Kingdom of God ministries ni Itsinda ryo kuramya no guhimba Imana; ryateguye igitaramo bazamurikiramo umuzingo w’amajwi. Uyu muhango uteganijwe tariki ya 11 Kamena 2017, muri Kigali Serena Hotel kuva ku isaha ya saa cyenda. Kugeza ubu haba ku ruhande rwa Kingdom of God ministries ndetse n’amatsinda n’abahanzi azifatanya nayo muri iki gikorwa, imyiteguro bakaba bayigeze kure.
Ni igitaramo giteganijwe kuri iki cyumweru tariki ya 11/2017 kuva ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba ( 3:00 Pm ) , cyikitabirwa n’abahanzi baririmba ku giti cyabo ndetse n’amatsinda atandukanye aramya akanahimbaza Imana ,akunzwe mu Rwanda no hanze yarwo.

aba ni abasore n’inkumi bagize kingdom of God Ministry
Israel Mbonyi , Healing worship team , Dominic Nic , Redemption Voice yaturutse i Burundi na All in One nibo bazaririmba muri iki gitaramo , aho kwinjira bisaba buri wese kugura CD igizwe n’indirimbo za Kingdom of God Ministries zakunzwe , ndetse n’izindi nshya zitarashyirwa ahabona nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iri tsinda.
Kugeza ubu imyiteguro y’iki gitaramo irarimbanije haba ku ruhande rw’iri tsinda nk’abaririmbyi ubwabo, abo bazafatanya muri iki gitaramo ndetse no ku ruhande rw’abafana banyotewe kuzitabira uyu munsi w’imboneka rimwe nk’uko ubuyobozi bw’iri tsinda bukomeza bubihamya.

Umuhanzi Israel Mbonyi nawe azifatanya na Kingdom of God Ministries
Iki gitaramo cyateguwe ,kigamije kumurikira abakunzi ba Gospel n’aba muzika muri rusange, album(Umuzingo) ya mbere y’amajwi ya Kingdom of God Ministry yahawe(Album) izina rya “Nzamuhimbaza” igizwe n’indirimbo zakunzwe cyane harimo “Sinzava aho uri” Nzamuhimbaza”,n’izindi zitandukanye zakunzwe nabatari bake
Igitaramo kizaba kuri iki cyumweru taliki ya 11/06/2017,guhera i saa cyenda z’umugoroba aho kwinjira bisaba kugura CD y’amafaranga 5000 ,hanyuma ukabona kwinjira.
Urashaka ko tugufasha kumenyekanisha ibyo ukora birimo Ibiterane n’ibitaramo, Amasengesho n’indi mihango ikorerwa mu itorero ushumbye cyangwa ubarizwamo ndetse n’imiryango ya Gikristo, duhamagare kuri +250 788 869 844. Dusobanukiwe neza imbaraga z’ubutumwa nyabwo butangiwe igihe kandi bukagera kubo wifuza bose. Amakorali, abahanzi n’abashumba uyu niwo mwanya mwiza, ngo dufatanye kwagura ubwami bw’Imana.