Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Ikinyamakuru isange.com kigiye gutangiza “ICUKUMBURA” ryimbitse ku KURI kw’ibivugwa muri ADEPR. Turabararikira kutazacikwa n’inkuru n’imwe.

$
0
0

ADEPR, yabaye isibaniro ry’intambara kuva kera. Umuntu wese yibaza impamvu zabyo bikamuyobera. Abayoboke ba ADEPR bibaza impamvu bitanga basenga cyane, bagakorera Imana uko bashoboye ariko bikanga bagakomeza kuba iciro ry’imigani mu ruhando rw’amatorero n’amadini ya hano mu Rwanda.

Hari imvugo igira iti “Umujura ajya aho ubutunzi buri uwabisanisha n’ibirimo kuba muri iri Torero uyu munsi ngira ngo ahari ntiyaba agiye kure cyane. Nyuma yo kwandika inkuru z’umusubirizo kandi zitarangira ku bibazo bya ADEPR imyaka ikaba imaze kuba 6 bivugwa ariko nta muti, ikinyamakuru isange.com kiyemeje kujya mu mizi yabyo kugira ngo gicukumbure akantu ku kandi mu rwego rwo kugeza ukuri nyako ku basomyi bacyo kimwe n’abanyarwanda muri rusange.

Izi nkuru zizibanda ku bibazo by’ingutu byabaye intandaro yo gutabwa muri yombi kw’abahoze ari abayobozi baryo. Tuzajya mu mizi y’aho urwango rwaturutse ndetse n’aho umwiryane wavuye ku buryo uyu munsi hari icyo umuntu yakwita udutsiko duhora duhanganye kandi dukorera mu Itorero ry’Imana.

Izi ni inkuru zizajya zijyana n’ibimenyetso bifatika ndetse hagaragazwa na bene ukuvuga mu gihe bibaye ngombwa. Turabararikira rero kuzajya mukurikiraa izi nkuru z’uruhererekane ku bibazo byihariye byagaragaye ndetse biri muri iri Torero rigizwe n’umubare w’abayoboke basaga Miliyoni 2.

Ubwanditsi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>