Inkuru ya Actualite chretienne.
Muri iki gihe harimo kuvugwa ubuhamya bwinshi bw’Abayisilamu bahinduka Abakristo . Ibyo birimo kuba cyane cyane hariya mu Burasirazuba bwo hagati. Muri Siriya kiriya gihugu cyayogojwe n’intambara, naho niko bimeze. Iyi ni inkuru y’umugore w’umurwanyi muri Al Kayida uherutse guhinduka umukristo , inkuru tugezwaho n’uwitwa Frere John, umukristo w’umunya Siriya ukorana n’umuryango “ Voice of martyrs” wo Muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.
Hashize amezi abiri, abakristo bo muru sengero rwa gikristo rushya rwo muri Siriya, babonye umugore akomeza kugenda agaruka aho mu rusengero. Bagezaho ngo babonye yegera umwe mu bayobozi bari aho niko kumubwira inkuru ye.
Uwo mugore ngo yari muri rimwe mu matsinda y’intagondwa ya Al Kayida, aho yari umurwanyi akaba yarahoraga agendana imbunda y’ubwoko bwa Ak 47 akaba kandi ibyo yarabifatanyaga n;umurimo w’ubuganga avura abarwanyi bakomeretse.
Umunsi umwe ariko ngo yaje kuza aho ku rusengero yumva ubutumwa bwiza, avuga ko yatangiye kujya aza kenshi nyuma ngo agahura na Yesu.Uyu mugore avuga ko yatinya gutangaza ukwizera kwe gushya ngo hatagira umurega agafungwa.
“ Nakomeje gutinya kubibabwira kuko natekerezaga ko mwandega, ngafungwa”
Ubu rero uyu mugore ngo yasimbuje imbunda ye Bibiliya, ijambo ry’Imana rimuha uburinzi nyabwo n’urufunguzo rw’ubuzima buhoraho.
Frere John avuga ko we ubwe hari ibyo yiboneye bidasanzwe. Ngo yagiye kubona abona umwe mu bakristo b’aho ngaho yinjira mu musigiti bari mo gusenga afite Bibiliya. John avuga ko yahise asenga kugira ngo uyu mukristo atabwiriza ubutumwa mu musigiti kuko byashoboraga kumuviramo akaga. John avuga ariko ko ariko byagenze uwo mugabo ngo yafunguye Bibiliya atangira kubigisha , abandi ngo bamubaza ibibazo. Ngo byageze hagati, umwe mu bayisilamu asohoka afite umujinya mwinshi. Amaze kugenda rero ngo nibwo Imana yatangiye gukora. Abagore batatu bose batangiye kuvuga ukuntu babonye Yesu mu nzozi, no mu iyerekwa.
John avuga ko ikimutangaza ari ukwizera abakristo b’aho ngaho bafite ngo nubwo hari itotezwa. Ngo hari abanze kuva aho bizeye uburinzi bw’Imana kandi banahamya ko niyo bapfa hari izuka ry’igiciro bafite kubwa Yesu.
Adolphe MITALI.