Umuyobozi w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Bishop Kayinamura Samuel , avuga ko ari ikimwaro kumva abashumba b’amatorero ndetse n’abayoboye amadini bagirana amakimbirane.
Ubushamirane mu bayobozi mu matorero Bishop Kayinamura yabugarutseho ku wa 8 Ugushyingo 2017, ubwo ku cyicaro cy’iryo ayoboye bari bahuriye mu mahugurwa ku bumwe n’ubwiyunge.
Nubwo abanyamadini bitwaza bibiliya ariho hagakwiye kuboneka ubuhamya bw’imibanitre myiza, naho si shyashya, abayobozi b’amatorero barashwana.
Intandaro y’amakimbirane ijya yumvikana harimo kwigizwaho imitungo, icyenewabo, amacakubiri ashingiye ku moko n’ibindi bitandukanye bijya bishyamiranya abapasiteri, hamwe bagafatana mu mashati.
Bishop Kayinamura Samuel avuga ko uko kutumvikana kw’abayobozi b’amadini n’amatorero ari amahano kandi ari ikimwaro.
Yagize ati “Ntabwo twavuga ko ari itorero ry’uyu munsi gusa n’igihe cya mbere niko Itorero ryagiye rimera. Ariko intege nke zo zirahari […]rwose ni ikimwaro kumva abashumba, abahagarariye abandi aribo barwanye.”
Akomeza avuga ko umuyobozi agereranya nk’um umutwe, agomba kuba muzima kugira ngo n’ingingo zindi zibe nzima.
Asaba abashumba b’amadini n’amatorero kwirinda icyazana amacakubiri ahubwo bakimika ubumwe n’ubwiyunge.
Yagize ati “Turashaka gukomeza komorana ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, turashaka ko ya ngengabitekerezo ya jenoside ikigaragara n’iyo yaba agashashi gatoya kave muri bo, bya bipimo by’ubumwe n’ubwiyunge bizamuke bibe 100%.”
Akomeza avuga ko mu Itorero ayoboye bashyizeho abo bise ‘imboni’ z’ubumwe n’ubwiyunge hagamijwe kwirinda icyabazanamo amacakubiri.
