Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

“Ap.Gitwaza si umubyeyi wanjye, ndashaka undi mushumba wamvanaho amavuta yanyimikishije” Dore imiziro 5 Apotre Ibrahim abona kuri Gitwaza n’inama amuha.

$
0
0

Apotre Bizimana Ibrahim ni umwe umu bashumba bavuzwe cyane mu bitangazamakuru we n’umugore we Apotre Liliane Mukabadege kubera ko nyuma yo kwimikwa na Apotre Paul Gitwaza maze hashira iminsi mike bakaza gutandukanya kugeza ubwo bahawe gatanga mu rukiko, bituma havuka ibibazo byinshi ndetse n’icyo Aptre Ibrahim Bizimana  yita ingaruka kuri we ndetse n’igisebo ku Itorero ryo mu Rwanda.

Ap.Ibrahim yabwiye isange.com ko buri  Mushumba agira umubyeyi we wo mu mwuka. Yavuze ko we nta mubyeyi afite kuko Ap.Gitwaza atakongera kwitwa umubyeyi we kubera amabi yamukoreye. Muri  iyi nkuru, turabagezaho amagambo yavuze ndetse n’icyo asaba Ap.Gitwaza.

“Apotre Gitwaza Si umubyeyi nagira icyo nsaba, gusa ndamusaba kuzaza kunsaba imbabazi kuko yarankomerekeje.

Ndashaka umushumba muzima wazaza kunsengera akamvanaho amavuta yansutseho mu gihe yanyimikaga”  Apotre Ibrahim Bizimana yabwiye isange.com ko Apotre Gitwaza yamutumiye mu ibanga n’uwahoze ari umugore we Apotre Mukabadege Liliane abitewe n’ikimwaro yagize nyuma y’ibyabaye ubwo yari amaze kubimika ariko bakaza gutandukana

Apotre Gitwaza Hagati ya Ap.Ibrahim na Mukabadege ubwo yazaga kubimikisha amavuta

Nyuma yo kubatumira, ngo Apotre Bizimana Ibrahim yasubije Paul Gitwaza muri aya magambo “ Mbere yo kongera kumpuza na Mukabadege ngo tumbane, uzabanze umubwirize, umusubize ku nyigisho z’igice, umubatize, yere imbuto, ibyo byose ni bigerwaho nzemera kongera kubana nawe ”

Apotre Ibrahim yavuze ko nyuma y’uko atandukanye na Mukabadege kandi Ap.Gitwaza yari amaze kubimika, yaje gusabwa n’amahuriro y’abanyamadini ubusobanuro ku kuba yarimitse abantu atabitekerejeho neza kugeza ubwo havutse ibibazo, ibi byose bikaba byarafashwe nk’ikinamico yakoze.

Ubwo Apotre Gitwaza yari amaze kwimika Ap.Ibrahima Bizimana amaze no kumuha inkoni y’ubushumba

Dore ibintu Apotre Bizimana avuga:

“Apotre Gitwaza Paul arananiwe, ni arekure ubushumba ajye kuruhuka byibuze nk’imyaka 5.

Apotre Gitwaza arabeshya, haba mu buhanuzi no mu bihe bisanzwe.

Apotre Gitwza yabeshye ko atigeze anyimika kandi abantu bose barabonye anyimika .

Apotre Gitwaza arahubuka. Urugero ntanze ni uburyo yimitse abakoze b’Imana 50 abikora atabanje kureba ingeruka bizamugiraho, none yabirukanye nabi nta nteguza kandi byose abikora nk’umutnu utarize imiyoborere.

Apotre Gitwaza yazanye amasanduku mu Itorero rye bituma abantu badakijijwe bibaza impamvu yabyo ku buryo bamwe bamwise umukoze wa Satani.

Apotre Gitwaza ntavuga ukuri nyako kwa Bibiliya.”

Apotre Gitwaza kugeza uyu munsi yanze kugira icyo atangariza abanyamakuru kuri iki kibazo cy’uko yimitse aba bashumba nyuma bakaza gutandukana kandi yarabimitse azi neza ko basanzwe bafitanye ibibazo bikomeye. Abize neza ibya Tewolojiya bavuga ko nta Ntumwa z’Imana “Apotres” bashobora kubana mu nzu imwe nk’umugabo n’umugore. Bibaza impamvi Apotre Gitwaza yakoze iri kosa kandi azi neza ko bishobora kugira inkomyi ku murimo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>