Muri iki gihe, imitima ya benshi ikeneye kwegera Imana. Kimwe mu bintu bifasha imitima, ni indirimbo zahimbiwe Imana. Mu ndirimbo, umuntu abasha kuganira n’imvamutima ze cyangwa se ibyiyumviro, biturutse ku bikubiye muri iyo ndirimbo nyine. Iyo ugerageza kureba abahanzi baririmba indirimbo zahimbiwe Imana dufite mu Rwanda uyu munsi, usanga ari bake babasha gukora indirimbo zikaba zamara igihe kirekire zumvwa kandi ziririmbwa n’abantu hirya no hino mu nsengero.
Abanyarwanda baba muri Diaspora, uyu munsi bakeneye kubona abahanzi bava mu Rwanda bajya kubataramira. Twagiye tubibona inshuro zitandukanye, aho bagiye batumira bake mu bahanzi dufite mu bakajya kubataramira kandi ni ibintu byiza cyane. Uyu munsi, njye wanditse iyi nkuru, nifuzaga kubarangira umuhanzi mbona ko “Adasanzwe” muri iki gihe kandi ushobora kuba ari ku rwego rwo kuririmbira mu gihugu icyo ari cyo cyose. Patient BIZIMANA, ni umusore ukiri muto, wagize umwuga impano yo kuririmba kandi akaba abikorana urukundo n’ubwitange.
Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze, mbona bwahembura imitima ya benshi ku buryo ashobora kuba ambasaderi mwiza muri Diaspora. Ni umuhanzi utikuza, utizamura, utimenyekanisha, ugira urugwiro kandi ushobora gukorera muri kondisiyo (Conditions) zose zishoboka. Niwe muhanzi ubasha gutegura neza igitaramo hano mu Rwanda ku buryo kiba kiri ku rwego mpuzamahanga. Ni umuhanzi ushobora guhagararana n’abandi bahanzi bakomeye ku rwego rw’isi bakaririmbana ku buryo bishobora kurushaho gutyaza impano afite.
Mbona aramutse atekerejweno n’abanyarwanda baba muri Diaspora, agategurirwa ibitaramo hirya no hino ku migabane itandukanye, ejo hazaza mu Rwanda dushobora kuzaba dufite byibuze umuhanzi ukuri muto kandi ubifitiye umwanya, waba azwi ku rwego rw’isi. Uyu musore, njye mubonamo impano idasanzwe kandi ishobora gukuzwa ikaba yagirira umumaro benshi mu baturage bari mu mfuruka zinyuranye z’isi.
Hari igihe mbona hatumirwa abahanzi batandukanye iyo za Amerika, Mu Burayi n’ahandi, ariko kandi bakaba bataragera ku rugero rushyitse nk’urwo mbona kuri uyu musore. Kuba ashobora kwitegurira igitaramo nk’ikizabera muri Hotel yitwa Radisson Blu kuwa 16/04/2017 aho azaba yatumiye umuhanzi w’umurundi Apotre Appolinaire Mbonimpa ndetse n’umunyakenyakazi Marion Shako, by’umwihariko akaba ari we muhanzi wa Gospel ubaye uwa mbere mu gutegurira igitaramo ahantu nk’aha, mbona byaratumye arushaho kugira imikurire mu buhanzi (Maturite).
Hari abahanzi benshi bamuruta mu buhanzi, batari bagera kuri uru rwego uyu munsi. Njye mbona uyu muhanzi yatekerezwaho n’abashoramari cyangwa se abanyarwanda baba muri Diaspora, ku buryo bamufasha gukuza iyi mpano ye ikambuka imipaka tukayibona ikora imirimo mu bihugu binyuranye.
Iki cyari igitekerezo cyanjye, nundi wese afite uko abyumva. Gusa Byazanshimisha cyane ntangiye kumva ko hari abagiye kumufasha kwambuka imipaka yerekeza iyo i bwotamasimbi.
Imana ibahe umugisha.
Peter NTIGURIRWA.