Kuri iki cyumweru taliki ya 25 Nzeri 2016 abakristo bo mu Itorero rya ADEPR ku mudugugudu w’ikicaro cya Paruwasi ya Remera banyuzwe bikomeye banafashwa n’impuguro zikubiye mu ijambo ry’Imana bigishijwe na Olivier Rwamukwaya usanzwe ari n’(umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi) aho yabasobanuriye ubuntu bw’Imana, Kubaha Imana n’uburyo iyo wizeye Yesu aguha ishusho y’ubuzima bwawe
Olivier Rwamukwaya mu buzima bw’umwuka yavuze ko yakiriye agakiza mu Itorero rya ADEPR mu mwaka 1995 ko kandi mu gihe amaze ari umukristo yabonye ko kubaha Imana bigira umumaro muri byose nkuko ijambo ryayo ribivuga.
Yigishije ku buntu bw’Imana, kurimbishwa n’Imana, kubaha Imana no gusobanurwa na Yesu akaguha ishusho mu gihe umwakiriye. Ati: “Imana yaratwiyegereje iduhindura abana bayo iratweza, ibya kera birashira kuko turi muri Kristo Yesu. Ubuntu bw’Imana bukora umurimo wo kwigisha abantu kureka kugomera Imana.”
Yakomeje avuga ko hari abigisha ko ubuntu bw’Imana bwabonetse bakabohoka ku byaha byose bashaka gukora, bakavuga ko bamaze kugera mu ijuru kubera ubwo buntu. “Ubwo ni ubuyobe kuko ubuntu bw’Imana si ubutuma dusayisha ngo tureke Imana, ahubwo butwigisha kureka kugomera Imana.”
Yatanze urugero kubyo intumwa y’Imana Pawulo yabwiye Tito ko ubwo buntu aribwo butuma uwasambanaga abireka kuko nta muntu wareka gusambana kubwa kamere, ariko ubuntu bwayo bukwigisha kureka ibyangwa n’Imana.
“Ubwo buntu nawe uyu munsi ubutahane bukwigishe kumara iminsi yawe wirinda, kureka irari ry’iby’isi dutegereje kuzabona umwami wacu Yesu Kristo. Duhinduke ubwoko bw’Imana bugira ishyaka ry’imirimo myiza, ikaduhindura ab’igikundiro.” Higishijwe muri Tito 2:5, Ezekiyeli 16:1-15.
Twifashishije inkuru ya iyobokamana.com