Col. Jean Baptiste BAGAZA yahoze ari umukuru w’igihugu cy’Uburundi kuva mu mwaka wa 1976 kugeza mu 1987, yavutse mu mwaka wa 1946 aza kwitaba Imana ku italiki ya 04 Gicurasi 2016 azize indwara y’umutima.
Mu myigire ye, umuryango we ntiwigeze iterwa ishema no kwiga kwe. wahoraga umuhatira kuragira inka, akabikora ariko aniga.
Kuva mu mwaka wa mbere w’ashuri abanzi kugeza mu wa gatandatu, ntiyigeze arenza umwanya wa mbere. byakomeje gutya aza no gutsindira kwiga mu mahanga. ntibyamworoheye kuko se yanze kumugurira ikositimu yo kujyana kwiga , we yamuhatiraga kwiga ubwarimu.
Yaje kujya kwiga kositimu ayiguriwe na mukuru we amafaranga ayagujije se ubabyara.
Kuva agiye ku butegetsi mu 1976, yari umuntu ufata umwanzuro utabera (mu buzima bwe) kandi utavuguruzwa, yaje kubikomeza imibanire ye na Kiliziya muri iki gihugu igenda imera nabi bituma abatari bake bamutakariza icyizere, ibintu abenshi bavuga ko aribyo byatumye ubutegetsi bwe butaramba. aha bavuga ko byatumye Majoro Petero Buyoya abona abamushyigikira mu kumuhirika kubutegetsi.
Ibindi bikorwabye bitazibzgirana mu mitima y’abarundi:
Col. Jean Baptiste BAGAZA yigishije Abarundi gukunda no gukorera igihugu. Abarundi bavuga ko yabigishije umuco wo gukunda no gukorera igihugu, akuraho imirimo y’uburetwa no gukorera ubusa mu Barundi.
Col. Jean Baptiste BAGAZA kandi Yakuyeho uburingiti bwambarwaga n’abagabo ku manywa, yubakira amacumbi abakozi ba Leta, atangira guteza ibiti ku misozi, yubaka imihanda.
Col. Bagaza yubakishije ingomero z’u z’amashanyarazi nka Rwegura, ashinga kandi yubakisha inganda n’amashyirahamwe byahaye abarundi benshi akazi.
Mu nganda yashyizeho ubwo yari Perezida ni COTEBU, VERRUNDI, BRAGITA, SOSUMO, ONATOUR, ENACI, CAMOFI, ONIMAC, ONATEL, ONAPHA, INCN, OTRABU, SOBUGEA, SOCABU, SOBECOV, ECOSAT, SETEMU, LONA, SRD (Sociétés Régionales de Développement , Imbo, Buyenzi ,Kirimiro.. ) n’izindi nyishi.
Mu itangazamakuru, Ku gihe cye niho Tereviziyo y’igihugu yatangijwen’ ikinyamakuru Renouveau du Burundi.
Mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi, Bagaza yubakishije ibitaro bikuru byo ku mirwa mikuru y’intara nyinshi , CHUK (bita roi Khaled), Ububiko n’amasomero y’ibitabo bikuru bwitiriwe Kadhafi muri kaminuza y’Uburundi, ISA, ENAPO n’ibindi bitari bike.
Kuva agifata ubutegetsi mu 1976, ntiyihanganiye abo yari abukuyeho. yavugaga ko bakoreye ubutegetsi bwari bushaje (ubutegetsi bwa Micombero Michel). Abarundi barakibuka ko na sebukwe yayoboraga komine Isale-Mugaruro (Bujumbura rural) yakuweho nk’abandi bose.
Ibi byose n’ibindi Col. Jean Baptiste BAGAZA yabikoze mu gihe cy’imyaka igera ku icumi yamaze ku butegetsi aho yaje gukurwaho na Major Petero Buyoya mu mwaka wa 1987.
Leta y’Uburundi ivuga ko ibabajwe cyane n’urupfu rwe aho yashyizeho iminsi itatu (kuva kuwa 4 Gicurasi kugeza kuwa 8 Gicurasi 2016 ) y’ikiruhuko cyo kunamira nyakwigendera Col.Jean Baptiste BAGAZA. Muri iyi minsi ahantu hose mu gihugu amabendera azaba amanuye kugeza hagati
The post Col.Bagaza ni muntu ki?, kwigomeka kuri Kiliziya nibyo byatumye ubutegetsi bwe butaramba? appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..