Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Ubuhanuzi burasohoye: Inyanja ipfuye (Dead sea) yabonetsemo ibinyabuzima!

$
0
0

Amakuru mashya aturuka mu gihugu cya Israeli yerekana ko ubuhanuzi butandukanye burimo gusohorera mu maso yacu. Inyanja yapfuye irimo umunyu inshuro cumi z’umunyu uboneka mu nyanja  ngari (Ocean), ibyo bigatuma kuva kera abahanga barahamije ko nta buzima bushobora kuhaboneka.

Ibintu ariko ubu bimaze guhinduka, kuko ubushakashatsi bumaze kugaragaza ko ubuzima burimo kuboneka hasi mu ndiba y’iyi nyanja, ibyo bigahamya ubuhanuzi buboneka muri Bibiliya bw’umuhanuzi Zekariya 14:8″ Kandi uwo munsi amazi y’ubugingo azava i Yerusalemu, amazi amwe azatembera mu nyanja y’iburasirazuba, ayandi azatembera mu nyanja y’iburengerazuba, bizaba bityo mu ki no mu itumba”

Samantha Siegel, Umunyamerikakazi ukomoka mu bwoko bw’Abayahudi; umugore ukiri muto mu myaka, aherutse kugwa mu kantu abonye amagi y’amafi mu mazi yari avomye kuri iyo nyanja yitwa iyapfuye. Samantha avuga ko akiyabona atigeze atekereza cyane ku kintu ibyo bisobanuye, ngo yahise gusa yiyamirira agira ati: ‘Oh , ubuzima buragarutse mu nyanja yapfuye!  nyuma yaho gato Samantha ngo nibwo yongeye gisoma buriya buhanuzi, nibwo noneho ngo yahise ahishurirwa ko ijambo ry’Imana ritabeshya na gato.

The post Ubuhanuzi burasohoye: Inyanja ipfuye (Dead sea) yabonetsemo ibinyabuzima! appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>