Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Tom Rwagasana na bagenzi be. Madamu Mutuyemariya yavuze ko yasinyishwaga amasheki ku ngufu!

$
0
0

Kuri uyu wa kane tariki ya 8/6/2017 ku rukiko rukuru rwa Kigali (Haute Court) habereye isomwa ry’umwanzuro w’urukiko ku bujurire bw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR barimo Tom Rwagasana, Madam Mutuyemariya, Sebagabo Leonard, Niyitanga Salton, Gasana na Sindayigaya.

Urukiko rwavuze ko ubujurire bwabo butemewe bitewe n’uko ibyaha bakoze biremereye bityo bakaba badashobora kurekurwa. Umucamanza yavuze ko Tom Rwagasana yasabye kurekurwa kubera ko arwaye ariko ngo rukaba rwasanze atarekurwa kuko no muri gereza bavura abarwayi. Yavuze ko kandi abaregwa bose bahakanye ibyaha baregwa byo kunyereza umutungo wa ADEPR ungana na Miliyari 3 n’igice ariko ngo rushingiye ku bimenyetso rufite bakaba batagomba kurekurwa.

Yongeyeho ko nubwo rwose bavuze ko bakoresheje abagenzuzi b’imali b’imbere n’ab’inyuma ko ibyo urukiko rutabigenderaho kuko babaga ari ababo bizaniye, bityo ngo hakaba hagomba gukorwa irindi genzura.

Madamu Christine Mutuyemariya Christine ngo we yavuze yuko yasinyishwaga amasheki atandukanye ku ngufu, bityo akaba avuga ko adakwiye kubibazwa. Mu gihe baburanaga mu rukiko rwisumbuye, Tom Rwagasana nawe yari yavuze ko akazi ke kari ako gusinya ku masheki gusa, ariko ko atari akwiriye kubazwa ikoreshwa ry’amafaranga.

Umushinjacyaha kandi yavuze ko Tom Rwagasana na bagenzi be basinyaga amasheki mu mazina y’umupulanto, akajya kubikuza amafranga menshi cyane, yayagarura akayaha abashoferi babo. Yibajije impamvu batemeraga kuyafata mu ntoki ubwabo, avuga ko iki ari ikimenyetso cyashingirwaho.

Aba bose rwasanze  bagomba gukomeza gufungwa iminsi 30 nkuko byari byategetswe n’urukiko rwisumbuye rw’akarere ka Gasabo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>