Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Abahanzi Tatien Titus, Isaie Uzayisenga ndetse na Faustin Murwanashyaka bazagaragara mu giterane cyateguwe na ADEPR Cyegera

$
0
0

Itorero rya ADEPR Cyegera, riherereye mu karere ka Huye ryateguye igiterane cyo guhemburwa no guhagurukana imbaduko, cyatumiwemo abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Tatien Titus, Faustin Murwanashyaka ndetse na Isaie Uzayisenga, ndetse hakazaba hari n’amakorali abarizwa muri iyi paruwasi nka korali Cyegera ndetse na korali urumuri.

Umva hano indirimbo ya korali Cyegera bise “Kwizera”

Iki giterane cyahawe intego yo guhemburwa kigaragara muri Hoseya 6:2-3, ahagira hati,”Azaduhembura tumaze kabiri, kubwa gatatu azaduhagurutsa.”, giteganijwe gutangira kuwa 17-19 Ugushyingo 2017 kuri ADEPR Cyegera.

Kubohoka no kurema amashimwe mashya nibyo bizaranga iki giterane cyateguwe n’Itorero rya ADEPR Cyegera. Ni igiterane kizamara iminsi itatu kuko kizatangira kuwa gatanu kigasozwa ku cyumweru.

Umuhanzi Tatien Titus nawe azaba yabukerewe.

Ndayisaba Aimable, umuhuzabikorwa w’iki giterane mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru isange.com yadutangarijeko iki giterane cyateguwe kigamije kubohoka no kuremerwa amashimwe abazakitabira, bityo icyo bifuza ko ari ukugirango Imana ibahagurutse bityo ibakoreshe.

Murwanashyaka Faustin nawe azasusurutsa abazaba bitabiriye iki giterane

Abavugabutumwa nka Jean Baptiste ndetse na Pius ni bamwe mubitabajwe ngo bazasangize ijambo ry’Imana abazitabira iki giterane kuko uyu azaba ari umwanya wo kumva ijambo ry’Imana yaba mu ndirimbo ndetse n’ibibwirizwa.

Isaie Uzayisenga nawe azaba yifatanya n’abanya Cyegera

Abahanzi batekerejweho ni Tatien Titus wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Aho ugejeje ukora”, Faustin Murwanashyaka wamenyekanye mu ndirimbo “Agaciro”, ndetse na Isaie Uzayisenga wamenyekanye mu ndirimbo “Amaraso ya Yesu”

Onesphore Dushimirimana


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>