Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Mu Bufaransa: Inguge yakoreshwaga uburaya muri kave ya restora iri i Lyon, yaratabawe isubizwa muri parike.

$
0
0

Mu Bufaransa: Inguge yakoreshwaga uburaya  muri kave ya restora  yo mu mugi wa Lyon, yaratabawe isubizwa muri parike.

Mu mugi wa Lyon , mu gihugu cy’Ubufaransa, inguge yo mu bwoko bwa Ourang Outan, yakoreshwaga uburaya muri kave ya restora y’abanyaVietinamu; iherutse gutabarwa ikurwa aho, isubizwa mu kigo cyororerwamo inyamaswa.

Nkuko bitangazwa na bamwe mu bagize ishyirahamwe rirengera amatungo, ngo  aba banyiri restora ngo  bakoreshaga uburyo bw’imbuga nkoranyambaga mu guhamagarira no kureshya abantu babikeneye, kuza guhuza ibitsina n’iyo nguge.

Bakomeza kandi bavuga ko   iyi nguge y’ingore   ngo yari ibohewe muri kave y’iyo restora y’Abanyavietinamu, ikaba yarahoraga yogoshwa  kugira ngo ibashe kugira agasura k’umugore w’umuntu.

Aho muri iyo kave rero, iyo nguge yambikwaga ibikomo, amaherena, kugira ngo ibashe kugira uko isa nk’umuntu, ikaba rero yari imaze imyaka isimburanwaho n’aba kiliya, kugeza igihe ishyirahamwe ryita ku burenganzira bw’inyamaswa bwo kudahohoterwa, babimenyeye bakaza kuyibohora.

Nkuko aba kandi babitangaza, ngo ntibyoroshye kubohora iyi nguge, kuko ngo bakigerageza kuyibohora, ba nyirayo babamereye nabi , babakangisha imipanga n’ibyuma. Ngo byabaye ngombwa kwitabaza polisi kugira ngo iyo nguge ibohorwe, ubu ikaba iri muri parike y’ I Maubeuge.

Uru rugero ngo rurerekana ko ibikorwa nk’ibi bishobora kuba bikorwa n’ahandi henshi ariko ntibimenyekane.

Biravugwa kandi ko izi nguge za Ourang outan , ngo zaba zisigaye ari nkeya cyane kuri iyi si bitewe no gutsemba amashyamba.

Ibi nta kindi tujya tubona twakongeraho, bisaba abasomyi  kwifatira umwanzuro.

MITALI Adolphe.   


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>