“Si mfite umuntu unjugunya mu kidendezi…nkiza undi antanga kumanukamo”Yoh 5:7
Uyu munsi nifuje kuvugana nawe usoma iyi nkuru , ku gitangaza cyumviswe na benshi, kikaba cyarabereye , I Betesida, aho Yesu yakijije umuntu warumaranye indwara imyaka 38.Yesu atitaye ku myaka umaranye ikibazo ufite, atitaye ku nzitwazo zose;rakubwira ati “va muri icyo kibazo. Ashyize iherezo ku kibazo cyawe.
Ndifuza ko dukurikirana iby’iyi nkuru tugenda dufata ijambo ku rindi, ndizera ko biza kutugirira akamaro .
Ku murongo wa gatatu w’icyo gice cya gatanu, Yoh 5:3;Bibiliya irambwira iti:” Muri ayo mabaraza hari abarwayi benshi…”
Abafite ibibazo nk’ibyawe, muri iki gihe ni benshi, abarwayi ni benshi, abashomeri ni benshi, abakene ni benshi. Si urwumwe, nkuko umunyarwanda yabivuze
Dukomeze ku murongo wa 4 haragira hati:” Kuko rimwe na rimwe Malayika yamanukaga akajya muri icyo kidendezi agahindura amazi, nuko umuntu wabanzaga kujyamo amazi yihindurije , niwe wakiraga indwara ra ye iyo ariyo yose Yoh 5:4
Ijambo rimwe na rimwe, ndakeka ko hari icyo ryakwibutsa kiberanye n’iby’iki gihe turimo. Ibitangaza bibaye bikeya muri iki gihe, gukira indwara kubaye ingume, abakobwa bifuza gushyingirwa babibona, si benshi, mu barangiza kaminuza, ababona akazi ni mbarwa, abatangira busness bagakomeza si benshi. “Umwe gusa”, nyiri amahirwe, ugiyemo” amazi yihindurije” niwe ubona igisubizo.
Tugeze ahantu hashimishije
“Hariho umuntu wari ufite indwara, ayimaranye imyaka 38, Yesu amubonye amenya ko amaze igihe kirekire arwaye,aramubaza ati’Mbese urashaka gukira?’”
Uriyizi kurusha uko nkuzi, ikibazo cyawe uzi igihe ukimaranye, cyomatanye nawe, cyabaye twibanire. Ariko ijambo ry’Imana rirakubwiye uyu munsi ngo Yesu amenya ko amaze igihe kirekire arwaye.Nawe Igihe umaranye icyo kibazo, Yesu arakizi. Halleluya!
Ngeze aho nashakaga.
“Databuja, simfite umuntu unjugunya mu kidendezi, iyo amazi yihindurije, nkiza undi antanga kumanukamo”
Nta mu ntu ufite ukuvuganira ahantu runaka kuburyo yaguhesha akazi(Leta yacu cyokora irimo kurwanya icyo kimenyane) Wowe nta mwene wanyu ukomeye ugira, umuryango wawe ntuzwi, uribwira ko uri hanyuma ya yose, muri Kigali ntamuntu numwe ukuzi.Ntufite ukujugunyamo. Ariko rero hari ukuzi. Yesu arakubwira uyu munsi ati :” Njye ndakuzi”
Ujya gusaba akazi ahantu ugasanga ari uruvunganzoka rw’abantu(Jam Traffic, Embouteillage), haje abantu baturutse mu mpande zose z’igihugu, kandi ubwo hakenewe abantu nka batanu kuri ako kazi. Urajya gusaba akazi ahantu ugasanga mu bisabwa harimo ko ugomba kuba ufite experience (Ibi nabyo leta irimo kubigabanya), Urajya gusaba akazi ahantu gahuje nibyo wigiye wizeye ko aho ho ukabona, wahagera ugasanga, abize nk’ibyo bahageze cyera, ahantu hose usanga barahagutanze.: Yeee Iyo ni ya ” Nkiza undi antanga kumanukamo”
Aho hari mu mishinga no mu bigo bya Leta, leka tujye mu matorero y’Imana
Urajya ku bakozi b’Imana ngo bagusengere ubone akazi, ubone se umugeni ushaka cyangwa umusore mwazubakana, ukire indwara se , abo bakozi b’Imana bakakwaka ikiguzi udafite, hamwe na hamwe bagasengera utanze umubare w’amafaranga runaka.
Abakozi b’Imana bavuga ijambo ryayo kuri Radiyo , bagahamagarira abantu kujya mu biterane aho bashobora gusubirizwa, ugasanga nta tike ikugezayo ufite.
Muri make Yesu arakubaza niba ushaka gukira, ukamusubiza ibyo byose ndetse ukongeraho no kubabarira Yesu umubwira ko utamurenganya, (iyo waretse kumwivovotera), ko ibihe byahindutse, ko abashomeri ari benshi, ko Ubukungu ubu ku isi bwifashe nabi,(crise economique)
Yesu ntabwo ashyiriweho imipaka (ntabwo ari limite)n’ubukungu bwifashe nabi ( crise economique), ntabwo akumirwa n’umubare mwinshi w’abatuye isi, n’akazi kabaye ingume.
Wowe udafite itike ikugeza ahabereye ibiterane ngo usengerwe, wowe urwaye utashobora kugera I Kadeshi, na Kanyarira, wowe udafite amafaranga utura ngo usengerwe, wowe udafite ukuvuganira ngo ubone akazi, ukaba udafite na ya experience, wowe udafite iki na kiriya, Ndagira ngo ngutangarize nti : “Yesu uko yari ari niko akiri kandi niko azahora iteka ryose”, gukira indwara biracyashoboka, birashoboka ko wabona akazi, ko wakora marriage, ko wakira indwara, ko watabarwa mu buryo bwose. “Wa musozi munini we we uriyita iki , Imbere ya ….(shyiraho izina ryawe) uzaba ikibaya.Zek 4:7 ijambo rigakomeza riti ” Si kubw’amaboko, kandi si ku bw’imbaraga; ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye, niko Uwiteka Nyiringabo avuga” Zek 4:6
nkuko umugaragu w’abatware b’abasirikare yabivuze, bwira Yesu uti si ngombwa ko nkora urwo rugendo rwose, si ngombwa ko ntakira iyi ndwara kuko ntafite amafaranga, I Gologota warishyuye, Si ngombwa gutegereza Malayika umanuka rimwe na rimwe, uruta malaika yahageze. Si na ngombwa guhabwa amazi y’agahimano, n’intica ntikize; bwira Yesu uti wowe ntukumirwa n’icyenewabo, Tegeka umugaragu wawe arakira.
Urufunguzo ruri mu kumenya Imana yawe, no kumenya ko ishobora kugukiza. Hirimbana nkawa mugore wahirimbaniye gukora ku gishura cye azi neza ko , napfa kugikoraho gusa, aza gukira.
Nuko Ikorere uburiri bwawe ugende mu izina rya Yesu. Akira kubohorwa, gukira , igisubizo no gutabarwa byawe. Bikubere bityo.
Adolphe MITALI.