Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Mu Rwanda : Paster Jackie Mugabo yateguye igiterane yise”Heart To Heart”

$
0
0

Nyuma yo gutegura igiterane mu gihugu cy’ Ubwongereza akacyita “Heart To Heart”. Kikaza kwitabirwa n’abatari bake muri icyo gihugu, kuri ubu hatahiwe abanyarwanda, umushumba w’itorero Gates of Hope Christian Center,  Pastor Jackie Mugabo yagiye amenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, ariko kuri ubu ayoboye itorero Gates of Hope Christian Center ku isi.

jacky

Paster Jackie Mugabo kumurongo wa telephone aganira n’umunyamakuru wa Isange.com yagize ati:” nkuko insanganyamatsiko ibivuga hazareberwa hamwe uburyo twarushaho kugirana ubusabane n’Imana tureba ukuntu twagenda nkayo tukanakora nkayo  kuko nzineza ko hari ibintu byinshi bizahinduka muri twe.

15037207_1172285799533143_4366669972522777273_n-copy-2

Abajijwe impamvu yahisemo iyi nsanganyamatsiko yagize ati:” Heart to Heart ni iyerekwa ryanziye kuko iyo ugiranye ubusabane n’Imana muri wowe hari ibintu byinshi bihinduka, iyo urebye ubu usanga hari ukuntu imbaraga zikuzimu zibsiye ubwoko bw’Imana zikabatera kwangana kugambanirana, iryo yerekwa rero ryaraje rinyereka ko iyo umaze kugirana Ubusabane n’Imana aribyo nakwita”Heart to Heart with God” ugomba gukurikiza rya tegeko rivuga ngo ukundishe Uwiteka Imana umutima wawe wose n’ubwengbwawe bwose kandi ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda” Yasoje avuga ko imbaraga zikuzimu zitazigera ziruta izimana kuko zihora ziri hejuru, ndizera ko abantu nibarushaho kwegera Imana nayo  izabashyiramo urukundo rwayo.

15037207_1172285799533143_4366669972522777273_n-copy

Pastor Jackie Mugabo akomeza avuga ko itorero Gates of Hope Christian Center rikomeje gukura, agashimangira ko ibi ari ibikorwa bya Sisterhood in Christ kandi ngo bikomeje kujya imbere. Biteganyijwe  ko Iki giterane kizaba kuri ikicyumweru tariki 20 Ugushyingo 2016 guhera Isaa 15h00’ kugeza Isaa 20h00’ z’umugoroba.

Nd. Bienvenu/Isange.com


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>