IKIGANIRO KIRAMBUYE UMUBWIRIZABUTUMWA WITEGURA KUBA MISSIONAIRE (WA MBERE W’ITORERO RYA ADEPR) MURI SENEGAL PASTEUR KAZURA JULES YAGIRANYE N’UMUNYAMAKURU WA THE EVANGELIST NEWSPAPER (Samuel NGENDAHIMANA) KUWA MBERE tariki ya 28 /05/2012 KU CYICARO CYA ADEPR URUREMBO RW’UMUJYI WA KIGALI RUHEREREYE KU KIMIHURURA.
JOURNALIST :Nshimye Imana kuri uyu mwanya , kugira ngo tuganire ku muhamagaro mufite wo kujya kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu gihugu cya Senegal. Mwatangira mwibwira abasoma n’abakunzi ba The Evangelist Newpaper .
PASTOR :Nitwa KAZURA BAGARAMBA Jules, nkaba ndi umupastori mu itorero rya ADEPR. Nkaba nari nsanzwe nshinzwe umurimo wo guhuza ibikorwa by’ivugabutumwa, bikorerwa muri za kaminuza, mu magereza, mu bitaro, mu bigo bya gisirikari n’ibya gipolisi, aho abakristo bacu babarizwa. Hanyuma tukabihuriza hamwe mu rwego rw’uko haboneka imikorere myiza.
JOURNALIST :Ese kuba mugiye kubwiriza ubutumwa muri Senegal rwaba ari uruhare rw’itorero rya ADEPR ?
PASTOR :Ubundi umuhamagaro ni uwo umuntu, ariko mu rwanjye ruhande ni uwo umuryango,kuko mfite umugore n’abana babiri.Ariko kuko igihe cyose umuntu yatumwaga mu Byakozwe n’Intumwa yoherezwaga n’itorero. Ubwo rero umuhamagaro umenyeshwa itorero, itorero rikawakira, rikawushima hanyuma naryo rigatera intambwezo gufasha uwo muntu umuhamagaro we n’umuryango we ngo uzabashe kugerwaho.
Navuga rero ko ari uwanjye n’umuryango wanjye ariko ubu muri rusange uba ari umuhamagaro w’itorero kuko Yesu yabwiye itorero ko rigomba kubwiriza ubutumwa bwiza mu isi yose no guhindura abantu bayirimo kuba abigishwa.Ubwo rero itoreoro ribifitemo uruhare runini.
JOURNALIST :Mu Rwanda umuco wo kujya kubwiriza ubutumwa mu bindi bihugu (être missionnaire) ntumenyerewe.Ese ntibyaba bibateye ubwoba cyangwa mufite ingingimira zo kuba mwajyayo ? cyangwa se mukaba mubyibazaho cyane ?
PASTOR :Mu gutangira kubitekereza umuntu yibazaga niba koko bizakunda. Kuko abanyafurika bamenyereye ko iwabo ariho abazungu baza kubwiriza ubutumwa bwiza ariko sibyo ijambo ry’Imana rivuga . Hamwe no kwizera rero no gusenga twaje kumva ko bishoboka. Kuko hamaze kuboneka ibimenyetso byinshi byerekana ko mu Rwanda wenda muri rusange hari itorero rikuze rishobora gukora ibyo abatubwirije ubutumwa bwiza bakoraga ndetse tukaba twanarenzaho.
Burya rero ntabwo umuntu akubyara ngo akurere ngo unanirwe gukura.Iyo umaze gukura rero nawe utangira gukora imirimo isa n’iyo uwakubyaye yakoze ndetse ukanarushaho. Ni cyo gituma rero ubwoba bwashize, ingingimira ntazo. Abakristo b’abanyarwanda bamaze kumva no gusobanukirwa neza umurimo w’ivugabutumwa. « Hamwe n’Imana kandi idushoboje byose bizashoboka »
JOURNALIST : Mugize muti ‘ hamwe n’Imana byose bizashoboka’ ariko ndifuza kukubaza , ni izihe mbogamizi ubona uzahura nazo mu gihugu cya Senegal.
PASTOR :Imbogamizi ni izisanzwe zidateye ubwoba, ni ugusiga iwanyu, ugasiga umuco w’iwanyu ,abavandimwe,ururimi rw’iwanyu ukinjira mu bantu mutandukanyije umuco, ugomba kwiga ururimi rwabo, ukamenya imyitwarire n’imikorere yabo noneho kandi kugira ngo uzabonemo n’abahindukira bakizera umwami Yesu.
Aha umuntu ashobora kubyita ibyangombwa bizakorwa. Ariko imbogamizi mu buryo bweruye kereka izaboneka nk’izisanzwe ziboneka ku bandi bantu bavuye m gihugu bajya mu kindi. Izo ni izisanzwe dusangiye n’abandi bose.
Tuzi ko igihugu cya Senegal gifite umubare w’abayoboke b’idini ya Islam ugera kuri 90% mbese ntizababera imbogamizi nyamukuru , cyane ko benshi bafata idini ya Islam nk’idini y’iterabwoba ?
Eeeh niko benshi babitekereza , si 90% ahubwo ni 94%. Ni benshi ariko aho ngaho ubundi niho hakwiriye ivugabutumwa nyine. Kuko twatumwe kujya guhindura abantu kuba abigishwa ba Yesu Kristo.Aho Yesu rero ataramenyekana niho ubundi ibwirizwabutumwa rikwiriye kujya.
Nta mpungenge zikomeye zihari rero kandi ikindi cyiza ni uko abantu bakunda kwitiranya Islam n’iterabwoba ariko siko bimeze. Kuko hariho abayisilamu bashobora kumera batyo ariko ntabwo wabifata ngo ubishyire ku bayisilamu bose.
Abaho rero muri Senegal bo ni abantu beza ; ubutumwa cyangwa idini ryabagezeho mbere niryo bakiriye, niryo bagiyemo. Nta cyaha kindi bafite, nta n’icyo baregwa kindi bakoze. Kuko na constitution cyangwa itegekonshinga ryabo ryemerera umuntu kujya mu idini ashatse. Ntawavuga ko hariho ubutegetsi bwigeze bubuza abantu kubwiriza ubutumwa cyangwa ngo bubuze abaturage guhinduka. Ubwo rero nta mpamvu nta mpungenge z’iterabwoba kuko ntabwo Islam bivuga iterabwoba.
Nta n’impungenge zo kuvuga ngo bazagira icyo badutwara. Hagize n’icyaba ni n’icyaba ku mukristo wese aho yaba yagiye kubwiriza ubutumwa bwiza kuko tutarwana n’abafite umubiri n’amaraso, ari shitani uturwanya. Ariko muri rusange bo ni abantu beza n’ibyo babwirijwe barabyakira. Na twe tuzagenda tubwiriza ibya Yesu Kristo kandi twizeye ko benshi bazamwakira.

Pasiteri Jules KAzura Bagaramba niwe mu Misiyoneri wa mbere woherejwe n’Itorero rya ADEPR kujya kuvuga ubutumwa mu mahanga.
JOURNALIST :Mu bihugu by’Afrika y’iburengerazuba bivugwa ko haboneka umubare munini w’abantu batazi gusoma no kwandika Senegal ifite abarenga 40% . Ese iyi yo si imbogamizi ?
PASTOR :Ibyo abantu bashobora kubona nk’impungenge cyangwa imbogamizi ku mubwirizabutumwa iba ahubwo ari amahirwe. Biba ari inzira yo gukoresha, biba ari uburyo bwo kunyuramo kugira ngo ubutumwa bwiza bubwirize. Ntabwo rero navuga ko ari byiza ko abantu benshi baba batazi gusoma no kwandika, niko byabaye ubwo ayo ni amateka. Ahubwo nk’umurimo wacu twebwe twahamagariwe kubwiriza ubutumwa bwiza abantu bagahinduka ku mutima bagahinduka ibitekerezo n’ubuzima bwabo bugahinduka .
Ubwo rero ntabwo ari ibwirizabutumwa gusa ryo kubwira abantu ngo bihane,ahubwo aho Yesu Kristo yakandagiraga n’imibereho y’abaho yarahinduka.Ubwo rero niba batazi no gusoma no kwandika ari benshi ahubwo Imana igiye kwerekana ubutwari bwayo kugira ngo banahinduke, n’umubare w’abazi gusoma no kwandika wiyongereye. Si imbogamizi rero ikomeye ahubwo ni uburyo bumwe, ni inzira nziza inyuzwamo ibwirizwabutumwa benshi bagahinduka.
JOURNALIST :Mu burengerazuba bw’ Afrika, benshi mu baturage usanga basenga ibigirwamana, bakagira umuco w’amarozi. Ese ufite bushobozi ki bwo guhangana n’abapfumu n’abarozi n’abandi bakoresha imbaraga z’umwijima ?
PASTOR :Kumbaza ubushobozi mfite, njye muri njye n’amavuko n’iyo nakomotse nasubiza ngo ntabwo. Ariko kuko iyo umuntu agiye mu izina rya Yesu Kristo.Aba agiye kuvuga ubwami bw’Imana akaba agiye ahagaragariye ubwami bw’ijuru , ubwami bw’umwijima bugomba guhunga , ubwo ari Kristo rero tubwiriza, wabambwe, agahambwa ,akazuka,yabaye mu isi yirukana abadayimoni, akiza abarwayi, ahumanura ababembe, agahagurutsa ibimuga, akazura abapfuye n’intumwa ze azisigira ubwo bushobozi. Amagambo yatubwiye rero ni ibimenyetso bizagendana n’abizera.
Twizera neza ko kuba tugiye mu izina rye izo mbaraga z’umwijima zizava mu nzira. Si ku bwacu rero kuko atari twe turiho ahubwo ari Kristo uriho muri twe. Kandi uwamutinyaga kuva kera , uwo yatinyaga ari we wamutsnze akazuka mu apfuye na n’ubu ubushobozi bwe butsinda Satani buri muri twebwe.
Twiringiye rero ko ibyo byose atari ikibazo.Ahubwo nk’uko nakomeje mbivuga ibyo bisa nk’imbogamizi cyangwa ibiteye ubwoba ni yo nzira Imana inyuramo nk’uko bigaragara mu gitabo cy’Ibyakoze n’intumwa abantu benshi bagasobanukirwa Imana Nyamana itandukanye n’ibigirwamana. Imana yaremye ijuru n’isi , Se w’umwami wacu Yesu Kristo akaba ariwe Data. Iyo niyo izigaragaza rero hejuru y’ibyiyita Imana byose.
JOURNALIST :Kuzuza inshingano zanyu bizaca mu nzira zigoye ; nta rusengero mwubatseyo, nta cyumba, none muzabigenza mute ? Ese muzakorera he,mu buhe buryo ?
PASTOR : Nk’uko n’ibindi bibazo byose biri, ahantu hameze hatyo ubundi icyo nicyo twita « IBWIRIZABUTUMWA RYUZUYE »
Nk’uko rero bigenda bigaragara mu Byakozwe n’intumwa ku ntumwa za mbere za Yesu Kristo, Imana igenda itanga strategies cyangwa se uburyo bwo gukoresha. Kuko rero twiringiye ubuyobozi bw’Imana yavuze ngo « izatugenda imbere ahataringaniye izaharinganiza » izatugira inama, ijisho ryayo ntabwo rizatuvaho.Ubwo bwenge bwayo uko kureba kwayo, uko kwibwira kwayo, ikunda imitima y’abantu bayo bo muri Senegal , niko twishingikirijeho. Hamwe n’amasengesho rero tuzatega ugutwi ijwi ry’Imana kandi dukorane nayo muri byose.
Niyo izi aho bari, niyo izi ibyo basanzwe basengera umuntu atamenya. Ni nayo izi rero inzira zizakoreshwa ; habe mu muhanda ,habe mu rugo aho dutuye, habe kubasanga ah bakinira,habe kubasanga ku isoko,icya ngombwa cyose Imana izatuyobora, gituma hagira umuntu ukizwa, agahindukira akihana tuzagikora. Urusengero rero ruzubakwa, ibyumba nabyo bizabaho.
Twaherewe ubuntu natwe tuzatangira ubuntu. Aho ibyacu bigeze uyu munsi siko byatangiye. Abatubwirije bararushye, strategies bakoresheje ni nyinshi, ariko u Rwanda ubwo atari Senegal, Imana yabayoboye mu Rwanda , niyo izatuyobora muri Senegal.
JOURNALIST :Ese ko uzagenda n’umuryango wawe mwenyine, mu ivugabutumwa ni wowe uzajya ugira uruhare gusa cyangwa n’abana n’umugore wawe ni icyo gikorwa kizaba kibajyanye.Bivuze ngo nta nyungu zindi mugiye gukorera muri Senegal ? Muzatungwa n’iki ?Muzabaho mute ? Ibyo kurya muzabibona mute ? inzu muzayishyura iki ?niba mugiye kuvuga ubutumwa gusa ?
PASTOR : Urakoze icyo ni ikibazo cyiza.Ariko twizera ijambo rivuga ko ahari VISION na PROVISION iba ihari. Ni ukuvuga ,ntabwo imbere habanza uburyo bwo kubaho, habanza kumvira Imana . Kuko Ijambo ryayo ryatubwiye ko « umuntu adatungwa n’umutsima gusa ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Uwiteka »
Iyo umuntu yumviye Imana rero yaremye ijuru n’isi ibumbatira igipfunsi cyayo igahaza ibiri mu isi, ni Imana izi n’umubare w’imisatsi iri ku mitwe yacu. Ni Imana igaburira inyoni zidahinga, ikambika uburabyo butagira inganda. Icyo nicyo cya mbere kibanza.
Ariko Imana na none ntabwo yahamagaye umuntu umwe gusa njyewe n’umuryango wanjye tuzagenda twese. Njye ndi umubwirizabutumwa bwiza, umugore wanjye asanzwe ari umuririmbyi n’umudiyakoni abana bacu ni bato ariko tubarera gikristo. Ku buryo rizaba ari itangiriro ry’itorero ryuzuye ridafite ikibazo na gatoya.
Hanyuma rero Imana kuko ariyo ihamagara abantu kandi ikabahamagarira mu itorero twiringira ko Imana yatanze n’umugisha ku banyetorero, itanga n’umugisha ku itorero ryacu rya ADEPR muri rusange. Tukaba rero tudashidikanya y’uko abantu bamwe bazagira ubushake bwo gushyigikira uwo murimo dukora.
Akenshi bifuza kuba bagenda ariko siko twese twagenda, hagenda bake ariko n’abatagiye mu kubafasha mu buryo bwo kubaho, mu kubafasha mu bikenewe , umugabane bahabwa imbere y’Imana urangana.
Ari byo kwishyura inzu , ari kwideplacant( gukora ingendo) n’ibindi bikenerwa byose Imana izadufasha. Ariko simvuga ngo izabiterura bivuye mu ijuru ngo bigwe mu maboko yacu. Ahubwo Imana izakoresha itorero n’abanyetorero .Uko niko tubyizeye kandi tuzi neza ko ari ko bizagenda.
JOURNALIST : Bivuze ngo itorero rya ADEPR niryo rizakomeza kubaba inyuma ?
PASTOR : Itorero rya ADEPR rirabyemera rwose, kandi ribyemera n’ubuyobozi kubera ko naryo rikunda ivugabutumwa. Ariko itorero rya ADEPR iyo turivuze gutyo ubwo tuba tuvuze n’abakristo baryo. Niyo mpamvu navuze itorero nkavuga n’abarigize. Kuko itorero ntabwo ari ikintu cyanditse hariya gusa cy’icyapa , ahubwo itorero ni abantu .
Ubwo rero abari mu itorero n’abandi bose bakorwaho n’Imana gushyigikira uwo murimo bose bazabikora, tuzavuga ko ari itorero ryakoze kandi twizera ko Imana izabakoresha. Si ibyo kurya gusa n’ibyo kunywa n’imyambaro ahubwo n’ayo mashuri yo kwigisha gusoma no kwandika, yewe n’amashuri y’abana ya primaire twayubaka n’ibitaro twabyubaka,imbaraga si izibuze.Kandi twiringiye ko abanyarwanda bazabyumva. Natwe twabwirijwe ubutumwa turubakirwa, duhabwa umugisha. Igihe kirageze rero ngo tubere abandi banyafurika benewacu umugisha.
JOURNALIST :Ese iri bwirizabutumwa muteganya ko ryazamara imyaka ingahe ?
PASTOR : Ubundi iyo umuntu ahamagawe mu murimo wa mission ntushobora wowe ubwawe kuvuga ngo uzamara igihe kingana gutya kuko Imana yaguhamagaye niyo ifite ubutware ku buzima bwawe n’ubwo abawe.Dutekereza rero ko icyiciro cya mbere cyo gukora kiba mu myaka ine(4) ; muri iyo myaka ine , umuntu aba agisenga Imana yo ishobora byose ,bishobora no guinduka rero bikaba ubuzima bwacu bwose bitewe n’ubushake bw’Imana.
JOURNALIST :Uragiye, usize igihugu cyawe, umuco wanyu, usize ubutunzi wari ufite mu Rwanda. Ese ni nyungu ki zisanzwe, uteganya kuzakura muri uyu murimo mushya ?
PASTOR :Inyungu z’ibigaragara umuntu arebye nk’abantu ntazo !! Umuntu arebye nk’abantu ntazo. Kuko umuntu aba ageze igihe, mu myaka abandi bavuga ko yari akwiye gushyira hamwe ibintu bye none ho akitegura kubaho neza ariko ukurikije ibyo abantu bita kubaho neza.Ariko kuko twasobanukiwe neza n’umuryango wanjye ko ibintu byose bizashira, tuzabisiga hano mu isi .
Kandi burya umuntu ntabwo abeshwaho n’ibya Mirenge , abeshwaho n’ibyo akeneye, tuzi rero ko ibyo Imana izaduha, atari ngombwa ko iduha ibyo dushaka ahubwo iduha ibyo dukeneye ibya ngombwa byose by’ubuzima, ibyo twiringiye ko tutazabibura kandi ko Imana izabiduha mu buryo bwuzuye.
Naho mu nyungu wenda zibarwa mu buryo bwa kimuntu ntazindi zihari keretse y’uko tuzi nez ako abahinduriye benshi gukiranuka bazarabagirana nk’inyenyeri. Kandi ko mu bwami bw’Imana dufite inzu twateguriwe n’ibindi by’igiciro n’amakamba adasanzwe. Aho niho dutumbiriye rero cyane , ariko na none tutirengagije ko turi abantu, ariko nakongera nkavuga nti mu byo dukennye bya ngombwa ku isi by’ibanze ntacyo tuzabura.
JOURNALIST :None turetse mu byo kuvuga ubutumwa bwiza nka KAZURA Jules ku ruhande rwawe ,ikintu wumva uzakora kitajyanye n’iryo vugabutumwa ni ikihe ? Ku buryo ukubonye avuga ati Kazura yagikoze atagambiriye ivugabutumwa ?
PASTOR :Atagambiriye ivugabutumwa ?
JOURNALIST : yego
PASTOR :Kugeza uyu mwanya mu bitekerezo byanjye nari mfite byinshi nshobora gukorera mu gihugu cyanjye bishoboka, ariko ntabwo umuhamagaro wanjye ari uwo gukora ibindi. Kuko n’ubundi kugira ngo ninjire mu itorero mbe Pastori hari ibyo nabaye ndetse. Nari nsanganywe impamyabushobozi zabyo. Ntabwo rero naba narabiretse mu Rwanda , noneho ngo ngende hanze aribyo binjyanye. Ubu rero umuhamagaro wanjye ni uwo kubwiriza ubutumwa bwiza no kubona abahindukira.
Ariko muri ibyo nkora byose kubera ko nzaba nkorana n’itorero ryo mu Rwanda hazaboneka n’abandi bandi bafite ubuhanga butandukanye n’izindi talent cyangwa imihamagaro itandukanye, abo rero bazajya baza dukorane byose bigambiriye ivugabutumwa ariko bo bitabujijwe ko bashobora gukora n’ibindi .Ariko njye n’umuryango wanjye ikitureba cy’ibanze gikomeye kiduhagurukije mu muco wacu, tugasiga bene wacu,tugasiga igihugu cyacu ni uguhndurira abantu ku gukiranuka.
Nkumva rero tuzakomeza iyi ntego n’uwo mugambi kugeza igihe tuzaba umuhamagaro wacu aho urangiye cyangwa se tuvuye mu mubiri mu gihe ubuzima bwacu bwarangira muri iyi si.
JOURNALIST :Ubwo twavuga ko, « mwaba muri bazima cyangwa se murwaye, mwaba mwariye cyangwa mutariye, mwaba mufite amafaranga cyangwa mutayafite, mwaba mukize cyangwa mukennye, mwaba mufite aho muba cyangwa mutahafite, umuhamagaro wanyu mu gihugu cya Senegal ni ugukorera Imana ». Ese ibi nibyo ?
PASTOR : Ubivuze neza rwose. Umuhamagaro wacu ni uwo gukorera Imana. Ariko navuze ngo mu buryo bwuzuye kuko hari ubwo abantu batekereza ivugabutumwa nabi. Ariko ni uguhindura imitima y’abantu , guhindura ibitekerezo byabo n’uburyo bw’imibereho icyo twita « Holistic ministry » umuntu wuzuye wese akamererwa neza, natwe mu buryo bwuzuye tumerewe neza kuko « ntawutanga icyo adafite. »
JOURNALIST : Twarangiza mugira ijambo mubwira abakunzi banyu n’abakunzi b’iki kinyamakuru kimwe n’abandi bashobora kuzasoma ubu buhamya.
PASTOR :Icyo navuga nifuza kiri ku mutima ni uko umurimo duhamagariwe gukora n’Imana urakomeye kandi Imana ishaka ko dufatanya nk’abanyetorero muri byose. Icyifuzo cyanjye rero ni uko abanyetorero cyane cyane bo mu Rwanda ariko bitabujije no ku isi yose kujya ku mavi no kudusengera ngo Imana izadufashe. Kandi nkongera gukangurira abanyafurika benewacu kureka ibyobitekerezo byo kuba igihe cyose turi abo guhabwa.
Kuko icyo gihe iyo dutekereza ko turi abo guhabwa ,ijambo ry’Imana ritubwira ko « gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa. » Icyo gihe rero tuba twibuza umugisha. Dukwiye kwimuka rero tukajya mu kiciro natwe cyo gutanga , ntidukomeze iteka ryose guhesha umugisha abanyaburayi ahubwo natwe duhinduke abanyamugisha.
Ijambo ry’Imana ryabwiye Abrahamu ko Imana imuhinduye umugisha kandi ko azaba umugisha.Twumvire Imana rero. Abadusengera basenge, abatanga ku butunzi bwabo babutange, abatanga ku bumenyi bwabo mu buryo butandukanye bitegure kuza ku butanga. Nk’uko abandi batugiriye ,ibyo bakoze natwe tubigirire abandi. Twabishobora ni impinduka z’ibitekerezo gusa. Ariko twebwe twiringiye kandi twizera ko igihe cy’Afrika ari iki.
JOURNALIST : Turabashimiye Imana ibahe umugisha. PASTOR:Murakoze namwe Imana ibahe umugisha.
Ikiganiro cyakozwe n’Umunyamakuru Samuel Ngendahimana, TURAMUSHIMIYE CYANE.