Mu gihugu cya Australia abana bato barasaba guhindurirwa ibitsina, naho mu Bubiligi abana barahabwa ubufasha bwo kwiyahura.
info chretienne, 23/10/2016
Gufashwa gupfa mu gihe umuntu arwaye indwara itazakira kandi imubabaza ni ibintu ubu bimaze kwemerwa mu bihugu bitandukanye. Muri iki gihe noneho havutse ikibazo cyo kubyemerera abantu bose ,n’abana . Ibyo ibihugu byose ntibibyemeranyaho. Icyo gikorwa cyo gufasha abantu gupfa cyangwa kwiyahura cyitwa mu gifaransa Euthanasie. Tuzabiganiraho birambuye mu minsi iri imbere.
Mu gihugu cya Australia ubu abana barahindurirwa ibitsina. Ibyo ni ibintu bisaba abaganga umurimo muremure wo kubaga no guhindura igitsina kitagiraga uburwayi na buke.Ibi bikurikirwa no guterwamo (muri abo bana) ibindi bintu by’amavangingo bita Hormones, bizatuma uwo mwana agenda agira imico y’igitsina yahisemo kugira.
Michael Carr Gregg, umuhanga mu byerekeye ubuzima bw’imiterere y’imico y’abana (psychologue), yatangarije The Daily Telegraph, ko ubu abana 250, barimo umwe w’imyaka 3 ubu barimo gukorerwa icyo gikorwa mu bitaro Royal Children by’i Melbourne.Naho Dr Rosemary Jones ushinzwe ibyerekeranye no kubyaza , yavuze ko imyaka ine ari “umwaka mwiza”, umwana yahindurirwa igitsina nta nkurikizi. Ibyo ni ibyo muri Australia.
Mu Bubiligi rero ho ejo bundi umwana wari mu gihe cye cya nyuma cy’uburwayi, yasabye guhabwa umuganga umufasha “kwiyahura”,(gupfa).Ububiligi ubu nicyo gihugu ku isi cyonyine cyemera ko umuntu wese usabye gufashwa gupfa abihabwa ku myaka iyo ariyo yose.
Ariko se iyi si igeze he kubona tutivumbura kubera ibi bintu bikorwa byo kwemera ko umuntu wese akuramo inda igihe abishakiye, umwana muto agahindura igitsina, abandi bagahabwa uburenganzira bwo gufashwa gupfa?
Ibi ni ingaruka z’ibyo twatangiye ngo byo guha uburenganzira bwose abana. Nonese ko tutemerako bajya mu gisirikare, tukabategeka kujya mu ishuri, tukanga ko bakoreshwa akazi gakomeye,kuko tuba tubona ko muri iyo myaka bakwiye ubahagararira kuko baba bataragira amahitamo yo gufata ibyemezo bikwiye, kuki kuri ibi birenze byo, twicecekeye?
Itorero ririhe muri ibi byose, ababyeyi n’indi miryango baravuga iki?
Ni igihe cyo guhaguruka.
Adolphe MITALI.