Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Myugariro wa Rayon Sport abanza gusengera amazi akayamena mu kibuga!

$
0
0

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports, Munezero Fiston yakuyeho urujijo ku mpamvu zituma amena amazi mu izamu no hagati mu kibuga mbere ya buri mukino n’iyo igice cya mbere kirangiye.

Ni mu gihe abatari bake baterezaga ko bifite aho bihurira n’imyizerere iba mu mupira wo muri Afurika ijyanye n’ikoreshwa ry’imbaraga zidasanzwe z’amarozi mu gushaka intsinzi.

Munezero, wemeza ko yakijijwe, avuga ko abikora mu rwego rwo gusenga, aho hari amagabo avugira kuri ariya mazi kugira ngo Imana imufashe mu rugamba aba agiyemo.
Mu magambo ye bwite ati “Ndi umuntu ukijijwe, nzi Imana, ndi umuntu wacunguwe n’amaraso ya Yesu. Ndi umuntu wakuriye mu muryango w’Abakiristo. Bijyanye n’uko nakuze, hari ukuntu mu rugo njya nsenga iyo habaye ibibazo nkabona ibisubizo”.

Yakomeje agira ati “Ariya ni amazi mba naguze nkayasengera, hari amagambo natura mbwira Imana nkahita njya kuyasuka hariya. Ni yo mpamvu mbikora kandi mbikora ku giti cyanjye “.

Munezero avuga ko uretse kena amazi mu kibuga anafata umwanya wo kwiyiriza asaba Imana intsinzi.

Munezero avuga ko ababibona baba batazi ibyo arimo ariko we azi agaciro bimufitiye ndetse ko atazacibwa intege n’abakomeza kumuvuga.

Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko ni imfubyi ku babyeyi bombi. Yavukiye i Burundi nyuma aza mu Rwanda nyuma y’urupfu rwa nyina. Se wapfuye muri Jenoside yamwise Karemera naho Munezero aryitwa na Nyina wari Umurundikazi amaze gutandukana na Se.

Nyina wari warangiye Munezero kuza mu muryango wabo, yaje kwitaba Imana biba ngombwa ko ava i Burundi akaza mu muryango wa Se i Kibungo ahari abandi bavandimwe babiri bavukana kuri Se. Yageze muri Rayon Sports muri 2015 avuye muri Sunrise FC.

Inkuru dukesha imvaho nshya.

The post Myugariro wa Rayon Sport abanza gusengera amazi akayamena mu kibuga! appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles