Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

AEBR:Rejiyo ya Kigali izanye igiterane gikomeye kizahuza aaparuwasi yose agize iyi rejiyo

$
0
0

Buri mwaka muri buri region  igize AEBR mu Rwanda haba igiterane ngarukamwaka gikomeye.Iki giterane kiba gihuza amparuwasi yose agize rejiyo komite Nyobozi y’iryo torero mu rwego rw’igihugu.

Kuri ubu itahiwe ni rejiyo ya Kigali aho kuri ubu igiye gukora igiterane gikomeye kizatangira kuri iki cyumweru tariki ya 2 Ukwakira 2016,kuva mu gitondo saa tatu kugeza saa munani z’amanywa nk’uko amakuru aturuka muri iri torero abivuga.

Uyu ni Rev.Dr. Gato Munyamasoko uyoboye AEBR mu Rwada

Uyu ni Rev.Dr. Gato Munyamasoko uyoboye AEBR mu Rwada

Ishyirahamwe ry’amatorero y’ababatista mu Rwanda AEBR rigizwe n’ama region 13 mu Rwanda hose, buri mwaka biramenyerewe ko buri Region itegura igiterane cy’umwaka, ubu Region ya Kigali ikaba ariyo itahiwe. Muri icyo giterane ngarukamwaka,  ama paruwasi agize region ahurira hamwe ndetse haba hari na komite nyobozi ya AEBR ku rwego rw’igihugu.

Haba hari ibihe byiza by'ijambo ry'Imana muri ibi biterane

Haba hari ibihe byiza by’ijambo ry’Imana muri ibi biterane

Ishyirahamwe ry’amatorero y’ababatista mu Rwanda AEBR rigizwe n’ama region 13 mu Rwanda hose, buri mwaka biramenyerewe ko buri Region itegura igiterane cy’umwaka, ubu Region ya Kigali ikaba ariyo itahiwe. Muri icyo giterane ngarukamwaka,  ama paruwasi agize region ahurira hamwe ndetse haba hari na komite nyobozi ya AEBR ku rwego rw’igihugu.

Ibyo biterane bisoza umwaka usanga byishimirwa cyane n’abakristo benshi ndetse nabo mu nzego zitandukanye za Leta dore ko usanga cyitabiriwe n’ingeri zose. Kuri iki cyumweru tarili 2/10/2016 guhera saa mbiri ku Kacyiru bizaba bishyushye dore ko Region ya Kigali ari nayo ibarizwamo icyicaro gikuru cya AEBR mu Rwanda ndetse na biro (bureau) nkuru akaba ariho ibarizwa.

Sibyo gusa kuko amakorali yo muri iyo region nayo yabukereye dore ko afatwa nka korali nkuru muri iryo torero aho twavuga korali Seraphim Melodies, Horebu choir n’izindi zizaba zabukereye ukongeraho ko hari korali ebyiro z’abashyitsi  zizaturuka i Gisenyi. Abantu bose bararikiwe kuzitabira icyo giterane kuko bizaba ari umugisha kuri bo no ku itorero rya AEBR.

Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles

<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>