Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Umuvugizi w’ Itorero ry’ADEPR yasabye imbabazi mu izina ry’Abashumba bitwaye nabi muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994

$
0
0

Mu izina ry’itorero rya Pantekoti ryo mu Rwanda ADEPR n’abashumba by’umwihariko, Umuvugizi waryo Rev Past Sibomana Jean yasabye imbabazi kuba bagenzi be bataritwaye neza bakijandika muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muw’1994.

Ibi Rev Past Sibomana yabitangarije mu muhango wo kwibuka wateguwe na Paruwasi ya ADEPR-Nyarugenge,mu mujyi wa Kigali, wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Mata 2016, umuhango wabimburiwe n’ijoro ryo kwibuka ryabaye ku wa gatanu ubanziriza uyu muhango.

Nk’uko byari byateguwe n’ubuyobozi bwa Paruwasi ya ADEPR-Nyarugenge, mu gitondo cyo ku wa gatandatu nibwo barangajwe imbere n’ubuyobozi bukuru bw’iri torero, abayobozi mu nzego za Leta bifatanyije n’abakristo babo bakerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi zihashyiguye.

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, hashyinguwe imibiri y’abatutsi bazize Jenoside 101 babarizwaga muri Paruwasi ya Nyarugenge.

Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu barokotse bavuze ko batatekerezaga ko hari umuntu watinyuka kwinjira mu nzu y’Imana ngo yice abahahungiye, ariko ko atari ko byagenze.

Umushumba wa Paruwasi ya Nyarugenge yateguye iki gikorwa Rev Pastor Sylvestre yavuze ko iki gikorwa kibaye ku ncuro ya kabiri kizakomeza gukorwa ku buryo buhoraho kuko kigamije guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi.

The post Umuvugizi w’ Itorero ry’ADEPR yasabye imbabazi mu izina ry’Abashumba bitwaye nabi muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>