Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Rwabuze gica hagati y’udutsiko 5 duhanganye mu ibanga turimo guhirimbanira gufata ubuyobozi bwa ADEPR.

$
0
0

Muri iki gihe Itorero rya ADEPR rimaze riri mu bibazo by’uko abayobozi baryo 4 babaga muri Komite Nyobozi ari bo Rev.Sibomana Jean, Rev.Tom Rwagasana, Rev.Sebagabo Leonard, na Madamu Mutuyemeriya Christine kimwe n’abandi 3 bafunganywe ari bo Past.Niyitanga Salton, Bwana Gasana na Bwana Sindayigaya bose bakaba bakurikiranyweho gucunga no gukoresha nabi umutungo w’Itorero, kuri ubu hari amatsinda 5 amaze igihe akorera mu ibanga, akaba yifuza gufata ubuyobozi, bikaba binavugwa ko yaba anahanganye mu ibanga rikomeye.

Mu bucukumbuzi ikinyamakuru isange.com kimaze iminsi gikora kuri aya matsinda, uyu munsi kifuje kubagezaho ibyayo;

  • Itsinda rya mbere riyobowe na Rev.Rurangirwa Emmanuel: Uyu asanzwe ayobora ururembo rwa ADEPR umujyi wa Kigali akaba amaze iminsi ashyirwa mu majwi ko anyotewe cyane kwicara ku ntebe y’umuvugizi. Mu minsi mike ishize yavuzweho gutegura umugambi wo kweguza Rev.Sibomana Jean ariko aza kubimenya ahita ahagarika iyo nama byari kuberamo. Yavuzweho kandi gukoresha abashumba batandukanye abacengezamo ko bagomba kumushyigikira mu gufata ubuyobozi nawe akazabagabira.

Rev.Rurangirwa Emmanuel

  • Itsinda rya kabiri riyobowe na Uwabimfura Modeste: Uyu namwe yamamaye cyane mun guhangana n’ubuyobozi bwa ADEPR, aho yavugaga ko atemeranya nabo kubera ibyo we yitaga amakosa. Uyu, yahagurukanye na Mitsindo Gracien n’abandi batandukanye bacengeza ibyiyumviro byabo mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta. Hari amakuru avuga ko abo banyotewe ubuyobozi.

Past.Uwabimfura Modeste

  • Itsinda rya gatatu riyobowe na Dr.Basabose Jean de Dieu: Uyu yashimagijwe cyane mu kumvisha no gucengeza amatwara ya Komite Nzahuratorero benshi bemeza ko yagize uruhare rukomeye mu gutuma abayobozi ba ADEPR batabwa muri yombi. Yabikoze afatanije n’irindi tsinda ry’abantu batandukanye barimo Dr.Moses. Aba nabo ngo baba barimo gutegura ubuyobozi bushya bwazabafasha mu gihe baba bageze muri Biro Nyobozi.

Dr.Basabose Jean de Dieu uyobora Komosiyo Nzahuratorero

  • Itsinda rya kane riyobowe na Bwana Birahagwa Janvier: Uyu nawe ntiyigeze avuga rumwe n’ubu buyobozi bwa ADEPR kuko ngo yaba yarapfuye nabo ibijyane n’amafranga yagiye aha Rev.Tom Rwagasana ariko ntayamusubize. Aha, ngo havuye urwango rwagiye rukura kugeza ubwo ahindutse umuntu urwanya ubuyobozi bituma yihuza na Rev.Karuranga nawe uzwi mu kuba yarafashije abayobozi bayoboraga ADEPR mu guhirika Rev.Usabwimana Samuel, icyo gihe uyu Re.Karuranga akaba yari yarahawe akazina na “Jenerali” aba nabo ngo ntibicaye kuko bashaka impinduka mu buyobozi. Uyu yaje guhagarikwa na Rev.Sibomana kubera ibyo batumvikanyeho, maze yihuza na Birahagwa. Aba rero nabo ngo barashaka impinduka mu buyobozi, ku buryo babugezemo hari ibyo bakora.

Birahagwa Janvier, na Rev.Karuranga Edouard

  • Itsinda rya gatanu ni iriyobowe na Bwana Rurangwa Deny: Uyu nawe azwi nk’impirimbanyi ikomeye itarigeze ivuga rumwe na Rev.Usabwimana Samuel ndetse na Rev.Sibomana Jena nubwo iri mu batumye afata ubuyobozi mu gihe yafatanyaga na Steven Sugira. Aba, mu minsi mike ishize nabo baherutse kwandika ibaruwa isaba ko Rev.Sibomana Jean yahita yegura akava mu muyobozi bwa ADEPR. Nabo banyotewe bikomeye iyi myanya.

Rurangwa Deny

Twabamenyesha ko aba bose bavuzwe ari abagerageje kwigaragaza ariko kandi na none hari abandi bagenda bavugirwa mu matamatama ko igihe cyose bakwisanga mu bushorishori bw’ubuyobozi, aha tukaba twavugamo nka Rev.Masumbuko Josue, Rev. Laurien na Rev.Mutaganzwa Viateur.

Reka tubitege amaso….. turacyabikurikirana.

SOMA INKURU BIJYANYE:

ADEPR: Imyanya yo mu buyobozi yamaze guterwa “Imirwi” nka ya kanzu ya Yesu. Abashumba baramaranira kuyitanguranwa!


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>