Patrick Byarubanda yavutse mu 1963 akaba afite abana 5. Mu buhamya atanga, avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda atari agifite umutima wa kimuntu kuko yari yarabaye nk’inyamaswa. Yishe abantu nawe ubwe atazi umubare, yangiza imitungo itagira ingano y’abatutsi bari baturanye.
Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, ibyo yakoze byamugizeho ingaruka zikomeye z’ubukene maze aza guhura n’umuryango CARSA ushinzwe kunga abakoze Jenoside ndetse n’abayikorewe kuko yahoraga yihishe i we mu rugo atifuza gusohoka mu nzu ye kubere ko ipfunwe ryamubuzaga guhuza amaso n’abaturage.
Binyuze muri programu ya CARSA trauma healing and reconciliation workshop, uyu yaje KWIBABARIRA ubwe ku bw’amahano yakoze, maze aza kuganirizwa uburyo yatera intambwe akegera abo yahemukiye barimo Madamu Renatha Benemariya. Bamaze kubonana, Byarubanda yashiritse ubwoba ahagarara imbere y’imbaga y’abanyarwanda, arirega, asaba imbabazi mu ruhame avuga amabi yose yakoze.
Renatha amaze kubona ko Byarubanda yahindutse koko, yamuhaye imbabazi, maze umuryango CARSA ubaha inka yitwa “INKA y’AMAHORO” biyemeje kubana neza ku buryo iyi nka bafatanya kuyorora, uko ibyaye umwe akoroza undi. Iki cyababereye ipfundo ndetse n’ikimenyetso kibamurikira ejo heza.
Emmanuel NTURANYENABO