Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Rev.Rurangirwa avuga ko amakuru yatanzwe ku kuba yarakoreye mu nyungu ze muri gahunda ya Nimuze Twubake atariyo kandi ko atigeze agira umugambi wo guhirika ubuyobozi.

$
0
0

Hamaze iminsi havugwa ibibazo bitandukanye byari mu buyobozi bw’Itorero rya ADEPR nyuma y’itabwa muri  yombi  ry’abahoze ari abayobozi bakuru baryo ari bo Bish.Siboman Jean,Bish.Tom Rwagasana, Rev.Sebagabo Leonard, Madam Mutuyemeriya Christine n’abandi. Muri  iyi nkundura havuzwe byinshi ku myifatire n’imyitwarire ya bamwe mu bantu bashakaga kwerekana impinduka.

Mu nkuru isange.com yakoze kuwa 29-30/5/2017 zari zavuze ko mu bashakaga gufata  ubuyobozi  barimo na Rev.Rurangirwa Emmanuel  kuko ngo yari yateguye umugambi wo gufata ubuyobozi, ariko aya makuru byaje kugaragara ko atari yo kuko Rev.Rurangirwa Emmanuel  we yari yahawe n’inama y’ubuyobozi (CA) ya ADEPR  gutumiza Inteko rusange (AG) ya ADEPR  kugira ngo azahagararire aya matora. Ibi byashimangiwe n’itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuwa 30/5/2017 akaba ari we wanarishyizeho umukono.

Ibi byarabaye kandi amatora agenda neza ku buryo umwuka mwiza watangiye kugaruka mu Itorero. Uyu mushumba rero arashimirwa uburyo yitwaye muri iki kibazo  kandi akaba akomeje kureberera Itorero by’umwihariko mu Rurembo rw’umujyi wa Kigali agarura ituze mu banyetorero.

Havuzwe kandi ko yaba yarafunguye Minisiteri y’ivugabutumwa yitwa “Nimuhaguruke Turwubake” ariko nyuma yokubigenzura neza, twasanze  iyi Ministeri atari iye ahubwo  iyoborwa n’abandi hakaba harabayeho kwibeshya no kwitiranya ayo mazina ajya gusa. Nimuze Twubake ni intego  ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali bihaye iboneka muri Nehemiya 2:17 kuva mu muwaka wa 2015, kandi izwi n’abayobozi bose  b’Itorero kimwe n’abakirisito ; aho inashyigikirwa n’ikiganiro gitambuka kuri Radio Umucyo buri wa gatandatu ku isaha ya saa tatu za mu gitondo(9h00) .

Rev Pastor Rurangirwa Emmanuel umushumba w’ururembo rw’Umujyi wa Kigali

Iyi ntego kandi ikaba no kuri website y’ururembo yitwa www.adeprkc.org, Iyi ntego ikaba yarafashije byinshi Itorero mu rwego rwo kwiyubaka ubwacu,kubaka imiryango yacu, kubaka umurimo w’Imana no kubaka igihugu cyacu.

Yakomeje atangaza ko amafaranga yagiye akoreshwa mu biterane by’ivugabutumwa bikorwa n’amakorali ko aturuka mu ngengo y’imali y’ururembo rw’umujyi wa Kigali n’izindi nzego z’Itorero kandi byose bikaba bikorwa mu mucyo  kuko biba bifite ibihamya bibigaragaza (Fagitires) zerekana uko amafaranga yakoreshejwe zihari kandi ko byose byagiye bitangirwa amaraporo.

Ubwanditsi bw’ikinyamakuru isange.com buboneyeho kwisegura ku basomyi bacyo ko hatabayeho  kubanza kubaza Rev.Rurangirwa Emmanuel kugira ngo agire ibyo atangaza ku bihuha byagiye bimuvugwaho mbere yuko dusohora izi nkuru zagaragaye ko atari ukuri.

Tuboneyeho kandi gusaba imbabazi  Rev.Rurangirwa Emmanuel umushumba wa ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali kubyo twari twamwanditseho kandi tutabifitiye gihamya kandi tutanamubajije.

Ubwanditsi/ isange.com


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>