Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Uganda: Polisi yaburijemo ibirori by’abatinganyi

$
0
0

Polisi ya Uganda yahagaritse ibirori by’abatinganyi byari biteganyijwe kubera ahantu habiri hatandukanye hafi n’umurwa mukuru Kampala kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2016.

Frank Mugisha uharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina muri iki gihugu, yavuze ko abatinganyi barenga 100 bagerageje kwitabira ibi birori byari kubera Entebbe ku kiyaga cya Victoria ariko babuzwa na polisi yabagendaga inyuma mu modoka binarangira ibasubije i Kampala.

Minisitiri ufite mu nshingano imyitwarire n’ubunyangamugayo, yateye ubwoba abo batinganyi ababwira ko agiye kohereza itsinda ryo gufata abitabiriye ibyo birori bitewe n’uko ubutinganyi butemewe n’amategeko muri iki gihugu.

Nyuma yo kubuzwa kwinjira i Entebbe, aba batinganyi bahise bapanga gukorera ibirori byabo mu kandi gace ariko na bwo bahageze basanga abapolisi bakuru bahateye amatako na bwo barabirukana.

Ni kunshuro ya kabiri abatinganyi mu gihugu cya Uganda bagerageza gukora ibirori byo kwishimisha muri uyu mwaka ariko bagakomwa mu nkokora n’inzego z’umutekano. Mu kwezi kwa munani na bwo ubuyobozi bwahagaritse ibirori by’ubwiza by’abatinganyi, icyo gihe ababiteguye banatawe muri yombi.

BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko bitumvikana impamvu ibi birori byahagaritswe mu gihe mu myaka ine ishize ibirori nk’ibi byagiye biba ariko ntibishyirwemo ingufu n’abashinzwe umutekano nkuko iri kubikora uyu mwka.

Ibihugu byo muri Afurika ntibikunze kugaragaza uruhande bihagazemo ku kibazo cy’ubutinganyi, ikibazo kitari gisanzwe mu muco wa Afurika. Muri 2015, umuryango mpuzamahanga w’abaryamana bahuje ibitsina wari watangaje ko ibihugu 34 byo muri Afurika ari byo bitemera ubutinganyi.

Mu bihugu bya Sudani, Somalia, na Nigeria itegeko ryabo rivuga ko icyaha cy’ubutinganyi gihanishwa urupfu, naho muri Uganda, Tanzania, na Seirra Leone abafatiwe mu butinganyi bakatirwa igifungo.

Muri Gashyantare 2014 nibwo itegeko rihana ubutinganyi ryavuguruwe aho ridahana gusa ababukora ahubwo rihana ukora ibikorwa bigamije kubashyigikira n’umenya ko umuntu runaka ari umutinganyi ntabimenyeshe polisi.

Mu Rwanda ntacyo itegeko rivuga ku butinganyi, icyakora amategeko y’u Rwanda nta na rimwe yemera gusezeranya abantu bahuje igitsina.

Abatinganyi muri Uganda bakomeje gukumirwa bitewe n’uko amategeko y’iki gihugu atabemera
Source:Igihe

Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>