Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Itegeko rishya rivuga ko umugore nawe ashobora kwitwa “UMUTWARE W’URUGO” ryateje impaka zikomeye hagati y’abanyamadini na Ministeri y’Umuryango n’Uburinganire.

$
0
0

Kuwa gatanu tariki ya 2/6/2017 ku Kicaro cy’Umujyi wa Kigali (Mu cyumba cy’inama) habereye inama yahuje abanyamadini, Polisi y’u Rwanda, urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB na Ministeri y’Uburinganire n’Umuryango MIGEPROF, aho bigaga ku bibazo bitandukanye birimo uburyo umutekano wakomeza kubungabungwa ndetse n’indi mikoranire nk’abafatanyabikorwa.

Muri iyi nama, Uwaje ahagarariye Minisiteri y’Uburinganire n’Umuryango akaba ari  umunyamabanga uhoraho muri yo Madamu Umutoni Gatsinzi Nadine yasabye abanyamadini gufasha Leta kwigisha abayoboke babo kwita ku muryango birinda amakimbirane ya hato na hato rimwe na rimwe akunze guteza imfu zidasobanutse.

Mu kiganiro yatanze, Madam Umutoni yavuze ko ku bijyanye n’Uburinganire hagati y’abashakanye, ko kuri ubu hasohotse itegeko rishya rigena uburyo umugabo n’umugore bagomba kubana mu rugo. Iri tegeko ngo rivuga ko mu rugo umugabo n’umugore bagomba kuba bareshya, bityo ngo umugabo akaba atagomba kwitwa umutware w’urugo nk’itegeko, ahubwo ko umugabo n’umugore ari bo bagomba kwicara bagahitamo umuyobozi w’urugo, bivuze ko n’umugore ashobora kwitwa umutware w’urugo biturutse ku bwumvikane.

Uhereye i bumoso ni Bish.Birindabagabo, hagati ni Archbishop Onesphore Rwaje naho iburyo ni Bish.Nzeyimana

Nyuma y’iki kiganiro, abanyamadini bavuze ko kuba umugore yaba umuyobozi w’urugo byaba bihabanye cyane n’icyo Bibiliya ivuga. ArchBishop Onesphore Rwaje uyobora Itorero ry’abangilikani mu Rwanda  yavuze ko INKA YA BABIRI yabuze nyirayo. Yongeyeho ko niba itegeko rivuga ko mu rugo nta muyobozi, ahubwo ko haabaho guhitamo uzaruyobora byateza ibibazo kuko mu ngo nyinshi hashobora kubura uyobora urugo bitewe n’ibibazo abashakanye baba bafitanye, ibi bikaba byagira ingaruka zikomeye ku bana.

Abanyamadini bavuze ko iri tegeko ryashyizweho mu buryo bwihutiwe cyane hatabajijwe abagenerwabikorwa ndetse n’abaturage. Umuvugizi wa ACP Polisi Theos Badege yasabye abanyamadini  ko badakwiye gufata itegeko uko ritari, yitangaho urugero agira ati “Mu rugo rwanjye umudamu wanjye aramutse adahari igihe kirekire, ubwo se nakwifata singire ibyo nkora mu rugo ngo umugore ntahari kandi biri mu nshingano zanjye nk’umubyeyi? Hari imirimo abagore bakora ariko bitavuze ko abagabo batakora, ubwo nibwo buringanire”

Abanyamadini ntibanyuzwe n’ubu busobanuro, ahubwo bakomeza basaba ko itegeko ryasubirwamo cyangwa se bakazagenerwa undi mwanya wihariye wo kubiganiraho na Ministeri y’Uburinganire n’Umuryango. Mu kiganiro isange.com yagiranye na Bishop Birindabagabo uyobora PEACE PLAN nk’urwego ruhuza amadini n’amatorero mu Rwanda kuri iyi ngingo, yavuze ko iri tegeko ririmo ingingo zidasobanutse.

Yatanze urugero rw’abasirikari baba hamwe, avuga ko badashobora kugira icyo bakora badafite umuyobozi. Yatangaje ko Leta y’u Rwanda atari akananiramana, ko izafasha kugira ngo iri tegeko rinononsorwe neza kuko icyo Bibiliya ivuga ari uko umugabo ari we MUTWE W”URUGO, ko umugore ari umufasha we. Kubwe rero ngo iri tegeko riramutse ryubahirijwe nk’uko biri, ngo ryaba rihabanye n’amahame ya Bibiliya.

Naho Bishop Nzeyimana Innocent uhagarariye Forum y’amadini n’amatorero mu mujyi wa Kigali yabwiye isange.com ko iri tegeko asanga rikwiriye gusubirwamo rigahunzwa n’icyo Bibiliya ivuga kuko ari cyo bigisha abayoboke babo. Yongeyeho ko umugore adashobora kwitwa umutware w’urugo kuko ntaho babisanga muri Bibiliya, asaba ko inzego zibishinzwe zategura ibiganiro bigamije kurisubiramo kugira ngo buri muntu azaryisangemo.

Mu gusoza iki kiganiro Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Nyamurinda Pascal yavuze ko itegeko ribereyeho abanyarwanda, bityo ngo niba ririmo impungenge nta cyatuma Minisiteri y’Uburinganire n’Umuryango itarisubiramo kubera ibyifuzo by’abo ribereyeho.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>