Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

ADEPR: Abapasiteri barasabwa kugaragaza imibiri y’abatutsi irenga 400 bishwe muri Jenoside yaburiwe irengero mu kigo cy’amahugurwa CEFOCA.

$
0
0

Mu gihe abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, hirya no hino mu gihugu abagizweho ingaruka zikomeye ni abayirokotse. Kugeza uyu munsi hari imiryango itarabona abayo bishwe muri icyo gihe. Kuri ADEPR Nyabisindu mu kigo cy’amahugurwa cya CEFOCA, bivugwa ko haba hariciwe abatutsi benshi.

Nk’uko Komite ishinzwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Nyabisindu ibitangaza, ngo abapasiteri bayoboraga iki kigo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ari bo Past Nsengiyumva Laurien na Past Munyakazi Antoine, bahishe imibiri y’abahiciwe basaga 400 naho Past Mitsindo Gracien akaba ashinjwa imibiri ibiri nkuko bigaragazwa mu ibaruwa.

Kuri ubu bandikiye CNLG ndetse na ku rwego rw’igihugu ndetse no mu karere ka Muhanga, basaba ko aba bayobozi babafasha gusaba abayobozi bari bayoboye iki kigo kwerekana aho iyi mibiri iri.

Dore amabaruwa bandikiye ubu buyoboze ndetse bagatanga na kopi ku buyobozi bukuru bwa ADEPR:

Mutwihanganire kubw’izi nyandiko zidasomeka neza.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>