Kuri uyu wagatanu tariki ya 9 Kamena 2017 umusore uzwi ku izina rya Uwimana Aaroni akaba atuye mu mujyi wa Kigali Akarere ka Nyarugenge umurenge wa Nyakabanda ya mbere akagari ka Nyakabanda, yashyikirijwe imodoka nikigo cy‘igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) ifite agaciro ka miliyoni umunani (8.000.000frw) n’ibyangombwa byayo byose harimo n‘ubwishingizi bwayo mu gihe kingana n’umwaka wose.
Komiseri mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro bya reta (RRA) Bwana Pascal RUGANITWALI akaba yatangarije ikinyamakuru isange.com ko iki ari igikorwa cyo kurushaho gushishikariza abantu kwaka inyemezabwishyu zitangwa n’imashini za EBM zizwi nka Electronic Billing Machine ku gicuruzwa icyo ari cyo cyose aguze.
Akomeza agira ati ”Iyi ni imodoka ya kabiri ku muntu usaba inyemezabwishyu ya EBM,hakaba hatangwa n’ibindi bihembo bitandukanye birimo moto, smart phone, amafaranga n’ibindi. Ibi byose bikaba ari gahunda imaze imyaka igera kuri ibiri yose tukaba twaratangiranye n’abantu magana atanu (500 ) ariko kuri ubu iyi gahunda ikaba imaze kugera ku bantu bagera ku bihumbi cumi na bine bamaze kuyitabira”
Anashimira itangazamakuru ubufatanye ritanga mu gukwirakwiza amakuru yo gushishikariza abantu gusaba inyemezabwishyu ku kintu cyose kiguzwe kugira ngo turusheho gukomeza kwiyubakira igihugu kiza, amashuri, amavuriro n’ibindi byose binyuze mu kwishyura imisoro.
Umunyamahirwe Aaron Uwimana yatangarije ikinyamakuru isange.com ko byamurenze kuba ari we wegukanye igihembo cy’imodoka ifite agaciro ka miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi ngo akaba yarabigezeho akoresheje amafaranga asaga miliyoni imwe n’igice gusa. Yishimiye ukuntu iyi modoka izajya imufasha mu ngendo ze zose akora dore ko yikorera ku igiti cye. Yagize ati ”Ndashishikariza umuntu wese ko igihe agiye kugura ikintu cyose ko agomba kwaka inyemezabwishyu ku byo aguze kugira ngo nawe abe yaba umunyamahirwe nkuko nanjye nabigezeho uyu munsi”
Iyi gahunda ya ‘EBM Tombola’ yatangiye muri 2015, abantu basanga 340 bakaba bamaze kwegukana ibihembo bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 43.

Uwimana ngo imodoka yatsindiye igiye kumufasha mu kazike.

Komiseri Mukuru wungirije wa RRAPascal RUGANITWALI niwe wa mushyikirije ibyangobwa by’imodoka yatsindiye.

Iyi modoka niyo yegukanywe n’umunyamahirwe Aaron Uwimana.