Ni umushinga uzakorwa mu gihe kingana n’umwaka ,ukaba ugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze mu bafatanyabikorwa ,barimo n’amatorero.
Uyu mushinga wateguwe na Alarm ministries ku nkunga y’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere UNDP.Biteganijwe ko uyu mushinga uzakorera mu karere ka Rulindo,ukaba ukubiyemo ibice bitandukanye.Hari igice kigenewe guhugura abanyamadini,urubyiruko,abagore n’abandi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina,ibi bikazakorwa ku bufatanye na police.Hari kandi amahugurwa ajyanye no kwihangira imirimo iciriritse ibyara inyungu.
Nyuma hazashyirwaho ikimina kizajya gifasha amatsinda y’abagore n’urubyiruko nyuma yo kwishyira hamwe,maze bakazahabwa inkunga y’amafaranga yo kubashyigikira kugira ngo babashe kwibonera no kwikemurira bimwe mu bibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Alarm Ministries asobanurira inzego z’akarere uyu mushinga
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Alarm Ministries Bwana Freddy Bisetsa,yavuze ko basanze kubwiriza ubutumwa ari byiza ariko bikarusha iyo biherekejwe n’ibikorwa bifatika.Yavuze ko kandi bajyaga mu ivugabutumwa bikagenda neza ariko nyuma bataha bakabona benshi bafite ibibazo bishingiye ku bukene ndetse n’ibifite aho bihuriye n’imibanire mibi.Nyuma baje kubona ko ari ngombwa bakora ibikorwa nk’ibi byo guhugura no gukora ubungurambaga ariko bakagerekaho no gushyiraho ikintu cyabafasha kwiteza imbere.Yonegeyho ko ihohoterwa ahanini rishingira no kuba mu bashakanye umwe aba ashingiye ku wundi mu gukemura ibibazo bye ariko ngo basanze abagore bahawe ubushobozi bwo kwibonera ibyo bakeneye ngo amakimbirane n’ihohoterwa byagabanuka.
Muri uyu mushinga kandi abashumba b’amatorero bazahugurwa ku buryo babasha gufasha abahohotewe kudahohoterana mu miryango.Uyu mushinga washyizwe ahagaragara kuri uyu wambere tariki ya 25 Mata 2016,ku biro by’akarere ka Rulindo ario naho uyu mushinga uzakorera.

Bwana Rutayisire ajha ikaze Alarm Ministries.
Bwana Rutayisire Tharcisse ushinzwe imiyoborere myiza muri Rulindo,yavuze ko ashimishijwe no kubona imiryango ya gikritsu itangiye kugira uruhare mu gufasha akarere mu iterambere ryako.Uharariye Police muri aka karere IP Emmanuel yasshimiye Alarm Ministries ku mushinga mwiza yateguye ,asaba akarere kureshya abandi bafatanyabikorwa nka Alarm Ministries.Umushinga nk’uyu ngo ni imbanziriza mushinga ngo kuko nyuma y’aho hazangirwa undi mushinga munini kurutaho.
Alarm Ministries ni umuryango wa gikristu udaharanira inyungu,wavutse ahagana mu mwaka w’1997.Uyu muryango ugamije gufasha abantu babubaka mu buryo bw’umubiri,ubw’umwuka ndetse n’iby’ubugingo.
Andi mafoto:







The post Rulindo:Alarm Ministries igiye gutangira ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..