I torero Umusozi w’ibyiringiro riherereye ku Kimisagara ( Kwa Mutwe ) mu karere ka Nyarugenge mu munjyi wa Kigali, kuri uyu wa kane tariki 03 Werirwe 2016 hatangiye igiterane cy’ amasengesho kizamara iminsi ine(4) , dore ko kiri kwitabirwa na bamwe muhanzi ba komeye bahano mu Rwanda, n’ abakristu baturutse hirya no hino mu gihugu nabo bakomeje kuza biyongera ku basanzwe, ngo batakambire Imana kugirango ibyo satani yabanyaze babigaruze ukwizera.
Umuyobozi mukuru w’ itorero Hope Prayer Mountain Church( umusozi w’ ibyiringiro) Madam, Apotre Mukabadege Liliane yatangaje ko Imana yamuhaye impano yo gusengera abantu bose maze nayo ubwayo igakora ibitangaza ibinyujije muri we. Mu ijambo rye yagize ati; “ngira ngo mwabonye ko ku munsi wa mbere benshi bamaze kuyakirizwamo ibyaha , abandi barozwe Imana ikabakiza ibyo barozwe , amagambo babwiwe n’abapfumu ndetse n’ibyo babahaye bakabizana imbere y’Imana ngo ibakize kandi bagakira n’amasezerano bahawe n’imbaraga za satani bigapfa ubusa kubera amaraso ya Yesu n’imbaraga z’umwuka wera”.
Bamwe mu bitabiriye aya masengesho batangarije Isange.com ko muri aya masengesho baboneramo imbaraga z’umwuka wera , bagakizwa ibyaha , bakaruhuka umutima bitewe nuko ibyo baje gusengera byasubijwe , nyuma bakazahabwa umwanya wo gushima Imana.
Ni kenshi tubona hirya no hino mu matorero bategura amaengesho yo gusengeraibintu bitandukanye, ariko wareba ugasanga ntibabasha kwigomwa ibyo kurya n’ibyo kunywa mu gihe cy’amanywa ndetse n’ijoro mu minsi 3.
Guhera kuwa 31/03/2016 kugezakuwa 02/04/2016 (Kuva saa mbili za mugitondo kugeza saa ine za nijoro), abakrito bo mu Itorero ry’Inkurunziza bitabirite amasengesho afite intego igira iti “Kuyoboza Imana inzira itunganye”
Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi ushinzwe ivugabutumwa muri iri Torero Ev.Boniface, ngo iki ni igihe kiza kuri kuko bifuza ko hari impinduka zigaragaza zabaho mu Itorero ryabo bityo bakaba barashyize imbaraga mu gusengesha abakrito ari nako babigisha inyigisho zibakuza mu by’umwuka.
Biteganijwe ko ku cyumweru tariki ya 03/04/2016 aribwo hazaba igiterane gikomeye kizaba kigamije gusoza aya masengesho kikazitabirwa n’abavugabutumwa batandukanye kimwe n’abahanzi bakomeye bagaragara kuri iyi foto iri hasi.
Hari hashize igihe kitari gito Korali Itabaza ya ADEPR Bibare itumvikana mu bitangazamakauru ndetse itanagaragara hirya no hino mu bitaramo nkuko byari mu gihe mu myaka ya 1998 na 2002, ubwo muri iri Torero hari ibihe by’ububyutse bikomeye byahuruzaga imbaga zivuye hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Iyi Korali, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zayo zirimo iyitwa “Ifoto y’urwibutso” n’izindi. Mu kiganiro yagiranye na isange.com, umuyobozi wa Korali Itabaza Bwana Safari, yatangaje ko uyu munsi bahagurukiye kuvuga ubutumwa cyane ko bamaze kwiyubaka, bakaba bagiye gutegura umuzingo wa album DVD Vol2 ku buryo mu kwezi kwa 6 bazaba batangiye uyu mushinga.
Yongeyeho ko zimwe mu ngamba bafite zirimo ukwagura ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu nkuko byahoze mu myaka twavuze haruguru, ibi byose bakazabikora ari nako bakomeza gukora cyane kugira ngo bagere kure hashoboka. Yongeyeho ko ari no muri urwo rwego batumiye Korali Besalel ya ADEPR Murambi basanzwe bazwiho ubuhanga mu kuririmba, ngo bakaba bazafatikanya nayo kuri iki cyumweru mu gitaramo bateguye cyo gushima Imana kikazatangira guhera saa 08h00 – 18h00 .
Muri iki gitaramo bazaba bari kumwe n’abavugabutumwa babiri bakomeye barimo Past.Michel Zigirinshuti na Past. Semageri Gaspard.
Umushyushyarugamba (MC) Anita Pendo, nyuma yo gukizwa yatangaje bimwe mu bitabo byo muri Bibiliya akunda gusoma mu rwego rwo gukomeza gukura mu gakiza.
Ese waba ubona umwanya wo gusoma Bibliya? Niba uyisoma umurongo ugufasha ni uwuhe? Kubera iki?
Anita Pendo: Nsoma Bibiliya, sinavuga ngo ni umurongo umwe wo muri Bibiliya gusa nkunda gusoma ibitabo birimo Abadamu n’abakobwa bumviraga Imana bimpa imbaraga mu gakiza kanjye. Nkunda gusoma ibitabo bya: Ruth, Esther ndetse no mu Itangiriro aho batubwiramo inkuru ya Sarah na Abraham, bituma nongera gukomera muri njye no kwiga kwihangana.
Nyuma yo gukizwa, waba uri gukora iki ku nshuti mwabanaga mu buzima busanzwe kugira ngo zigere ikirenge mu cyawe? “
Anita Pendo: Gukizwa ni icyemezo cy’umuntu ku giti cye,ni yo mpamvu mu nshuti zanjye ntawe nabihatira, ariko ngerageza kubatumira mu masengesho, kuberera imbuto nziza no kubasangiza ijambo ry’Imana.
Geregeza usobanure mu magambo make uburyo ubayeho mu buzima bwo gukizwa n’igihe wabaga utarakizwa?
Anita Pendo: Ubuzima mbayemo si paradizo kuko ndi umuntu kandi ndi ku isi, kandi isi mbanamo n’abantu, ku bw’ibyo rero ibigeragezo bihoraho, ariko icyiza ni uko ubu nsenga, nzi akamaro ko gusenga .
Ese inshuti za kera warazihinduye mu rwego rwo kugira ngo ubashe kuba mu gakiza? Cyangwa ufite uburyo ubana nazo?
Anita Pendo: Inshuti ihora ari inshuti, ariko akenshi umwanya munini mba ndi mu bikorwa byo ku rusengero (church).Gusa usanga narungutse n’izindi nshuti dusengana n’abo twavuganaga mbere turavugana gusa ibifite umumaro ibitawufite aho simbijyamo.
Byari agahinda n’akababaro ku muryango wa Maj.Simon Kabera ubwo waburaga umubyeyi wari usigaranye mu mpera z’icyumweru gishize. Abavandimwe be ndetse n’inshuti bamufashije guherekeza umurambo washyinguwe mu irimbi rya Rusororo.
Muri iki gikorwa hagaragayemo Umuvugizi wa ADEPR Rev.Sibomana Jean, abashumba ba Paruwasi ya ADEPR Remera, bamwe mu baririmbyi ba Korali Amahoro n’abandi. Nyuma y’uyu muhango, hatangajwe ko gukuria ikiriyo bizabera i Kanombe aho Maj.Simon Kabera atuye bikazaba guhera isaa munani ku cyumweru tariki ya 03/04/2016.
Leta ya Kiyislamu ikomeje ibikorwa byo gutoteza abakristo, noneho ikaba yakoze ibyagahomamunwa yica umupadiri imubambye.
Kuwa Gatanu Mutagatifu, nibwo Abarwanyi bagize umutwe wa Kiyisilamu bafashe umupadiri barai bamaze ukwezi bagize imfungwa, mu gitero bagabye ku kigo cy’umuryango washinzwe na Mama Tereza, aho bishe ababikira n’abaforomokazi cumi na bane. Icyo gitero cyagabwe kuwa 04/03 muri Yemen. Nkuko Ikinyamakuru The Washnton Post kibitangaza nibwo ibyo byihebe byamufashe bikamwica bimubambye, mu buryo Abasirikare b’Abaroma babambye Yesu.
Padiri Thomas Uzhunnalil, wishwe yari uwo mu muryango w’Abassaleziyani, akaba avuka mu gihugu cy’Ubuhinde. Kardinari Christoph Schonborn akaba ariwe watangaje iyi nkuru y’incamugongo mu misa yasomaga I Vienna muri Autrishiya.
Kuva intambara yatangira mu gihugu cya Iraki, umubare w’abakristu wagiye ugabanyuka cyane.
Mu gihe u Rwanda ruri mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho inzego zitandukanye yaba izigenga cyangwa iza Leta zisabwa gutanga umusanzu muri uru rugamba,kuri ubu abanyamadini bo baratungwa agatoki ku kuba barangwa no guceceka cyane ku ngingo yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wagatanu tariki ya 01 Mata 2016, mu kiganiro Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi wagiranye n’abanyamakuru mu rwego rwo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Nubwo abanyamadini basengera mu madini n’amatorero atandukanye bakomeje kwiyongera umunsi k’umunsi kandi bakanayobokwa n’isinzi ry’abantu,umuryango IBUKA wo usanga aya madini n’amatorero nta kintu kigaragara afasha Leta mu rugamba rwo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Perezida wa Ibuka,Dusingizemungu Jean Pierre yavuze ko abanyamadini usanga bacecetse cyane ku ngingo yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ati “ Reka njyewe nkubwire uko mbyumva nuko tujya tubiganira muri komite zacu tubona ko abanyamadini,abihayimana bafite timidite( Bacecetse) ya yindi ikaze kubirebana n’ibi bibazo”.
Umuryango Ibuka uvuga ko ubwo Jenoside yategurwaga ,abanyamadini bagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside,bityo ngo kuri ubu bakwiye kugira uruhare rugaragara mu kuyirwanya bivuye inyuma.
Perezida wa Ibuka avuga ko Ibuka itishimiye intambwe abanyamadini batera mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ngo usanga babigendamo gahoro gahoro. Ati “ Ntabwo twishimiye ibikorwa,baragenda buhoro buhoro n’iki byose ,ntabwo bagaragaza rwose intambwe ,ntabwo turabona intambwe,bari batangiye kujya babitekereza ariko ntiturabona intambwe igaragara kuburyo twavuga ngo rwose bafita gahunda zihamye”.
Imodoka umushumba wa kiliziya gatolika Papa Francis yakoresheje ubwo yari mu ruzinduko I New York yagurishijwe muri cyamunara amafaranga yikubye inshuro 12 z’amafaranga isanzwe igura iyo ari nshashya.
Iyo modoka yaguzwe amadora yikubye 12 ku gaciro kayo
Ikinyamakuru BBC cyanditse iyi nkuru kivuga ko umushumba wa Kiliziya Gatolika yavuze ko amafaranaga ava muri iyo cyamunara yose azakoreshwa mu bikorwa by’urukundo, gufasha amashuri n’ibindi bikorwa bya Kiliziya Gatolika.
Iyo modoka y’umukara yo mu bwoko bwa Fiat yaguzwe n’umukire witwa Miles Nadal, akaba ariwe wabashije kwegukana iyo modoka ayiguze amadolari ibihumbi 300.
Nyuma y’amagambo yakomeje kugenda avugwa hirya no hino ko Umuhanzi Theo Bosebabireba yaba ari mu nzira zo kujya mu marushanwa ya Primus Guma Guma kubera ko hari indirimbo ye yigeze gukoreshwa na Senderi muri aya marushanwa ndetse na nyuma y’aho aririmbanye na Senderi mu kabari ubwo yamurikaga Album ye, Umuhanzi Theo Bosebabireba yatangarije isange.com ko kuri ubu nta kintu na kimwe cyatuma yitabira aaya marushanwa cyangwa se ngo asubire mu kabari.
Theo yavuze ko azirikana umumaro kuririmbira Imana byamugiriye ku buryo atagera ku rwego rwo kujya kuririmbira mu marushanwa yamamaza inzoga. “Rwose aya marushanwa sinayajyamo kabone nubwo hashyirwaho itegeko ry’uko kuririmba bivanyweho ariko hagasigara kuririmbira muri Guma Guma gusa, ubwo njye nahitamo guhagarika ubuhanzi bwanjye kuko intego yanjye yo kuvuga ubutumwa yaba iburijwemo”
Yasoje atangaza ko kugeza uyu munsi ubuhamya bwe bwangijwe n’ibintu byinshi ahanini byagiye bituruka ku kutamenya, ariko ngo yisubiyeho arabireka ku buryo buri kwezi Itorero rya ADEPR kicukiro Shel rimuha icyangombwa cyo kuvuga ubutumwa, cyarangira akajya gusaba ikindi kandi ari nako yitabira gahunda zose z’Itorero mu rwego rwo kugaragaza ko yisubiyeho.
Nkuko isange.com yari babitangaje mu nkuru y’ubusesenguzi iherutse ku itegurwa ry’ibitaramo bya Patient Bizimana yagiraga iti ” Ibintu 5 Umuhanzi Patient Bizimana akwiriye kwibuka, kuzirikana no kwitwararika mbere y’igitaramo cye” yari ikubiyemo zimwe mu mpanuro zari kumufasha mu gitaramo yakoze kuwa 27/03/2016 kuri PSF i Gikondo cyari cyatumiwemo Pastor Solly Mahlangu, zirimo iyavugaga ko akwiriye gufata igitaramo nk’icye, agakurikirana akantu ku kandi aho kugira ngo aterere iyo. Kuri ubu rero harimo kuvugwa ikibazo gikomeye cy’uko muri iki gitaramo cye habayeho uburangare bukomeye bwatumye yibwa amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 10 zose.
Mu kiganiro isange.com yagiranye na Patient Bizimana, yavuze ko akeka ko yaba yaribwe n’abantu yari yahaye akazi ko kugurisha amatike kuko ngo bamuhaye raporo itandukanye n’ibyagaragaraga mu nzu igitaramo cyabereyemo.
“Mu byukuri aba bantu nabahaye akazi, ariko nyuma bambwira ko binjije abantu 1,000 gusa kandi salle yari yuzuye! Turamutse tunarebye amafaranga bambwira ko yinjiye mu gitaramo ubariye kuri ayo matike 1000 bavuga ko bagurishije, n’ubundi usanga ayo bampaye yaba ari make cyane! ntibyumvikana, gusa turimo kubikurikirana”
Patient Bizimana yakomeje abwira isange.com ko nubwo bamwibye aya amafaranga, ngo ntibyamuciye intege kuko ubu yahise atangira gutegura igitaramo cy’umwaka utaha kuko ngo nta gikwiriye kumurangaza. Yashimiye Imana ibyo yamukoresheje kuko ubutumwa yagombaga kuvuga yabuvuze kandi ko bwagize umumaro ukomeye.
Mu kiganiro isange.com yagiranye na Sosiyeti yari yahawe gukora amatike (tutifuje gutangaza) yavuze ko yakoze amatike agera kuri 4,500 ahwanye n’imyanya yari yateguwe kandi ngo nayo ubwayo yari yaje muri iki gitaramo ibona imyanya yose yenda kuzura ku buryo iyari irimo ubusa itanageraga kuri 500, bakomeza bavuga ko bo bakurikije abantu binjiye ngo uyu musore amafaranga make yari kuba yarabonyemo ntiyari kujya munsi ya Miliyoni 22.
Undi muntu isange.com yavuganye nawe ariko utifuje ko amazina ye yaboneka muri iyi nkuru, akaba yari mu bantu bari bahagararanye n’abantu bagurishaga amatike bari bambaye imipira iriho logo ya (SP) yavuze ko ngo nawe atiyumvisha uburyo abantu bari bashinzwe kugirisha aya matike bavuga ko bagurishije 1,000 gusa kandi yarabonaga amatike agurwa ku bwinshi.
“Icyo nkeka ni uko abantu bagurisha amatike baba barakoze ubutiriganya bagakora amatike yabo ku ruhande ajya gusa n’aya Patient maze bakayavanga ku buryo gusobanukirwa amatike ya nyayo n’ayabo byaba bigoye. Amatike aba bantu bagaruye nyuma y’igitaramo ni menshi cyane ugereranije n’ayari yagaragajwe mbere y’igikorwa kandi salle yuzuyemo abantu. Yakomeje avuga ko ikindi kintu giteye urujijo kurusha ikindi ngo ari uko abo bantu Patient yahaye kugurisha amatike ngo ari abantu be ba hafi yari yizeye bikomeye ku buryo kubashinja nabyo byagorana. Yasoje avuga ko muri iki gitaramo cya Patient cyarimo abajura bo ku rwego rwo hejuru ku buryo bagiye biba ibintu bitandukanye birimo mudasobwa ya Bwana Eric mashukano wari wanafashije Patient bizimana mu gutegura iki gitaramo”
Hari kandi impungenge z’uko uyu musore yaba yaribwe andi mafaranga mu gitaramo cyabaye umwaka ushize kuri Kigali Serena Hotel ariko akaba ataravuzwe. Mu gihe amatike asanzwe yari yashize, isange.com yiboneye bamwe mu bantu bacuruzaga (Suches) cyangwa se udupapuro tuba twavanyweho amatike, tugurishwa ku 10,000Frw ku bwinshi, ariko byose ntibigaragarizwe Patient Bizimana”
Ese koko Patient Bizimana yaba yaribwe kubera uburangare, cyangwa yibwe kubera kwizera abantu bisa nko guterera iyo, ku buryo igitaramo cye buri wese agikoramo ibyo yumva nkuko twari twabitangaje mu nkuru ibanziriza igitaramo? Ese uwibye Patient Bizimana yaba ari nde?
Bishop Francis Gakwerere umuyobozi mukuru w’itorero Anointed Centre Ministries nyuma y’igihe gito atangije ishami ry’iri torero ku mugabane wa Amerika mu gihugu cya Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,yafunguye irindi shami muri Hampton muri Leta ya Virginia.
Bishop Francis Gakwerere arashima Imana ikomeje kumukoresha mu ivugabutumwa amazemo iminsi ku mugabane wa Amerika benshi bakaba barimo kubohoka. Ayo matorero yose uko ari abiri kimwe n’ayandi afite mu Rwanda, Bishop Francis niwe muyobozi mukuru wayo.
Bishop Francis Gakwerere yatangarije Isange.com ko afite ishyaka ryinshi ry’umurimo w’Imana nyuma yo gusanga insengero nyinshi zo ku isi zuzuye umubare munini w’abantu ariko nta mbaraga bafite mu gakiza. Yavuze ko atari yiteguye kuyobora itorero muri Amerika, ahubwo ko yabikoze nyuma yo kubisabwa n’Imana.
Sinari niteguye kuyobora church hano mu USA ni Imana yavuganye nanjye,nagize agahinda mu mwuka mbonye church zimwe uyoberwa ibyo zirimo ni ikibazo. Muzasome 1 Abakorinto 2: 1-6
Mu minsi ishize tariki ya 25-27/03/2016 Bishop Francis Gakwerere aherutse gukora igiterane muri Hampton cyo gufungura itorero, icyo giterane akaba yaragitumiyemo umuririmbyikazi Gaby Kamanzi, wabereye umugisha benshi mu banyamerika n’abanyafrika batuye muri icyo gihugu.
Gaby Kamanzi yatumiwe na Bishop Francis Gakwerere mu gutangiza itorero i Hampton
Nyuma yo gusohorwa mu ndege igiye guhaguruka, Ahmed Rehab, umudamu n’abana batatu b’abayisilamu bavuga ko bakorewe ivangura bityo bagasaba ubuyobozi bw’iyo kampanyi kubasaba imbabazi .
Ikinyamakuru the Independent cyanditse iyi nkuru kivuga ko uyu muryango wasohowe mu ndege yari kuva I Chicago yerekeza I Washington uvuga ko umukozi wa kampanya ya United Flight yabasohoye mu ndege mu buryo budasobanutse aho wo avuga ko ari ivangura wakorewe.
uwo muryango ubwo wasohorwaga mu ndege
Wavuze ko urambiwe ihohoterwa rikorerwa abayisilamu ku bibuga by’indege bakitwaza impamvu z’umutekano.
Ibi ariko uwo mukozi n’ubuyobozi bw’iyi Kampanyi burabihakana bukavuga ko bwabasohoye ku mpamvu z’umutekano w’umwana wabo.
Buvuga ko bwasanze ari byiza ko baza kugenda n’indi ndege mu rwego rw’umutekano wabo ko ntavangura iryo ari ryo ryose bagira.
Abaturage bo mu karere ka Rulindo mu murenge wa Bushoki bavuga ko itangazamakuru ribafatiye runini mu gukemura ibibazo bijyanye n’imibereho ndetse n’imiyoborere myiza. Kuba itangazamakuru rishobora kumenya ikibazo cyugarije rubanda rikagikoraho ubuvugizi, ngo bifasha nyobozi gukurikirana ikibazo ndetse no kugishakira umuti ku buryo bubangutse ugereranyije n’igihe itangazamakuru ryarindiraga guhabwa amakuru n’abayobozi ajyanye n’ibibazo bamaze gukemura.
Kimwe n’ahandi, gukemura ibibazo by’abaturage mu nzego zibanze ubundi ngo byakunze guharirwa umunsi umwe mu cyumweru kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku karere ka Rulindo, ariko aho itangazamakuru rimariye kwaguka rikegera abaturage binyuze ku mirongo ya telefoni igendanwa ndetse ndetse n’ingendo z’abanyamakuru bakorera mu mirenge itandukanye baganiriza abaturage, ngo ubu umunsi wo gukemura ikibazo si umwe mu cyumweru gusa ,ahubwo nuwo ikibazo kigaragariyeho.
Ku ruhande rwe, MUKAMUGANGA Clothilde, utuye mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo, avuga ko itangazamakuru rivuga n’iryandika ribafitiye akamaro kanini mu kubahuza nabo bakeneye ndetse no kwigira ku bandi ngo bamenye ibikorwa byatumye batera imbere, bityo bakabyigiraho gukora ibyabo iwabo bagatera imbere cyane cyane mu bikorwa by’’ubuhinzi n’iby’ubucuruzi. Akomeza avuga ko gahunda za leta n’ibyemezo byafatiwe i Kigali mu buyobozi bukuru bw’igihugu babimenya mu masegonda macye nyuma y’uko bitangajwe kuri radio no kuri interinete. Ibi ngo bikabafasha kumenya amakuru ku gihe, ugereranyije n’igihe cyashize barindiraga ko hazaba inama rusange ngo batangarizwe ingamba nshya na gahunda leta yimirije imbere.
Kimwe na bagenzi be, Bwana HABINEZA Anselme avuga ko itangazamakuru ubu rimaze kubageza kuri byinshi birimo gukemuka kw’ibibazo byugarije abaturage ndetse no gukora ubuvugizi bugamije kwihutisha ikemuka ry’ikibazo runaka..Habineza anselme utuye mu murenge wa Bushoki aganira nitangazamakuru
Ku ruhande rw’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushoki Bwana NZEYIMANA Pierre Claver, asanga itangazamakuru rifasha abaturage cyane ndetse ritibagiwe n’abayobozi kuko hari kenshi abaturage batinda kugaragariza ubuyobozi ibibazo bafite ariko basurwa n’itangazamakuru bakarituma ku buyobozi, nabwo bukaba bumenye amakuru atuma bakora neza ibyo bashinzwe gufasha abaturage mu kuzamura imibereho yabo myiza.
Uretse guhuza abaturage n’abayobozi no gukora ubuvugizi ku mbogamizi abaturage bahura nazo mu buzima bwabo bwa buri munsi, ubundi itangazamakuru rinagira uruhare mu kujijura, kwigisha ndetse no kwimakaza imyidagaduro muri rubanda, nkuko abaturage bo mu karere ka Rulindo babitangarije itsinda ry’abanyamakuru bari mu mahugurwa y’ubumenyingiro ku matora yabereye mu karere ka Rulindo yateguwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru ku bufatanye n’Ishami ry’’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere(UNDP).
Dr.Kizza Besigye yabujijwe kujya mu masengesho na polisi
Polisi yo mu gihugu cya Uganda yabujije Dr.kizza Besigye, umuyobozi w’ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni kujya mu giterane cy’asengesho I Najjanankumbi
Nkuko ikinyamakuru Redpepper cyo muri Uganda cyanditse iyi nkuru kibivuga, Dr. besigye wari umaze ukwezi n’igice atemerewe kuva mu rugo rwe aho yari arinzwe n’igipolisi, mu cyumweru gishize niho hatanzwe itegeko ko abo bapolisi bava ku rugo iwe.
Dr. Kizza Besigye yahagaitswe ageze i Mulango
Ubwo yavaga mu rugo agiye mu masengesho yaje gusanga abapolisi mu nzira bamubuza kugenda.
Polisi yabwiye itangazamakuru ry’iki gihugu ko hari amakuru bari bafite ko azava muri ayo masengesho agahita ajya mu gace kamwe ko’ I Kampala gatuwe cyane. Mu rwego rw’umutekano bakeka ko wahungabanywa n’abashyigikiye uyu mugabo akaba ariyo mpamvu yahagaritswe.
Polisi kandi yanavuze ko Dr. Kizza Besigye yarenze ku mategeko yatanzwe n’inzego z’umutekano muri iki gihugu nyuma yo kuvana abapolisi ku rugo rw’uyu munya politiki avuga ko ahantu agiye kujya agomba kubanza kubivuga. Bityo rero ngo akaba ntawe yigeze abwi iby’uru rugendo.
Kuva Dr.Kizza Besigye yatsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi kwa kabiri, inzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu zimuhozaho ijisho zikeka ko we n’abamushyigikiye bashobora guteza imvururu.
Minisitiri Francis Kaboneka ahamya ko amadini ari inzira abakoloni bakoresheje mu gucamo ibice abo bakolonizaga barimo n’Abanyarwanda “ku buryo n’ubu ingaruka zikidukurikirana.”
Yagize ati “Ibi turimo by’Itorero ni kamere ariko bari barabitesheje agaciro ngo ni ibishitani. Ni yo mpamvu ubyara umwana ukamwita Uwimana, wamujyana kwa Padiri akamwita Francis ngo Uwimana ni iripagani kandi usenga Imana! Ntituri ibicucu?”
Yunzemo ati “Ugasenga Imana ariko izina Uwimana rikitwa iripagani kuko ari Irinyarwanda, ari Irinyafurika! Ukitwa Francis ukumva uri igitangaza. Turishima ngo twitwa ba Francis kandi turimo turaterekera imizimu y’abazungu, iyacu twayitesheje agaciro. Uzatera imbere gute se dufite iyo mitekerereze?”
Aya ni amwe mu magambo Minisitiri Kaboneka yabwiye Abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali bateraniye mu Itorero i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Werurwe 2016.
Minisitiri Kaboneka ntiyiyumvisha impamvu amazina y’ikinyarwanda yitwa amapani, aya kizungu abantu bamwe mu bayitwa batazi n’icyo asobanuye akaba ari yo yitwa aya gikilisitu
Minisitiri Kaboneka avuga ko adapinga Imana, ariko ko niba Abanyarwanda bashaka gutera imbere bakwiye kumenya ko hari imyemerere ya kizungu bimakaje bitari ngombwa, bagata indangagaciro zabo zakagombye kuba ari zo zitezwa imbere nk’ubupfura, ubutwari n’izindi.
Yakomeje agira ati “Tukajya kuririmba ngo kiliziya yakuye kirazira. Bakakubwira ngo wariye umugati wa Yesu urimo urya capati wikoreye! Ntabwo mpinga Imana, Haleluya! Ariko niba tuvuga ngo dushaka gusubira ku bunyarwanda hari ibyo tugomba kwemera.”
Yagarutse ku buryo Abanyaburayi bigabanyije Afurika mu mpera z’ikinyejana cya 19, bakaza bakayitegekana ubugome mu nyungu zabo, na nyuma y’irangira ry’ubukoloni hakajyaho Leta z’Abirabura na zo zaje zigatera ikirenge mu cy’Abazungu mu gucamo ibice Abanyafurika.
Minisiiri Kaboneka yatanze ingero ku buryo ibyari ibyiciro by’ubukire by’Abanyarwanda byateshejwe agaciro bikavunjwamo amoko ya Hutu, Tutsi na Twa, bikarangira bivuyemo amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni.
Meya w’Umujyi wa Kigali, Monique Mukaruliza, umwe mu bari bitabiriye ikiganiro cya Minisitiri Kaboneka
Ese koko Abahutu n’Abatutsi bakomotse za Tchad na Ethiopia?
Mu kumvisha aba bajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali ko Abanyarwanda bari abavandimwe kandi ko bataturutse za Tchad na Ethiopia, yabanje guhagurutsa abo mu bwoko bw’Abasinga, ati “Babahe mikoro buri wese ambwire ubwoko bwe muri ibyo by’Abahutu, Abatwa n’Abatutsi, kandi muvugishe ukuri.”
Hahise hahaguruka Abasinga nka makumyabiri, bamwe bakavuga ko iwabo bababwiye ko ari Abahutu abandi bavuga ko babwiwe ko ari Abatutsi. Ati “None ubwo Abahutu baturutse Tchad n’Abatutsi bavuye Ethiopia ubwo muhuriye ku Businga gute?”
Nyuma y’Abasinga Minisitiri Kaboneka yahise ahagurutsa n’Abazigaba, na bo ababaza ikibazo nk’icyo yabajije Abasinga, na bo bamwe bakavuga bati “Bambwiye ko data ari Umuhutu mama akaba Umututsikazi, ubwo ndi Umuhutu, ” undi ati “Bambwiye ko data ari Umututsi mama akaba Umuhutu, ubwo ndi Umututsikazi” gutyo gutyo…
Mu gusa n’utanga umwanzuro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagize ati “Abazigaba bakomoka kuri Kazigaba. Ubwo Kazigaba yabaye Umuhutu aba n’Umututsi ate? Ng’uko uko twapfuye, ng’uko uko twatakaje imbaraga.”
Yahise abihuza n’urugamba Ingabo za RPA zarwanye zibohora igihugu, avuga ko nta kindi cyatumye zibasha gushwiragiza iza Leta yariho zitwaga FAR usibye intumbero yo kubaka ubunyarwanda, ati “Izuru ryawe n’uburebure bwawe ntacyo bimaze, igifite agaciro ni icyo umariye igihugu cyawe.”
Minisitiri Kaboneka asanga “Habyarimana yari afite intwaro ikomeye” yashoboraga kumufasha gutsinda urugamba kuko yari afite abasirikari benshi ndetse n’amikoro, ariko ko ibyo byose nta musaruro byatanze “kubera kutagira umutima w’igihugu.”
Yakomeje asobanura impamvu ingabo za Habyarimana zatsinzwe urugamba muri aya magambo: “Habyara yafashe ba Banyarwanda abacamo ibice, afata Abanyarwanda abita ibyitso bakajya babagaburira igikoma mu nkweto, bamwe muri kumwe hano, abo bari bagezweho, abandi barabica, mwa bantu mwe aho muzayobora mujye mwirinda amacakubiri. Batangira guhimbira inkotanyi ngo zije kumara Abahutu….”
Minisitiri Kaboneka yabwiye aba bajyanama ko nibadakorera hamwe ngo bashyire ubunyarwanda imbere y’ibindi byose nta terambere igihugu kizapfa kigezeho, ati “Umwanzi wanyu ni uzababwira ngo mwicemo ibice. Ubu se ko mwicaye aha ngaha mwaba muri Abahutu, mwaba muri Abatutsi, mwaba muri abatwa, ibyo byose ni gasiya. Muribonamo ubunyarwanda.”
Abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali bateraniye i Gabiro mu Itorero ry’Ibyumweru bibiri risatira umusozo kuko ryatangiye kuwa 16 Werurwe 2016, rikaba ryitabiriwe n’abajyanama 834 barimo abagabo 494 n’abagore 340.
Abaguverineri b’Intara y’Amajyepfo, Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba, mu cyumba cy’inama i Gabiro, bakurikiranye ikiganiro cya Minisitiri Kaboneka Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, na we ari mu bakurikiranye ikiganiro cya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
Padiri François Xavier Rubanzangabo wari uzwi i Kabgayi no ku Rwunge rw’Amashuri rwa Shyogwe yabaye umupadiri wa gatatu witabye Imana mu cyumweru kimwe mu Rwanda.
Padiri Rubanzangabo yitabye Imana ku Cyumweru, tariki ya 3 Mata 2016, saa kumi n’imwe za mu gitondo mu bitaro by’i Kabgayi. Abize i Shyogwe bamwitaga umunyabwenge butangaje’ Philosophe’ kubera uburyo yabigishaga ndetse n’iyo byageraga ku manota ababwira ko nta munyeshuri wagira amanota icumi ku icumi kuko ayo agenewe Imana, icyenda akaba ay’Abamalayika, byibuze umunyeshuri wakoze neza akaba akwiriye umunani ku icumi(8/10).
Padiri Rubanzangabo yari amaze igihe ari mu kiruhuko mu rugo rw’Umwepisikopi wa Kabyayi, Musenyeri Mbonyintege Smaragde.
Padiri Rubanzangabo François yavukiye i Rwankuba mu 1943 akomeza mu iseminari nkuru aho yigiye amasomo yamugejeje ku guhabwa n’isakaramentu ry’Ubusaseridoti.
Urupfu rwa Padiri Rubanzangabo ruje rukurikira urwa Musenyeri Jean Baptiste Hategeka wigeze kuba igisonga cya mbere cya Musenyeri Karibushi Wenceslas wa Diyoseze ya Nyundo, witabye Imana azize indwara , ku wa 31 Werurwe 2016, na Padiri Musada Augustin wayoboye inzu y’ibitabo yitiriwe Musenyeri Alexis Kagame, na seminari nto ya Karubanda, Virgo Fidelis.
Rubanzangabo azashyingurwa ejo ku wa gatatu mu irimbi ry’abihayimana ry’i Kabgayi.
Bazilika Nto ya Kabgayi aho François Xavier Rubanzangabo yakoreye umurimo w’Imana
Mu ijamborye yagize ati:” Igiterane cyagenze neza hihannye abanyabyaha benshi dufite abantu bahindukiriye Yesu Kristo. Ikindi kandi twabonyemo umusaruro ukomeye ndetse tubonamo n’amafaranga yo gufasha umurenge mu kwitegura icyunamo. Ubu ntabwo barakusanya inkunga ariko duteganya ko twajyana byibura nk’ ibihumbi 200, nidusanga ari macye tuzayongera”.
Yakomeke atangaza ko bari gutegura ikindi giterane kizaba gifite intego yo kwifatanya n’abanyarwanda bose mu kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Icyo giterane bikaba biteganyijwe ko kizaba mu cyumweru kizakirikira icy’icyunamo. bikaba biteganyijwe ko ikigiterane kizaba mu cyumweru kizakirikira icy’icyunamo.
Itorero ry’Inkurunziza rifatwa nk’igicumbi cy’imbemburo mu Rwanda, dore ko ryareze abakozi b’Imana batandukanye uhereye mu myaka ya za 1960. Ibi bishimangirwa n’amasengesho azwi cyane nka “Lunch Hour” amaze imyaka itari mike ahabera kandi akaba yitabirwa n’abantu baturutse imihanda yose.
Nk’uko yabitangarije isange.com, Ev.Boniface ushinzwe ivugabutumwa n’ibiterane muri iri Torero, ngo basoje amasengesho akomeye y’iminsi 3 bakoze biyirije ubusa ku manywa na nijoro kuko yatangiye kuwa 4 tariki ya 31 Werurwe agasozwa kuwa 6 tariki ya 2 Mata yari afite insanganyamatsiko igira iti “Kuyoboza Imana inzira” ari kano ku cyumweru tariki ya 03 Mata 2016 habayeho igiterane gikomeye yo kuyasoza ku mugaragaro cyari kitabiriwe na Ev. Barakagira Pascal’ Pastor Masomo, Korali Injili Bora ya EPR, Trust Worshp Team ya Hope in Jesus Ministry n’umushumba waryo, Umuhanzi Teho Bosebabireba na Albert Niyonsaba n’abandi.
Ev.Boniface akomeje gukoreshwa n’Imana muri iri Torero mu rwego rw’ivugabutumwa
Ev. Boniface yakoneje atangariza isange.com ko aya masengesho abasigiye umusaruro ukomeye kuko muri rusange yitabiriwe n’abantu barenga 1,000 ndetse abarenga 30 bakaba barakijijwe hakaniyongeraho umubare munini w’abahahembukiye ku buryo bagarutse mu murimo w’Imana, aha ngo hakaba haranakize abarwayi batari bake. Hakiriwe kandi abanyeshuli bavuye mu biruhuko ndetse hanabaho umusangiro ku bantu bose bari bitabiriye aya masengesho. Yavuze ko kandi hakozwe ubwitange haboneka amafaranga asaga Miliyoni ebyiri n’igice zizakoreshwamo intebe zigendanye n’igihe dore ko izari zihari ari izo mumwaka wa 1962.
Aya masengesho kandi ngo yitabiriwe n’abayobozi bose b’Itorero ry’Inkurunziza ndetse anitabirwa n’abakristo baryo baturutse i Byumba ndetse n’ i Bweramvura n’ahandi.
Ev.Boniface yasoje avuga ko aba bayobozi kimwe n’abantu bose bitabiriye aya masengesho bifuje ko buri kwezi hajya habaho iki gikorwa ariko insanganyamatsiko ikagenda ihinduka.
“Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.” Aha niho icyamamare muri muzika Sebastian Baume wamenyekanye cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kubera zimwe mu ndirimbo yagiye akora zirimo ”Nyabugogo, East Africa,.. nizindi zitandukanye, uyu musore wicyamamare akaba avuka hano mu gihugu cy’urwanda mu Karere ka Kicukiro.
Buri mwaka , mu kwezi kwa Mata kuva ku itariki ya 7 kugera ku itariki ya 13 , mu Rwanda no muri za Ambassade z’ u Rwanda mu mahanga haba icyumweru cy’icyunamo mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iki cyunamo kandi kiba kigamije no gukora ibindi bikorwa byihariye bigamije guhangana n’ihungabana n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Sebastian Baume abinyujije kurukuta rwe rwa facebook, yagize ati:”Banyarwanda banyarwanda kazi kwifatanya mubikorwa byo kwibuka genocide yakorewe abatutsi mu 1994 kunshuro ya 22″twibuke turwanya ingenga bitekerezo ya genocide”ninshingano ya buri muturarwanda ,cyane cyane urubyiruko bangenzi banjye biratureba byumwihariko .Ndihanganisha ababuze ababo na basigiwe ibikomere na genocide yakorewe abatutsi.Impore Rwanda.
Tubibutse ko muri uyu mwaka gahunda yo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 22 ibiganiro bizajya byibanda ku kwigisha no gusobanurira abaturage impamvu y’icyunamo kuko ngo hari benshi usanga batazi impamvu bibuka Jenoside bakabikora kuko ari gahunda ya Leta gusa.