Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Ev.Niyonkuru Nuru agiye kwimikwa anahabwe inkoni y’ubushumba na Apotre Sosthene Serukiza

$
0
0

hagiye gushira umwaka Pastor Niyonkuru Nuru  atangije Itorero rya Ennhakore Center Chuch, iri torero akaba yararitangije nyuma y’ivugabutumwa n’ibiterane bikomeye azwiho yagiye akoresha nkuko n’ubundi akomeje intego ye yo gukorera Imana’ ni muri ubwo buryo rero kuri uyu wagatandatu taliki ya 19 Ugushyingo 2016 iri torero rya Enhakore rifite ibiroli bikomeye byo gengerwa k’uyu mushumba waryo Nuru Niyonkuru  uyu akaba ari umuhango uzakorwa n’intumwa y’Imana Apotre Serukiza Sosthene kuva mw’itorero rya Guerrison des Ames .

uyu ni Evangeliste Niyonkuru NURU wagiye avuga ubutumwa bwiza ahantu hatandukanye atibagiwe no gusengera igihugu cy'u Rwanda

Uyu ni Evangeliste Niyonkuru NURU wagiye avuga ubutumwa bwiza ahantu hatandukanye atibagiwe no gusengera igihugu cy’u Rwanda

Pastor Nuri Niyonkuru yavuzeko mbere na mbere yuzuye ishimwe ku Mana ijyenda ibana nawe mu murimo wayo ikamukomereza umuhamagaro kandi ikaba yaramufashije gutangiza iri torero rya Ennhakore Center Chuch ndetse umurimo w’Imana ukaba ugenda utera imbere umunsi ku munsi.

Muri aya magambo Pastor Nuru Niyonkuru yagize ati: ubu nakoraga umurimo w’Imana ariko ntarasengerwa ku bushumba kumugaragaro ariko ubu kuri uyu wa gatandatu duteguye ibiroli bikomeye byo gusukwaho amavuta no guhabwa inkoni y’ubushumba kandi biranshimishije cyane kuko mbikoze nyuma yuko nsobanukiwe ko ndi mu muhamagaro w’Imana.

Apotre Serukiza Sosthene niwe uzakora uyu muhango wo kwimika Nuru Niyonkuru

Apotre Serukiza Sosthene niwe uzakora uyu muhango wo kwimika Nuru Niyonkuru

Uyu mukozi w’Imana yakomeje avugako uyu muhango uzakorwa n’intumwa y’Imana Apotre Serukiza Sosthene wo muri Guerrison des Ames ni kuwagatandatu w’italiki ya 19 Ugushyingo 2016 kurusengero rwa Enhakore Center Church kuva kw’isaha ya saatanu kugeza saa munani z’umugoroba.

tubibutse ko no kw’italiki ya 21 Ugushyingo 2016 bazahita binjira mu giterane cy’amasengesho y’iminsi 21 kizaba gifite insanganyamatsiko iri gitabo cy’Abarewi 6 :6 hagira hati « Umurimo wa Pentecote uhore waka ku gicaniro ntukagire ubwo uzima »

 

Nd. Bienvenu/Isange.com


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>