Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Vatican: Papa Francis yanenze bikomeye imyitwarire ya Perezida Kabila ubwo yamwakiraga.

$
0
0

Inkuru ikomeje kuvugwa ni iy’uburyo Perezida Joseph Kabila yakiriwe na Papa Francis, aho byemejwe ko atishimiwe n’uyu mushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi.

Mu ruzinduko Perezida Kabila wa Repubulika ya Iharanira Demokarasi ya Kongo yagiriye i Vatican kuwa Mbere, amakuru ahava avuga ko Papa Francis yakiriye Perezida Kabila mu nzu y’isomero, ibintu bidasanzwe ku mukuru w’igihugu.

Umubonano w’aba bayobozi bombi ubaye mu gihe muri Kongo Kinshasa hakomeje imyigaragambyo isaba ko Perezida Kabila atakongera kwiyamamaza muri manda yindi izarangira mu Kuboza uyu mwaka.

Kugeza ubu amakuru ava muri iki gihugu avuga ko abantu barenga 50 bamaze kwicwa, inzego z’umutekano zigashinjwa gukoresha imbaraga zirenze, harimo no kurasa ku bigaragambya.

Ibinyamakuru birimo VOA biravuga ko ibi bishobora kuba byatumye Kabila yakirwa nabi ubwo yageraga i Vatican.

Ibi binyamakuru bigira biti “Mu minota 20 yahuje aba bayobozi, ntabwo Papa Francis yakiriye Kabila ahakirirwa abakuru b’ibihugu, ahubwo yamutegerereje mu isomero rye.”

Papa Francis aherutse kuvuga ko hakwiye kubaho ibiganiro byo kurangiza ubwicanyi bukorerwa abigaragambya, no kudakoresha ingufu zirengeje urugero mu kubarwanya.

Inkuru ya Izuba Rirashe


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>