Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Abanyamakuru bakoresha murandasi baravuga ko bagiye guhendukirwa bikomeye n’igiciro kigenda ku mbuga zabo bitewe n’amahugurwa bahawe

$
0
0

Mu karere ka Musanze intara y’amajyaruguru kuva kuri uyu wa kane  tariki ya 22 harabera amahugurwa y’abanyamakuru bakorera  kuri murandasi Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere(UNDP) mu rwego rwo gukomeza gusohoza neza inshingano yahawe na Leta yo kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru mu Rwanda.

Aba banyamakuru barigishwa uburyo bwo gutunganya ibinyamakuru bitangariza kuri murandasi n’uburyo bwo gutunganya amafoto bashyira mu nkuru, mu rwego rwo kugira ngo zumvikane neza kandi zinogere abasomyi.

Bamwe muri aba banyamakuru baganiriye na Isange.com baravuga ko bishimiye cyane guhabwa ubumenyi ngiro ku kazi kabo ariko cyane cyane ibijyanye no gutunganya imbuga zabo ndetse n’inkoranyambaga ,ibinti bavuga ko byabatwaraga amafaranga menshi kuko babikoresha ku bandi none bakaba bagiye kujya babyikorera.

Ufitinema Gerard uhagarariye KigaliWomen muri aya mahugurwa

Ufitinema Gerard uhagarariye KigaliWomen muri aya mahugurwa

 

Bwana Ufitinema Gerard waje ahagarariye Ikinyamakuru Kigaliwomen aravuga ko we ashimishijwe no kutazongera gusiragira ajya gushaka abo yise Web Masters ngo babacaga amafaranga menshi ahubwo ko we yiteguye kuzikorera(website) abandi banayamakuru bagenzi be.

Mu gutangiza aya mahugurwa,Umunyamabanga  Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) mu Rwanda Bwana  Peacemaker Mbungiramihigo atangaza ko amahugurwa nk’aya azahoraho kuko acyenewe cyane n’abanyamakuru, yongeraho ko hakozwe ubushakashatsi mu bitangazamakuru bitandukanye hagamijwe kureba aho umunyamakuru afite imbaraga nke, maze hakorwa imfashanyigisho ubu ikaba ariyo igenderwaho mu uguhugura abanyamakuru bibanda cyane cyane aho afite intege nke.

Peacemaker MBUNGIRAMIHIGO umuyobozi MHC

Peacemaker yakomeje avuga ko babona hari umusaruro babona mu kazi gakomeye  ko guha ubumenyi abanyamakuru yaba mu bitekerezo na raporo zinyuranye bakira aho zigaragaza ko ibi bifite akamaro kanini yaba mu bunyamwuga ndetse ndetse no mumibereho rusange y’ibitangazamakuru.

Aya mahugurwa azarangira kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Nzeri 2016 akaba yaritabiriwe n’abanyamakuru bagera kuri 30 bakorera ibitangazamakuru bitandukanye.

Peace Nicodeme NZAHOYANKUYE.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Latest Images

Trending Articles

<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>