Nk’ukobigaragara mu gitabo cy’Abaroma 13:7 handitse ngo “ Mwishyure bose ibibakwiriye ababasoresha mubasorere.”
Nkuko kandi ijambo ry’Imana rigira riti “Ibya Kayizari mu biharire Kayizari…” ni muri urwo rwego abanyamadini kuri uyu wa kabiri tariki ya 13/6/2017 bahuye n’ikigo gishinzwe kwinjira umusoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority, kugira ngo barebere hamwe icyakorwa binyuze mu bukangurambaga bugamije gushishikwariza abayoboke bayo gusora neza bibuka ko kudatanga umusoro Bibiliya igaragaza ko ari ciyaha nk’ibindi.
Muri iki kiganiro, Komiseri wa RRA Komiseri Mukuru Wungirije Bwana RUGENINTWARI Pascal yasabye abanyaamdini ko bafasha kugira ngo abayoboke babo babe aba mbere mu gukiranuka bishyura umusoro.
Mu kiganiro isange.com yagiranye n’umuvugizi wa ADEPR Rev.KARURANGA Ephrem ubwo yamubazaga icyo bagiye gukora kugira ngo ibyo bemeye bizagerweho, yasubije ko mu gihe cyose RRA izakenera kuza gutanga ubutumwa bwihariye kuri iyi ngingo yo gusora, izahabwa umwanya uhagije haba mu bitarane n’ahandi hahuriye abayoboke babo.
Naho Padiri Vincent waje ahagarariye Kiliziya Gaturika, yabwiye isange.com ko bazakora ubu buvugizi babinyujije mu miryango remezo n’ahandi kuko abakristo bakwiriye kugira uruhare rwa mbere mu kwiyubakira igihugu.
Komiseri mukuru ushinzwe umusoro w’imbere mu gihugu Madamu Drocella Mukashyaka
Komiseri Mukuru wungirije ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu Madamu MUKASHYAKA Drocella nawe yatangarije isange.com ko kuba barahamagaye abanyamadini ari uko byatewe n’uko bavuga rikijyana kandi ko baba abafatanyabikorwa beza. Yavuze ko abantu banyereza umusoro ku kigero kiri hejuru cyane, ariko ngo baramutse bafatanije n’inzego zirimo amadini bishobora gutanga umusaruro mwiza.
Mu mwaka w’ingengo y’ imari wa 2015/2016 hatanzwe imisoro ingana na miliyari 986,7 Rwf aho 33% yayo ari umusoro wa VAT/TVA utangwa n’umuguzi .
Imisoro kandi yari yihariye 55,8% by’ingengo y’imari y’igihugu kandi igize 15,7% by’umusaruro mbumbe w’igihugu GDP.
Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 izatangira mu kwezi gutaha ingana na miliyari 2 094,9 Rwf ateganyijwe kuva mu misoro angana na miliyari 1.200,3 rwf.