashishikaje muri icyo gikorwa. Papa ngo yaba yaravuze iri jambo “ Ndi nde ngo nce urubanza?” kuri uwo musore wasabaga kuba umugatorika mu gihe yari umutinganyi.

Abo batinganyi b’ababikira baravuga ko batandukanye n’ubuzima  bw’idini, bakajya mu buzima bw’ubwisanzure, munsi y’imbabazi z’ Imana .

Papa Francis bizwi ko asanzwe ashyigikira umubano Imana yashyizeho ari wo w’umugore n’umugabo. Mu gusobanura rero ririya jambo yavuze “Ndi nde ngo nce urubanza” avuga ku batinganyi;  yavuze ko yarivuze akurikije inyigisho za Kiliziya z’imbabazi n’urukundo, ariko ko atavuze ko izindi nyigisho zakandagirwa. Yongeye ho aya magambo “ Kiliziya ntiberaho guca imanza, ahubwo ibera ho guhuza abantu n’imbabazi z’Imana.

Mu kindi kiganiro yatanze yavuze ati “ Ntimutekereze ko Yezu ahuye n’umutinganyi yamutera umugongo” Mu gihe Papa ngo yatekereje ibyo abanyamakuru bashobora kuvuga kuri ayo magambo ye yongeyeho iri jambo  “Ariko ntimwandike ko navuze ko naha umugisha abahindura ibitsina”

Ngayo nguko ikibazo nuko bariya batinganyi ngo bagendeye  ku magambo yavuze.

 Adolphe MITALI.

Viewing all 2000 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>