Ku italiki ya 26 Mata 2016 impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa kigari zatangije amasengesho yo kuzirikana umwka ushize ziri mu buhungiro zizirikana n’abazo baguye mu mvururu ziri mu gihugu cy’u Burundi.
Aya masengesho zayatangirije ku rusengero rwitiriwe mutagatifu inyansi mu mujyi wa kigali kuri uyu wa kabiri, intego nyamukuru yayo ni ukwibuka umwaka ushize mu gihugu cyabo habaye imvururu zahitanye ubuzima bw’abavandi n’inshuti zabo z’abarundi zibarirwa mu majana.
Muri iki gihe cy’iminsi irindwi kanda bazakoramo ibikorwa by’urukundo nko gusura bamwe mu barwayi b’abarundi barwariye mu bitaro by’aha i kigali abenshi muri bo uburwayi babutewe n’imvururu zabaye mu gihugu cyabo.
Ayo masengesho azasozwa inyuma y’iminsi 7 hakinwa umupira w’amaguru uzahuza ikipe y’impunzi ziherereye i nyamata hamwe n’iziri mu mujyi wa kigali ku itraliki ya mbere z’ukwezi kwa gatanu.
The post Impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda zatangiye amasengesho y’iminsi 7 zibuka umwaka zimaze ku gahinga appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..