ADEPR Gorora, Muri Gatsibo: Abakristo baratakishwa n’”uburetwa” ngo abayobozi babashyiraho.
Nkuko byavugiwe kuri Radio Flash, mu gitondo cy’uyu wa kane, 27/07/017, abayoboke b’itorero ADEPR, I Gorora, muri Gatsibo, ngo baratabaza ngo hagire uwabakiza uburetwa Abayobozi babo babashyiraho, ubwo buretwa si ubundi , ni ubwo kubategeka gutanga amafaranga 1000F buri kwezi; udashoboye kuyabona agashyirwa iruhande rw’itorero, cyangwa se agatangira gufatwa nabi no kurebwa nabi n’abo bayobozi.
Nkuko uwitwa Mukamana Ancilla , umukristokazi wo muri iri torero abivuga, ngo batangiye babaka amafaranga 800F, nyuma ngo baza kuyongera bagera ku mafaranga 1000F, yongeraho ariko ko byagiye bikomerera benshi kuyabona, kandi waba utayatanze, bakagutenga (Iyi ni imvugo yo mu bakristo, ivuga gushyirwa hanze y’itorero).
Undi mukristo nawe utavuzwe izina yagize ati:”Amafaranga dutanga yose hamwe uyabaze wasanga arenga miliyoni, ayo mafaranga mu by’ukuri twibaza aho ajya kuko nta gikorwa gifatika tubona cyakozwe.”
Umunyamakuru nkuko abivuga ngo yabajije umuyobozi w’iyo paruwase, uwitwa Pr Kagina, niba ibyo bivugwa aribyo, nawe asubiza avuga ko, ari iby’ukuri ko abakristo batanga ayo mafaranga, ariko ngo ibyo bikaba byarashyiriweho gushaka uburyo bwo gufashanya hagati yabo, nko mu gihe hari ugize ikibazo runaka, birimo nko gutabara uwapfushije, gufasha amakorali, n’ibindi bibazo bitandukanye.
Bigeze aha umunyamakuru yibajije aho amafaranga arenga miliyoni buri kwezi ajya: “Ese gufasha umuntu wapfushije, nibyo bimara ayo mafaranga? Ese Korali zijyaho zitarateganyije aho zizakura imyambaro cyangwa ibindi bikoresho?”
Umunyamakuru avuga ko yabajije Pasteri Kagina niba ibivugwa ko udatanze ayo mafaranga ahezwa mw’itorero, uyu mu Pasteri avuga ko ibyo atari ko bimeze, yongeraho ariko iri jambo ati:
“Cyokora igitsure cy’ubuyobozi cyo nticyabura, kubatubahiriza iyo nshingano” Umunyamakuru hano akaba yibaza ukuntu haza igitsure hejuru y’ igikorwa bavuga ko ari ubwitange bw’abantu ku bushake bwabo.
Umunyamakuru yakomeje avuga ko Yabajije Karuranga, umuvugizi w’itorero ADEPR mu Rwanda, iby’icyo kibazo, uyu akamubwira ko icyo kibazo atari akizi, akaba asezeranya ko agiye kugikurikirana.
Nyumva yo kumva iyi inkuru, umuntu ntiyabura kwibaza igihe ibibazo byerekeranye n’umutungo w’abakristo n’uburyo ukoreshwa muri iri Torero bizarangirira, hano muri Gatsibo niho havuzwe , ariko uwavuga ko buriya hatabuze n’ahandi hari biriya bibazo ntiyaba yibeshye, kuko iby’amafaranga yatanzwe kuva hambere, ngaho ayo gukora “koperative ikomeye” ngaho ayo kubaka imiturirwa mu gihugu no hanze yacyo… ibyo kandi bigakorwa nta buryo bwo kugenzura ikoreshwa ry’iyi mitungo. Ikindi umuntu yakwibaza ni iki :
Ese buri Paruwase ishobora kwishyiriraho uburyo bwayo bwo gukura amafaranga mu bakristo bitazwi mu rwego rukuru rwa ADEPR?
Akazi k’abashinzwe kuzahura iri torero karacyahari.
MITALI Adolphe.