Umuryango Corona Space n’umuryango umaze igihe kitari gito ukora ibikorwa bitandukanye hano mu Rwanda, aho kuri ubu bateguye igitaramo cy’amateka kizabera mu mujyi wa Kigali munyubako shya ya Kigali Convention Center, iki gitaramo kikaba cyarahawe intego igira iti;”Taste of Paradise” .
Umwe mubashinzwe kugenzura ibikorwa byuyumuryango Bwana Roger yatangarije Isange.com Ko imyiteguro bayigeze kure, avuga kandi ko iyo Concert izabera muri Kigali Convention Center, avuga ko impamvu bahisemo ko ariho ikigitaramo cyabera ngo nuko ariho babona haborohereza muri byinshi birimo Salle nziza yabugenewe kandi nini inafite na Facilities zose bakenera. Yatubwiye Ko ibiciro bitazaba bihanitse kuko bifuza Ko abantu benshi bazashobora kuramya no guhimbaza Imana, kwinjira bikazaba ari kuva ku 10.000frw na 15.000frw kugeza kuri 20.000frw. hakazaba hateganyijwe imyanya yibyo byiciro byose.

Iki gitaramo kizabera muri Convention Center
Abajijwe kubirebana nuburyo abantu bazinjira yavuzeko abantu bazagura amatike twatekereje ko buri wese yanjya ahamworoheye hazamubera hafi, akaba ariyo mpamvu twayashyize ahantu hatandukanye,: Simba Super market yo mu mujyi, Simba ya Kacyiru, Simba ya Kimironko, Nakumatty(KCT), Ndori Supermarket, Station Kobil..doreko imiryango izafungura guhera I Saa16h30’, naho igitaramo nyirizina kikazatangira I Saa18h00’

Korale de Kigali nayo izitabira iki gitaramo
Bumwe mu butumwa yatanze Umuyobozi wa Corona Space Organisation yavuze kandi ko Nimba uwo dukorera ari umwe kuki duhanganye? Ese nuko imyemerere yacu itandukanye kandi uwo dukorera ari umwe? Ibi ni bimwe mubyibazwa n’ Umuryango Corona Space gusa ngo waba uje ugamije guteza imbere umuziki wa Gospel mu Rwanda, ndetse no gusubiza bimwe muri ibi bibazo abantu bakunze kwibaza. Ni nyuma yuko biri kugenda bigaragara ko hari bamwe mu bahanzi n’abanyamuziki bari kugenda bakurikira cyane ibintu bitandukanye nibyo bahamagariwe gukora bityo bikabatera kuva muri Gospel.

Israel Mbonyi nawe n’umwe mubiteguye kuzataramira abazitabira ikigitaramo
Bamwe mubazitabira iki gitaramo harimo Israel Mbonyi, TruePromises, Alarm Ministry,Korali de Kigali, biteganwa ko bifuza ko iki gitaramo kizajya kiba ari igitaramo ngaruka mwaka.
Isange.com izakomeza kubakurikiranira hafi ibyiki gitaramo