Mu nkuru yacu yo kuwa 23/10/2017 yari ifite umutwe ugira uti “
twari twavuze uburyo ubuyobozi bw’inzibacyuho buyobowe na Rev.Karuranga Ephraim bunengwa ko bwananiwe guhuriza hamwe imbaraga z’udutsiko cyangwa se abantu bafite ibitekerezo bihabanye n’imiyoborere yagiye iranga Itorero kugeza uyu munsi. Kuba abakristo benshi bariruhukije nyuma y’aho iyi komite nshya yari igiyeho bayitegerejeho ugukemura ibitagenda neza harebwa uko umwuka mwiza wagaruka mu banyetorero ndetse abavuye muri ryo bakaba banagaruka, siko byaje kugenda kuko nta kintu kidasanzwe bigeze babona gihinduka kuri izi ngingo.
Uyu munsi kuwa 4/11/2017 nibwo hagaragaye ikimenyetso cya mbere gishimangira ko imbere mu buyobozi bwa Rev.Karuranga hajegajego kuko benshi batunguwe no kumva ko umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya ADEPR Madamu Aurea Mukaruzage yeguriye mu nama yari imaze iminsi 2 ibera mu karere ka Muhanga
Kuba uyu muyobozi yeguye (Ku mpamvu avuga ko zamuturutseho) bigaragaza ko hari ikitagenda neza kuko nta wibwiraga ko abayobozi bakomeza kugenda begura bya hato na hato kandi iyi komite yarashyizweho yizewemo ukuzahura Itorero bya nyabyo. Muri iyi nama yaranzwe n’impaka ndende ku bibazo binyuranye byugarije Itorero, byabaye ngombwa ko bamwe mu bashumba bari bayirimo ariko batifuje ko amazina yabo yajya ahagaragara, bahamagara umunyamakuru wa isange.com bamubwira ko hari ikibazo cy’uko icyerekezo gihamye cy’Itorero nta gihari kubera umwuka n’ibitekerezo bidahura byahagaragaye.
Kuba kandi uyu muyobozi yahisemo kwegura ku munsi w’iyi nama, hakaniyongeraho ko hasigaye iminsi 90 gusa kugira ngo ubu buyobozi bucyure igihe, nabyo byateye benshi mu bari bakurikiye iyi nama kwibaza niba abagize inama y’ubutegetsi bose nabo bagomba guhita begura ngo kuko ari ko amategeko abiteganya. Umwe mu bakurikiranira hafi ibibazo byo muri ADEPR yabwiye isange.com ko haramutse hirengagijwe ihame ryo kweguza abasigaye mu nama y’ubutegetsi, iri ryaba ari ikosa rikomeye ryaba rikozwe n’ubuyobozi bwa ADEPR.
Mu gihe ibi byaba byubahirijwe kandi, byaha akazi gakomeye iyi Komite kuko gushyirahao abantu bagize inama y’ubutegetsi byayisaba kwitonda kubera ko bwikanga ko buri mupasiteri cyangwa se buri muntu bwatekereza gushyiramo yaba yari afite aho ahuriye n’ubuyobozi bwa Tom Rwagasana ndetse na Sibomana Jean, bityo bakaba bakwikanga ko hazabaho kudurumbanya amatora azaba muri werurwe 2018.
Kuba uyu muyobozi yeguye kandi, bituma habaho kwibaza niba yabikoze ku bwende bwe, ku busabe bw’abahoze bayobora ADEPR barimo Tom Rwagasana wanamuteretse muri uyu mwanya (Bakaba babyumvaga kimwe na magingo aya) cyangwa se biturutse ku kunanizwa na Komite ya Rev.Karuranga. Niba uyu yeguye ku busabe bwa Tom Rwagasana n’abo bari bafatanije, byaba bigaragaza ko iyi komite itangiye kunanizwa kugira ngo ihugire muri sisitemu isenyutse kugira ngo izabure umwanya wo gutegura neza amatora hagamijwe gutekinika kugira ngo izagume ku buyobozi.
Madamu Mukaruzage Aurea wayoboraga CA
Niba uyu muyobozi kandi yeguye ku mpamvu zo kuba yananijwe n’ubuyobozi bwa Rev.Karuranga, byaba bigaragaza ko irimo kwikiza abantu bagiye baterekwa muri Sisitemu na Tom Rwagasana, ariko bikazayifata igihe kirekire nabwo amatora akazagera igihugiye mu kurwana n’uwo muzigo kuko urebye neza usanga abyobozi bose bayoboye indembo n’uturere barashyizwe mu myanya na Tom Rwagasana ndetse n’abo bari bafatanije bigoye kubavana mu myanya barimo.
Abasesenguzi bakurikiranira hafi ibibera imbere muri ADEPR, bavuga ko benshi muri aba bayobozi bagishyigikiye ibitekerezo ndetse na Sisitemu yasizwe yubatswe na Tom Rwagasana, ibi bikaba ari nabyo byabaye intandaro yo gutegura iyi nama ya karundura yabereye mu karere ka Muhanga ikaba ari nayo yabereyemo iyegura ry’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi nyuma yo kwigishwa ko bagomba kureka burundu ibyo bitekerezo.
Abandi basesenguzi baganiriye na isange.com batifuje ko dutangaza amazina yabo, bavuze ko kuba Komisiyo Nzahuratorero yatumiwe muri iyi nama y’abashumba, bigaragaza ukwiyizera guke kwa Komite ya ADEPR kuko ngo inama nk’iyi iba iri ku rwego rwo hejuru, bityo ngo iyi komisiyo ikaba yari kuzakomeza ibiganiro mu buryo busanzwe ariko hatabayeho kuyinjiza mu mukino imbere, cyane ko ibintu isaba ko byahinduka muri ADEPR bikomeye ku buryo kubyubahiriza uyu munsi bidashoboka.
Hibajijwe kandi impamvu hatumijwe komisiyo Nzahuratorero yonyine kandi hari abandi bantu benshi twagaragaje mu nkuru yabanje ariko bo bakaba batatumiwe, ibi bikaba nabyo byarushijeho gutera impungenge abatavuga rumwe n’ubuyobozi bwa ADEPR cyane ko bavuga ko ibitekerezo byabo bihabanye n’iby’iyi komisiyo. Ese koko ibi byose ntibigaragaza ko imbere muri ADEPR hacumbamo umwotsi?
Ubutaha tuzabagezaho irindi sesengura ku bibazo byigiwe muri iyi nama.
Ifoto yo hejuru: Ni abayobozi bayoboraga ADEPR iyobowe na Tom Rwagasana ndetse na Sibomana Jean bicaranye na Madamu Aurea Mukaruzage ubwo yari akiyobora CA.
SOMA HANO INKURU YABANJE: