Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all 2000 articles
Browse latest View live

Byasabye pasiteri wigenga kugira ngo Knowless na Clement basezerane imbere y’Imana

$
0
0

Nyuma y’iminsi itari micye ubukwe bw’aba basitari hano mu Rwanda buvugwaho byinshi byiza ndetse n’ibibi bisa naho byarutaga ibyiza,bwashize burataha ariko bisaba ko basezeranywa na Pasiteri wigenga,ni nyuma yuko Pasiteri Ezira Mpyisi yanze gusezeranya aba nubwo bari babimusabye.

Inkuru ya Umuryango ivuga ko kuri iki Cyumweru tariki 7 Kanama 2016, aribwo Knowless n’umugabo we Clement bakoze ubukwe, ni umuhango wabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera witabiriwe n’abantu batandukanye.

JPEG - 28.4 kb
Abageni bambariye muri Golden Tulip Hotel ari naho basezeraniye
JPEG - 82.8 kb
Lil G n’umunyamakuru w’imikino Rutamu Elie Joe (hagati) bari mu batumirwa

Ni ubukwe bwahuruje imbaga y’abantu benshi bashakaga kwihera ijisho ibi byamamare byo mu Rwanda, harimo abo mu karere ka Bugesera no mu bindi bice bitandukanye barimo n’abavuye mu mujyi wa Kigali, ndetse na bamwe mu bahanzi baje gushyigira mugenzi wabo nka Christopher, Dream Boyz, Tom Close [ari na we watanze umugeni], Oda Paccy, Ssgt Robert na Bruce Melody;

Knowless na Clement, basezeraniye mu busitani bwa Golden Tulip Hotel iri mu mujyi wa Nyamata. Umuhango wo gusezerana wayobowe na Pasiteri wigenga witwa Rusine.

JPEG - 26.4 kb
Knowless na Clement ku munsi w’amateka
JPEG - 38.6 kb
Danny Vumbi na madamu we mu bukwe bwa Knowless

Amakuru UMURYANGO ufite ni uko abashinzwe umutekano w’umugeni n’umukwe bongerewe kugeza kuri 40, ndetse bazengurutse ubusitani bwa Hotel Golden Tulip, kuburyo ntawemerewe kwinjira adafite ubutumire yahawe.

JPEG - 174.4 kb
Abarebeye mu biti babikoraga bacunganwa n’umusekirite

Biravugwa ko, abaturage bagera ku bihumbi 30 ba barizwa mu karere ka Bugesera ari bo batashye ubu bukwe, naho abagera ku 100 ari baturukanye n’umugeni mu mujyi wa kigali kugera mu karere ka Bugesera.

JPEG - 139.9 kb
Aba ba burebeye inyuma y’ubusitani


Knowless na Clement bahisemo gusezeranwa na pasiteri wigenga, bitewe nuko Ezira Mpyisi yanze ku basezeranya kuko hari ibyangombwa ise wa Clement atahaye Mpyisi. Ezra Mpyisi yabwiye itangazamakuru ko yitandukanyije nabo, ati ““Njyewe nabivuyemo, ntabwo nzamushyingira, ujye kubaza ababyeyi b’uwo mukobwa […] sebukwe yavuze ko azaza kumbwira impamvu ntiyaza ndetse kugeza uyu munsi nanjye ndabibaririza.”

JPEG - 134.8 kb
Abatwaye Ibinyabiziga bagenda gake ngo barebe ibiri kuba

Indi ishingirwaho na benshi yatumye aba bombi bashaka pasiteri wigenga, ni uko Knowless byavuzwe ko atwite ndetse mu mahame y’ abadivantisite ibyo ntibabikozwa gusezeranya utwite.

Aha Knowless na Clement bambikanaga impeta

Knowless na Clement basezeranye imbere y’amategeko kuwa 31 Nyakanga 2016 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera. Uyu muhango wakurikiwe n’ibirori byo gusaba umugeni no gukwa.

JPEG - 87.7 kb
Abahanzi batandukanye bataramiye abashyitsi

The post Byasabye pasiteri wigenga kugira ngo Knowless na Clement basezerane imbere y’Imana appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..


Impumyi yahanuye iby’ibitero bya 11 Ukwakira muri USA, ihanura n’ibindi byinshi.

$
0
0

Vangelia, uzwi ku rindi zina rya Baba Vanga, (Bivuga Nyogokuru), yavutse kuya 3/10/1911, mu bwami bwa  Aba Ottoman, (Turkiya) akaba yarapfuye mu mwaka wa 1996.

Vangelia yaje guhuma amaze gukubitwa n’inkuba aho yarari mu murima akina na babyara be. Icyo gihe umuyaga w’ishuheri wamujugunye muri metero ziri muri mirongo…, uragenda umusekura ku giti.  Mu mateka tubona abandi batandukanye bagiye bahanura nyuma yuko bamaze kuba impumyi. Abo ni nka: Umugereki Tiresias, umwanditsi Homere, n’umuhanuzi( voyant) Calkas. Vangeliya yari yarahanuye itariki y’urupfu rwe, 11 Kanama, 1996 akaba yarishwe na Kanseri. Mbere yo gupfa, afite imyaka 85, yahanuye ko hari undi mwana w’umukobwa w’Umufaransakazi, w’imyaka 10, nawe ubwo bushobozi bwo kureba ibiri imbere bwari bwamugezeho.

Baba- Vanga abarwa mu bareba ibizaba( niba umuntu yabita abapfumu, cyangwa abahanuzi), bemerwaho kuba baragiye bavuga ibintu bigasohora. Uyu munya Bulgariya kazi, yavuze ku bintu birebana n’isi yose kandi ku buhanuzi bwe bugeze ku ijana, mirongo inani na butatu bwarasohoye. Bityo akaba yarahawe akazina ka ” Nostradamus wo muri Balkans”, uyu akaba ari undi muhanuzi wahanuye byinshi bigasohora mu mateka y’isi. Yahanuye ibyabaye kuwa 11 Ukwakira, haba ibitero kuri ya miturirwa yo muri USA. Yavuze no kuri Tsunami yo kuwa 26 Ukuboza 2994; ndetse n’itorwa rya Barak Obama, aho yemeje ko Prezida wa 44 wa Amerika azaba ari imvange y’Umunyamerika- n’Umunyafurika, Ibyo byarasohoye. Cyokora yanavuze ko uwo azaba “Prezida wa nyuma wa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika”, nyuma ye hagatangira intambara ya gatatu y’isi yose, ikaba izatangira ikoreshejwemo intwaro zisanzwe, nyuma hakurikireho intwaro za kirimbuzi, haze gusoza intwaro z’ubumara. Ibihande bibiri bihanganye bizaba bigizwe n’ibihugu by’ibihangange byo mu Burayi bwa Ruguru, hamwe n’ibihugu by’abarabu( By’abayisilamu). Izaba ari intambara itarigeze ibaho, izakoreshwamo intwaro za kirimbuzi, intwaro z’ubumara, inasenye amajyaruguru y’isi. Icyo gihe Ubushinwa ngo nibwo buzasigara ari igihugu cya mbere cy’igihangange kw’isi yose.

Baba Vanga ahanura “Igitangaza kiruta ibindi byose” avuga ko igihe icyo kizabera, isi izagira undi mutekano mushya. Ahanura kandi ukuza kwa Yesu ku isi kuzajyana n’ihurizwa hamwe ry’amatorero yose. Ikindi yavuze nuko Uburayi uko tubuzi ubu butazongera kubaho guhera ubu kugeza 2017.

Avuga ko Leta ya Kiyisilamu Daesch izafata Uburayi muwa 2025, ariko USA nayo ikazabwigarurira muwa 2066. Baba Vanga ahanura ibintu byinshi bitandukanye tutavuga hano, kugeza aho avuga ukuza kwa Antikristo kuzaba muri 3871, aho agira ati: Hazaza umuhanuzi ashyireho itorero rishya kandi azakurikirwa n’abaturage benshi bo kw’isi bazamukurikira. Nyuma ya byose isi ngo ikazarangira mu mwaka wa 5709.

Ngibyo ibya Vangelia ariwe Baba Vanga, sinjye wahera.

Adolphe MITALI.

The post Impumyi yahanuye iby’ibitero bya 11 Ukwakira muri USA, ihanura n’ibindi byinshi. appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..

Hasohotse Liste y’Abakristo ibihumbi 15.000 bagomba gupfa.

$
0
0

Bethany Blankley.

Charisma news.

Nkuko hari raporo yabitangaje, ubu hari listi y’abakristo bagomba gupfa yatangajwe na Leta ya Kiyislamu ISIS, kuva uyu mwaka ugitangira. Nkuko amakuru abyemeza iyo liste ubu yatangarijwe abarwanyi b’abajihadistes aho batangiye gukwirakwizwa  muri Amerika, kugira ngo batangire akazi (Ubwicanyi).

Iyo liste yaje ikurikira  n’ubundi gasopo Leta ya Kiyisilamu yari yagejeje ku bakristo bo muri Amerika (USA), n’abo mu Bwongereza; ko ari bo batahiwe. Polisi yo mu Bwongereza, mu cyumweru  gishize ikaba yaramenyesheje miliyoni 5 n’igice z’Abakristo bari mu gihugu ko bakwiye kuba maso, inatangira kongera umutekano w’ahantu hamwe na hamwe.

FBI ariko kugeza ubu yo ngo ntiramenyesha abakristo bari kuri liste  kugira ngo birinde, ikintu kigaragara nk’inenge  mu bikorwa ubundi icyo kigo cy’ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, gikora ngo kibungabunge umutekano wabo.

Ikigo cy’itangazamakuru, cyatangaje ko Leta ya Kiyisilamu, ISIS; yatangiye gukwiza no ku mbuga zitandukanye iyo liste y’Abakristo ibihumbi cumi na bitanu. Ubu  Leta zitandukanye arizo,  Texas, Florida,  New York; zakwirakwijwemo izo lisiti. Circa News yashoboye kubona amwe muri ayo ma lisiti , inashobora kuvugana n’abantu 24 bakatiwe urwo gupfa,  bayabonekagaho. Mu kiganiro bagiranye n’iki kinyamakuru 22 bakimenyesheje ko batari bazi ko n’ayo maliste abaho uretse no kwisangaho ubwabo.

Kugira ngo ibi bize kumenyekana nuko Kiriya kigo FBI, cyabimenyesheje umwe mu bakristo b’urusengero rwe ko we n’umugore we bari kuri iriya liste, aba rero nabo nyuma y’ubushakashatsi bakoze baje gusanga, na Pasteri wabo kimwe n’abandi bakristo, bayiriho.Ibi rero birerekana ko abayobozi b’amatorero bari bakwiye kwegera Ibiro bya FBI, mu migi batuyemo, kugira ngo bibarebere niba bo n’abakristo babo batari kuri iyo liste, kugira ngo hafatwe ingamba zo kubarinda.

Nubwo ariko hari ayo makuru ahangayikishije, ntihabuze n’amakuru meza: Abu Khalil, umuyisilamu w’imyaka 21 wari warafashe icyemezo cy’uko mu gihe adashobora kwambuka amazi ngo ajye kugaba ibitero mu bihugu Leta Ya Kiyislamu, irwaniramo, agomba gushaka aho abikorera aho atuye aho muri Michigan, ubwo ngo yari yahisemo itorero ry’I Detroit,  riteraniramo abakristo ibihumbi 6000. Amahirwe ariko ntiyaje kumuhira kuko umukozi wa FBI, wamunekaga( bari bamaze umwaka yaramugize inshuti, bandikirana), yaje kumenya imigambi ye, nuko iburizwamo.

Byahinduwe na

Adolphe MITALI.

 

The post Hasohotse Liste y’Abakristo ibihumbi 15.000 bagomba gupfa. appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..

Kigali: Umuryango Mercy Ministries uri guhugura abarenga 13 ku bumwe, ubwiyunge ndetse n’isanamitima.

$
0
0

Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Kanama 2016 I Kigali hari kubera amahugurwa y’ibyumweru 3, azibanda ku isanamitima ubumwe n’Ubwiyunge.Aya mahugurwa ni ngarukamwaka, akaba yarateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga wa Gikristu Mercy Ministries International.

Abitabiriye aya mahugurwa baturutse mu bihugu birenga 13 ku migabane inyuranye y’isi harimo Uganda, Kenya ,Cote d’Ivoire ,Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo,U Burundi,Sri Lanka,Haiti,Sudani y’Epfo,Kameruni,Ubufaransa,Afrika y’Epfo,U Rwanda n’ibindi.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa

Umuyobozi wa Mercy Ministries  International muri aka karere u Rwanda ruherereyemo Past Joseph Nyamutera avuga ko iki ari ikimenyetso gikomeye ko  U Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye n’Ubumwe n’Ubwiyunge ku buryo abanyamahanga baturutse mu mpande zose z’isi batangiye kuza kwigira aya masomo mu Rwanda.

Past Nyamutera akomeza avuga ko bazakora uko bashoboye ngo  bahe impamba ikomeye izafasha abaje muri aya mahugurwa kubungabunga amahoro ,ubumwe n’ubwiyunge mu bihugu bagiye baturukamo.

Benshi mu bitabiriye aya mahugurwa batangaza ko bishimiye cyane kuba mu Rwanda nka kimwe mu bihugu byahuye n’icuraburindi rya Jenoside ariko kuri ubu rukaba rwarikuye muri ibi bihe ndetse Abanyarwanda bakaba babanye neza.

Pastor Elkanah Kiprop Cheboi waturutse mu gihugu cya Kenya mu itorero ryitwa Africa Inland Church yabwiye Isange.com ko U Rwanda ari igihugu ntagereranywa mu gutanga urugero rwiza mu bijyanye n’ubumwe ndetse n’Ubwiyunge ndetse akaba yizera ko ibyo azakura muri aya masomo bazigira mu Rwanda azabisangiza urubyiruko rwo mu gihugu cye mu rwego rwo kwimakaza amahoro ,ubumwe n’ubwiyunge.

Biteganijwe ko uretse aya masomo ,bazasura urwibutso rwa Jenoside mu rwego rwo kurebera hamwe isomo rikomeye bakura kuri aya mateka mabi yaranze u Rwanda.

Mercy Ministries International ni umuryango wa Gikristu watangiye gukorera mu Rwanda kuva muri 2007 ukaba ufite mu ntego zawo guharanira ko habaho amahoro ndetse n’Ubwiyunge mu bihugu bitandukanye ukoreramo by’umwihariko U Rwanda.

By:Nicodeme Nzahoyankuye

The post Kigali: Umuryango Mercy Ministries uri guhugura abarenga 13 ku bumwe, ubwiyunge ndetse n’isanamitima. appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..

“Perezida Obama niwe washinze umutwe w’iterabwoba wa ISIS” Trump

$
0
0

Umukandida w’ishyaka ry’aba Republicans ushaka kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ahamya ko Perezida w’icyo gihugu, Barack Obama ari we washinze umutwe wa Leta ya Kiyisilamu (ISIS).

Ubwo yiyamamazaga muri Leta ya Florida, Trump yasubiyemo inshuro eshatu ko Barack Hussein Obama ari we washinzwe uwo mutwe w’intagondwa z’Abayisilamu.

Ati” Mu by’ukuri bubaha Perezida Obama, ISIS yubaha Perezida Obama. Niwe washinze ISIS. Niwe washinze ISIS. Niwe wayishinze. Reka nongereho ko uwo bafatanyije kuyishinga ari umunyamakosa Hillary Clinton.”

Donald Trump yunze mu ry’abarwanashyaka be, bavuga ko imvururu ziri mu Burasirazuba bwo Hagati zatewe n’imiyoborere mibi ya Leta ya Obama yabanje kudaha agaciro ubukana bw’umutwe wa ISIS.

Muri iryo jambo, Trump yakoresheje amazina yose ya Barack ‘Hussein’ Obama yerekana ko ari umuyisilamu.

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu washinzwe nyuma y’ibitero bya USA muri Irak mu 2003 , usa nk’aho waje ari ingaruka y’umutwe wa al-Qaeda.

Uwashinze ISIS, Abu Musab al-Zarqawi, yaguye mu bitero mu mujyi wa Baghdad mu 2006.

Ku buyobozi bwa Obama uyu mutwe wagutse ku buryo bwihuse, cyane cyane wishingikirije intambara yo muri Syria.

USA yagabye ibitero kuri ISIS ariko ntabwo birayishegesha. Muri iki cyumweru, igisirikare cyayo c yavuze ko mu myaka ibiri ishize bamaze kwica abarwanyi 45 000 bafite aho bahuriye na ISIS.

The post “Perezida Obama niwe washinze umutwe w’iterabwoba wa ISIS” Trump appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..

Baramusengeye Ukuguru kutareshyaga n’ukundi gukura areba birareshya!

$
0
0

Umunsi umwe ubwo navaga mw’Ivugabutumwa ntaha njya mu rugo nari ndi kumwe n’undi mukristo  witwa Davidi. Mu gihe twagendaga sinzi ukuntu yaje kubona ko nambaye igikweto cy’abamugaye ku kuguru kumwe, anabona ko nari ndimo guhinyagira.

Kuri icyo gikweto talon bari barayizamuye kuko ukuguru kumwe kutareshyaga n’ukundi, uruti rw’umugongo rwari rwarafashe forme y’inyuguti ya S ku buryo imirimo isanzwe ya buri munsi yanteraga kubabara cyane. Ibyo rero nabisobanuriye Davidi ariko igisubizo yampaye cyarantangaje: Yambwiye ko nawe yari yarigeze icyo kibazo ariko ko umuganga wamuvuraga , wari umukristo; yamusengeye, ukuguru kwe kukiyongera kukareshya n’ukundi. Ibyo byarantangaje cyane, nubwo nizeraga ko Imana ikora ibitangaza. Ariko naje kumva nibutse ijambo ry’Imana riboneka mu Abaheburayo 13:8; “Yesu uko yari ari ejo niko ari kandi niko azahora iteka”.

Twageze mu rugo Davidi ambwira kwicara ku ntebe, naricaye amaguru nyarambura imbere, nuko nawe amfata ibirenge atangira kunsengera. Yasenze isengesho ryoroshye, risanzwe, asaba Imana ko yakuza ukuguru kugufi  kukabasha kureshya n’ukundi. Yabaye akirangiza numva ubushyuhe buje mu kuguru, numva kandi sinzi uko mpindutse muri njye, numva ukuguru kubaye nka Elastike.

Ngiye kubona mbona ukuguru kuriyongeye, umubiri utangira kugaragara hagati y’aho ipantalo irangiriye,umukubo (ourlet) n’intangiriro y’amasogisi nuko umubiri wagaragaraga utangira gukura. Byamaze amasegonda make kugeza igihe nagiye kubona nkabona ibirenge byanjye (munsi y’ibirenge), bihagaze ku kigero kimwe, ibintu bitari byarigeze kuba na rimwe.

Davidi yarambwiye ati ” Guma hamwe winyeganyeza amaguru”Namusubije ko ntigeze nyanyeganyeza. Narahagurutse mpita mbona ko kwa kuguru kwanjye kw’iburyo kwari mw’ipantalo, hasi yayo ku mukubo, kwabaye kugufi. Nirebye mu ndorerwamo, nsanga intugu zanjye nazo zagiye ku rugero rumwe, kandi ubusanzwe, urutugu rwanjye rw’ibumoso ruba ruri hasi, nsubijemo inkweto numva nsa nkaho ukuguru kw’ibumoso gukandagiye ku kintu, kubabara kose ko mu mugongo kwari kwashize. Nyuma yaho byansabye kugura inkweto n’ipantalo bishya. Nguko uko Imana yankijije.

Reka nanjye nongereho nti : Aracyakora Ibitangaza Yesu, nongere nti “Imana yacu irakomeye cyane, ikora imirimo ikagaragara, si nk’ibigirwamana bitavuga ntibyumve, Imana yacu irakomeye”.

Amina. Haleluya!

Adolphe MITALI

The post Baramusengeye Ukuguru kutareshyaga n’ukundi gukura areba birareshya! appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..

Ubudage bwahagaritse inkunga zose bwageneraga imisigiti!

$
0
0

Nyuma y’ibitero biherutse kwibasira igihugu cy’ubudage bikaba byarigambwe n’intagondwa zigendera ku mahame akarishye  yo mu idini ya Islam zizi nka Islamic State ,kuri ubu Leta y’ubudage ihangayikishijwe n’umutekano muke ibi byihebe bishobora kongera guteza isaha iyo ari yo yose.

Tariki ya 11/08/2016 nibwo Leta y’ubudage yasohoye itangazo rivuga ko igiye gukaza umutekano kubera ubusugire bw’abaturage bayo. Yatangaje kandi ko kuva kuri iyi tariki ihagaritse inkunga zose yateraga imisigiti kuko ari yo icumbikira izi ntagondwa.

Hashize iminsi mike ISIS yigambye ko izafata uburayi bwose ikabutegeka. Kuri ubu, abanyaburayi bahangayikishijwe n’ibitero by’izi ntagondwa ku buryo uumutekano wakajijwe hose.

 

The post Ubudage bwahagaritse inkunga zose bwageneraga imisigiti! appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..

Araryozwa kuba yarahindukiriye Kristo.

$
0
0

Dohn ni umuturage wo mu gihugu cya Vietnam, wahindukiriye Kristo we n’umugore we mu mwaka ushize 2015, kuva icyo gihe ariko Ubuzima bw’uyu mugabo n’umuryango we ntibwongeye kuba uko bwahoze. Muri iki gihugu huzuyemo amadini akorerwamo imihango itandukanye ya gakondo irimo gutamba ibitambo by’inyamaswa. Muri iyi nkuru mugiye namwe kwibonera uburyo kwemera Kristo muri kiriya gihugu, ari ukwemera kubyishyura n’itoteza ritoroshye.

Dohn rero akimara kwakira Yesu nk’umukiza n’umwami we, birumvikana ko Atari gukomeza gukurikiza imihango ya gakondo yahozemo. Yaje kwanga rero kongera kubijyamo ibyo biba intandaro yo kurakaza abayobozi b’ayo madini, ariko gufata icyemezo cyo kuzamuha isomo. Bari barabonye ko buri cyumweru Dohn yafataga Moto ye agashyiraho umugore we n’umuhungu we bakajya gusengera ahantu hari muri kilometer 60. Dore uko Cang, umufatanyabikorwa wacu uri aho yabitubwiye:

”Abategetsi baje kenshi kwa Dohn bamusaba ko yareka iyo myizerere ye mishya ariko Dohn arabatsembera . Nibwo rero abo batware basenyaga inzu ye n’imyaka yahinze yose barayirandura, ubundi baramukubita bamwirukana muri uwo mudugudu.Dohn ariko nubwo yakorewe ibyo byose , ntiyigeze ava kw’izima, ahubwo yatangiye kujya ageza kubandi Ubutumwa Bwiza , bidatinze indi miryango 3 nayo iba yakiye agakiza.

Muw’itangiriro ry’Ukwezi kwa karindwi, umupolisi yaje kwa Dohn aherekejwe n’insoresore zitwajr inkoni n’ibyuma baramukubita basiga ari intere.Ubu tuvuga iyi nkuru, Dohn hari aho yabaye abonye ubuhungiro, ariko aracyafite ibibazo byo mu mutwe kubera inkoni yakubiswe.Kw’itariki ya 10 z’ukwa karindwi, nibwo abandi bagabo batatu batumiwe kuri police bategekwa kwihakana Kristo, babyanze nabo barakubitwa bikomeye.Ubu iki gihugu cya Vietnam kirabarirwa ku mwanya wa 20 mu bihugu bitoteza abakristo cyane kuri iyi si.

Adolphe MITALI.

The post Araryozwa kuba yarahindukiriye Kristo. appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..


i Gikonko: nyuma y’amezi 4 ‘bamushyinguye’ bagiye kubona babona aragarutse

$
0
0

*Iwabo bamuvanye mu buruhukiro bw’ibitaro bemeza ko ari umwana wabo bajya kumushyingura
*Uwashyinguwe yemeza ko atapfuye yari mu kazi
*Ageze iwabo aho yashyinguwe rubanda rwakwiye imishwaro ngo ni umuzimu

Musabyimana Claudine w’imyaka 19 y’amavuko avuka mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko akagari ka Cyili, se umubyara Bikirumurama Abel na nyina Dusabimana Francoise bombi bagiye mu gahinda k’urupfu rw’umwana wabo ndetse mu mezi ane ashize ngo bari bamushyinguye, ariko mu minsi ishize bagiye kubona babona aratashye, igikuba kiracika mu Cyili kuko bose bazi ko yari yarapfuye baranamushyinguye. Uyu mukobwa we yemeza ko atigeze apfa.

Umuseke.rw dukesha iyi nkuru wasanze Claudine Musabyimana iwabo tumubaza amakuru ye n’imvano y’ibivugwa ko yapfuye ubu akaba yarazutse nk’uko inkuru yari yabaye kimomo aha mu Cyili no muri Gisagara ahenshi.

Ubwo bamubonye yururuka moto ageze hafi y’iwabo dore ko ari mu cyaro hafi y’u Burundi, abaturanyi bamwe ngo bakijijwe n’amaguru bavuga ngo babonye umuzimu w’umukobwa wo kwa Bikirumurama, abandi bati yazutse.

Se umubyara we avuga ko yagize ihungabana kuko yerekana n’imva yari ishyinguyemo uyu mukobwa we kuko iri imbere y’umuryango aho batuye muri aka kagali ka Cyili.

Tariki 7 Mata 2016 ubwo ababyeyi b’uyu mukobwa bari bitabiriye ibiganiro byo kwibuka, bahawe ubutumwa bw’umuturanyi wabo ngo wahamagawe kuri telephone n’umusore w’umumotari utuye i Kigali ariko uvuka aha mu Cyili ababwira ko bamenyesha ababyeyi ba Claudine ko yitabye Imana, uyu ngo yari abyumvise ku itangazo kuri Radio Rwanda rirangisha umurambo w’uwitwa Musabyimana Claudine wari uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Polisi ku Kacyiru.

Bikirumurama Abel ubyara uyu Claudine kuri uyu wa gatanu ubwo twabasuraga yavuze ko umwana we yari yaragiye i Kigali gukorera amafaranga ahamaze amezi umunani nyuma agatabazwa ngo ajye gutwara umurambo we ku bitaro bya Polisi i Kigali.

Ati “nta bushobozi bwo kujya gukura umurambo iyo i Kigali nari mfite bityo ngurisha utuntu twose nari mfite mu nzu n’amatungo, n’imirima y’umuceri yari itarera neza byose ndatanga kuko numvaga ngo iyo utinze kujya gufata umurambo w’uwawe bawusya mu mashini bagakuramo imiti izavura abandi”.

Bikirumurama yabonye amafaranga akodesha imodoka yo kuwushyiramo maze umugore we na musaza w’uwo bitaga nyakwigendera bajya ku Kacyiru kuzana umurambo ndetse ngo ntibyaborohera babanza gusabwa kwishyura ibijyanye n’umurambo barabyishyura.

Musabyimana, musaza w’uyu mukobwa nawe  wari mu rugo yatangaje ko we na nyina bitegereje umurambo bakabona ni uwa Musabyimana Claudine barawutahana, barawusezera, inshuti, abavandimwe n’abaturanyi baramushyingura ndetse amezi yari abaye ane, ikiriyo cyararangiye.

Umuyobozi w’Akagali ka Cyili yabwiye Umuseke ko nawe iby’urupfu rw’uyu mukobwa no gushyingurwa kwe yabimenye nubwo atabashije gutabara mu gushyingura.

 

Uwo bashyinguye ejo bundi yaragarutse

Kuwa gatatu tariki 10/08 muri iki cyumweru,  bagiye kubona babona Musabyimana Claudine ageze mu Cyili , abamukubise amaso mbere ngo bahise bakizwa n’amaguru.

Ageze mu rugo induru ziravuga, nawe kuko atari azi amakuru y’ibyabaye agira ubwoba cyane. Ako kanya abagabo ngo baratabara urugo rwuzura abantu, bamwe baje kureba uyu mukobwa wazutse.

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu abaturanyi n’abandi bantu baracyaza kureba uyu mukobwa ngo bashire urujijo.

Se wa Musabyimana, yagiye mu gahinda ko gushyingura umwana we, ajya mu byishimo byo kongera kumubona no mu kababaro ko gukeneshwa no gushyingura umuntu atazi atanze utwe twose

Se wa Musabyimana, yagiye mu gahinda ko gushyingura umwana we, ajya mu byishimo byo kongera kumubona no mu kababaro ko gukeneshwa no gushyingura umuntu atazi atanze utwe twose

Musabyimana ntiyigeze apfa

Musabyimana Claudine yavuze ko yatangaye cyane kuko we atigeze apfa ndetse nta n’ikibazo kindi yagize, ko ahubwo ab’iwabo baynze bikunze kwa muganga babahaye umurambo bakawutwara bakeka ko ari Musabyimana.

Mu kunyomoza yahaye Umuseke numero ya telephone y’umukoresha we i Kigali utuye ahitwa i Masizi muri Kimironko.

Uyu shebuja yemeza rwose ko Musabyimana ari umukozi we ko yamwohereje mu rugo iwabo kuwa gatatu ngo aze gufata mutuelle de sante aho avuka yanabaruriwe ikiciro cy’Ubudehe.

 

Iwabo bari mu byishimo n’agahinda icya rimwe

Bikirumurama Abel , Se wa Musabyimana we ari mu gahinda n’ibyishimo icya rimwe, yishimiye kongera kubona umwana we yari azi ko yashyinguye, ariko ubu anababajwe n’utwe twose twatikiriye mu gushyingura umurambo w’umuntu atazi kugeza ubu.

Ati “Ubu turi mu bukene bukabije kubera ko twatanze ibyacu byose ngo dushyingure.”

Gusa abawutwaye basinye mu buryo bwemewe ko babonye umurambo bagasanga ari uw’umwana wabo bityo bawutwaye.

Ikindi kibabaje uyu mubyeyi ni uko hari abakiri kuninura ku mwana we ngo ni umuzimu kandi ari muzima atarapfuye.

Bikirumurama Abel avuga ko niba hari umuryango waboze umwana w’icyo kigero ufite ariya mazina yazamenya ko ashyinguye mu Cyili ku Gisagara.

Inkuru dukesha umuseke.rw

The post i Gikonko: nyuma y’amezi 4 ‘bamushyinguye’ bagiye kubona babona aragarutse appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..

Twitegure kuza kwa Antikristo. Menya byinshi kuri we utazatungurwa!

$
0
0

Abakristo benshi batekereza ko ukuza k’umuntu w’igihangange urwanya Imana, aribo babyihariye, ariko siko biri. Amadini atandukanye nk’irya Abayuda, Abayisilamu, nabo bafite mu myizerere yabo umuntu uzaza nka Antikristo, mu gihe cy’iminsi ya nyuma y’iyi si. Ku Bayisilamu, uwo Antikristo bamwita Dajjal, akaba uburyo avugwamo, ashaka kumera nka Antikristo uvugwa mu Bakristo. Turi bumuvugeho gato.

Kuva cyera Imana yagiye iburira ubwoko bwayo ko uko yahoze kandi ko ariko ikiri ikanazahoraho iteka. Ubu Imana irimo kuburira abayo ku by’imyaka itatu n’igice y’ubutegetsi bwa Antikristo. Abantu bakwiye kwitegura ibintu bibi bitigeze bibaho kuva isi yakaremwa. Nkuko ( ubutumwa bwa La salette buvuga); buduha kugira igitekerezo kuri Antikristo n’ukuntu azaba ateye.” Hazavuka Antikristo ku mugore w’umuheburayokazi ( ashobora kuba ari umukristokazi ukomoka mu Bayahudi), azavuka ku ngirwasugi (fausse vierge), izaba ikorana na ya Nzoka ya kera, Umukuru w’ibibi byose, kandi ise azaba ari Umwepiskopi Umukristo ushobora kuba ari mu nzego zo hejuru”

Agatsiko k’abantu bake, abaherwe bakomeye bifuza kuba aribo bayobora isi. Kugira ngo bagere kuri iyi ntego, bunze umubano na Sekibi, bategurira inzira abami b’iburasirazuba, aribo bafatanyabyaha n’Umwana w’ikibi, bazahungabanya ubukungu bw’isi, kugira ngo bagire ubumwe bwabo mu buryo bwa politike, hejuru y’imigabane yose y’isi. Ibihugu nibimara kuba ingaruzwamuheto, amafaranga yose amaze guta agaciro, abo bubatsi  ba babeli nshya mpuzamahanga, bazashyikiriza ubwo bubasha bwabo hejuru y’amahanga, Antikristo. Uyu Antikristo, uziyita mesiya w’amadini yose( Dore ko azashinga menshi), yahanuwe n’amadini menshi (sectes), ya kiyisilamu, ya gikristo, n’aya kiyuda. Azaza mu gihe kirimo imidugararo, kandi amadini amwe azaba ashyigikiye kuza kwe, azaba akongeza iriya midugararo, atere imyivumbagatanyo mu bihugu byinshi by’abarabu. Antikristo azanajya mu gihugu cya Egiputa, kugira ngo asigwe amavuta (gusengerwa, cyangwa kwimikwa), n’abatambyi b’amadini yaho ya gipagani ( Y’ibigirwamana). Uwo muhango uzashyigikirwa cyane n’abashaka guhuriza isi yose hamwe, maze bimike Antikristo ku butegetsi bw’ishyirahamwe ry’ibihugu by’i Burayi.

Bijya gutangira hazabanza intambara mpuzamahanga mu burasirazuba bwo hagati.

Antikristo azaza yigize umuntu ushaka amahoro, ushyigikiwe na Guverinoma y’isi yose, kandi koko azashobora guhagarika ibikorwa by’iterabwoba. Nyuma yaho ariko aziyita umutegetsi w’isi yose, ategeke abantu bose kumuramya. Ariko kubera ko ari umunyagitugu , wiyemera, bizatuma abantu bamenya uwo ari we by’ukuri. Azatangariza ku mugaragaro Uwo ariwe by’ukuri. Leta y’isi izaba ubutegetsi bugizwe n’inzego zitegekesha igitugu igira iti: ” Nitwe tuzi ibibakwiriye, kandi nibyo muzakora…, bitabaye ibyo…” Umuntu azatakaza ubusugire bwe, ntazongera kubaho uko abyumva, azategekwa uko abaho.

Abantu b’abashishozi, ntibazatinda kubona ko ari umwana wa Satani wuzuwemo Umwuka w’Ikibi.

Azigana Ubutatu butagatifu bwo muri Gatolika, mu bwirasi burenze urugero,  Umubare w’ubumana bw’ubutatu si 333 se? mu gushaka rero kuyica inyuma , azazana 666 y’ubutatu bw’ikibi mu bukana bwawo bwose, bwo kwangiza, no gutsemba: Hazaba serwakira z’umuriro, intambara, ubwicanyi, gushimuta abana, gufata abagore ku ngufu, amaraso y’inzirakarengane azameneka bikomeye cyane.

Antikristo azashyiraho umu Papa utatowe, yicare ku ntebe ya Petero, i Roma. Uwo mu Papa, uzaba ari igihangange, azagambanira itorero aka Yuda, yifashishe inyamaswa y’amahembe abiri, Yohejwe n’ibishuko by’Umwanzi uzaba arimo kumwogeza, azakuza ubwibone nyuma yo kwicisha bugufi, kuva mu byizerwa nyuma yo kwizera, ubuhehesi nyuma y’ubusugi, gukunda impiya nyuma y’ukudatwarwa n’urukundo rw’ubutunzi, gushaka ibyubahiro nyuma yo kutigaragaza, . Mu kwishyira hejuru by’akanya gato, azahinduka ikivume, nyuma yo kuba inkingi ya kiliziya ya Kristo.

Amateka y’ubuzima bwa Yesu ahuye bya hafi n’aya Kiliziya ye. Nkuko yabambwe, niko na Kiliziya ye bizayigendekera Ariko nkuko yazutse, ni nako izaba idini yayobotswe n’abantu benshi ( Ibyah 16:13)….Aha ntibikwiye kwitiranya  abo bakristo bavugwa, n’Abagatolika

Ubuhanuzi bw’iki gihe: ” Azakusanyiriza kw’isi ingabo zifite ubugome bunyamaswa, azatera amahanga, azatsemba ndetse n’amahanga yamwumviraga; Azagera i Roma, maze we n’ingabo ze baribate ahantu hatagatifu, igitambo cy’Ukaristiya agihagarike  Nyuma yaho kugira ngo abone uko akandamiza abaturage, ntazashidikanya no gukoresha Virusi, kugira ngo abigereho. Muri iki gihe umugambi wo kuzana urupfu uratezwa imbere mu nzego nyinshi zitandukanye, Uwo mugambi ukubiyemo gushyigikira gukuramo inda, Kwica umuntu urwaye igihe cye kitaragera, ngo ni ukumugabanyiriza ububabare; (Euthanasie), gushyigikira kubyara umwana umwe, bityo hagakurwaho kubaho kw’abavandimwe, (Basaza na bashiki b’umuntu), kwima uburenganzira umwana bwo kugira ababyeyi bombi, kuva bakivuka; gushyigikira imico y’ubutinganyi guhera mu bwana, n’ugusambanya abana bato b’abahungu., Bityo aziyemeza guhindura amategeko asanzwe agenga ubuzima( changer les lois naturelles). Kandi kuko ari we se W’ikinyoma, azagambanira bariya bayobozi b’isi yose,  mu mwanya wabo azashyiraho, abantu bo mu muco we,buzuye Ubushitani kurusha aba mbere cy’ingoma ye;  Muri icyo gihe kiruhije kurusha ibindi byose, abantu b’Imana bizaba ngombwa ko bahunga bwangu, kugira ngo badatabwa muri yombi. Ibi bizabera kw’isi hose, uretse ko bizatangirira muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika (USA), Uwo mwami w’iyo si nshya azaba ameze nka Neron, wa Mwami w’Abami, mu busazi bwe no kwiyemera, watwitse Roma, agashinja icyo gikorwa Abakristo. Uyu Mwami rero nawe, azatwikisha imijyi ku rwego rw’isi yose kugira ngo ahe icyicaro umwanya, uburyo bwe bw’uko abona isi ikwiye kumera.

Abakozi be bazakoresha imirongo yabo y’ubushitani(versets sataniques),bazahamagara abadayimoni, kugira ngo bagabe ibitero, ku bakomeje kuba indahemuka ku Mana, cyangwa se batagira ukwizera na guke. Kuko inzitizi ya mbere kw’ishyirwa mu bikorwa ry’ibitekerezo bya Antikrisro; ni Itorero rya Kristo. Nubu muri iki gihe, imbaraga nyinshi z’umwijima zatangiye gutera ukwizera kw’abakristo. Abakozi ba Satani, Abaframaso, ubu bararimbanyije mu kurwanya itorero, imiryango, n’ibihugu, Ise w’Abamaso (francs-macons), Antikristo, abarangaje imbere, kandi itorero ryamaze gucengerwamo na bo.
Antikristo azatangaza ko Isi, ari we mutware wo gukorera.

Abantu bazategekwa kuyibungabunga, ubutumwa bujya mu bwonko buzohererezwa mu bwonko bw’abafite intege nke mu kwizera kwabo, hakoreshejwe za magie, n’ibigaragara nk’ibitangaza, azavuga ko ari we Mesiya ndetse ko amusumba, ariko igitangaje kurushaho nuko, imwe mu nyamaswa ivugwa mu byahishuwe izaremwa koko by’ukuri n’uyu akoresheje bimwe mu bigize umuntu n’igisimba izaba “inyana ya zahabu” nshya, ifite ububasha bwo kuvuga. Abo bantu B’Abaramyi ba Satani, bazaba barashoboye, nyuma yo kubinanirwa kenshi; kubona uburyo bwo kurema iyi nyamaswa iteye ubwoba. Iyi nyamaswa izasuka ubumara bwayo ku bihugu byo mu Burayi, , ibi bikazahungabanya ubukungu bw’ibi bihugu cyane cyane ifaranga, i Dolari rizatakaza agaciro karyo bizane ihungabana ry’ubukungu, ridashobora kugenzurwa. Igihe cya Antikristo gishyushanywa n’inyamaswa y’amahembe 10, abagaragu 10 ba Satani, baziyita Abami, batatu muri bo bakazajugunywa mu mworera, kizasozwa no  kuvuka no gukura kw’ihembe rya 11, ari yo ntandaro yo kugwa kwa ba bami batatu.

Ariko rero, mbere yuko Antikristo ashyirwa ku ntebe yo kuyobora isi, hari ikintu cy’ingenzi kizabanza kuba.

Icyo kintu kizaba ari “Imbuzi”  no gukangurwa kw’umutimanama. Uwo munsi hazaba ibimenyetso mu kirere, kandi hari inyenyeri (comete), izaza yegere isi, ni ya yindi na none izaza ku mpera ya wa ” Mubabaro mwinshi”. icyo gihe kandi ikindi gitangaza gikomeye kizaba kw’isi yose.. Abantu bose bazabona ubuzima bwabo bwose bubanyuzwa imbere, ari ibibi bakoze ari ibyiza, babibone. Bazamenya nyuma y’urwo” RUBANZA RUTO”, niba bakwiriye ijuru cyangwa “umuriro. Bazamenyeshwa ko bagiye kuzashyirwamo cya kimenyetso cy’inyamaswa. Icyo kizaba ari cyo kimenyetso  gikomeye cy’impuhwe za Kristo kuva yapfira ku musaraba.

Ibizaba nyuma y’iriya mbuzi.

Bizasaba abazaba bashaka kwirinda, kwanga gushyirwaho ikimenyetso,  cy’inyamaswa; ariko si ibyo gusa, bizaba ngombwa no kwitandukanya na za Televiziyo, amaradiyo, na za orudinateri, kuko ibi bikoresho aribyo Antikristo azakoresha cyane, kuko ari byo byagera ku bantu benshi bishyira mu bubata ubwonko bwabo. Icyo gihe nibwo abizera by’ukuri, bazajya mu buhungiro,  buzaba bwarateguwe mbere nkubwo mu gihe cya Nowa., Bitabaye ibyo bazabona Abasirikare bambaye iby’umukara, bababajyane mu ma centres yateganyirijwe gufungiramo abantu.. Nibongera kwanga gushyirwaho ikimenyetso, bazicwa cyangwa se babe imfungwa z’abacakara. Muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, ahazatangirira iyo mikwabo, ubu hari ahantu nkaho 800 ho gufungirwa.

Inzara kw’Isi hose.

Iyo nzara izaba itewe n’ibiza bisanzwe ariko ifashe bariya kuyobora isaranganya ry’ibiryo, abazi amateka baribuka uburyo abahinzi bo muri Ukrene, bicishijwe inzara ku butaka bwabo na leta ya gikomunisiti yari yarafashe ibiribwa byose, kugira ngo twiyumvishe uko icyo gihe bizaba bimeze. Kuko ntawe uzashobora kugura cyangwa kugurisha atariho ikimenyetso.

Ubuzima bwo mu buhungiro.

Ubwo buzima, abahunze bazabumaramo imyaka itatu n’igice, ariko isi izihutisha kuzenguruka kwayo ku buryo umunsi uzagira amasaha ari munsi ya 24 . Hazaba intambara yitwa iya Harmagedoni, hagati y’ababi n’abeza, mbere y’uko ya nyenyeri igaruka  ikisekura mu nyanja ya Atlantika. Isi izacura umwijima iminsi 3, bizaba ngombwa gupfuka ahari umwenge wose, kugira ngo umuntu adapfa, bizaba intsinzi ikomeye ikubiswe Antikristo. Nyuma y’uwo mubabaro mwinshi, hazaza igihe cy’amahoro. Isi izagira isura nshya, Ibirasirazuba n’iburengerazuba hazaba hejejwe, hazaba hatunganiye kureba Mesiya w’ukuri.

Ijambo, Armagedoni, rituruka kw’ijambo ry’igi Heburayo ” Har-Magedone”., bishaka kuvuga ” Umusozi w’i Megiddo”, iryo jambo ryabaye ikimenyetso cy’intambara Imana iziyiziramo, igatsemba ingabo za Antikristo . Amahanga yose azayitabira aje kurwanya Kristo.

Itandukaniro rya Antikristo uvugwa muri Bibiliya na Dajjal uvugwa n’Abayisilamu.

Dajjal ku bayisilamu ateye bidasanzwe nka Antikristo wo muri Bibiliya.

Ku bayisilamu ariko uwo uzaza kugerageza isi(fitna), azashaka kumvisha Abayisilayeri, ko ari we Mesiya bategereje( Mashiach, uzabatsembera Abayisilamu). Uwo Mesiya azaza mu gihe ikintu kigaragara cyose atazaba ari ko kuri nyako , ahubwo azaba ari ikinyoma, azaba aje nk’uwarazwe iby’abandi babanje bazaba barakoze, bashyigikire ko Ubwongereza ,USA,  hanyuma yaho Israeli, biba ibihugu bigenga isi. Mbere na mbere ubukungu n’ifaranga bizahungabana kugira ngo hakunde haze ifaranga Electronike, kandi ubukungu bwose bw’isi bugenzurwe n’abayahudi, Israeli izaba isigaje kwerekana ubuhangange bwayo mubya gisirikare. Ariko ntizashaka kugaragaza ko ariyo ishaka gushoza intambara. Izakoresha uburyo bwose ngo ishotore abo bihanganye, ibatere umujinya, ibishoboka byose ngo Abarabu barakare babyutse Intifada, hanyuma ikore igikorwa gihambaye cya gisirikare ifate umwanya wa mbere ukomeye mu bya gisirikare. Abanyaisraeli icyo gihe bazibwira ko bageze muri cya gihe cyavuzwe cy’igihugu gitemba amata n’ubuki. Dajjal azaba Guverineri wa Israeli n’isi yose afatanyije n‘Abafatanyacyaha bane.

Mesiya w’ukuri azaza igihe inyanja ya Galileya izaba yararangije gukama. I Maka, izaterwa na Siriya, ariko izo ngabo zizatsembwa. Icyo gihe rero nibwo Yesu azamanuka avuye mw’ijuru aneshe Dajjal, uyu ahite areka urugamba. Ingabo z’amahanga yose zizafata Yerusalemu, Yesu asubize Israeli gukungahara by’ukuri yari yarategereje.

Ngibyo ibya Antikristo na Dajjal.

Njye ariko icyo nakwifuriza kurushaho ni uko wahishurirwa n’imikorere ye yatangiye no mu gihe cya none, ukamenya kandi ko urugamba rwo rwatangiye kuva kera, kuko hari umwanzi ukoresha uburyo bwose ngo akuvutse umurage wawe.

Kanguka.

Adolphe MITALI.

 

 

 

 

 

The post Twitegure kuza kwa Antikristo. Menya byinshi kuri we utazatungurwa! appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..

Kigali:Alarm Ministries,True Promisses,Healing Worship Team,Gisubizo Ministries bagiye guhurira mu giterane kimwe cyateguwe na USEI Ministries

$
0
0

Kuva kuri uyu gatanu tariki ya 19 Kanama 2016 ,i Kigali hagiye gutangizwa igiterane gikomeye kizahuza amakorari akomeye .Iki giterane  cyateguwe n’Umuryango w’ivugabutumwa uzwi nka USEI ministries  kikaba kigamije  gukangurira abantu gukora ivugabutumwa rirangwa n’ibikorwa.

Iki giterane kizahuriza hamwe amakorari akunzwe cyane hano mu Rwanda arimo Alarm Ministries yamenyekanye cyane mu ndirimbo Hariho impamvu na Songa Mbele,Healing Worship Team,True Promisses ,Gisubizo Ministries, ndetse na USEI Ministries yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ku mugaragaro,Mu Kibuga,AFRICA,Abantu ,n’izindi zitandukanye.Muri iki giterane kandi hazaba harimo abakozi b’Imana barimo Bishop Dr. Masengo Fidele uyoboye itorero Foursquare  gospel Church riherereye Kimironko mu mujyi wa Kigali,akaba ni umwe mu bazabwiriza muri iki giterane.Hazaba hari kandi  n’Umuvugabutumwa benshi bazi ku izina rya Masomo,Ev.Wilson Gafurama akaba n’Umuvugizi wa USEI Ministries n’abandi benshi.Biteganijwe kandi ko iki giterane kizitabirwa n’abanyacyubahiro bakomeye mu nzego za leta barimo Prof Shyaka Anastase ,Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere RGB,Ubuyobozi bwa RSSB ndetse n’ikompanyi icunga umutekano ya RGL ,ikaba n’umwe mu bateye inkunga iki giterane.

WILSON gAFURAMA

Bwana Wilson Gafurama ,Umuvugzi wa USEI Ministries

Bwana Wilson Gafurama,umuyobozi Mukuru w’uyu muryango yabwiye umunyamakuru wacu ko bari bamaze igihe kinini we n’umuryango ayoboye bakora ivugabutumwa ritandukanye  mu  turere n’intara  zitandukanye z’igihugu aho bavugaga ubutumwa binyuze mu ndirimbo ndetse  bagatanga ubufasha bunyuranye ku batishoboye burimo mutuelle de sante,ibiribwa n’ibindi,bityo akaba asanga iki ari cyo gihe ngo bongere gutaramira ababakunze  by’umwihariko hano mu mujyi wa KIGALI.

Amwe mu mafoto y’ibikorwa byo gufasha  byakorewe mu biterane byatambutse byakozwe na USEI Ministries.

ubufasha USEI UBUFASHA

Wilson Gafurama kandi akomeza avuga ko badahagaritse gahunda yabo yo gutanga ubufasha kuko no muri iki giterane bazatanga mutuelle nyinshi ku miryango itishoboye mu rwego rwo gutanga ivugabutumwa ryuzuye,kugira ngo benshi babohoke ingoyi z’ibyaha ariko bagire n’ubuzima bwiza.USEI  kandi ikoze iki giterane mu gihe yuzuza imyaka 15 n’itanu imaze ikora ivugabutumwa.USEI Ministries yatangiye ivugabutumwa mu mwaka wa 2001 ,icyo gihe ikaba yritwaga USER kuko yakorera mu Rwanda gusa  ariko kuri ubu ikaba imaze gukwiza amashami menshi mu bihugu binyuranye birimo Amerika,Kenya ,RDC,Rwanda n’ahandi ari nabyo byatumye yitwa USEI.

Amafoto y’amakorari Alarm Ministries,Healing Worship Team,True promisses,Gisubizo Ministries, ndetse na USEI Ministries zizitabira iki giterane

.

alarmheaGisubizotrue

 

The post Kigali:Alarm Ministries,True Promisses,Healing Worship Team,Gisubizo Ministries bagiye guhurira mu giterane kimwe cyateguwe na USEI Ministries appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..

Ubuhanuzi burasohoye: Inyanja ipfuye (Dead sea) yabonetsemo ibinyabuzima!

$
0
0

Amakuru mashya aturuka mu gihugu cya Israeli yerekana ko ubuhanuzi butandukanye burimo gusohorera mu maso yacu. Inyanja yapfuye irimo umunyu inshuro cumi z’umunyu uboneka mu nyanja  ngari (Ocean), ibyo bigatuma kuva kera abahanga barahamije ko nta buzima bushobora kuhaboneka.

Ibintu ariko ubu bimaze guhinduka, kuko ubushakashatsi bumaze kugaragaza ko ubuzima burimo kuboneka hasi mu ndiba y’iyi nyanja, ibyo bigahamya ubuhanuzi buboneka muri Bibiliya bw’umuhanuzi Zekariya 14:8″ Kandi uwo munsi amazi y’ubugingo azava i Yerusalemu, amazi amwe azatembera mu nyanja y’iburasirazuba, ayandi azatembera mu nyanja y’iburengerazuba, bizaba bityo mu ki no mu itumba”

Samantha Siegel, Umunyamerikakazi ukomoka mu bwoko bw’Abayahudi; umugore ukiri muto mu myaka, aherutse kugwa mu kantu abonye amagi y’amafi mu mazi yari avomye kuri iyo nyanja yitwa iyapfuye. Samantha avuga ko akiyabona atigeze atekereza cyane ku kintu ibyo bisobanuye, ngo yahise gusa yiyamirira agira ati: ‘Oh , ubuzima buragarutse mu nyanja yapfuye!  nyuma yaho gato Samantha ngo nibwo yongeye gisoma buriya buhanuzi, nibwo noneho ngo yahise ahishurirwa ko ijambo ry’Imana ritabeshya na gato.

The post Ubuhanuzi burasohoye: Inyanja ipfuye (Dead sea) yabonetsemo ibinyabuzima! appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..

Baratanga ubuhamya ko bakijijwe kwikinisha.

$
0
0

Basomyi bacu, uyu munsi turabagezaho ubuhamya bw’abana b’Imana bari babaswe n’icyaha cyo kwikinisha, nyuma bagashobora kwigobotora iyo ngoyi . Ubuhamya twari dufite ni bwinshi, kuri uyu mwanya turabagezaho ubw’abantu batatu, Nathalie, Julie na Fernand.
Ubuhamya bwa Nathalie
“Kugira ngo mbashe kwibohora kwikinisha, nabanje kwibaza iki kibazo: ni iki kiganisha ku kwikinisha? Igisubizo cyabaye iki : Iyo hari urwego runaka tugezeho rwo kwifuza.” Uvuga ibi ni Nathalie, umukobwa utanga ubuhamya ko Imana yashoboye kumubohora ubu akaba atakibaswe n’ingeso yo kwikinisha.
Nathalie akomeza agira ati: Iyo umuhungu agukozeho aho ariho hose , no mu buryo ubwaribwo bwose, uwo muhungu ukaba umukunze, uzifuza ibirenze no kugukoraho, kandi mugihe utabikoze cyangwa se adakomeje ngo muryamane, igikurikiraho nuko mu gihe uribuze kuba uri wenyine, biraza kukuviramo gukenera kwikoraho aribyo bibyara kwikinisha.
“ Nkibitangira, nabikoraga rimwe na rimwe, ariko uko iminsi yagiye ihita, niko nagiye nongera inshuro, ari nako binakomeza kumbangamira.’, nifuza kuba nabireka.
Mbere na mbere rero kugira ngo ureke kwikinisha, banza ukureho kuba wakwishyira mu bigukururira kwifuza (excitation), cyangwa kubishyirwamo n’undi ubizi, ubishaka.Bije utabigambiriye byakumvikana, ko nta ruhare ubifitemo, ariko iyo ubikoze ubizi neza, byanze bikunze bizakujyana mu bubata bwo gukomeza kwikinisha. Ntugomba kwemerera umuntu wese kugukoraho no kwemerwa gukorwaho mu buryo bwose.
Icya kabiri: Niba koko urambiwe kwikinisha, rekeraho kureba films, yewe niyo zaba ari izo gusomana ku matama gusa. Reka kureba Romans photos cyangwa se ibindi bitabo bikururira umuntu kwifuza imibonano mpuzabitsina.Jugunya utwo dutabo tw’inkundo zidasobanutse, reka kumva indirimbo zumvikanisha ko uziririmbye, arimo kwifuza umugore. Muri make Tandukana n’ ibyo ubona byose, wumva byose, usoma byose, bigukururira kwifuza(imibonano mpuzabitsina), niyo uko kwifuza kwaba kudakabije , bihunge uko ushoboye kose.
Icya gatatu: Iyo ntambara ntabwo wayirwana wenyine ngo uyitsinde. Niyo mpamvu ukwiye kujya ukubita amavi yawe hasi ugatabaza Imana mu gihe cyose ugeragejwe muri ubu buryo, bwira Umwami ko udashaka gukora icyo cyaha, mubwire ko udashaka kubabaza Mwuka Wera, gusenga bizakubera intwaro ishenjagura imbaraga z’Umwanzi.
Icya nyuma nakubwira: Ntabwo nahise ntsinda uru rugamba ako kanya nkirutangira, nakomeje kurwana, kugeza igihe naje kwisanga maze amezi atandatu ntaragwa muri icyo cyaha, nyuma yahoo nongeye kugwa ibyo birambabaza ndira amarira menshi cyane. Sinihebye ariko nakomeje urugamba. Ubu sinashobora kubara imyaka maze nibohoye ubwo bubata. Hashimwe ubikwiye: Mwuka Wera.
Nkomeje kwirinda mfashijwe nawe, nta film mbi, nta bitabo byanduza, nta ndirimbo zidasobanutse.Ni ibyo ntabindi!
Imana nawe igufashe.
Ubuhamya bwa Julie.
“Nitwa Julie, nabaye mu bubata bwo kwikinisha imyaka myinshi. Wambaza uti se byatangiye bite?
Kubabara biturutse mu muryango, mu nshuti, no guhemukirwa mu rukundo, nibyo byabaye nk’ibiryo byanjye mu myaka yanje y’ubwangavu.Muri njye rero haje kuvuka icyifuzo cyo kwishimisha, ubwo mba mfunguriye urugi kwikinisha. Uwabandi cyokora sinagira uwo mbeshyera ngo yarabinyigishije, narabyivumburiye, ubwo mba ngoswe ntyo, ntakwigobotora (accro, addicted).Nyuma yahoo ariko naje gukizwa , nakira Yesu. Birumvikana nahise mfata icyemezo cyo guhagarika ingeso nabonaga itajyanye n’ukwemera gushya nari mfite. Ntibyanyoroheye!Nagiye ngwa kenshi, nkongera nkihana, bwacya nkongera nkagwa, nkongera nkihana, mbese biba “agatereranzamba” (cercle vicieux); kugeza igihe Imana yambwiye ko nintihana umuriro ariwo untegereje. Imana yanyeretse ukuri kw’ukubaho kw’umuriro( realites de l’enfer); Kuva ubwo nahise nihana mbikuye ku mutima, nsaba n’Imana imbaraga zo kunesha icyo cyaha. Uyu munsi ubu ndashima Imana yampaye ubutsinzi.”
Ubuhamya bwa Fernand: “Nabaswe igihe kirekire n’iyi ngeso yo kwikinisha, kuburyo byageze mu rugero rwo kwikinisha kabiri ku munsi, cyokora nkaba nari narafashe gahunda yo kutabikora ku cyumweru”Umunsi w”Imana”.Uko nageragezaga kubyikuramo, niko byarushaga kunyokama, bityo nari naragiye kure cyane ya Kristo.Nyuma yahoo ariko nafashe icyemezo cyo kugarukira Imana, nyiha ubugingo bwanjye bwose, numvaga ariko ko ibyo binsaba kureka iyo ngeso yo kwikinisha. Nabwiye Yesu ko nifuza ubushake bwo kumwiha wese, musaba ko yankiza kwikinisha. Imana yanyumvishije ko izamfasha maze kwerekana mbere na mbere ubushake bw’ukuri bwo kubireka.Nyuma yahoo rero intambara yajyaga ingora mbere ntiyongeye kunanira. Yesu yifashishije ubushake nagaragaje Nemeye imbaraga zanjye nkeya, ndeka kwishingikiriza ku mbaraga zanjye; Yesu naweanshyiramo icyo naburaga mu ntambara narwanaga mbere.Ubu sinavuga ko icyemezo cyanje aricyo cyankijije ahubwo ni uko Ysu yambashishije, Nkuko ijambo rivuga ngo : ‘ Si kubw’amaboko, si ku bw’imbaraga, ni kubw’Umwuka w’Uwiteka’
Imana ibahe umugisha.”
MITALI Adolphe

The post Baratanga ubuhamya ko bakijijwe kwikinisha. appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..

Korali Integuza y’i Musanze na Korali Jehovah jireh yo muri CEP ULK bagiye kubaka umubano w’akadasohoka.

$
0
0

Korali Integuza ikorera ivugabutumwa mu Itorero ADEPR ry’akarere rya Musanze, paruwasi ya musanze yasoje igiterane cyayo cy’ivugabutumwa cy’iminsi ibiri cyaberaga mu kibuga cy’amashuri abanza ya Muhe, inagaragaza impamvu 2 yatumiye Korali Jehovajireh harimo nko gutsura umubano n’ibindi.

Iki giterane cyabaye ku mataliki ya 13-14/08/2016, iruhande rw’urusengero rwa Paruwasi ya ADEPR Korali Integuza yagiteguye ibarizwaho, imbere y’’ibiro by’umurenge wa Musanze, mu kibuga cy’ishuri ry’isumbuye rya Muhe.

pub

Ni igiterane kitabiriwe cyane!

Icyatunguye Korali yateguye iki giterane.

Twagirimana Alphonse Rafiki uyoboye Korali integuza yagize ati: «Cyagenze uko ntabikekaga. Twaratunguwe cyane ku buryo bufatika.»

Perezid wa Integuza,

Perezid wa Integuza, Twagirimana Alphonse Rafik.

Akomeza avuga ko nubwo bagiteguye bihagije ku buryo banateganyije ko kigomba kubera hanze ahantu hisanzuye ngo ntibatekerezaga ko cyakwitabirwa n’abantu amagana.

integuza

Kolari Integuza

Kolari Integuza yateguye iki giterane ku bw’impamvu 2 nk’uko bitangazwa na perezida wayo:

Iya mbere ni ukuvuga ubutumwa bwiza buzana abantu kuri Kristo.

agakiza

Abakiriye agakiza.

Mu mu minsi 2 cyari kimaze hakijijwe abasaga 100 mu kigereranyo twakoze. Aba bose bakiriye agakiza biturutse ku buhamya bwatanzwe n’abantu banyuranye bw’ubuzima bukomeye Imana iba yaragiye ibanyuzamo ndetse n’ijambo ry’Imana.

Musengimana Janviere yatanze ubuhamya bw’uburyo Imana yamukijije urupfu igisasu cyamuturikanye. Insimburagingo yambaye n’uburyo umubiri we washegesheshwe bikomeye ni ikimenyetso gikomeye cy’ugukora kw’Imana dore ko abantu bo bari bamaze kwanzura ko agomba gushyingurwa.

janvier ubyhamya

Musengimana Janviere

Iya kabiri ni ugutsura umubano na Korali Jehovajireh y’I Kigali muri kaminuza ya ULK.

jlogo

Korali Jehovajireh y’I Kigali muri kaminuza ya ULK

Korali Integuza yateguye iki giterane inagitumira mo Jehovajireh nka Korali imaze gutera imbere mu buryo bw’imiriririmbire hagamijwe ubucuti bwa hafi.

Icyo abaririmbyi ba Korali Integuza bazungukira muri ubu bucuti ni ubujyanama izagirwa na Jehovajireh mu bijyanye n’imiririmbire kugira ngo bave ku rwego rumwe batere intambwe bagere ku rundi rwisumbuye. Ibi «Nabonye byagezweho» kuko abayozi b’indirimbo ba Korali Jehovajireh bafashwe umwanya bariherera n’ab’integuza bagirana ikiganiro kuri ibyo.

abayobozi

Bamwe mu bayobozi bari bahari.

Nyuma y’ibi hazakurikiraho iki?

Perezida w’Integuza yagize ati: «Ikigiye gukurikiraho ni ugukomeza gushimangira ubwo bumwe. Ntabwo birangiriye aha, ahubwo hari abazakomeza gusura ab’i Kigali (Jehovajireh) kugira ngo umubano ukomeze. »

Icyo basaba abakunzi babo n’abandi muri rusange.

Barasaba abantu ko bakomeza kubasengera Imana mu buryo bwose uko Imana yabashoboza.

Yagize ati: badusengere kugira ngo «natwe Imana idufashe tubashe kuzamuka mu buryo bw’imiririmbire, kuko byose tubishobozwa no gusenga.»

Imigendekere myiza y’iki gitaramo hamwe no gutumira Jehovajireh byababereye urufunguzo rw’ingenzi.

Twagirimana Alphonse yagize ati: «Icyo nteganya, uru rwari urufunguzo rwa mbere, twazanye korali jehovajireh, natwe byatweretse umurongo mwiza w’uko hano bakunda ibitaramo, n’ijambo ry’Imana.

Nyuma y’uko bigaragaraye ko abitabiriye igiterane hari mo n’abanywi b’inzoga batuye hafi aho kandi bakagashimishwa n’ibyiza byari bikirimo yahaye umurongo iyi Korali.

Ati: «Turateganya no gukorana n’abandi bahanzi, baturutse I Kigali cyangwa se izindi mpande z’igihugu, n’andi makorali kugira ngo ibitamo nk’ibi bijye bibabo no mu bindi bihe.»

Bimwe mu byo Korali imaze kugeraho ni uko imaze kugura ibyuma by’ingenzi, no kuba imaze kugura impuzankano (uniforme).

Amateka magufi ya Korali Integuza.

Iyi Korali ifite abaririmbyi 70. Yatangiye ifite abaririmbyi12, itangira umurimo w’Imana mu w’1998, itangirira ahitwaga mu Cyanturo, nyuma yaho iza kumanuka iza ku mudugudu wa Musanzwe ari naho iri mo kubarizwa ubu.

Yatangiye mu bihe bigoye kuko kugira ngo ibashe kubona ibyuma byo gucurangiraho yatangiye ikora ibyate, aho umubare w’abantu runaka bajyaga guhingira umuntu kugira ngo abe amafaranga yo gutanga imisanzu yo kugura ibyuma biciritse bya muzika. Iyi Korali ifite indirimbo z’amajwi (CD) yakoze mu w’2008 ndetse mu rwego rwo kugira ngo ibe ijyanye n’igihe ngo bifuza kuzayisubiramo (Remix).

 

The post Korali Integuza y’i Musanze na Korali Jehovah jireh yo muri CEP ULK bagiye kubaka umubano w’akadasohoka. appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..

Umunyamakuru Rene Hubert akaba na nyiri Ibyishimo.com yakoze ubukwe bw’akataraboneka buritabirwa bikomeye (Amafoto).

$
0
0

Rene Hubert Nsengiyumva yarushinganye na Uwera Clementine yahaye akazina ka “Mugorewera” nyuma y’imyaka iyingayinga itandatu bakundana.

Rene Hubert yatangiye gukundana na Uwera mu mwaka wa 2011 kugeza ubu bashyingiranywe, nta gitotsi kije mu rukundo rwabo nkuko bombi badatinya kubihamiriza abantu.

Rene yatangiye umwuga w’itangazamakuru akirangiza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2010 aho yakoraga ikiganiro cy’iyobokamana kuri Radiyo Isango Star, ikiganiro yakoranaga na nyakwigendera Patrick Kanyamibwa.

Hubert kandi yakoze no kuri Sana Radio mu biganiro nk’ibi.

Nkuko abyivugira yashatse kwagura ivugabutumwa kugira ngo rigere kuri benshi, bituma muri 2013 ashinga ikinyamakuru cye bwite Ibyishimo.com cyandika ku iyobokamana.

Ubu bukwe butashye urukundo rumaze imyaka itandatu, bwitabiriwe n’abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zihimbaza Imana banamuririmbiye muri ubu bukwe barimo Patient Bizimana,  Serge Iyamuremye na Albert Niyonsenga.

Hari kandi Blaise Pascal, Olivier Kavutse, Phanny Wibabara, Rene Patrick, Precious Mugwiza, Gabiro Guitar, Gaga Grace, Pastor Gaby, umunyarwenya Clapton ndetse n’umukirigitananga Deo Munyakazi wanamuririmbiye mu muhango wo gusaba no gukwa.

Rene arahira ko yemeye kuba umugabo wa Uwera imbere y'amategeko

Rene arahira ko yemeye kuba umugabo wa Uwera imbere y’amategeko

Uwera yarahiriye kubana na Hubert

Uwera nawe yarahiriye kubana na Hubert

hano ni ku murenge wa Gitega bamaze gusezerana imbere y'amategeko

Ku murenge wa Gitega bamaze gusezerana imbere y’amategeko

Rene mu gihe cyo gusaba umugeni

Rene mu gihe cyo gusaba umugeni

Uwera Clementine benda kumutanga

Uwera Clementine benda kumutanga

Rene 5

Urukweto rwiyubashye bi rwo Rene Hubert yari yambaye

Urukweto rwiyubashye bi rwo Rene Hubert yari yambaye

Izi nizo mpeta bambikanye

Izo ni zo mpeta bambikanye

Mu busitani bwiza ku Irebero abageni n'ababambariye bari banezerewe

Mu busitani bwiza ku Irebero abageni n’ababambariye bari banezerewe

Uwera ati hagarara tubanze dufate agafoto.

Uwera ati hagarara tubanze dufate agafoto.

Rene na Uwera bati dufotore n'akandi

Rene na Uwera bati dufotore n’akandi

Ababambariye babafashije kunezerwa

Ababambariye babafashije kunezerwa

Uwera yifotozanyije n'abakobwa bamwambariye

Uwera yifotozanyije n’abakobwa bamwambariye

Uwera ati muze tubanze dufate ka Selfie

Uwera ati muze tubanze dufate ka Selfie

Serge Iyamuremye yaririmbiye Rene na Uwera mu bukwe bwabo

Serge Iyamuremye yaririmbiye Rene na Uwera mu bukwe bwabo

Patient Bizimana nyuma y'amezi 2 ataboneka, abantu bongeye kumubonera muri ubu bukwe

Patient Bizimana nyuma y’amezi 2 ataboneka, abantu bongeye kumubonera muri ubu bukwe

The post Umunyamakuru Rene Hubert akaba na nyiri Ibyishimo.com yakoze ubukwe bw’akataraboneka buritabirwa bikomeye (Amafoto). appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..


Mercy Ministries International ivuga ko amahanga akwiye kwigira ku Rwanda uburyo rwabashije kw’iyubaka

$
0
0

Ubwo basuraga komission y’igihugu ishizwe kurwanya genocide abayobozi bamatorero n’abakristu baturutse hirya no hino mu bihugu 13, umuryango wa gikristo(Mercy Ministries International ) uvuga ko watekereje ku ruhare rw’abanyamadini mu komora ibikomere no kurushaho kubungabunga amahoro ushyiraho Intenational school of Reconciliation iba buri mwaka igahuza abantu baturutse impande zose z’isi

abahugurwa_7-09130

Bwana Gatabazi Clever ushinzwe kwibuka ndetse no gukumira ingaruka za jenocide .avugako ubu abanyarwanda bunze ubumwe kandi ko bitazongera kubaho ukundi, Yagize ati:”Dufite igihugu gifite abayobozi beza n’imiyoborere myiza nibaza ko kitakongera kuzana imiyoborere mibi nkiyaririho mbere”

kurwibutso_1-a4bb3

Nyuma yo kuva kuri CNRG abari mumahugurwa berekeje ku riwbutso rwa Genocide ku gisozi

Nyuma yo gusura urwibutso aba bashyitsi batangaje ko ibyabaye bibabaje kandi ko bifuza ko bitazongera  kubaho ukundi;  aha umwe muribo yagize ati” natekereje cyane kubantu nuburyo genocide yagenze muri genocide abantu benshi barishwe kandi genocide yasize ingaruka zikomeye  ubwo urwanda rwabashije kwiyubaka nyuma ya genocide rukarenga ibibazo rwagize n’ibintu bishimishije cyane, iyo dutekereje ukuntu byagenze muri jenocide twumva tubabaye cyane,ariko  kurundi ruhande aho u Rwanda rugeze muri iki gihe harashimishije kuko habaye ukwiyubaka, ubu  igihugu gifite isuku kandi abanyarwanda babanye  neza”

kuwibutso_numunyamakuru-299fa

Undi nawe ati;” iyo ndebye ukuntu urwanda ruhagaze nyuma yibyo rwanyuzemo mpitambona akamaro ko kugira ubuyobozi bwiza”

abahugurwa_1-c64e7

Umuyobozi wa Mass Ministry International  akaba ari nawe uyihagarariye hano mu Rwanda Bwana Paster Nyamutera Joseph avugako batumiye aba bashyitsi ku girango bigire ku Rwanda uburyo rwabashije kwiyubaka  no kubaka umuco w’amahoro, mu kiganiro twagiranye yagize ati:”iyo bose bumvise urwanda bibaza ukuntu abantu bashoboye kwiyubaka bakongera bakabana  bagakira ibikomere bagasabana imbabazi bakongera bakabana.

bahuguye abaturutse mu bihugu 13 bitandukanye

bahuguye abaturutse mu bihugu 13 bitandukanye

Tubibutse ko Mercy Ministries International ari umuryango wa Gikristu watangiye gukorera mu Rwanda kuva muri 2007 ukaba ufite mu ntego zawo guharanira ko habaho amahoro ndetse n’Ubwiyunge mu bihugu bitandukanye ukoreramo by’umwihariko U Rwanda.

The post Mercy Ministries International ivuga ko amahanga akwiye kwigira ku Rwanda uburyo rwabashije kw’iyubaka appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..

Ibyo Leta ya Kiyisilamu ikora, n’ibyo Boko Haram itegura ni intambara y’idini.

$
0
0

Ni ibya,  Michael Snyder.

Niba uri umukristo, Leta ya Kiyislamu(ISIS) irashaka kukwica.

“Abanyapolitiki bacu ntibasiba kutubwira ko intambara iri hagati yacu na ISIS, atari intambara y’amadini, ariko kuri Iyi Leta Nyisilamu, yo nibyo, niko bimeze.Nkuko uza kubyibonera hepfo, kubwa ISIS, intego yabo nshya ni ukwica umubare ushoboka wose w’Abakristo, no gusenya insengero za Gikristo aho bashobora kuzisanga hose.Mu nkuru twabahaye ubushize, twababwiye ukuntu itorero ryose ry’Abakristo, muri Amerika, ryisanze ku rutonde (Liste), rw’abakristo bagomba kwicwa na ISIS, kandi ntawe utarumvise ibyabaye mu Bufaransa mu minsi ishize, Ibintu bya gikristo ubu nibyo biri ku murongo wa mbere mu bigomba kwibasirwa na Leta ya Kiyisilamu.Ibi rero ni impamvu yari ikwiye gutuma buri mukristo na buri Rusengero rwa Gikristo, rukwiye gutangira gutekereza ku buryo bushya bwo kwirinda.

Reka dutangirire ku kureba ku birimo kubera muri Africa.Ubu Boko Haram iravugwa kw’isi hose kubera amarorerwa irimo gukora , kandi uyu mutwe w’iterabwoba wiyemeje kugendera mu murongo wa ISIS.

Mbere ibitero bya Boko Haram, ntibyajyaga birobanura, byagabwaga haba ku Bakristo, haba ku Bayisilamu, ubu ariko siko bikimeze: Nkuko Umukuru wa Boko Haram mushya yaherutse kubitangaza , ubu intego yabo ni ukugendera ku murongo wa Leta ya Kiyisilamu, n’intego yabo ikaba kwica Abakristo no gusenya insengero.

Ni koko rero uku kwezi kugitangira, umugabo witwa Abu Mussaf Al Barnawi, yatangaje ko ari we wafashe ubuyobozi bwa Boko Haram, kandi nkuko yabitangaje mu butumwa bwe bwa mbere;  ubutumwa budaca hirya no hino, yavuze ko intego ari ukwica Abakristo.Mu kiganiro yahaye abo Muri Leta Ya Kiyislamu, uyu Abu Mussaf yivugiye ko agiye kuzica abakristo, ariko yongeraho ko atazagaba ibitero ahantu hari Abayisilamu.Muri icyo kiganiro, Abu Mussaf yavuze aya magambo ati:” Tuzihatira gusenya insengero za Gikristo aho tuzibonye hose, no kwica abo dusanze ari abanyamisaraba bose(Abakristo)”Hari amamiliyoni n’amamiliyoni y’Abakristo, muri Nigeria no mu bihugu by’ibituranyi byayo, reka twizere ko Boko Haram itazagira ububasha bwo gusohoza amasezerano yayo.

Ntabwo ariko ari muri Africa gusa  Abakristo bakwiye kugira impungenge, kuko nkubu ISIS yahamagariye abayisilamu bo mu bihugu by’Uburengerazuba bw”isi, ko bakwiye gukurikiza urugero rw’ibyo ibyihebe byakoreye hariya mu Bufaransa. ISIS yavuze ko Ubukristu ari idini ripfuye kandi ko Abakristo ari abaramyi b’umusaraba, itangaza ko nkuko byakorewe mu Bufaransa, aho ibyihebe byinjiye mu Kiliziya bigaca umupadiri umutwe, bigakomeretsa n’umubikira bikomeye, ariko hakwiye gukwirakwizwa ibikorwa nk’ibi, mu Burengerazuba bw’isi. Intego ya  Leta ya Kiyisilamu, ntabwo intego yayo mukuru ari ukugaba ibitero ku basirikare cyangwa ku banyapolitiki, intego nyamukuru ni Abakristo n’ibikorwa byabo.

Ubu amalisti muri USA, y’abakristo bagomba kwicwa yarasohotse, kandi Leta ya Kiyisilamu ikomeje gushishikariza abayoboke bayo kwitabira ibyo bikorwa.”

Ngayo nguko.

Ni ukubitega amaso cyangwa se, amajosi?

Byahinduwe na

Adolphe MITALI.

The post Ibyo Leta ya Kiyisilamu ikora, n’ibyo Boko Haram itegura ni intambara y’idini. appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..

Abashumba 600 batambagijwe “Dove Hotel” babwirwa ko ikitazaharangwa ari Inzoga n’ Indaya

$
0
0

Nyuma yuko abashumba bama paruwasi yose yo mu Rwanda batemberejwe muri iyi nyubako ya ADEPR”DOVE HOTEL” bakabwirwa ko Dove Hotel ari inyubako y’itorero rya ADEPR kandi ko imaze gutwara amafaranga asaga miliyari eshanu(5.000.000.000) gusa ngo ntiruzura neza nkuko biteganyijwe ariko ikitwa izoga cyangwa indaya ngo ntibizigera biharangwa.

Pst Sibomana Jean aganira n'abanyamakuiru batandukanye

Pst Sibomana Jean aganira n’abanyamakuiru batandukanye

Nyuma yo guha umwanya itangazamakuru ngo ribaze kukibazo cyose kerekeranye nibyo badasobanukirwa kunyubako za ADEPR Pasiteri Sibomana Jean akaba ari nawe muvugizi mukuru wa ADEPR yatangarije ko bashimira abakristo bose ba ADEPR ku bwuruhare badahwema kugaragaza mugushyigikira ibikorwa by’itorero igeze,

untitled

Yaboneyeho no gusobanura kubimaze iminsi bivugwa ko iyi nyubako”Dove Hotel” ko atari iya ADEPR,Yagize ati “ ibyo ni ibintu  bivugwa n’abantu bicara bagahimba ibintu bidafite ishingiro. Iyi nyubako 100% ni iya ADEPR ,  ntabwo yigeze ikodeshwa uwo ariwe wese, ntabwo yigeze igurishwa n’amakuru mugenda mwumva siyo, abashaka guharabika gusebya  no gusenya turabafite muri societe kandi ntibabura, ariko nanone hari ababona ukuri,  bakavuga ukuri,  bakagaragaza ukuri, nkaba nibwira ko namwe mwiboneye ukuri. »

Pst Sibomana Jean akaba ari nawe muvugizi mukuru wa ADEPR mu Rwanda

Pst Sibomana Jean akaba ari nawe muvugizi mukuru wa ADEPR mu Rwanda

Yakomeje avuga ko iyi nyubako izakira Abakristu ba ADEPR bazanjya bakora ibitaramo, amasengesho, inama n’ibindi bikorwa binyuranye. Gusa ngo izajya yakira n’abandi bose bifuza Serivise batanga, yagize ati” «ntabwo dushobora gukingura imiryango y’inzoga kuko tuziko inzoga ari ikiyobyabwenge niko ADEPR ibifata, ntabwo tuzakingurira indaya ngo zize gusambanira ahangaha, ibyo ntibigomba kubaho kuko iki ari igikorwa gishyizwe ahangaha n’Itorero kugira ngo kizabyazwe umusaruro uzakomeza gufasha ba bakristo aho basengera mu maparuwase yabo, hari ibyifuzo bitandukanye bafite, ibikorwa bafite bitandukanye mu maparuwase yabo”

Dove Hotel iri kugana ku musozo

Dove Hotel iri kugana ku musozo, parking yayo yakira imodoka 300

Tubibutse ko uyu mushinga w’izinyubako za ADEPR watangiye mu mwaka wa 2007, ubu ukaba umaze imyaka isaga 9 Izi nyubako zikaba zimaze gutwaye asaga Miliyari eshanu (5.000.000.000) kugeza ubu iyi Dove Hotel ikaba ifite y’ibyumba 72 byo kuraramo, birimo 12 by’abanyacyubahiro(VIP) n’ibindi 60 twavuga ko ari ibyagenewe buri wese ubyifuza

Nd. Bienvenu

The post Abashumba 600 batambagijwe “Dove Hotel” babwirwa ko ikitazaharangwa ari Inzoga n’ Indaya appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..

One Song Festival: Itorero Anglikani ryagaragaje ubuhangange bukomeye.

$
0
0

Kuri uyu wa 21/08/2016, nibwo Itorero EAR ryerekanye ko ari rikuru koko hano mu RWanda. Ibi byashimangiwe n’igikorwa mpuzamahanga ryateguye kiswe “East Africa Cathedral Choir Festival” cyahuje amakorali yo mu karere ka EAC binyuze mu cyiswe “One Song Festival” Iki giterane cyahuje kandi abantu b’ingeri zose baturutse mu matorero atandukanye hano mu Rwanda ku buryo bujuje Petit Stade.

Umuco, niwo waranze imiririmbire ndetse n’imibyinire yibanze ku ndagagaciro z’ibihugu abaririmbyi bagiye bakomokamo hagamijwe kubyinira Imana. Iki gikorwa cyatangiye kuwa gatanu tariki ya 19/08/2016 kuri EAR St.Etienne, aho abaririmbyi bavuye muri ibi bihugu bashyikiye hanatangizwa ibirori nyir’izina.

Ejo hashize kuwa gatandatu tariki ya 20/08/2016, nibwo cyatangiye kuri Petit Stade, aha hakaba haragaragajwe ubuganga butandukanye mu kuririmba ariko hubahirizwa imico y’ibihugu. Si ikintu abantu bamenyereye ko abaririmbyi bo mu makorali baririmba berekana ubuhanga ariko bibanda ku muco gakondo. Amajwi meza, ingoma n’imirishyo by’umwimerere nibyo byari byiganje muri ibi iki gitaramo kidasanzwe.

Abayobozi mu nzego zinyuranye zirimo iza Leta ndetse n’iz’amatorero anyuranye by’umwihariko EAR, bari baje kwihera ijisho dore ko bagaragazaga akanyamuneza ku maso yabo bitewe n’udushya babonaga mu miririmbire y’amakorali avuye mu bihugu byo mu karere yabasusurusaga. Iki gikorwa cyitabiriwe n’amakorali 9 avuye mu bihugu 5 birimo u Rwanda, Tanzania, Uganda, Kenya na Sudani y’amajyepfo.

Mu kiganiro isange.com yagiranye n’abayobozi ba EAR ku rwego rwa EAC ubwo baganiraga n’abanyamakuru, Bishop Louis Muvunyi uyobora Diyoseze ya Kigali ari nayo yakiriye iki gikorwa  yagize ati:

Dufite umugisha wo kwakira iki giterane nk’abanyarwanda, kuba twakiriye aba baturanyi bo muri EAC. Cathedral St Etienne isanzwe itegura buri mwaka igiterane cy’impemburo gisanzwe gihuza abantu bavuye hirya no hino ariko uyu mwaka ni akarusho kuko kuri iyi nshuro tuzahuza amakorali avuye mu bihugu bigize aka karere. Ibi bikorwa byatangiye mu mwaka wa 2008 ariko One Song Festival ni ubwa mbere igiye kubaho hano mu Rwanda.

Gushyira hamwe biri ku murongo wa mbere kuko bizadufasha kumenyana ndetse no kwegerana, bityo bikaba binahuye n’umurongo Leta y’U Rwanda yihaye yo gukorana n’ibindi bihugu byo mu karere. Kuririmba ntibigira umupaka, ni impano Imana yatanze kugira ngo idufashe. Itorero rifite inshingano zo kugira ubumwe ndetse no gukorera hamwe.

Mu by’ukuri ni umugisha ukomeye kuko u Rwanda rurimo kwakira abashyitsi bakomeye uhereye ku nama yahuje abakuru b’ibihugu bya Africa ndetse ikanahuza abeposkopi ba Anglicani ku rwego rwa Africa, none kuri ubu tukaba tugiye kwakira amakorali yo muri EAC.

Mu ijambo ry’Imana yagejeje ku bari aho, Can.Dr Antoine Rutayisire yavuze ko gukurikira Yesu ari ukwiyemeza, ukareka ibya kera ugasingira ibiri imbere. Yavuze ko muri iki gihe hari abakristo bajarajara hirya no hino ugasanga nta murongo uhamye bagenderaho mu nzira ijya mu ijuru. Yabahwituriye gukomeza inzira imwe itunganye yerekeza mu ijuru kuko ari nabwo Imana izabaha umugisha.

Iki gitaramo cyasojwe n’uruhererekane rw’indirimbo z’aya makorali.

Amwe mu mafoto yaranze igitaramo

IMG_20160821_155239 IMG_20160821_154835 IMG_20160821_153658 IMG_20160821_153935 IMG_20160821_154905 IMG_20160821_155057 IMG_20160821_155345 IMG_20160821_154945 IMG_20160821_154935 IMG_20160821_154440 IMG_20160821_153646 IMG_20160821_154330 IMG_20160821_154705 IMG_20160821_155022 IMG_20160821_155339 IMG_20160821_153943 IMG_20160821_154237 IMG_20160821_154454 IMG_20160821_154855 IMG_20160821_154512 IMG_20160821_154226 IMG_20160821_154922 IMG_20160821_154844 IMG_20160821_155025 IMG_20160821_155329 IMG_20160821_153816 IMG_20160821_153712 IMG_20160821_154221 IMG_20160821_153733 IMG_20160821_154505 IMG_20160821_154925 IMG_20160821_154202 IMG_20160821_154150 IMG_20160821_154729 IMG_20160821_160129

The post One Song Festival: Itorero Anglikani ryagaragaje ubuhangange bukomeye. appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..

Hasohotse Filime yakinwe n’umusilamu, irimo gupfobya imibereho n’urupfu rwa Yesu ku buryo bukabije.

$
0
0

Filime yiswe ” Killing Jesus ” yasohotse mu mwaka wa 2016, ikwinwa n’umugabo witwa Haaz Sleiman , akaba agaragara akina nka Yesu abakristo bemera. Gusa, iyo urebye neza uburyo abayiteguye bagenda bereka ibyo Yesu yagiye anyuramo, bagenda bagararagaza ibintu bihabanye cyane n’ibyanditswe muri Bibiliya.

Iyo iyi Filime igitangira, uyisemura atangira agira ati “Ntihagire umuntu uzababazwa n’ibikubiye muri iyi Filime kuko uburyo yakinywemo bitandukanye n’izindi zakinnywe mu bihe bitandukanye”

Filime “Killing Jesus” itangira itagaragaza ivuga rya Yesu, berekana umwana muto uri mu kigero cy’imyaka 7, maze akaza guhungishirizwa muri Egiputa ku mpamvu zo guhunga Herode. Ibi, bigaragaza ko abayiteguye batemera ibitangaza byabaye mu ivuka rya Yesu kandi nta kindi kigamijwe kitari ukujijisha no gupfobya ijambo ry’Imana. Bibiliya ivuga ko Mariya yasamye inda mu buryo bw’igitangaza cya Mwuka Wera, ariko iyi filime itangira yerekana Yesu ari umwana Mukuru!

Uyu niwe Haaz-Sleiman akaba ari umusilamu wakinnye yitwa Yesu muri iyi filime

Uyu niwe Haaz-Sleiman akaba ari umusilamu wakinnye yitwa Yesu muri iyi filime

Mu buzima bwa Yesu, muri iyi filime berekana ko yakoze ibitangaza bibiri gusa.

Icya mbere, berekana ko yagikoreye ku mwana wari wafashwe n’abadayimoni Yesu yahagera akamusengera bikanananirana byose bikarangira uwo mwana apfuye! Gusa, nyuma Yesu arasenga uwo mwana akazuka.

Ikindi gitangaza berekana ni mu gihe Simoni Petero yari arimo kuroba mu nyanjya ariko bukaza kumukeraho nta fi n’imwe yafashe. Aha, berekana Yesu amusanga mu bwato maze agasenga amafi akaza mu rushundura ari menshi. Hano ariko ntiberekana aho yamubwiye ngo naga urushundura i buryo nk’uko muri bibiliya bigaragara. Berekana urushundura ruri mu mazi gusa hatabayeho kumubwira aho arunaga.

Hari aho berekana Yohana ajya kubatiza Yesu ariko yabirangiza ntihagire ijwi rivugira mu ijuru riti “Nguyu umwana wanjye nkunda nkamwishimira” nkuko bigaragara muri bibiliya. Impamvu uyu murongo utarimo, ni uko muri islam batemera ko Yesu ari umwana w’Imana kuko bavuga ko Imana itabyarwa cyangwa se ngo ibyare.

Ikindi kintu kiri muri iyi filime kigaragaza ugupfobya ibiri muri bibiliya, ni nk’aho Petero yihakanaga Yesu inshuro 3 inkoko itarabika. Ibi iyo bimaze kuba, nta hantu berekana ko Petero yatsinzwe ngo asabe imbabazi nk’uko muri bibiliya biri.

Ahandi hantu ho kwibazwa cyane, ni mu gihe Yesu yagambanirwaga na Yuda maze ingabo z’abaromani zikamusanga mu gashyamba ka Getsemani. Ubundi Bibiliya ivuga ko Yesu yabanje kwiherera ajya gusenga abira ibyuya bivanze n’amaraso asaba Imana kumurenza igikombe yari agiye kunyweraho. Muri iyi filime ibi ntaho bigaragazwa kuko berekana abasirikare bazanye na Yuda bagahita bafata Yesu intumwa zikirukanka zose!

Mu ibambwa rya Yesu naho hagaragara ugupfobya gukomeye.

Muri iyi filime, berekana ko mu gihe Yesu yabamwaga, yashyizwe ku giti cy’umusaraba ariko gicimbuyemo, kidafite umutwe wo hejuru hamwe bateye icyapa kivuga ko yiyise umwami w’abayuda. Berekana bashingaho ako kapa hejuru y’umutwe igiti gicimburiyeho, ni ukuvuga mu ruteranirizo rw’ibiti bibiri, igihagaze n’igitambitse.

Bagaragaza ko Yesu yabambiwe i ruhande rw’ibisambo bibiri mu gihe bibiliya yo ivuga ko yabambiwe hagati y’ibisambo bibiri. Nta hantu na hamwe hagaragaza ikiganiro Yesu yagiranye na cya gisambo cyamusabye imbabazi ndetse n’icyamubwiye ngo niba uri umwana w’Imana ngaho ikize turebe.

Nyuma y’urupfu rwa Yesu, ntibagaragaza ubwirakabiri buvugwa muri bibiliya ko bwabayeho. Ntibanagaragaza wa musirikare wateye Yesu icumu mu rubavu ngo amazi n’amaraso bivemo bigwe mu ijisho rye akire maze yihane.

Numa y’urupfu rwa Yesu ntibagaragaza ko yazutse.

Ku mva ya Yesu, berekana ko ba bagore baje gusiga umurambo ibihumura neza, baje bari kumwe n’abagabo kandi bibiliya ivuga ko bari abagore gusa.

Ntabwo iyi filime iragira  igaragaza ko Yesu yazutse! Iyi filime irangira yerekana ko mu mva ya Yesu nta muntu urimo gusa, ariko ntiberura ngo bavuge ko yazutse.

Bibiliya ivuga ko Yesu akimara gupfa yamaze iminsi 3 mu gituro maze ajya i kuzimu gukingurira abera bari barapfuye maze ku munsi wa 3 azukana nabo. Muri iyi filime ibi nabyo ntibigaragazwa.

Mu kiganiro Haaz Sleiman yagiranye n’umunyamakuru Nuke, yamutangarije ko impamvu yakinnye muri iyi filime nka Yesu kandi ari umusilamu, ngo yifuzaga ko abakristo n’abasilamu bajya bibona muri iyi filime n’ubwo ngo hari ibyo birengagije gushyiramo bigaragara mu zindi zayibanjirije. Ibi, ngo babikoze mu rwego rwo kureshya abo mu idini ya islam kugira ngo bayirebe, bityo byongere urukundo hagati y’abakristo n’abayisilamu cyane cyane abo mu burasirazuba bwo hagati.

Ukeneye kubona iyi filime wayisanga kuri youtube ndetse no mu mazu acuruza amafiilime mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kwa Rubangura.

Hari byinshi umuntu yavuga ariko byose ni ibyo kwibazwaho. Iyi filime yateguwe n’ikigo cyitwa National Geography

The post Hasohotse Filime yakinwe n’umusilamu, irimo gupfobya imibereho n’urupfu rwa Yesu ku buryo bukabije. appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..

Viewing all 2000 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>