Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Abanyamadini barasaba Leta ko yasenya ikibumbano cy’umugore ufite umwana kiri ku Kimihurura ngo kuko gitesha agaciro “UMUGABO”

$
0
0

Kuwa gatanu tariki ya 2/6/2017 ku Kicaro cy’Umujyi wa Kigali (Mu cyumba cy’inama) habereye inama yahuje abanyamadini, Polisi y’u Rwanda, urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB na Ministeri y’Uburinganire n’Umuryango MIGEPROF, aho bigaga ku bibazo bitandukanye birimo uburyo umutekano wakomeza kubungabungwa ndetse n’indi mikoranire nk’abafatanyabikorwa.

Muri iyi nama, abanyamadini bagarutse ku kibazo cy’uko umugabo agenda ateshwa gaciro ahanini babigereye ku itegeko rishya riherutse gusohorwa na Minisiteri y’uburinganire n’umuryango rivuga ko mu rugo umugabo n’umugore banganya ubuyobozi. Ibi babishingiye kandi ku ishusho igaragara ku mahuriro y’inzira (Rond Point) ya Kimihurura, aho iyi shusho igaragaraho umugore n’umwana gusa ariko nta mugabo uyigaragaraho.

Abanyamadini bavuga ko Bibiliya ba Korowani byerekana neza ko umuryango wuzuye ukwiye kuba ugizwe n’umugabo, umugore ndetse n’abanda, bityo bakaba batiyumvisha uburyo umugabo agenda ahezwa mu muryango buhoro buhoro. Batanze urugero rwo mu gihugu cy’ubwongereza aho abana baza ku mwanya wa mbere, hagakurikiraho umugore, umugabo agakurikiraho maze agaherukwa n’imbwa.

Aba banyamadini basabye MIGEPROF ko yasenya iki kibumbano ikagisimbuza ikindi kiriho umugabo kugira ngo bigaragaze umuryango wuzuye. Twabibutsa ko mbere y’iki kibumbano hari hashyizweho ikindi cyakibanjirije cyerekanaga umugore wikoreye akabindi gasohokamo amazi, abagore bavuga ko cyatebateshaga agaciro maze gisimbuzwa iyi iriho umugore ufite umwana w’umuhungu abanyamadini bise Sugabo muri iyi nama.

 

Iki kibumbano ngo kigomba gusenywa kigasimbuzwa ikigaragaraho n’umugabo

MIGEPROF yo yerekana ko Leta y’u Rwanda itubakiye ku myemerere y’abanyamadini n’amatorero ko icyo ireba ari inyungu z’abagize urugo batarebye ku ndangagaciro za  Bibiliya  na Korowani biha umugabo ubutware (Layiki) abanyamadini n’abanamatorero babikoresha ariko Leta yahinduye itegeko ryahaga umugabo ubutware ubu rivuga ko abashakanye babiri bihitamo ugomba kuyobora urugo ibi byanatumye RGB yemera kongera gutegura indi nama izahuza MIGEPROF n’abanyamadini n’amatorero bakaganira kuri yingingo batavugaho rumwe.

By RUGAMBA Erneste


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>