Antikristo yatangiye umurimo.(2 Abates2:7)
Impande ebyiri zishyamiranye hano ku isi zigeze kure zitoranya (Recruitment phase) zikusanya kandi zitoza ingabo zazo mu rugamba rwatangiye kandi rugiye kwinjira mu cyiciro cyarwo cya nyuma. Buri muntu wese uri ku Isi ya Rurema afite ingabo agiye kubarizwamo, ingabo z’Imana, cyangwa ingabo za Satani, nta ngabo zidafite aho zibogamiye(neutres) ziriho. Iz’akazuyazi zigiye kurukwa. Iki ni igihe cyo kwiyemeza gutoranya igipande (camp), ubarizwamo, igihe cyagiye, ijoro ryijimye cyane , buracya hanyuma (Il est minuit moins…)Yoweli 4:9-11
Ubu ntabwo ari ubuhanuzi bw’ikubagahu, cyangwa iterabwoba ahubwo ni impuguro yuzuye ubushishozi n’amakenga, bishingiye ku kwitegereza neza aho ibintu bigeze, no kureba mu byanditswe, nyuma hakabaho gushyira mu gaciro.
Inkuru ni nyinshi , inzandiko ziragwiriye zivuga kuri Antikristo, n’umubare 666, ibinyamakuru bimaze gutangaza ko mu mwaka wa 2017 Abanyamerika bose bazaba baramaze gushyirwaho ikimenyetso, hari nandi makuru menshi ajyanye n’ibyo.
Icyo tugambiriye hano twe si ugusubiramo iyo ntero, ahubwo turashaka kwerekana ko ibyo bivugwa byarangije gushyirwa mu bikorwa, ntabwo ari ibintu bizaza mu gihe kiri imbere nkuko benshi babyibwira, ahubwo ubugome bwatangiye gushyirwa mu bikorwa, Satani ageze kure mu gutegura ingabo ze ariko agenda yangiza, yiba, yica, anatsemba nkuko ariyo misiyo ye n’ubusanzwe.
Imana ntacyo izakora itamenyesheje ubwoko bwayo.
Nubwo uku ari ukuri kw’ijambo ry’Imana, ko izamenyesha abayo ibigiye kuba, kandi amateka y’abatubanjirije akaba abihamya, ntibibujije ko na none ijambo ry’Imana rivuga ku bafite amatwi ntibumve, bafite amaso ntibabone, Bibiliya kandi itwereka abagiye badamarara, kugeza igihe batunguriwe umwuzure ukabatsemba mu gihe cya Nowa.
Ikigaragara rero nuko Imana isohoza isezerano ryayo ryo kumenyesha ubwoko bwayo, kandi koko hakaba abumva imbuzi, bakirinda, bakarokoka, hakaba ariko n’abandi batsindagira ibiti mu matwi, bakipfuka mu maso amaherezo, bikababera nka ka gapfa kaburiwe.
None se Bene Data, ni iki tutabona mu byahanuwe n’Ijambo ry’Imana kitwereka ko ibihe bya nyuma twabigezemo, cyangwa se ni iki kidupfutse amaso ku buryo tudatandukanya ko hariho koko Ubwami bw’Imana, n’ubwami bwa Satani? Iyo turebye ibikorwa birimo gukorerwa kuri iyi si; Amahano, ibikorwa by’agahomamunwa bihamya ubuhanuzi buvuga ko ibyaha biziyongera, abantu bakarushaho kuba babi, dutegereje iki?
Nkuko nabivuze rero singiye kubabwira iby’ubuhanuzi, ibizaba, cyangwa amahame runaka, ndashaka kukwereka ibikorwa biguhamiriza ko nubwo wenda wowe wisinziriye Satani we arimo gukora. Iki nicyo gihe cyo kwitandukanya, umukristo wari ukivanga ibintu, akamesa kamwe agakorera Imana ngo atazahabwa no ku byago bya Babuloni (Ibyah 18:4)
Ubuhamya ngiye kubagezaho nizeye ko bubafasha kubona ko Ibyahanuwe birimo gusohora, gukora kwa Antikristo kwatangiye, nubwo gukora kwe gusesuye kugifite ikikubuza, ntibibujije ko kwangiza kwe kugaragara. Ubu buhamya burabereka, ko ibyo gushyiraho abantu ibimenyetso byo byatangiye kujya mu bikorwa, kandi abakorera Satani bo ubu barabigaragaza ku mugaragaro (minuit moins)
Abakozi ba Satani batangiye gushyira mu mibiri y’abantu ibimenyetso.
Mu buhamya twatangiye kubagezaho bukubiye mu gitabo cya Rebecca Brown, uyu munsi turabagezaho, ibyerekeye uko abakorera Satani muri Amerika (USA), batangiye gushyiraho abantu ibimenyetso, bituma babakurikira aho bari hose.
Dore uko Rebecca abitubwira:” Twari tumaze igihe tunaniwe bitewe n’ibitero Abakozi ba Satani bo muri Fraternite batugabagaho”, muri icyo gihe Imana yari imaze gukoresha Rebecca kubohora benshi mu ngoyi za Satani, barimo Elaine, nababwiye mbere, barimo, uwitwa Betty na Annie. Nyuma rero nkuko byumvikana , Satani utari wishimye yoherezaga ingabo ze gutera aba Baja b’Imana, Rebecca rero nkuko abivuga ngo nabo bari bamaze kugira umunaniro mwinshi, nibwo nkuko abivuga yasabye Imana ubutabazi, ayibaza impamvu nta gahenge babona, ayibaza niba igihe cyaba kigeze ngo babe nk’ibitambo, bicwe na satani, Imana rero mu kumusubiza yamubwiye ko yajya kuba aruhukiye we n’inshuti ze mu kirwa cya Hawai.
Ubwo Rebecca n’inshuti bagiye muri icyo kirwa, ariko bamaze iminsi ibiri gusa, mu gihe batemberaga, babonye abagabo babiri basa n’ ababakurikira, kandi babona basa nk’abo bigezze kubona mu ba Fraternite babarwanyaga. Rebecca yabajije Annie niba yaba azi abo bagabo, ariko Annie aramuhakanira, nubwo ngo yabivuze atareba Rebecca mu maso, nk’umuntu utavugisha ukuri. Ntibyatinze rero, bageze aho bacumbikaga, ni mugoroba, Amadayimoni aba atangiye kubagabaho ibitero, Rebecca n’inshuti ze barwanyije dayimoni nkuko bari baratojwe, birangiye nibwo Rebecca yategekaga Annie, kuvugisha ukuri kose, cyangwa se akamwirukana, amwerurira ko Imana yamubwiye ko Annie azi bariya bagabo, n’impamvu y’uku guterwa n”Abadayimoni.
Anie rero yabwije ukuri Rebecca ko azi bariya bagabo, akaba ari abakozi ba Satani, kandi amwerurira ko impamvu bongeye guterwa, aba Satani bakamenya aho we na Rebecca baherereye, ari uko we Annie bari baramushyizemo inshinge zakoreweho maji. Izo nshinge ngo iyo baziguteyemo, bashobora kumenya aho uherereye hose, Izo kandi nkuko Elaine nawe yabisobanuriye Rebecca kuko nawe yari yarigeze kuzishyirwamo, mu kuzigushyiramo ziratongererwa zikinjirana, n’amadayimoni afite imbaraga nyinshi,ahabwa inshingano zitandukanye, agakora ngo nka Radar kuburyo ntaho wakwihisha abagukontorora.
Elaine kandi avuga ko atari inshinge gusa zikoreshwa, ahubwo ko hari igihe bashobora kugushyiramo igufwa cyangwa ikindi kintu, murabona iko icyakoreshwa cyose gifite ububasha nk’ubwa bya bimenyetso bivugwa bizashyirwa mu bantu, ari wo wa mubare, biragaragara ko ari nta tandukanyirizo. ikindi nuko, aya madayimoni kimwe n’abakorana nayo, baba bafite ubushobozi bwo kukwica igihe cyose washaka kugomera Satani, Ibi akaba aribyo Annie yatinyaga, kuo bari baramubwiye ko umunsi azashaka kuva kwa Satani ayo madayimoni azamwica, batarayirukana ngo agende. abakozi ba Satani bayagerernya, na bombe ituritswa n’umuntu uri kure hakoreshejwe gukanda buto ya Telekomande.
Byaje kurangira rero Rebecca asengeye Annie, yashoboye kwiyumvira izo nshinge aho zari mu mubiri wa Annie, Asaba Imana mu bubasha bwayo kureba uko yazikutramo; aribwo Imana yiyemezaga kuzitwika zigakongoka. Nguko uko ba Rebecca bashoboye kongera gutabarwa ntibaba bacyoneye gukurikiranwa n’abakozi ba Satani babagendagaho kenshi, Annie nawe abasha kubohorwa, akaga k’ububata, n’urupfu yagendanaga, yari yashyizweho na Satani.
Musomyi dukunda, ngubwo ubuhamya bukwereka aho imikorere ya Satani n’abambari be igeze, ntabwo ari iby’imikino, urugamba rurahari (ni Real) ndetse rurarimbanyije, ndakwifuriza nanjye ntisize gukanguka kandi tumenye ko kuba umukristo w’akazuyazi, nta mugabane bihesha mu bwami bw’Imana Ibyah3:15,16 .
Ubu bwari ubutumwa bwawe.
MITALI Adolphe.