Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all 2000 articles
Browse latest View live

Ntibisanzwe! Habonetse Itorero rikoresha Ibiyobyabwenge ku igaburo ryera.

$
0
0

Mu Itorero Inner Light, ngo Ibiyobyabwenge ni byiza gukoreshwa mu ifunguro ryera mu mwanya wa Vino n’Umugati!

Nkuko tubibona mu nkuru ya jessilyne Justice, itorero ryo muri Leta ya Oklahoma ho muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, ubu rirakoresha ibiyobyabwenge mu mwanya w’umugati na Vino, cyangwa se umutobe kuri bamwe, mu gihe cy’ifunguro ryera nkuko byari bimenyerewe.
Nkuko bitangazwa n’umwe mu bagize iri torero Onac Inner Light, Christopher Rushing, iri Torero ngo niryo ryonyine mu yemerewe gukorera muri USA, ryahawe uburenganzira  bwo gukoresha ibiyobyabwenge, mu muhango w’ifunguro ryera.
Rushing  we avuga ko kuri we ibyo bita ibiyobyabwenge atari ko abibona. Avuga ko ibyo bakoresha bitagira icyo byangiza kandi ko bitica, ahubwo atangaza ko bifasha ababikoresheje kwegera Imana neza kurushaho, kandi ngo bigafasha kumenya kamere y’Imana nyayo by’Ukuri.
Ubundi iri torero rigizwe ahanini naba kavukire bo muri USA, rihuza uburyo bwabo bw’imisengere ya gakondo, n’inyigisho za Kristo.
Abagize iryo Torero bahamya ko bakunda Imana kandi bakubaha n’amategeko yayo. Bavuga ko bakunda abandi, bityo bagashyira imbere kubafasha mu gufasha nk’abishwe n’agahinda, abatwawe n’ubusinzi, n’abandujwe n’ibindi biribwa.
Ibyo babikora bashyiraho uburyo bwo kubavura bakoresheje ijambo ry’Imana, nubwo buvuzi bwabo bwa karande, burimo ibiyobyabwenge. Icyo bagamije ngo ni ugushyiriraho abo ahantu bamara igihe gito cyangwa kirekire babona ubwo bufasha.
Rushing nkuko asoza abivuga, ngo abona iyi si irimo ibintu bya ngombwa, kandi bikenewe gufasha abandi, bikanabafasha kumenya neza Kamere y”Imana.
Ngayo nguko, ngibyo ibyo muri Oklahoma.
MITALI Adolphe


Abihinduje ibitsina “Transsexuels” baraharanira uburenganzira bwabo!

$
0
0

Iyi si ya Rurema ubu yikoreye imitwaro myinshi. Nyuma y’uko havuzwe iby’abatinganyi (Homosexuels), Abagore barongorana, (lesbiennes), ubu noneho haravugwa cyane abahinduza ibitsina (Transsexuels).
Muri uyu mwanya tukaba tuvuga kuri abo bahinduye  ibitsina aribo ba “Transsexuels” mu rundi rurimi. Inkuru iriho ubu akaba aruko mu gihugu cy’Ubufaransa abahinduriwe ibitsina bakomeje gusaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa.
Abo bahinduye ibitsina, ubundi baboneka mu bitsina byombi, ubusanzwe wenda umuntu akaba mu kuremwa kwe afite ibyangombwa by’ubugabo, noneho bikaza kugera igihe we ubwe yiyemeza guhindura igitsina cye akaba umugore.
Aba rero nibo bifuza ko bahabwa uburenganzira bw’uko mu gihe byagenze gutyo, Leta zabemerera ko bahindurirwa mu ndangamuntu igitsina (Etat Civil).
Mu bihugu bitandukanye ubwo burenganzira bagiye babuhabwa, twavuga nko muri Argentine, Danemark, na Norvege.
Ubutaha tuzabakorera ubucukumbuzi bwimbitse kuri aba bantu kugira ngo murusheho gusobanukirwa.

Ubusesenguzi: Ese koko Purigatori ibaho? Abatayemera bo bashingira kuki?

$
0
0

Iyi nyandiko dusohoye hano si iyacu ahubwo tuyirambuye uko yakabaye, twagiraga rero ngo hatagira uyitwitirira, hano twirinze kugira uruhande tubogamiraho, kandi tuzagaragaza ingingo impande zombi zigenderaho, urw’abashyigikiye n’abadashyigikiye ko Purigatori iriho. Umusomyi niwe uzishyirira mu gaciro.

Muri make abahakana inyigisho ihamya ko habaho Purigatori, bavuga ko ari inyigisho ihabanye n’ijambo  ry’Imana  kandi ko ari Inyigisho ya Kidayimoni n’ubuyobe. Abayemera bo siko babyumva:

Abashyigikiye ko Purigatori ibaho bo bashingira kuki?

Aba batangira berekana ko ijambo Purigatori koko ritaboneka muri Bibiliya, ariko bakagira bati :’ Ni nkuko ijambo Ubutatu utarisangamo”, bakongera bati “ Ibyo ntibibujije ko izo ari inyigisho Bibiliya yigisha” Aba bahamya ko Bibiliya yigisha ko nyuma y’urupfu hari ahantu ho gutunganyirizwa, ibyo bikaba bishimangirwa n’iyi mirongo ikurikira: Itang 50:10, “Bamaze kugera Goren Hatad- hakurya ya Yorodani-Mu Baheburayo uku kwirabura kwajyanaga n’imihango ifite intego yo gukura uwapfuye mu bubabare arimo ngo abashe kugera ku Mana aho atongera kubabara. Mat 12:32, Biragaragara ko hari ahandi umuntu ajyanwa nyuma y’urupfu, akahababarizwa, ariko akaba ariho ashobora kubabarirwa ibyaha, kuko mu muriro si ho yababarirwa ibyaha. Aha ho nta garuriro. Muri Paradizo kandi nta byaha bihari ngo bibabarirwe.
Luka 16:19-31, Umugani wa Lazaro utwereka umukire wababazwaga afitiye impuhwe abanyabyaha bakiri mu isi. Ibi byerekana iki? Icya mbere Muri Paradizo nta bubabare bubayo, icya kabili mu muriro nta mpano y’impuhwe  ibayo nkuko tubona ko uyu mukire yari ayifite. Uyu mukire rero hari ahandi yari ari ariho Purigatori.

Dore Zimwe mu ngingo z’abemeza ko Purigatori itabaho:
Kristo yaravuze ati “Ni muguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye by’ukuri, muzamenya ukuri kandi ukuri niko kuzababatura…, Umwana ni ababatura muzaba mubatuwe by’ukuri”
Iyo ni inyigisho ikomoka kwa Satani, Purigatori ntibaho.”

Usibye ko nta naho Bibiliya igaragaza ko Purigatori iriho, hari n’ibintu byinshi byerekana ko itabaho:
1. Ijambo ry’Imana muri Luka23:32-43 ritubwira inkuru y’igisambo cyamanikanywe na Yesu. Mu kiganiro cyagiranye n’Umwami wacu, kimaze kwatura no kwizera; Yesu yarakibwiye ati “ Uyu munsi turi bubane  muri Paradizo”.
2. Muri Luka 16:19-31 Tubona inkuru yuko Lazaro amaze gupfa yahise ajyanwa muri Paradizo.

3. 2 Abakorinto 5:8, Paulo atubwira ko nituva muri uyu mubiri, tuzagaragara imbere y’Imana.
4. Igihe abapfuye n’anbazaba bariho muri Kristo bazazamurwa, ntawe uzanyuzwa mu ri Purigatori, kuko tuzaba itekaimbere y’Umwami. 1 Abatesalonike 4: 13-18
5. Amaraso ya Yesu atwezaho ibyaha byose:1 Yoh 1:7

Iyi nyigisho, yo kwemeza ko Purigatori ibaho, ituma hatabaho ukwihana by’ukuri, kandi ikaba n’inkomyi ku busabane nyabwo hagati y’umuntu na Kristo. Ibi birumvikana umuntu atashishikarira kwihana amaramaje , mu gihe azi neza ko niyo yageza he bitamubuza kunyura muri Purigatori. Dore uko abashyigikiye ko Purigatori ibaho bayisobanura: Purigatori ngo” ni  ahantu  h’imibabaro  roho z’intungane zitejejwe byuzuye;  zibanza kunyuzwa , zikaharangiriza igihano cy’ibyaha byazo. Iyo nyigisho irasobanura kandi igendana n’inyigisho zo gusengera abapfuye, no kubasomera misa.
Nyamara rero, iyi nyigisho ihabanye cyane n’ijambo ry’Imana dusanga muri Bibiliya.  Ijambo Purigatori ntaho riba muri Bibiliya, Yewe nta naho iki Gitabo Gitagatifu kivuga, nk’ahafungiwe Roho z’abantu”
Bibiliya ivuga gusa Ijuru, n’igihano gihoraho. Dore icyo Bibiliya ivuga: Hatari amaraso ntihari ukubabarirwa ibyaha.  Abaheburayo9:22, ikongera ikavuga iti:” Amaraso ya Yesu, Umwana wayo; atwezaho ibyaha byose ,1 Yohani 1:7 Ibyo ni ukuri: Amaraso ya Yesu atwezaho ibyaha byose, Yesu Kristo yaratubabarijwe, imibabaro umukristo yakwiyongereraho, siyo yatuma yezwa kurushaho. Ibivugwa mu Isezerano Rishya byose biciraho iteka iyi nyigisho ya Purigatori. “Abaroma 5:1.9” Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana kubw’Umwami wacu Yesu Kristo” ku murongo wa 9 hakagira hati “Nkanswe none ubwo tumaze gutsindishirizwa n’amaraso ye, ntituzarushaho gukizwa umujinya w’Imana nawe?”
Gutsindishirizwa, bivuga guhindurwa, cyangwa gufatwa nk’intungane, umwere imbere y’Imana, bityo hakaba nta teka ryacirirwa uwatsindishirijwe. Abaroma 8:1; “…Umwizera ntacirwaho iteka…Yohana 3:18

Los Angeles: Abaramyi ba Satani bubatse ikimenyetso cye. Bihangayikishije benshi.

$
0
0

Abaramyi  bo mu rusengero rwa Satani mu mujyi wa Lancaster, Los Angeles; bagombaga kuba barangije kuzamura ikimenyetso cy’umutware wabo( Satani)hejuru y’uwo mujyi . Icyo ni ikimenyetso gikoze nk’inyenyeri, kimwe aba Illuminati bakunda gukoresha.

Intego nta yindi ngo ni ugukangurira abantu kwitabira kwakira Satani, kandi uko bigaragara, iki gikorwa gisa nk’icyageze ku ntego zacyo. Birumvikana, iriya tariki bayitoranyije kubera ko ishaka gusa nawa mubare w’inyamaswa, uvugwa mu byahishuwe. Dore intego abo  bakozi ba Satani bagamije bubaka kiriya kimenyetso. Ibi ni bimwe twabasomeye mu kinyamakuru cyabo:
“Iki kimenyetso gifite amashami atanu. Dukoresheje ubuhanga bugezweho tuzazamura iki kimenyetso ku buryo cyose n’amashami yacyo gitwikira umujyi wanyu.

Ibyo ni birangira biraba ari ikimenyetso cyuko twe abo mu rusengero rwa Satani rw’i Los Angeles, twiyemeje kurinda mwebwe abaturage beza baho, tukiyemeza gushyigikira uburenganzira bwanyu  mu kuvuga icyo mushaka, no guharanira ko habaho itandukanyirizo hagati y’amadini na Leta…”
Muri iki gihe, hari amadini  menshi muri Amerika, arashakisha abayoboke, ariko ikigaragara nuko amadini ya Gikristo arimo gusubira inyuma cyane ahubwo amadini y’ubupfumu n’aya gipagani niyo agenda yunguka abayoboke”.

Impamvu ibi birimo kuba  nuko amatorero ya gikristo ubu  ubwoko bw’inyigisho atanga butarimo gusubiza ibibazo biriho. Inyigisho ziriho ubu ni akazuyazi. Ubu isi igiye kugera aho ihura n’ibibazo by’ikubagahu, aho abantu bazakenera kumva icyo Bibiliya ibivugaho, ni bitabona igisubizo ngo bazizera icyo aba baramyi ba Satani babizeza. Dore Ibiza byabayeho mu bihe bya vuba, byatumye abantu bikanga:
Kuva mu kwezi kwa Nzeri konyine 2015, imyuzure 10 yo mu rwego rwo hejuru yateye muri USA. Nibwo bwa mbere imyuzure ingana ityo yaba mu gihe gito nk’iki.
Reka dutange urugero rw’imyuzure imaze kaba mu gihe cy’amezi munani gusa muri USA.

Muri Nzeri 2015: Habaye imiyaga n’imyuzure yiswe Joachim.Ibintu byari bimeze nabi, cyane cyane muri Karolina y’amajyepfo, ku buryo Guverineri waho yavuze ko hatari harigeze kuboneka ubukana bumeze nkubwo mu myaka 1000 ishize.

Muri uku kwezi  na none,  imiyaga muri Karolina y’amajyepfo yateye imyuzure ku buryo ibyondo byatwikiriye imihanda (yitwa highway, igezweho), kiugeza ubwo  ibyo byondo byageze kuri metero 6, imodoka nyinshi zararengewe. Umurambo w’umugabo umwe wari warengewe hamwe n’imidoka ye wabonetse gusa hashize iminsi, kuko byasabye abatabazi icyo gihe cyose kugira ngo babashe kumutaburura. Muri uku kwezi  kwa Nzeri  kandi, habaye imyuzure yiswe Patricia (Hurricane Patricia) iyi nayo ngo ntaho yari yarigeze iboneka ku isi. Aya mazi yari afite umuvuduko ku buryo yahitanye igice kimwe cya Gari ya Moshi kigatandukana n’ibyo gikuruye.

Ugushyingo-Ukuboza: Mu bice ya Washington na Oregon, imiyaga n’imiraba yateye ako karere, kimwe n’aka Seattle, ku buryo byatwaye iminsi n’iminsi mbere y’uko ubutaka bwaho bwumuka, byari byiswe, “Ubutohe bw’ubutaka bwa mbere Mu mateka ya Portland”

Mutarama 2016: Mu gice cy’icya kabiri cy’igihugu, (hagati) habaye imyuzure ikomeye: Abantu bavuga ko iyo babonye yasaga nayo ari iyabaye muri 1993. Guverineri wa Missouri, Jay Nixon yavuze ko babonye imyuzure igera aho itari yarigeze igera mu bihe byashize. Ubusanzwe hagati mu gihugu ibyo bishobora kuba gusa mu gihe urubura rutangiye gushongeshwa n’ubushyuhe bw’izuba. Kubona ibi rero mu gihe cy’urubura, ngo ntibisanzwe.

Mutarama na none: Imiyaga mibi itarigeze kubaho, yateye mu mijyi ikomeye, Washington, New York, n’indi mijyi migari. Henshi urubura rwarengeje metero 3, Ibihumbi byinshi by’abantu byasigaye nta mashanyarazi bifite. Iyi miyaga yiswe Yona, nka wa muhanuzi

Werurwe: Imyuzure ya metero 2 yabonetse mu bice bya Texas,Louisiana na Mississipi, nko ku mugezi Sabine, yarengeje metero 5, imihanda imwe ihuza za Leta yafunzwe iminsi igera kuri 5.

Umukire wo mu Itorero yikoreye ibyuma byo mu rusengero ngo bamwise umunyabyaha!

$
0
0

Umukire ntiyifuza ko Pasiteri amubwira ibyaha bye!

Korali Abacunguwe ya ADEPR Kiruhura mu myiteguro yo kumurika umuzingo w’amajwi.

$
0
0

Korali Abacunguwe ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Kiruhura igiye gushyira ahabona umuzingo w’indirimbo z’amajwi mu mpeza za Werurwe 2017, mu gitaramo kizabera ku itorero rya ADEPR Kiruhura.

Korali Abacunguwe, yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu mwaka w’i 1997. Ikaba yaratangiriye ku Mudugudu wa Kiruhura, mu Karere ka Nyarugenge.

Umuyobozi wa Korali Abacunguwe Bwana Ndungutse; aganira n’ikinyamakuru isange.com yagarutse kuri amwe mu mateka ya Korali Abacunguwe, ko yatangiye nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi  mu mwaka w’i 1994.  Muri iyi korali, bamaze kugera kuri byinshi birimo n’iterambere aho bafasha abatishoboye. Kugeza ubu iyi korali ikaba ifite abaririmbyi basaga 60 biganjemo urubyiruko n’abakuze.

Bwana Ndungutse yaboneyeho no gutangaza ko imyiteguro irimbanije yo kumurika umuzingo w’amajwi. Yagize ati,”Ubu imyiteguro yo gushyira ahagaragara umuzingo wacu w’amajwi igeze kure kuko turateganya kumurika izi ndirimbo mu mpera za Werurwe 2017”.

Mu rwego rw’ivugabutumwa iyi Korali yagiye igira ingendo zitandukanye hirya no hino mu ntara zigize u Rwanda.

Rugamba Erneste

Kamere muntu ni iki? Bibiliya ivuga iki kuri kamere muntu?

$
0
0

Kamere muntu niyo ituma dutandukana n’ibindi biremwa. Kamere muntu itandukanye n’iy’inyamanswa, kandi mu biremwa byose umuntu niwe ubasha kwiyumva no gutekereza. Igitandukanye umuntu n’ibindi biremwa ni uko umuntu afite ubushobozi bwo gushyira mu gaciro. Ntakindi kiremwa gifite bene ubwo bushobozi kandi ntagushidikanya ko iyi ari impano Imana yihereye ikiremwa muntu.

Gushyira mu gaciro kwacu bidufasha kwitekerezaho ubwacu no gutekereza ku Mana. No kugaragaza umugambi w’Imana kubyo yaremye. Ntakindi kiremwa na kimwe cyaremwe n’Imana gifite ubushobozi bwo gushyira mu gaciro.

Bibiliya ivuga ko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo. Bisobanuye ko iduha ubushobozi bwo kugira imyumvire nk’iyayo ndetse n’imiremere n’imisusire yayo. Kamere muntu ifite imimerere nk’iy’Imana, mu buryo butaziguye. Turakunda kuko turemye mu ishushi y’Imana, Imana y’urukundo (1 Yohana 4:16). Kuberako turemye mu ishusho y’Imana, dushobora kwizerwa, kuba abanyakuri, kugwa neza, kwihangana, ndetse no kuba tuboneye. Muri twe, iyi misusire yagiye ihindanywa n’icyaha, nacyo gituye muri kamere muntu.

Ubusanzwe kamere muntu yari nziza kuko yaremwe n’Imana. Bibiliya ivuga ko ikiremwa muntu cyaremwe ari “kiza cyane” n’Imna y’urukundo (Itangiriro1:31), ariko ubwo bwiza bwaje guhindanywa n’icyaha cya Adam na Eva. Ikiremwa muntu cyose gihita kigibwaho n’umugayo w’icyaha cy’inkomoko. Inkuru nziza ni uko , igihe umuntu yizeye kristo, aba icyaremwe gishya. 2 Abakorinto 5:17 hatubwira ko, “Umuntu wese iyo ari muri kristo Yesu, aba ari icyaremwe gishya; ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya!”

Imana iduhindura inyaremwe bishya binyuze mu kwezwa, ikaduha ubushobozi bwo guhora twiyeza. Uru ni urugendo rudahagarara rw’insinzi n’insinzwi nka kamere shya iri ku rugamba (2 Abakorinto 5:4) aho ituye, umuntu wa kera, kamere yakera ndetse n’umubiri. Kugeza igihe tuzambikirwa amakamba mu ijuru, ubwo tuzaba tugiye kubaho ubuziraherezo mu maso y’Imana.

Kigali: Umucuranzi Dekilo yateguye igitaramo yise “ITURO Worship Concert” akazifatanya na Patient Bizimana , Uwimana Aime n’abandi batandukanye

$
0
0

Uyu ni umwe mu bacuranzi bakomeye hano mu Rwanda uzwi ku izina rya Dekilo akaba ari umuzi ucuranga ingoma(Drums) akaba akunze kwiyambazwa n’abahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda cyane cyane abazwi ho indirimbo za Gospel, uyu musore rero akaba yarateguye igitaramo yise ‘ITURO’ aho agamije gufasha abana batishoboye.

Ni kuri iki cyumweru tariki 5 Werurwe 2017 nibwo hateganyijwe igitaramo cyateguwe n’umusore Dekilo akaba yarakise” Ituro worship concert” kikazabera kuri New Life Bible church Kicukiro. mu ijambo rye yagize ati:” Jyewe icyo nshaka ni ukubwira abantu igitekerezo dufite cyitwa Neema Arts Foundation, iyi ikaba ari Foundation ifasha abana batishoboye ariko tubafasha mu buryo bw’uburezi tubafasha no kwirinda kuzerera cyangwa inzira zitari nziza. Tubigisha umuziki, umuco mwiza. Tubafasha kwiga amashuri asanzwe. Duteganya gutangira ishuri kugira ngo babe abantu b’ingiramumaro muri sosiyete. Iyi Founfation ngiye kumurika ikaba imaze imyaka 4

Muri iki gitaramo, Dekilo azamurika icyo yise “Neema Arts Foundation” mu ntego yo gufasha abana batishoboye, akabavana mu muzima bw’ubuzererezi akabigisha umuziki ndetse akabashyira no mu mashuri asanzwe. Kuri ubu akaba afite abana 38 afasha. Nyuma y’imyaka ine iyi Foundation imaze, Dekilo akaba agiye kuyimurikira abantu bose bafite umutima wo gufasha.

Tubibutse ko iki gitaramo kandi kikazitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo: Aime Uwimana , Patient Bizimana , Brian Blessed , Luc Buntu, Nkusi Arthur, team, n’abandi bahanzi batandukanye, biteganyijwe ko igitaramo kizatangira isaa kumi z’umugoroba(16h00’) biteganyijwe ko kwinjira ari ubuntu.


Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.

$
0
0

Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi biranga mwene muntu kandi na Bibiliya irabyemeza ( Itang.1:27; 2:24) na Yesu ubwe yarabihamije ( Mariko 10:6). Gushyingirwa biboneka mu mico yose ariko abakristo bo bemera badashidikanya ko gushyingirwa ari umuhango wategetswe n’Imana. Ntabwo rero byavuye mu mitekereze n’ iterambere ry’abantu.

Mu nyandiko ye Prof. Elisee Musemakweli ifite umutwe “GUSHYINGIRWA N’UBUTANE BW’ABASHAKANYE “ avugako gushyingirwa kwabayeho mbere yuko Itorero ribaho . Kwari umuhango ukorerwa kandi ugakorwa n’umuryango. Ndetse byafashe igihe kinini kugira ngo Itorero ribigire umwe mu mihango rigomba kuyobora. Mu kinyejana cya kane nyuma ya Yesu Kristo, nibwo Itorero ryabonye ko rigomba kwita ku gushyingirwa . Muri ibyo bihe, byatangiye umushumba cyangwa umupadiri wabaga yatumiwe nk’umushyitsi usanzwe, agasabwa guha umugisha icyumba cy’abageni. Uwo muhango ariko wari ugenewe gusa abantu bagaragara nk’inyangamugayo mu Itorero. Umuhango wabanzirizwaga no kweza icyo cyumba hakoreshejwe umunyu, nyuma umushumba yashoboraga gutegeka abashakanye igihe bashobora gukorera imibonano mpuzabitsina. Nyuma uwo muhango wo gusaba umugisha waje kwinjizwa muri gahunda z’ Itorero.

Mu bihe byakurikiyeho, Itorero ryasanze ko ryashyiraho gahunda (Liturgiya) yihariye irebana no gushyingirwa. Maze mu kinyajana cya cyenda haboneka gahunda ihamye y’umuhango wo gushyingirwa ariko ntibikorerwe mu rusengero imbere ahubwo bigakorewa imbere yarwo. Umushumba yarebaga ko abo agiye gusabira umugisha ari inyangamugayo akabona gukora umuhango. Ariko agaciro ko gushyingiirwa kwabo ntikashingiraga ku mugisha w’umushumba ahubwo ku masezerano y’abashakanye ndetse n’ay’imiryango bombi bakomokamo.  Umuhango nyirizina wari uwakorewaga mu miryango. Umugisha wo mu Itorero wazaga ku mwanya wa kabiri. Washoboraga no kutabaho ntibibuze ubukwe gutaha.

Mu Burayi, ariko mu gihe kitwaga “Middle Ages” (hagati y’ikinyajana cya 4-14), Itorero ryagiye riba nka moteri y’ubuzima bwose. Bityo n’ibigendanye no gushyingirwa bihabwa agaciro cyane n’itorero kuko ryumvaga ko ari wo musingi w’umuryango mugari wa mwenemuntu muri rusange. Bityo imihango yo mu miryango yivanga niyo mu Itorero.  Urebye igihe cya “Middle Ages” cyenda kurangira, hariho gushyingirwa kuburyo bubiri: Ugushyingirwa kwa gihanga mu miryango no gushyingirwa mu rusengero kwakorwagwa nyuma yuko abantu bamaze igihe babana ndetse akenshi baranabyaranye. Itorero ntiryashishikarizaga abantu gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushakana ariko iyo bazaga byarabaye ntiryabirukanaga

Uko ibihe byagiye biha ibindi Itorero ryaje gufata mu ntoki ikibazo cyo gushyingirwa rikigira icyaryo. Kuburyo iby’Itorero bigenda bifata umwanya munini kugeza ubwo hategetswe ko kugira ngo gushyingirwa kwemerwe kugomba kuba kwahawe umugisha n’umuyobozi w’Itorero.

Gushyingirwa imbere y’ubutegetsi bwite bwa Leta nk’uko bimeze ubu ntibyabagaho. Byagiyeho hagati y’ikinyejana cya15 na17 mu bihugu bimwe na bimwe.

Mu 1563, inama Nkuru y’Itorero yabere i Trent, yemeje ko gushyingirwa kwemewe ari  ugukorewe imbere y’umuyobozi w’Itorero hari abahamya babiri. Icyi cyemezo ariko ntabwo cyari gishingiye ku myemerere ahubwo cyari gishingiye ku myitwarire myiza igomba kuranga abakristo. Nyamara muri iyo nama habaye impaka zikomeye abantu bamwe bamagana icyo cyemezo. Abacyamaganaga bavugagako kibangamiye ubwisanzure bw’abakristo.

Mu bihugu bimwe nk’Ubwongereza, byafashe imyaka myinshi kugira ngo icyi kemezo gihame maze gishyirwe mu bikorwa. Ku buryo gushyingirwa mu muryango kwakomeje guhabwa agaciro ndetse bamwe bakaguma kumva ko no kugirana imibonano mpuzabitsina batarahabwa umugisha mu Itorero ntacyo bitwaye. Nyamara hamwe Itorero ryabifataga nk’icyaha.

Ubwo abamisiyoneri bazaga muri Afrika, bafashe gushingirwa kwa gakondo nk’umuhango wa gipagani maze bumvisha abanyafurika ko gushyingirwa kwemewe n’Imana ari ugukorewe mu Itorero gusa. Bagaragaza ko gushyingirwa kwa gakondo kunyuranyije n’amahame yo kwemera kwa gikristo cyane ko harimo no gushaka abagore benshi kandi uyu muco wari waracitse mu Burayi.

Rev. Prof. Elisee Musemakweli, ni umuyobozi wa kaminuza y’abaporotestanti (PIASS), iherereye i Butare, akaba yarabaye umuyobozi w’itorero rya EPR mu Rwanda igihe kinini. Iyi nyandiko ikaba yarasohotse mu gitabo cyitwa “IHOHOTERWA N’AMAKIMBIRANE MU MURYANGO NYARWANDA: Uburyo bwo Gushaka Inzira y’Amahoro Arambye.

Mu nkuru itaha, tuzabagezaho icyo ijambo ry’Imana rivuga kugushyingirwa. Nkuko twabibonye gushyingirwa biri muri kamere-muntu. Ni ukuvuga ko abantu bashobora gushyingirirwa mu Itorero cyangwa hanze yaryo. Aha rero ushobora kwibaza akamaro k’itorero cg idini ubarizwamo, uti ese kaba ari akahe. Ndakurarikira gusoma igice gikurikira k’iyi nkuru.

 

Kaminuza ya AEBR,RIET yatanze impamyabumenyi rinahwiturira abashumba gukarishya ubumeny mu by’iyobokamana

$
0
0
Rev Pastor Ndyamiyemenshi Nathan umuyobozi w’ishuri rya Bibiliya ryitwa RIET ry’itorero AEBR, ishuri ryigisha abapasiteri amasomo ya Bibiliya rikabahugura mu ijambo ry’Imana, yatangaje ko abapasiteri batize Tewoloji ari bo bigisha inyigisho z’ubuyobe kuko baba bafite ubumenyi bucye kuri Bibiliya.

Rev Ndyamiyemenshi Nathan yatangaje ibi nyuma y’umuhango wo gutanga impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Tewoloji ku banyeshuri 52 basoje amasomo yabo mu ishuri RIET, umuhango wabaye kuri uyu wa 28 Gashyantare 2017 mu birori byabereye Kacyiru aho ishuri RIET riherereye. Iri shuri rikaba rifitanye imikoranire ya hafi na kaminuza Ndejje yo muri Uganda ari na yo yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri bamaze igihe bihugura kuri Bibiliya.

Abajijwe n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com niba abanyeshuri basoje muri iyi kaminuza, nyuma yo gusubira mu nsengero zabo batazigisha inyigisho z’ubuyobe dore ko benshi mu bapasiteri bigisha inyigisho z’ubuyobe na bo baba barize Tewoloji, Rev Ndyamiyemenshi Nathan yanyomoje ayo makuru atangaza ko abapasiteri bigisha ubuyobe ari abatarize Tewoloji. Yagize ati:

(…)Abapasiteri bigisha ubuyobe ni abatarize (Tewoloji) kuko ijambo ry’Imana rigomba kwigwa kandi rigasobanurwa  nk’uko Pawulo yandikiye Timoteyo muri (2Timeteyo 2: 2) aramubwira ati ibyo wanyumvanye imbere y’abahamya benshi ubyigishe abagabo bo kwizerwa bafite ubushobozi bwo kubyigisha abandi. Muri iki gihugu rero (mu Rwanda)usanga benshi (abapasiteri)bumva ko ari abizerwa ariko ikibazo cya kabiri cyo kumenya ni iki, ese bafite ubushobozi ? Ni ukuvuga rero inyigisho z’ibinyoma turazizi n’ibyo byigisho turabyigisha turabizi aho ziba zishingiye kuko ziba zishingiye ku bumenyi buciriritse bwa Bibiliya, abantu bakiha ubusobanuro butari bwo noneho bakagira ngo ni ukuri ahubwo bakumva ubw’ukuri akaba ari bwo bita ubw’ibinyoma.

Ndyamiyebenshi Nathan

Rev Ndyamiyemenshi Nathan umuyobozi mukuru wa RIET

Professor Eriab Lugujjo umuyobozi wungirije wa Ndejje University abajijwe n’abanyamakuru niba bateganya gutangiza andi mashami ya kaminuza Ndejje mu Rwanda, yavuze ko nyuma yo gukorana na RIET mu gutanga amasomo ya Bibiliya ku bantu bose babyifuza ndetse bikaba birimo gutanga umusaruro mwiza, mu gihe kiri imbere bazatangiza mu Rwanda n’andi mashami y’iyi kaminuza ya Ndejje, ayo mashami akaba arimo; Uburezi, ikoranabuhanga, icungamari, itangazamakuru n’andi anyuranye.

Professor Eriab Lugujjo abajijwe n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com niba abanyeshuri barangije uko ari 52 muri uyu mwaka wa 2017, bazabashakira akazi cyangwa se bakaba babashishikariza kujya gutangiza amatorero yabo bwite, yavuze ko abarangije babasaba kuguma mu nsengero zabo bari basanzwe bakoreramo umurimo w’Imana bagahindura imitekerereze ya benshi. Abajijwe impamvu bahisemo gukorana na RIET yavuze ko iri shuri ryabakuruye cyane kubera ubunyangamugayo bw’abayobozi baryo ndetse bakaba bakorera mu mucyo. Ndejje University ikaba iza ku mwanya wa kabiri muri kaminuza 50 zikomeye zo muri Uganda nyuma ya Makerere University.

RIET Rwanda

Prof Eriab Lugujjo umuyobozi wungirije wa Ndejje University ikorana na RIET yo mu Rwanda

Rev Ndyamiyemenshi Nathan abajijwe icyabateye gukorana na Ndejje University yavuze ko byatewe ni uko igihe kitari cyagera ngo bemererwe gutanga impanyabumenyi mu buyro bwemewe na Leta kandi buzwi mu gihe bagitegereje kuzabona uburenganzira bwo gutanga impamyabumenyi, bakaba barahisemo kwisunga iyi kaminuza yo muri Uganda, iza mu zikomeye muri Uganda.

Mu mwaka wa 2012 ni bwo RIET yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 127 bari basoje icyiciro cya kabiri, muri uyu mwaka wa 2017 hakaba harangije abanyeshuri 52. Kuri ubu ngo abarangije bari gukorera igihugu mu burezi, abandi bakaba bari mu murimo w’Imana mu matorero anyuranye. Rev Ndyamiyemenshi Nathan yakomeje avuga ko bifuza kuzazana andi mashami gusa ngo imbogamizi bagifite ni uko batari bagera mu nyubako yabo nshya iri i Ndera, aho baguze ikibanza.

Muri aba banyeshuri 52 barangije muri iyi kaminuza bashyikirijwe imyamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Tewoloji harimo Rev Ndagijimana Emmanuel wa AEBR Rejiyo ya Bugesera, Rev Mutaganda Marcel wo mu itorero Methodiste Libre, Rev Pastor Kazimiri Mushimiyimana uyobora Conference y’Uburengerezuba mu itorero Methodiste Libre, Rev Akoyiremeye Pierre Claver umushumba w’itorero ry’Akarere rya Rubavu muri ADEPR,REv Nsengiyumva Laurien umushumba w’itorero ry’akarere rya Musanze muri ADEPR n’abandi.

Rev Pastor Mutaganda Marcel umwe mu bahawe impamyabumenyi yavuze icyo kwihugura kuri Bibiliya bizamufasha mu murimo w’Imana. Yagize ati “Kwiga Tewoloji ubundi bituma umuntu abasha gutambutsa ijambo ry’Imana neza kuko muri iyi minsi harimo abantu benshi barimo batambutsa iz’ubuyobe,bagurisha ijambo ry’Imana, hamwe rero no kuba twarigishijwe gutambutsa ijambo neza riteguwe neza bizatuma abatwumva mu rusengero  barushaho gusobanukirwa ijambo ry’Imana riteguye neza ritambutse neza bitume abantu bakorera Imana batari mu gihirahiro.” Yavuze kandi ko bazahugura abandi bapasiteri batabashije kwiga Tewoloji ndetse ngo baranabitangiye.

Ishuri rya RIET (Rwanda Institut of Evangelical Theology) ryatangijwe na Rev Ndyamiyemenshi Nathan umupasitori mu itorero rya AEBR. RIET ni ishuri ryatangiriye mu Cyimbiri mu karere ka Rutsiro ritangira ari ‘Institut Bblique’ yigishiga imyaka 3 na ‘Seminaire Theologique’ aho abanyeshuri bigaga imyaka 6. Ryaje kuva kuri urwo rwego riba kaminuza ariko rikibarizwa mu Cyimbiri. Nyuma ryaje kwimurirwa muri Kigali, riza kwihuza n’icyahoze ari FATER, icyo gihe rikaba ryakoreraga Kicukiro ribona guhinduka RIET. Nyuma y’aho abayobozi baryo baje kugirana ubumwe na Ndejje University yo muri Uganda, kugeza n’uyu munsi bakaba bagikorana aho batanga impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Tewoloji.

Amafoto yo mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangje muri RIET ishami rya Ndejje University

Ndejje University

Ndejje UniversityNdejje UniversityNdejje UniversityNdejje University

Abarangije muri iyi kaminuza bahawe akazi ko guhindura imyumvire ya benshi

Photos:Inyarwanda.com

“Nta kidasanzwe uretse kwereka abantu Imana no kubazanira Kristo”Billy Jakes

$
0
0

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda uzwi ku izina rya Billy Jakes aravuga ko nta kindi kidasanzwe kizagaragara mu gitaramo cye uretse kwereka abantu Imana ndetse no kubashyikiriza kristo bakamenya ko ari umwami n’umukiza wabo.

Ni mukiganiro yagiranye na ISANGE ubwo twamubazaga icyo yiteze mu giterane cye giteganijwe kuri iki cyumweru tariki ya gatanu Werurwe 2017.

Uyu muririmbyi yumvikanye asa nushaka kuvuga ko nta kintu yakora kidasanzwe mu mitegurire y’ibitaramo bya Gospel nyarwanda gusa akagaragara nk’ufite ikidasanzwe yizeye gitandukanye n’ibisanzwe bigaragara.

Yagize ati ” Nta kidasanzwe rwose, gusa abazaza bazabona Imana kandi nzagerageza gushyikiriza ubugingo bwa benshi Kristo.”

Uyu muririmbyi kandi akaba zifatanya n’abandi baririmbyi bagenzi be bose bamenyekanye hano mu Rwanda mu bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana. Aha twavuga nka Gaby Kamanzi, Maranatha Men, Fabrice na Maya, ndetse nas Ben na Chance.

Iki gitaramo cya Billy kizaba ku cyumweru tariki ya 5 Werurwe 2017 muri Kigali SERENA HOTEL

Iki gitaramo kandi ikindi mwamenya ni uko kukizamo byazaba byiza uje witwaje amafaranga y’u Rwanda 10.000frw ndetse na 5.000frw kugirango umurimo w’Imana ukomeze waguke.

Muri rusange uyu yamenyekanye cyane nk’umuyobozi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, gusa kuri ubu amaze gukora izina nk’umuhanzi ku giti cye aho kuri ubu indirimbo ze ziri kuvugwa cyane zirimo nka Wihogora ndetse n’iyindi yise Umunyamateka.

Niba abanyamadini bakomeje guterera agati mu ryinyo, birashoboka ko bazashiduka hatowe itegeko rirengera abatinganyi.

$
0
0

Abanyamadini bo mu Rwanda bamenyerewe ku muco wo kuruca bakarumira iyo havutse ikibazo cy’abatinganyi. Abanyamadini kandi kuba baragize ikimwaro cy’uko  mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ari bo bari bayoboye umubare munini w’abishoye muri ayo mahano, iyo ubabajije kuri iyo ngingo bagira bati :”Twakoze icyo abategetsi batubwiraga” Uyu munsi, iyo urebye uburyo nta kintu bakora kuri iyi ngingo bituma umuntu atabura kwibaza ko batazatungurwa no kubona mu Rwanda hemejwe amategeko yo gushyingiranya abagabo  ku bandi cyangwa se abagore ku bandi, bakemererwa no kurerera abana muri uwo muco kimwe n’andi mategeko yo gukuramo inda uko umuntu yishakiye, n’ayandi agenda muri uwo mujyo. 

Mu muryango wa gikristo ,umuco wo kuvuga ko umukristo adakwiye kujya muri politiki, uwo muco ukaba warashinze imizi muri bo, uwo muco ntaracukumbura neza ngo  menye uko watwinjiyemo, n’inkomoko zawo; na nubu uracyafite icyicaro mu mitekerereze ya benshi, aho umukristo ugiye muri politiki atekerezwa nk’uwaguye, wataye umurongo wa gikristo. Muri uyu mwandiko ndashaka kwerekana zimwe mu mpamvu umukristo akwiye kujya muri politiki kugira ngo arinde ubusugire bw’Itorero mu mwanya aba ahagazemo.

Ubundi byakabaye byiza ntangiye nsobanura politiki uko nyumva cyangwa uko yasobanuwe n’abantu batandukanye, n’ishusho yafashe muri rusange mu mitekerereze y’abantu, ishusho y’uko politiki, ari ubutiriganya, uburyarya, amacenga no kubeshya. Ibyo kandi ntawabirenganyiriza  ababifashe nkuko kuko , mu byerekeranye n’ububanyi n’amahanga, usanga  izo ntesha gaciro(sinazita indangagaciro) zagiye zimakazwa, akaba arizo zitezwa imbere. Ibyo kandi ntibiri mu banyarwanda gusa ahubwo ubisanga byari byarimakajwe mu mahanga y’iyo I bwotamasimbi (I Burayi n’ahandi). Bamwe mwagiye mwumva ikiswe “ Diviser pour regner”, “Gutandukanya abantu kugira ngo ubone uko ubategeka”- iyo politiki Abanyarwanda ndumva aritwe tuzi cyane ingaruka mbi zayo zatewe n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo. Mwaba kandi mwarumvise umugabo nka Machiavel, , umwe mu batumye politiki ifatwa muri buriya buryo bwo kuryarya, amatiku, ndetse biherekeje n’ubugizi bwa nabi.

Ariko se ubundi politiki ni iki ? ntagiye mu bisobanuro bihambaye, mfata politiki nk’uburyo buhiswemo, bugaragara ko buboneye bwo kugera ku ntego runaka umuntu (itsinda ry’abantu) aba yiyemeje.. Kubw’ibyo mbona n’Imana ubwayo, yarakoze politiki yo kurokora umwana w’umuntu, ipangana n’Umwana wayo uko azamanuka mu isi , akazaba umuntu , nyuma akazabambwa , ari uburyo bwo kumucungura, mbona ndetse Imana Data n’Imana Mwana, n’Imana Mwuka Wera barakoze politiki (kuko bari bafite icyo bagamije), ubwo bavugaga bati” Tureme umuntu, ase natwe.” . Ikindi kandi Imana ifite Ubwami bwayo, Guverinoma yayo, ifite itegekonshinga, ifite amahame igenderaho, natwe dukurikiza.

Ibyo byose mbifata nka politiki. Yesu  ntiyavugaga gusa ubutumwa bwiza bw’amagambo, ahubwo yakoze icyo  bamwe bise “Evangelisme social”, aho yari yarashyizeho isanduku ikusanyirizwamo amafaranga yo gufasha abakene, yagendaga kandi avura indwara. Yesu kandi yamaganye imikorere y’abanyamategeko , abafarisayo n’abayobozi b’abayuda, mu mikorere yo gukandamiza abaturage. Intumwa zakoraga politiki mu gihe zangaga kumvira itegeko ry’ubuyobozi bubi; ubwo bavugaga iri jambo ngo “Ese birakwiye ko twumvira abantu kurusha uko twumvira Imana”, bivuga ko iyo ubuyobozi bubi butubwiye gukora ibibi tugomba kubyanga.

Nyamara iyo Abakristo banze gukora politiki yabo ya gikristo, ingaruka ziba nk’izabaye mu Rwanda, ubwo mu gihugu cyitwa icya gikristo hejuru ya 90 ku ijana, ubaza abagize uruhare mu kwica ibindi biremwa by’Imana, bakubwira iri jambo: “ Twakoze ibyo abategetsi batubwiye gukora.”, izo ni ingaruka zituruka mu kwanga inshingano zo kwamagana imiyoborere mibi. Sinirwa ntinda mu Isezerano rya cyera ho rwose hatwereka abantu b’Imana b’intangarugero babaye abanyapolitiki bo mu rwego rwo hejuru. Abo ninka ba Danieli, naba Yozefu, Ba Dawidi, Salomon n’abandi.

Wowe rero uravuga ngo ntuyikora. Ariko se nubwo uvuga utyo  ntanubwo mu mitekerereze yawe, ujya uvuga uti Umudugudu wacu wari ukwiye gukora ibi  ngo utere imbere?, mu mitekerereze yawe se ntujya unenga imikorere imwe n’imwe y’abayobozi? Iyo ni politiki ukora., wabyanga wabyemera. Umuntu wese iyo apanga n’umufasha we uko bazahinga , n’uburyo bazakora ngo bagere ku musaruro runaka, baba bakoze  politiki. Amatorero akora politiki y’imiyoborere yayo.

Mu gusoza rero. Nyuma y’ibi bisobanuro; ndatekereza ko twakwemeranya ko igihe cyageze ndetse twaratinze kugira ngo ubukristo bugire uko bugaragara muri politiki, turi mu isi Imana yaduhaye ngo duhindure, ntiturajya mu ijuru.Tugaragaze imiyoborere myiza ya gikristo, tube umucyo w’isi, twerekane itandukaniro (difference) atari ibyo umuntu yajya akizwa agahita ajyanwa mu ijuru. Reka habeho Ubukristo bigaragarire mu nzego zose, Umupolisi cyangwa umucamanza w’umukristo agaragaze kurwanya ruswa n’ibindi.

Reka rero nsubire mu byo navuze mbere nti: Birakwiye ko Abakristo bajya muri politiki niba badashaka ko hatorwa amategeko yo gushyingiranya abahuje ibitsina. Abakristo nibajye muri politiki niba bashaka kubahiriza icyo Imana yavuze ngo Mugende mutegeke isi., aho Yesu yavuze ngo mube umucyo , n’umunyu w’isi, ntiwaba ibyo ubaye Ntibindeba , wigaramiye.

Icyakorwa:

Abapasteri,  n’abandi bayobozi b’abakristo bajye biyamamaza nk’abakandida bigenga, bajye mu nteko nshinga mategeko namwe bakristo mubashyigikire.

Nihabeho Societe civile ya  gikristo yigaragaza mu gukemura ibibazo by’ingutu igihugu kiba gifite, mu nzego zose, zirimo iza “politiki”, turabona mu bihugu bimwe na bimwe  bihari, twabonye kandi ibyo  Martin luther king  yakoze(Pasteri w”umwirabura wo muri Amerika wayoboye urugamba rw’amahoro rwo kubohora abirabura ikandamizwa) afatanije n’abakristo. Dusohoke mu nsengero.

Adolphe MITALI.

Dore umuti urambye wavugutirwa RUSWA ishingiye ku gitsina.

$
0
0

 

Muri iyi minsi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda haravugwa cyane ruswa idasanzwe , ruswa itajyaga ikunda kuvugwa no kugaragazwa kubera ko nta bimenyetso biyerekana, nyamara rero ikaba ifite uburambe, ruswa navuga ko ibera mu mwijima, cyangwa reka mvuge nti ibera mu mashuka n’ibiringiti!, inzugi zifunze no mu ibanga rikomeye kuburyo kuyitangaza ari ingorabasyi.

Mu biganiro bimaze iminsi bivugwa ku maradiyo atandukanye, ibivugwa  n’abanyamakuru ndetse n’abatumirwa babo,  ni nk’uruca ntege. Abo bose bagaragaza ko kubera uburyo iyi ruswa ikorwamo, icyizere cyo kuyirwanya ari ntacyo. Ndetse hari uwatanze igitekerezo muri kimwe muri ibyo biganiro agira ati:”Leta nikomeze irwanye yivuye inyuma ruswa, isanzwe, naho ruswa ishingiye ku gitsina bayihorere wenda ariyo  dusigarana kuko ntawayishobora!”

Ese koko tubifate gutyo, iyo ruswa ni indakorwaho? Siko mbitekereza.

Hari icyakorwa.

Kuvuga ko iyi ruswa ishingiye ku gitsina ntawashobora kuyirwanya ni ukwirengagiza   ko n’izindi ruswa zose ntawe ujya azigiramo uruhare ujya wifuza kuzishyira ku mugaragaro. Ye reka nemeranye gato na bariya ,  ko iyi yaba irushijeho kubera mu bwiru bukomeye, ariko burya hari igihe umuhigi ajya ashobora gufata inyoni, kandi uwububa abonwa n’uhagaze.Ariko igikomeye cyo kwirinda ni iyi mivugire, mbere y’urugamba; igaragaza gutsindwa imirwano itaranaba. Ngo “Ntawayishobora” Ndavuze nti “BIrashoboka kuyirwanya”Umuti wavugutirwa iki kibazo rero mbere na mbere mbona washakirizwa  mu gukumira biherekezwa n’ibindi bikorwa. Ndahamya ko ibi bikozwe , hari intambwe yaterwa mu kurwanya iyi ruswa.

Urugero natanga rwagenderwaho  ni nka Buriya buryo urwego rw’umuvunyi rukoresha rusaba buri muyobozi kugaragaza umutungo we, bigamije gukumira kwikubira kwa bamwe umutungo wa rubanda . Ntekereza ko hajya habaho uburyo mu gihe runaka, hongera kubaho igenzura ryo kureba abantu bari mu kazi , ubushobozi bwabo bwo kugakora.Icyo gihe mu bo umweyo wakubura n’abakesheje akazi ruswa y’igitsina, cyangwa kwigurisha, kuko ari nta kundi twabyita; bagenderamo. Leta nk’iharanira inyungu zayo ikwiye gufata ubwo burenganzira bwo gukora iryo genzura, byaba mu gukoresha ibindi bizami cyangwa se ubundi buryo.Ibyo byashobora gukorwa no kuri babandi bakekwa. Muri iki gihe imirimo yabuze, leta ntikwiye kwihanganira ko hagira abantu baba mu kazi bakangiza, nta musaruro batanga mu gihe, hanze hari abakabuze bashoboye. Ntekereza ko naba bayobozi baba batekereza  gusshyira abantu mu myanya hejuru gusa yo kunezeza umubiri, bajya batekereza kabiri mbere yo kwishyira muri iyo ruswa. Ibyo ni nako byaba bimeze kuri wawundi uyitanga, ariko azi ko ubushobozi bwe buke buzagaragara vuba. Sinavuga ko ibi byayica burundu , ariko hari icyagabanyuka.

Mu gukumira kandi ,hashyirwaho mecanismes(uburyo), ibigenderwaho , akayunguruzo, ibyangombwa bikurikizwa kandi koko byubahirizwa kugira ngo umuntu abone akazi, birimo bimwe birimo gutangazwa muri iki gihe byo gukoresha ikoranabuhanga, ku buryo ukora ibizami atagira aho ahurira n’ababikoresha, n’ubundi buryo bwose burimo gushyirwaho bwo kurwanya ikimenyane, n’itonesha, nka bimwe byagaragaye ko interview hari abo ishyigikira kurenza abandi. Nonese niba hari akanama gashyiraho ibizami, n’ikosora ryabyo Atari umuyobozi w’ikigo runaka, nonese habaye kubahiriza ibyemezo byagiye bifatwa, iyo ruswa yo yabura ite guhashywa, keretse wenda ku bantu bikorera ku giti cyabo?

Nihabanze kandi hamenywe inzira iyo ruswa ishingiye ku gitsina icamo, kuzifunga bizoroha.

Icya gatatu cyakorwa ni ugufata abijandika muri iyo  ruswa nkuko Umupolisi yabitangazaga mu kiganiro kuri radiyo.Mbere yo kubafata ariko nuko haba hari abakekwa , bakagenzurwa, mbere yo gufatwa.

Kugenza abantu nk’aba bayobozi b’imirimo baryamana n’abagore bubatse ingo baba bakoresha, cyangwa se izindi nkumi; nabyo byakorwa niba hari ishami rya polisi rishinzwe ibi, nkuko numva ko ahandi haba ikitwa “police des moeurs”, polisi ishinzwe kubahiriza ko hadakorwa ibidakwiye  mu muryango w’abantu, birimo ubusambanyi, n’ibikorwa by’urukozasoni , n’ibindi bisa  nabyo.

Nongeye kubisubiramo, kongera kugenzura uburyo imirimo yatanzwe, ubushobozi bw’abayikora, no gukuraho abatayishoboye, no gushyiraho ingamba, n’uburyo bukumira (prevention,garde fous)byahashya cyane iyo ruswa y’igitsina yigize akaraha kajyahe. Ubundi ushaka kuyaka akabikora mu mushinga yishingiye, atari ugukinaku mutungo wa rubanda.

MITALI Adolphe.

Iby’abapfumukazi bavuma Prezida Trump, si ibyo gufatwa nk’amashyengo!

$
0
0

Mu mpera y’icyumweru gishize nibwo ku maradiyo atandukanye hatangajwe inkuru yuko, hari abapfumu b’abagore basigaye baterana muri umwe mu mijyi yo muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika ,USA, bakavuma Prezida Trump. Abantu batandukanye bumvise iyo nkuru babifashe nk’amashyengo, ariko barabiterwa no kutamenya ukuri  ku byerekeye urugero Satani agezemo akora, ikindi nuko abantu batari bake batemera ko imbaraga z’umwijima zibaho , bakumva ko iby’abapfumu ari nk’imigani cyangwa se ibyo bintu byarangiranye n’umucyo wazanywe na Kiliziya, nkuko bavuga ngo Kiliziya yakuye kirazira.abandi batangazwa no kumva ko ibyo byabera mu gihugu cy’igihangange, gifite iterambere nk’irya Leta Zunze Ubumwe Za Amerika(USA). Biriya bintu ariko rero si amashyengo nkuko tugiye kubyerekana.

USA: Iterambere mu ikoranabuhanga no mu bupfumu.

USA, igihu cyakataje mu iterambere mu nzego zitandukanye, cyasanze kitasigara inyuma no mu gukorera Satani.  Ni ibimaze kumenyerwa kandi koko ko muri iki gihugu, hari insengero n’abaramyi babyiyemerera ko bakorera , kandi bakaramya Satani. Bimwe twe nko mu Rwanda twajyaga twumva by’abapfumu, tukibwira ko byarangiye ntaho bikiba, muri kiriya gihugu  ubu byaragarutse n’imbaraga kugeza aho bamwe muri abo bambari ba Sekibi, batanga ibitambo by’abantu batambira uwo mwami wabo.

Abo bapfumukazi ni bantu ki?

Mu gitabo cyanditswe na Rebecca Brown, umugangakazi (Dogiteri mu by’ubuganga) waje kureka uwo mwuga akiyegurira kubohora ababoshywe na satani, igitabo rero kikaba cyitwa «  Il est venu liberer les captifs », twasobanura «  Yaje kubohora ababoshye », umwe mu bahoze ari umutambyi(Pretresse) akaba n’umupfumu (sorciere), wa Satani ariko akaba yari yaraje kubohorwa N’Imana ikoresheje Rebecca ; avuga kuri aba bapfumukazi , uko yahuye nabo bwa mbere  n’abo aribo.

Reka twumve Elaine (Elene) abivuga.

Elene atangira avuga ishyirahamwe ry’abaramyi ba Satani ryitwa Fraternite iryo akaba ariryo yakoreragamo,. Fraternite ikaba ari rimwe mu miryango ifite amatwara akaze cyane mu miryango ikorera aho muri Amerika.Fraternite ngo ifite ibyicaro, kimwe kiri mu burengerazuba, mu karere ka San Francisco na Los Angeles, ikindi kikaba mu burengerazuba bwo hagati ahio uyu Elene yabaga.Iyo Fraternite ngo igizwe n’abanyamuryango batandukanye, barimo abacamanza , abapolisi, abakozi bal eta, ba Avoka, n’abandi bakozi ba Leta, ndetse ngo n’abapasteri b’amatorero amwe n’amwe, bose bakorera Satani.

“Hagati  yo muri iryo shyirahamwe, (Fraternite), hari itsinda ry’abapfumu (*abarozi, sorcieres) rikomeye cyane bakaba bitwa “Les Soeurs de lumiere”, “ Ababikira, cyangwa Abakobwa (Bashiki) b’urumuri” cyangwa aba Illuminati. Muri Lerta Zunze Ubumwe z”Amerika, hari amatsinda menshi akorera Satani, yiyita Illuminati, ariko amenshi ntabwo akomoka kuri Fraternite. Rimwe muri ayo matsinda rigizwe n’abantu bakomoka ku barozi bakomeye cyane babaga mu Bwongereza Bwo hambere bitwaga “Druids.”, Aba bantu bafite ububasha buhambaye., bakaba banafitanye umubano na Fraternite.

Elena akomeza agira ati: “ Bashiki b’urumuri” baje muri Amerika bakomotse mu Burayi mu mpera z’ikinyejana cya 18, ariko mu by’ukuri , inkomoko yabo ya cyera ni mu bapfumu bakomeye cyane bo muri Babilone, na Egiputa . Abo bapfumukazi bafite ububasha burenze ukwemera: Bashobora kohereza indwara no kwica  umuntu batamwegereye, ndetse bari mu bilometero byinshi. Birumvikana ibyo babikoreshwa n’amadayimoni”

Ngabo muri make abapfumukazi bavugwa muri Amerika, bashobora kuba aribo aba bateranira kuvuma Prezida wa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.

Icyo narangiza mvuga nuko hejuru y’ubutware bw’umwijima hari ubutware buburusha imbaraga aribwo bw’Umwami Yesu Kristo, wanesheje Satani akamwambura ubutware bwose.

Biriya rero bibera muri Amerika cyangwa se ubutware bw’umwijima, si ibyo guhinyurwa nk’ibitariho,(Icyo nicyo Satani aba yifuza),  nkuko na none tutagomba kubiha ubutware bidakwiye, ahubwo tukamenya imikorere, yabwo n’amayeri yabyo. Ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka.

MITALI Adolphe.

 

Isik Abla wakoraga intambara ntagatifu, amaze kubwiriza abayisilamu bo mu bihugu 150

$
0
0

Isik Abla wahoze ari umuyisilamukazi wo mu Burasirazuba bwo hagati, yari yararezwe hakurikijwe amahame ya kolowani. Ku myaka 12 Isik Abla yari amaze kurangiza kwiga I Kolowani. Icyifuzo cye kikiba cyari icyo kuzapfira Allah. Ibyo ariko siko byaje kugenda kuko Imana nyamana yari imufitiye indi gahunda, kuko uyu Mukobwa yaje kuvamo umuvugabutumwa bwa Yesu Kristo  mu bihugu bitandukanye kw’isi.

Mu bwana bwe Isik Abla ngo yafashwe nk’inyamaswa, akajya akubitwa, agateshwa agaciro, ibyo bikaba byaraje gutuma Isik wari umukobwa ujijutse  ahinduka umuntu w’ikihebe, atangira kujya ashaka kwikura  kuri iyi si.Nkuko reo iki kinyamakuru info chretienne, gikomeza kubivuga, Umukoresha w’uyu Isik ngo yari umukristo, wahoraga agaragaza ineza, no guhora yishimye. Isik ngo yajyaga akunda kumubaza aho akura iyo neza ye undi akamusubiza ko ku giti cye we nta bwiza bwe ahubwo ko ari Yesu umukoreramo .Muri icyo gihe rero Isik Abla, yari yaratangiye guhabwa uburere bwa Jihad(intambara ntagatifu), akaba ubwe  yari yaratangiye kwigisha urubyiruko uko rwazacengera mu nzego zose z’ubuyobozi.Icyo gihe yafashaga abanyeshuri batari bake bigaga muri za kaminuza zikomeye hano kwisi, kwishyura ayo mashuri.

Umunsi yagombaga kwiyahura, nibwo Umukoresha we wari wahishuriwe uwo mugambi n’Imana, yamutumyeho  mu biro bye, akamugezaho ubutumwa bwiza, akamubwira ko igihe azaba ashize Yesu Kristo inking y’ubuzima bwe , ubuzima bwe buzahinduka.

“Numvise ukubaho kw’Imana, sinari narigeze mbyumva na rimwe”

Uwo ni Isik wabitangaje avuga ko nkuko Paulo yahuye na Yesu ajya I Damasiko ariko nawe yahuye na Yesu kuri uwo munsi ari muri ibyo biro bya “Boss” we.

Isik Abla yahise atangiza ivugabutumwa, rikoresheje televiziyo na Internet, ibyo bikaba bifite akamaro kuko ubusanzwe umuyisilamu ubonanywe Bibiliya aba ashobora kwicwa, iri tumanaho rindi rirabarinda. Mu minsi ishize abanyakenya 53 bahindukiriye Kristo bumvise ikiganiro cye kimwe gusa kuri Televiziyo. Isik  ntiyemeranya n’abavuga ko Islam ari idini ry’amahoro.avuga ko ukwemera kwaryo kwerekana ko utemeranya naryo aba agomba kuvaho.Iyo utandukanye n’ukwemera kwawe ubwo nibwo bakureka ukabaho ukurikiza amategeko yabo ku gitugu.

Isik avuga ko imyemerere ivuga ko Abayisilamu n’abakristo bakorera Imana imwe, ari inyigisho ya Antikristo. Isik kandi avuga ko impamvu urubyiruko rutari rukeya rwirukira muri Jihad, aruko barwereka intego mu buzima, barwereka ko Islamu ari idini ry;ubutwari, rifite intego, ko ari idini riharanira ubwigenge kandi umuntu ashobora no gupfira Allah. Intego ya Isik ngo ni uguhindura urwo rubyiruko akaruha indi ntego y’urukundo no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo..

Adolphe MITALI.


Mu itorero umurage w’abera hasabwa impongano z’amafaranga kugira ngo uhanurirwe kujya hanze y’u Rwanda.

$
0
0

“Kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego  no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu  mu bibahenebereza bikabarimbuza, kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba bava mubyo kwizera , bihandisha imibabaro myinshi.”1 Tim 6:9,10

Mu itorero umurage w’abera gusengera abazajya hanze ni 2000, naho ku Musozi Siyoni wemererwa kwatura icyaha cyitwa igikomeye ari uko  utanze ituro.

Ibi njyiye kuvuga si amabwire  , ni ibintu njye nihagarariyeho, nkaba mpamagara  n’abandi bose bafite icyo babivugaho kudaceceka ahubwo bakajya batangaza ibidakwiye bikorerwa mu matorero yabo kugira ngo bidakomeza kwangiza kwabyo.
Aba bakozi b’Imana bamenye ko ntacyo mpfa nabo, kandi bampugure niba haba hari ukudasobanukirwa kwanjye, ariko bamenye ko ntabiceceka, kubera umukumbi wa Kristo kandi mfite inshingano nk’umunyamakuru n’umushumba wo kubera ijisho uwo mukumbi,birimo no kuwurinda ibirura.

Nkuko nabivuze nagiye kw’itorero Umusozi Siyoni, riherereye mu Muhima hafi y’ahahoze isoko rya Nyabugogo, haza kubaho igihe cyo kwaturisha abantu ibyaha, abantu bakaturirana, abandi bumva ibyabo babibwira Pasteri bakamusanga mu cyumba yahise ajyamo Njye nk’umuntu n’ubundi wari wagiye nifuza kubonana na Pasteri, ku nama nari nkeneye zerekeranye n’umurimo w’Imana.ndetse nkaba nari nafashe numero yo kuza kubonana nawe; nanjye ninjiye muri icyo cyumba, ikindi kandi nanjye nk’umuntu wumvaga nakwikiranura n”Imana kun bigendana n’ibyari byabwirijweho ’ nabigejeje kuri Pasteri ariko natangajwe n’igisubizo yampaye: Pasteri yarambwiye ati: Ese wazanye ituro?

Niko nanjye kumusubiza ko ntaryo nazanye. Pasteri wawe rero mu kunsubiza ambwira ko bene ibyaha nk’ibyo (nanamubwiye ko byari ibyambayeho ntarakizwa ) juwabikoze agomba kuzana n’ituro rifatika kugira ngo asengerwe. Namubwiye ko ntaryo nazanye. Pasteri ariko kubera ko nari maze kumubwira umurimo mfite mu itorero, yahise ashaka uko yakwisubiraho , ntekereza ko yasanze namenya ko ibyo bintu bidahuje n’ukuri kw’ijambo ry’imana, niko kumbwira ati “ Genda ndibuze kukugira inama” ubwo nta kindi nakoze uretse gusohoka, kandi sinasubiyeyo kuko nta kindi nari mutegerejeho kandi koko ibyanjye Imana yari yabikemuye kare, ahubwo yashakaga kungaragariza ibyo bikorerwa mu nsengero ziyitirirwa muri iki gihe.

Ku itorero Umurage w’abera, nagiyeyo, aho naho nasanze hari icyo Imana yashakaga kunyigisha. Pasteri uyobora iryo torero yaje gutangaza ko Imana imubwiye gusengera abantu ngo bagombaga kuzajya mu bihugu by’amahanga, ubwo yavuze ko abo agiye gusengera baza bakambara urukweto rwe rumwe.

Ibyo rwose ntacyo napfaga nabyo kuko nemera ko ubuhanuzi bubaho, ndetse byaje no guhamywa n’umugore wagiye  imbere akavuga ko yaragye agize inzozi akabona Pasteri asengera abantu abambitse n’inkweto, abo bakaba bari kuzajya mu mahanga. Icyo nabonye rero nk’ibyo Pasteri yiyongereye ku byo Imana yashakaga nuko yavuze ko abo agomba gusengera buri muntu  agomba GUTANGA AMAFARANGA IBIHUMBI BIBIRI 2000FR. Njye ku giti cyanjye nk’umuntu wigeze kubwirwa ko nzavuga ubutumwa mu mahanga, numvaga nkeneye gusengerwa, ariko sinari tayari guttanga ayo mafaranga. Nibajije ibi bibazo:

Ese Abagombaga kuzajya mu mahanga ni abari bafite ayo mafaranga gusa?  Ese  ko nkurikije ubukene buri mu bantu atari benshi bari bayafite, nk’uwagombaga kujya mu mahanga atayafite, bityo ntasengerwe ngo yambiikwe nurwo rukweto, ubwo uwo muhamagaro wari uhagarariye aho ? Imana se igurisha impano zayo, n’umuhamagaro. Ikigaragaza ko ari ubucuruzi Pasteri yari yibereye mu bucuruzi, nuko yabonye abatanga bibiri babaye bake, noneho agasanga yibeshye (hari igihe imibare iba yabacanze), noneho nibwo yavuze ko adohoye ko  n’abafite 1000Fr nabo bagenda akabasengera.

Ngaho namwe munyumvire ibyo bintu bikorerwa mu nzu y’Imana hahindutse aho gukorera ubucuruzi nkubwo.

Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa, tubona aho Intumwa yacyashye umukonikoni wari washakaga kugura impano z’Imana, amubwira ko agomba kwihana icyo cyaha.Aba bakozi b’Imana babitekerezaho iki ?

Mu gihe cya cyera bimwe mubyo Luteri yarwanyirije kiliziya Gatorikla harimo kugurisha imbabazi z’Imnana , byitwa induljensiya(indulgences), Abapadiri bari barageze aho baka amafaranga bakurikije uko icyaha cy’umuntu kingana, bageze n’aho baca amafaranga yo kuzababarirwa n’ibyaha bizaza, n’bya nyuma y’urupfu, ubwo ahari ni muri purigatori. Ibi birasa nk’ibyo uriya wo ku Musozi Siyoni akora avuga ko umuntu  agomba kuzana ituro ngo asengerwe.

Ibi bintu nabonye abitwa abakozi b’Imana bakoze mu nsengero ebyiri zitandukanye, byatumye nibaza ibi bikurikira.,

Mbere na mbere nibajije niba bariya bakozi b’Imana ari ab’ukuri.

Icya kabiri natekereje ko bishoboka ko baba bari ab’ukuri ariko gushaka amafaranga , ibibazo byo kwishyura insengero nkuko uriya wo ku musozi siyoni yari yabanje kubivuga , bigatuma biyongereraho ibindi kugira ngo babone ayo mafaranga nkuko uriya wo mu murage w’abera yabigenje avuga ko bazana bibiri nyuma agahamagara n’ab’igihumbi.Ibi bigatuma nibwira ko niba bari n’abakozi b’Imana bafite impano, ibi bintu byazabaviramom gutakaza umubano wabo n’Imana n’izo mpano kubera ubuyobe bazanye mu itorero, no gushyira mu bubata ubwoko bwayo.

Nguku uko mbibona.

ABA BAKOZI NIBASHAKISHE AYO MAFARANGA MU NZIRA ZINYUZE MU KURI, Imana izabafasha, batagombye guhimbahimba udukoryo.

Imana ibafashe, kandi nkuko nabivuze, niba nibeshya bakumva bampugura, babikore.

Bakristo namwe Bashumba muraburiwre.

Adolphe MITALI.

Mu makesha yo kwa Apotre Paul GITWAZA hitanzwe Miliyoni zisaga 60. Zizakoreshwa iki?

$
0
0

Mu  masengesho aba buri wa gatanu akageza mu gitondo mu itorero Zion Temple, kwa Apotre Gitwaza; abakristo baho batanze amafaranga arenga miliyoni mirongwitandatu, mu gikorwa cyo kuvugurura Authentic  Radio na Televiziyo.

Buri wa gatanu , mu itorero Zion Temple, hamenyekanye cyane ku izina “Kwa Gitwaza”, haba amasengesho ageza mu gitondo, amwe abakristo bita amakesha.

Kuri uyu wa gatanu rero ushize, kuwa 17/0202017, muri ayo makesha habaye igikorwa cy’ubwitange , biturutse ku bikorwa byari bikenewe kugira ngo Radio Authentic na Televiziyo bibashe kugeza neza servise zabyo ku bakunzi babyo.

Igikorwa ukuntu cyatangiye wabonaga ntawari witeze ko cyiza kubona umusaruro nk’uwaje kuboneka, ariko ibyakurikiyeho byerekanye ko Icyo gikorwa Imana yari ikirimo, igihagarariye.

Nafunguye Radio , umwe mu bakora kuri Radio na Televiziyo ageza ku bakrsto ibibazo ibyo bitangaza makuru bifite, n’ibikenewe kugira ngo bigire imikorere myiza.

Burya ibintu birimo Mwuka Wera ntibigorana, ni nkuko icyuma kirimo amavuta cyikaraga neza, bikaba bitandukanye n’icyuzuyeho umugese.

Apotre Gitwaza yaje kwakira abo bavugaga ibikenewe, noneho abisobanura byimbitse. Ubundi igikorwa cyo kwitanga kiratangira.

Bijya gutangira ariko, habanje gusaba ijambo k’umwe mu bakobbwa bari aho, ahita amenyesha abari aho ko abakristo bo mu bihugu byo hanze bakurikiye ayo makesha bifuza kumenya neza amafaranga akenewe , kugira ngo babone uko bitanga.

Ndagira ngo mvuge hano ko nta bya bindi byo kwinginga abakristo, byabaye hano, ibintu byarikoze, hagahaguruka umuntu ukumva yemeye miliyoni, undi akavuga ibihumbi amagana , Ubwo niko n’abo mu bihugu byo hanze , bohereza, maze amafaranga si ukwisuka karahava!

Umwe mu bategarugori wayoboraga uwo muhango, witwa Viviane we yateganyaga avuga mu kwizera ko miliyoni 9 ziza kuboneka, ariko nkuko nabivuze haruguru, haje kuboneka arenga ayo abantu bateganyaga.

Nguko uko Imana ikora.  Ishobora gukora cyane ibirenze ibyo  dutekereza., kandi hari igihe ikoresha njye nawe.

Isomo nakuyemo.(ntekereza  ko atarinjye njyenyine)

Umunyarwanda yarabivuze ati: “Abishyize hamwe Imana irabasanga”, Umuyobozi w”igihugu Prezida Paul Kagame nawe akunda kubivuga adushishikariza kudakomeza gutegereza inkunga iva hanze, atwigisha kumenya “Kwigira”, tukishakamo ubushobozi. Kiriya gikorwa cyabereye Muri Zion Temple, cyanyeretse ko tubishatse , twishyize hamwe, nta cyatunanira. Ushyizeho ibuye ryawe , uriya irye, nanjye iryanjye; twagera ku bikomeye.

Abakristo babishatse, bakwimura imisozi, baretse ibice n’amacakubiri bibabamo, ntacyabananira, ubukene muri bo bwagabanyuka. Nonese ziriya miliyoni zabonetse mugihe kingana n’isaha imwe, nticyerekana ko abakristoi bashyize hamwe nta mukene wazongera kubabonekamo, nkuko tubibona mu bakristo ba mbere.

Igikorwa cyarangiye ubutumwa buturuka hanze, bugikomeza kuza, n’abakomezaga gutura bakomeza, ku buryo ntagushidikanya amafaranga yabonetse arengaho umubare utari muto kuri ziriya miliyoni navuze haruguru.

Ni ibyo gushimwa.

Adolphe MITALI.

 

Ubusambanyi ntibutangirana no guhuza ibitsina, mwirinde sms (Ubutumwa bugufi)!

$
0
0

SMS, twita mesaje (messages) cyangwa textes, zimaze kumenyererwa mu itumanaho rya buri munsi ku buryo ryinjiye no mu buzima bwite bwa muntu, ntaho rikumirwa isaha iyo ariyo yose, mu bihe ibyaribyo byose.Iri tumanaho rya sms rishobora kuba itangiriro ryo gucana inyuma(adultery) hagati y’abashakanye zititondewe.Ubusambanyi ntibutangirira kuguhuza ibitsina, ibi bisoza igikorwa cyateguwe mbere.

Ku bantu benshi, iri tumanaho ririmo sms ni ingirakamaro , rirahendutse, ririhuta, rifasha  mu kwisobanura guhagije, kandi koko nkuko benshi babivuga itumanaho ry’iki gihe ryakemuye ibibazo byinshi, kera byagombaga guhagurutsa umuntu akagenda ingendo ndende. Abantu benshi rero bavuga ko sms ntacyo zitwaye, haba no hagati yumugabo n’umugore batashakanye. Ariko se iri tumanaho, izi sms twavuga ko zivogera hose, ntaho zihezwa, ngaho mu ruganiriro ngaho mu byumba turyamamo, ntizaba urugi rukinguriye ugucana inyuma kw’abashakanye?

Professeur Zack Carter ,Umwarimu wigisha ibyerekeranye n’itumanaho hagati y’umuntu ku wundi,(Communication interpersonnelle),muri Kaminuza y’i Taylor, we avugako hari impungenge zifatika ko ibitangiye ari sms abantu bandikirana, byafata indi ntera ijyana mu gucana inyuma kw’abashakanye.

Prof Carter aravuga ati : “ Ibaze nawe iki kibazo, Ese watumira umuntu mudahuje igitsina mu cyumba cyawe, uwo mwashakanye adahari?, Nyamara rero nibyo mukora iyo mwohererezanya sms zihoraho”.Abantu bandikirana sms bashobora kwishuka ko bafite umutekano, nta kibazo zakurura, nyamara zishobora kugeza ku marangamutima akomeye.” Kuko umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana…”Yer 17:9. Ikiganiro gisanzwe, gishobora kuvamo andi magambo ateruye, bikageza ku gufunguranira imitima, bikaba byaba itangiriro ryo guhemukirana hagati y’abashakanye.

Iri tumanaho rero rya sms si iryo gufata umuntu ajenjetse, burya ugucana inyuma gutangirira ku bindi bitari uguhuza ibitsina, birimo izi mesaje.

Muri iki gihe icyitwa ubuzima umuntu yihariye, ubuzima bwite, (vie prive,  intimite), buravogerwa cyane, niyo mpamnvu byaba byiza abantu bagerageje kugabanya no kwitondera izo sms, mu gihe bashaka kurinda ingo bubatse n’ukudahemukirana kw’abashakanye.

Byavuye muri info chretienne,kuwa 1 Werurwe 2017.

Adolphe MITALI.

Barahamagarirwa kumenya guhitamo icyo bumvira hagati y’ibyavuzwe n’abantu n’ibyavuzwe n’Imana.

$
0
0

Ubuhanuzi n’ibitangaza bidasiba niyo ntero ikaba n’inyikirizo usanga mu matorero atandukanye muri iyi minsi. Usanga abantu benshi bagana ibyumba by’amasengesho atandukanye n’insengero kugirango bahanurirwe, kugeza naho hamwe na hamwe bemera kwishyura ubutunzi bwabo. Nyamara ariko ababikurikiranira hafi, basanga hari abahanuza mu matorero atandukanye babigize iturufu ngo bacuze ababagana utwabo.

Nubwo bimeze bityo ariko ubutumwa bubatura buracyamamazwa. Ibi bihuye cyane n’ibyo twasanze muri True Salvation Church; aho abantu bahamagarirwa kunamba ku isezerano bagiranye n’Imana bashingiye kubyanditswe byera, aho kuyoborwa n’amarangamutima bakamenya guhitamo icyo bumvira hagati y’ibyavuzwe n’abantu n’ibyavuzwe n’Imana, nk’uko bigarukwaho n’umushumba w’iri torero Apostle Charles Muhizi.

True Salvation Church ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda bivuze itorero Agakiza k’Ukuri, ni itorero ryashinzwe n’Intumwa (Apostle) Charles Muhizi abisabwe n’Imana kugirango abashe gufasha mu gutahura intama zazimiye no kuzigisha ubutumwa bwiza buzifasha kugira indangagaciro za Gikristo no gukomeza kuba abera nkuko tubisanga muri 1 petero 1:16”Kuko byanditswe ngo “Muzabe Abera kuko ndi Uwera”.

True Salvation Church ni itorero rimaze imyaka igera kuri itatu rikorera umurimo wo kwamamaza ukuri kw’ijambo ry’Imana mu Rwanda hifashishijwe ijambo ry’Imana ndetse n’ibikorwa bitandukanye bifasha abarushye n’abaremerewe kuza kuri Yesu Kristo akabaruhura.

Ubwo isange.com yasuraga iri torero riherereye ku Kimironko, kuri uyu wa 26 Gashyantare 2017, mu materaniro asanzwe yo ku cyumweru, urusengero rwari rwakubise rwuzuye rwiganjemo abakristo b’iri torero ndetse n’abashyitsi badasiba kuhagenda nkuko bitangazwa na bamwe mubayoboke b’iri torero.

Kuri iki cyumweru by’umwihariko umuhanzi Murwanashya Faustin ubarizwa mu itorero rya ADEPR, akaba yari umutumirwa. Mu mwanya muto yahawe wo kuririmba indirimbo ebyiri, ukaba wabaye umwanya ukomeye kuko benshi bari bitabiriye iri teraniro bongeye kwibutswako hari impamvu yo gushima Imana mu byiza n’ibibi nk’uko bibiliya ibitubwira, kuko uko byagenda kose Imana ihora ari Imana. Ibi byatumye benshi bifuza kumva indirimbo ze nyinshi zitandukanye ariko ntibyakunda kubera umwanya muto wari uhari, gusa abakristo b’iri torero bakaba basezeranijwe ko mu giterane bafite mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu muhanzi bagiye kuganira nawe akazaba ahari nawe.

Ku isaha ya Saa sita n’iminota 13 nibwo umushumba mukuru w’itorero True Salvation Church Apostle Charles Muhizi yari ageze ku ruhimbi agiye kugeza ijambo ry’Imana kubitabiriye amateraniro. Mu ijwi riranguruye n’amagambo y’ubwenge mu kigisho cyari gifite umutwe ugira uti,”Hagati y’ibyavuzwe n’abantu n’ibyavuzwe n’Imana ubundi wowe wizera iki?” Iyi ni insanganyamatsiko isa naho ikomeye, ariko uyu mushyumba yabashije kuyisobanura yifashishije ibyanditswe byera ndetse n’ingero zitandukanye zatumye abari bitabiriye aya materaniro barushaho gusobanukirwa ko icyo Imana ibashakaho ari ukuyinambaho, bagategerezo ko amasezerano y’Imana kubuzima bwabo asohora aho gucibwa intege n’ibibonetse byose kuko Imana atari umuntu ngo yibeshye kandi idashobora no kwivuguruza kubyo yavuze kuko ijambo ryayo ari iry’ukuri.

Yagize ati,” Tubasha kuvugana n’Imana ndetse no kwakira amakuru atandukanye binyuze mu nshuti zacu, inzozi, abanzi bacu n’ahandi hashoboka. Ese ni inde wizeye ibyo twumvise? Ese iyo ubuzima bukubwiye ibitandukanye n’ibyo Imana yavuze, wowe ukurikiza iyihe raporo?”.

Yakomeje agira ati,”Usanga hari ubwo abantu bahabwa amasezerano n’Imana , ariko kubwo kutihangana ngo bategereze igihe nyacyo cy’Imana ugasanga batangiye kurambirwa, bagatangita Kumvira ibyo bibwira cyangwa bumva kurusha kwizera ijambo rizima riva ku Uwiteka. Bibaye byiza rero twajya duhitamo raporo twemera kandi tukayigenderamo.”

Mu gusobanura iyi ngigisho uyu mushumba akaba yifashishije ibyanditswe byera bitandukanye ariko reka hano tugaruke kuri Nehemiah umusogongezi w’inzoga z’I bwami nk’umwe mu bantu banze kwizera ibivugwa n’abantu bari bagambiriye kumukura mu masezerano, ahubwo akanamba ku isezerano yagiranye n’Imana ko izabana nawe. Kandi bibiliya itwereka ko koko, Nehemiah atigeze akorwa n’isoni kuko Imana yabanye nawe nk’uko yabimusezeranije, abamurwanyaga bagakorwa n’isoni kugeza inkike z’I Yerusalemu zongere kuzamurwa.

Bibiliya ni Ijambo ry’Imana, ikaba ifite umwihariko ko ibyanditswemo byahumetswe na Mwuka Wera (2 Timoteyo 3:16-17), kandi iri jambo niryo ngenderwaho kuko byavuye ku Mana (2 Petero 1:20-21). Ibi bitugaragariza uburyo Ijambo ry’Imana ari iry’ukuri, Uwizeye ibirikubiyemo adashobora kuba mu mwijima ahubwo azakizwa kuko ritubwira ibyo dukwiye kwitondera kugirango tutazacirwaho iteka ahubwo tuzabone ubugingo buhoraho.

Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana ( Abaroma 3:23), kandi bakaba bacirwaho iteka baramutse batizeye Yesu Kristo kuko Imana yamwoherejwe mu isi kugirango bakizwe nawe. Agakiza rero ni impano y’Imana itangirwa ubuntu (Efeso 2:8-9) ishobora kubonwa gusa binyuze mu kwizera Yesu Kristo (Ibyakozwe n’intumwa 4:12, Abagalatiya 2:16).

Imana rero ikorera mu bagize itorero mu kubwiriza intama zazimiye no kwigisha abizera kubaha amategeko y’Imana (Matayo 28:18-20). Amatorero akwiriye guha buri wese umwanya basangira urukundo rw’Imana no gukangurira abanyetorero kwitandukanya n’ikibi (Yohana 3:16-18).Ari nayo bikorwa muri True Salvation church.

Apostle Charles Muhizi wa True Salvation Church

Iri torero True Salvation Church rigira amateraniro mu minsi itandukanye rikubahiriza ihame ryo uguterana kwera. Buri wa kabiri no kuwa gatanu kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa moya n’igice (17h00-19h30), kuwa kane kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa saba (09h00-13h00) ndetse no ku cyumweru kuva saa mbili kugeza saa saba z’amanywa (8h00-13h00). Muri aya materaniro yose ababyifuza bose bakaba bashobora kugana ku rusengero rwa True Salvation Church bakaharonkera ibyo kurya bitunga ubugingo.

Byuka wikorere uburiri bwawe, ugende.

$
0
0

“Si mfite umuntu unjugunya mu kidendezi…nkiza undi antanga kumanukamo”Yoh 5:7

Uyu munsi nifuje  kuvugana nawe usoma iyi nkuru , ku gitangaza cyumviswe na benshi, kikaba cyarabereye , I Betesida, aho Yesu yakijije umuntu warumaranye indwara imyaka 38.Yesu atitaye ku myaka umaranye ikibazo ufite, atitaye ku nzitwazo zose;rakubwira ati “va muri icyo kibazo. Ashyize iherezo  ku kibazo cyawe.

Ndifuza ko dukurikirana iby’iyi nkuru tugenda dufata ijambo ku rindi, ndizera ko biza kutugirira akamaro .

Ku murongo wa gatatu w’icyo gice cya gatanu, Yoh 5:3;Bibiliya irambwira iti:” Muri ayo mabaraza hari abarwayi benshi…”

Abafite ibibazo nk’ibyawe, muri iki gihe ni benshi, abarwayi ni benshi, abashomeri ni benshi, abakene ni benshi. Si urwumwe, nkuko umunyarwanda yabivuze

Dukomeze ku murongo wa 4 haragira hati:” Kuko rimwe na rimwe Malayika yamanukaga akajya muri icyo kidendezi agahindura amazi, nuko umuntu wabanzaga kujyamo amazi yihindurije , niwe wakiraga indwara ra ye iyo ariyo yose  Yoh 5:4

Ijambo rimwe na rimwe, ndakeka ko hari icyo ryakwibutsa kiberanye n’iby’iki gihe turimo. Ibitangaza bibaye bikeya muri iki gihe, gukira indwara kubaye ingume, abakobwa bifuza gushyingirwa babibona, si benshi, mu barangiza kaminuza, ababona akazi ni mbarwa, abatangira busness bagakomeza si benshi. “Umwe gusa”, nyiri amahirwe, ugiyemo” amazi yihindurije” niwe ubona igisubizo.

Tugeze ahantu hashimishije

“Hariho umuntu wari ufite indwara, ayimaranye imyaka 38, Yesu amubonye amenya ko amaze igihe kirekire arwaye,aramubaza ati’Mbese urashaka gukira?’”

Uriyizi kurusha uko nkuzi, ikibazo cyawe uzi igihe ukimaranye, cyomatanye nawe, cyabaye twibanire. Ariko ijambo ry’Imana rirakubwiye uyu munsi ngo  Yesu amenya ko amaze igihe kirekire arwaye.Nawe  Igihe umaranye icyo kibazo, Yesu arakizi. Halleluya!

Ngeze aho nashakaga.

“Databuja, simfite umuntu unjugunya mu kidendezi, iyo amazi yihindurije, nkiza undi antanga kumanukamo”

Nta mu ntu ufite ukuvuganira ahantu runaka kuburyo yaguhesha akazi(Leta yacu cyokora irimo kurwanya icyo kimenyane) Wowe nta mwene wanyu ukomeye ugira, umuryango wawe ntuzwi, uribwira ko uri hanyuma ya yose, muri Kigali ntamuntu numwe ukuzi.Ntufite ukujugunyamo. Ariko rero hari ukuzi. Yesu arakubwira uyu munsi ati :” Njye ndakuzi”

Ujya gusaba akazi ahantu ugasanga ari uruvunganzoka rw’abantu(Jam Traffic, Embouteillage), haje abantu baturutse mu mpande zose z’igihugu, kandi ubwo hakenewe abantu nka batanu kuri ako kazi. Urajya gusaba akazi ahantu ugasanga mu bisabwa harimo ko ugomba kuba ufite experience (Ibi nabyo leta  irimo kubigabanya), Urajya gusaba akazi ahantu gahuje nibyo wigiye wizeye ko aho ho ukabona, wahagera ugasanga, abize nk’ibyo bahageze cyera, ahantu hose usanga barahagutanze.: Yeee Iyo ni ya ” Nkiza undi antanga kumanukamo”

Aho hari mu mishinga no mu bigo bya Leta, leka tujye mu matorero y’Imana

Urajya ku bakozi b’Imana ngo bagusengere ubone akazi, ubone se umugeni ushaka cyangwa umusore mwazubakana, ukire indwara se , abo bakozi b’Imana bakakwaka ikiguzi udafite, hamwe na hamwe bagasengera utanze umubare w’amafaranga runaka.

Abakozi b’Imana bavuga ijambo ryayo kuri Radiyo , bagahamagarira abantu kujya mu biterane aho bashobora gusubirizwa, ugasanga nta tike ikugezayo ufite.

Muri make Yesu arakubaza niba ushaka gukira, ukamusubiza ibyo byose ndetse ukongeraho no kubabarira Yesu umubwira ko utamurenganya, (iyo waretse kumwivovotera), ko ibihe byahindutse, ko abashomeri ari benshi, ko Ubukungu ubu ku isi bwifashe nabi,(crise economique)

Yesu ntabwo ashyiriweho imipaka (ntabwo ari limite)n’ubukungu bwifashe nabi ( crise economique), ntabwo akumirwa n’umubare mwinshi w’abatuye isi, n’akazi kabaye ingume.

Wowe udafite itike ikugeza ahabereye ibiterane ngo usengerwe, wowe urwaye utashobora kugera I Kadeshi, na Kanyarira, wowe udafite amafaranga utura ngo usengerwe, wowe udafite ukuvuganira ngo ubone akazi, ukaba udafite na ya experience, wowe udafite iki na kiriya, Ndagira ngo ngutangarize nti : “Yesu uko yari ari niko akiri kandi niko azahora iteka ryose”, gukira indwara biracyashoboka, birashoboka ko wabona akazi, ko wakora marriage, ko wakira indwara, ko watabarwa mu buryo bwose.  “Wa musozi munini we we uriyita iki , Imbere ya ….(shyiraho izina ryawe) uzaba ikibaya.Zek 4:7 ijambo rigakomeza riti ” Si kubw’amaboko, kandi si ku bw’imbaraga; ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye, niko Uwiteka Nyiringabo avuga” Zek 4:6

 nkuko umugaragu w’abatware b’abasirikare yabivuze, bwira Yesu uti si ngombwa ko nkora urwo rugendo rwose, si ngombwa ko ntakira iyi ndwara kuko  ntafite amafaranga, I Gologota warishyuye, Si ngombwa gutegereza   Malayika umanuka rimwe na rimwe, uruta malaika yahageze. Si na ngombwa guhabwa amazi y’agahimano, n’intica ntikize; bwira Yesu uti wowe ntukumirwa n’icyenewabo,   Tegeka umugaragu wawe arakira.

Urufunguzo ruri mu kumenya Imana yawe, no kumenya ko ishobora kugukiza. Hirimbana nkawa mugore wahirimbaniye gukora ku gishura cye azi neza ko , napfa kugikoraho gusa, aza gukira.

Nuko Ikorere uburiri bwawe ugende mu izina rya Yesu. Akira  kubohorwa, gukira , igisubizo no gutabarwa byawe. Bikubere bityo.

Adolphe MITALI. 

Viewing all 2000 articles
Browse latest View live