Abayahudi baba mu Bwongereza, ku cyumweru bahuriye mu mujyi wa London bibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri icyo gikorwa cyateguwe n’imiryango itegamiye kuri Leta y’Abayahudi, abasaga 100 baganiriye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’iyakorewe Abayahudi mu ntambara ya Kabiri y’Isi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi yababwiye ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu mwaka byahujwe no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yabasobanuriye inkomoko ya Jenoside kuva mu myaka ya 1930 ubwo abakoloni b’Ababiligi batangiye guca Abanyarwanda mo ibice bashingiye ku moko.
Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ivuga ko Karitanyi yongeyeho ko mu ntangiriro zo mu myaka y’1960 Abatutsi benshi bameneshejwe bagahunga igihugu ndetse n’abasigaye bagakomeza gutotezwa.
Ati” Uko imyaka yagiye yisunika, irangamuntu zakoreshejwe mu kumenya, guha akato no gutoteza Abatutsi, birinda bishyira kuri Jenoside yabakorewe mu 1994.”
Yanagarutse ku ruhare rw’itangazamakuru mu bwicanyi atanga urugero rwa radiyo RTLM , aho iyi radiyo yagiye itangaza urutonde rw’abagomba kwicwa ikanabatungira agatoki Interahamwe n’abasirikare b’icyo gihe.
Humvishwe ubuhamya bwa Isaac Mugabe, umuyobozi w’umuryango Uyisenga ni Imanzi, wavuze ko ise yishwe rubozo agakubitwa kugeza apfuye, nyina agashimutwa, agafatwa ku ngufu nawe kugeza apfuye ndetse n’abandi bo mu muryango we bose bakicwa.
Umuyobozi mu muryango World Jewish Relief yagarutse ku kuba Abayahudi n’abanyarwanda bahuje amateka mabi cyane ko mu ntambara ya kabiri y’Isi, Abanazi bishe ¾ by’Abayahudi bari ku Isi muri icyo gihe.
Verber yavuze ku gupfobya Jenoside ari nko “gukuba umunyu mu bisebe bitarakira.”
Yongeyeho ko uwo muryango witeguye gutera inkunga Abanyarwanda bakigobotora ingaruka zaturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Musenyeri wa Diyosezi gatolika ya Nyundo, Alexis Habiyambere, arasaba abakirisitu n’abaturage bo ku Nyundo, gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bagatanga amakuru y’ahaba hakiri imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro.
N’ubwo nta mibare igaragazwa y’ababa baraguye muri kiliziya ya Nyundo, bamwe mu baharokokeye bavuga ko hakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi itaraboneka ngo ishyungurwe mu cyubahiro.
Mu myaka 22 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, abarokotse bavuga ko buri mwaka badahwema gusaba ko bahabwa amakuru y’aho imibiri y’ababo yaba iri, ariko magingo aya hari abatarava ku izima ngo batange amakuru.
Ntirenganya Jean de Dieu, umwe mu barokokoye muri kiliziya yo ku Nyundo, avuga ko taliki ya 9 Mata idateze kwibagirana mu mateka yaranze Nyundo, kuko ari bwo aho bari bahungiye mu kiliziya basanzwemo, abarimo baricwa hasigara mbarwa.
N’ubwo nta bimenyetso by’ingengabitekerezo ya Jenoside birahagaragara kugeza ubu, igikomeje kwibazwa n’abaturage cyane cyane abarokotse Jenoside, ni ukuntu imyaka ibaye 22 hari imibiri y’abaguye aho ku Nyundo no mu nkengero zaho itagaragazwa ngo ishyingurwe mu cyubahiro kandi hari abantu bari bahari bakagombye gutanga amakuru.
Depite Kayiranga Alfred Rwasa, yasabye ko ubukangurambaga ku kugaragaza imibiri itarashyingurwa bidakwiye gukorwa mu gihe cyo kwibuka gusa, ahubwo ngo bikwiye guhoraho kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu.
Yagize ati:“Kugira ngo Jenoside icike ntizongere kubaho haba mu Rwanda n’ahandi ku isi, ni ukurwanya ingengabiketerezo yayo, turasaba abaturage bose kumenya ko turi bene kanyarwanda uwaba azi ahari umubiri utarashyingurwa ntabivuge nta bumuntu bumurimo, dukwiye gutanga amakuru.”
Agape Ministry yubakiye inzu ya miliyoni 5 umupfakazi wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata, 1994.
Kuri uyu wa gagatandatu, taliki ya 09/04/2016, Umuryango w’ivugabutumwa kandi udaraharanira inyungu wubakiye umupfakazi witwa Mukagatare Christine wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi yo muri Mata, 1994, utuye mu murenge wa Ntarama, akagali ka Kanzenze, ho mu karere ka Bugesera ari naho iyi nzu bamwubakiye iherereye. Iki gikorwa baba bagikoze mu rwego rwo kumufata mu mugongo muri ibi bihe u Rwanda rwibuka inzirakarengane zahitanywe n’iyi Jenoside.
Uyu mukecuru yashimye Imana ko yakoreshe uyu muryango ukamwubakira inzu.
Bamwe mu baturanye n’uyu mukecuru nabo bari bahari. Umuyobozi w’akagali nawe yashimiye AGAPE MINITRY ku bw’iki gikorwa cy’urukndo.
Mukagatare yubakiwe iyi nzu nyuma y’igihe aba mu kazu gato cyane gasuzuguritse kashobora no kuzamugwaho mu gihe runaka. Iki kikaba ari igikorwa yishimiye cyane kandi cyanamukoze ku mutima kuko byatumye yumva ko nubwo yasigaye ari incike ariko Atari wenyine kuko agifite abamutekerezaho nk’Agape Ministry.
Xavier akaba avuga ko intego bafite nk’umuryango udaharanira ari uvugabutumwa mu buryo bunyuranye burimo kwigisha ijambo ry’Imana rizana abantu kuri Kristo no gufasha buri mwaka abatishoboye ubishyurira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé), gusanira amazu incike za Jenoside, kurihira abanyeshuri babuze amikoro yo kwiga n’ibindi.
Umuyobozi wa Agape Ministry, Girukwayo Francois Xavier. yavuze ko iyi nzu bubakiye uyu mukecuru ifite agaciro ka miliyoni eshanu (5)
Bimwe mu bikorwa bamaze gukora harimo: Kuba barasuye abarwayi mu bitaro bya Muhima , CHUK, Masaka na Kibagabaga. Aha hose abarwayi bakaba barahabwaga ibikoresho y’isuku, ibyo kurya ndetse n’ababuze ubwishyu bw’ibitaro bakishyurirwa.
Agape Ministry ni umuryango wa Gikristo udaharanira inyungu ubu ukaba ugizwe n’abanyamuryango basaga 40 baturuka mu matorero atandukanye. Washinzwe n’abantu umunani bari abakozi muri Serena Hotel /Kigali, hari kw’italiki ya 02/04/2008.
Kuva washingwa, buri mwaka bakora ibikorwa by’ubugwaneza nko gusura abarwayi kwa muganga bakabaha ibikoresho by’isuku, ibyo kurya ndetse bakarihira bamwe mu baba badafite ubwishyu bw’ibitaro hakaba nabo bishyurira ubwisungane mu kwivuza.
Ikindi, buri mwaka bagira imfubyi n’abapfakazi ba genocide basura mu miryango bakabafasha uko bashoboye kandi bakanabwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo ndetse abanyamuryango ba Agape Minisrty nabo bagafashanya hagati yabo nko mu gihe cy’amakwe,guhemba abibarutse muribo n’ibindi byinshi.
Perezida wa komisiyo y’amatora avuga ko Ukwishyira hejuru bakumva ko aribo bafite agaciro nk’aho bavukiye mu bibero bya Bikiramariya kwa bamwe mu banyarwanda mbere ya Jenoside bakumvako abandi bari munsi y’ibirenge byabo ari byo byatumye imbaga y’abatutsi yicwa.
Perezida wa komisiyo y’igihugu Prof.Kalisa MBANDA
Mu kiganiro yatanze ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, komisiyo y’igihugu y’amatora n’ubugenzunzi bukuru bw’imari ya Leta byibukaga Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko abateguye bakanakora Jenoside bishyiraga aheza bakumva ko ari abatoneshwa imbere y’Imana naho abandi nta gaciro n’uburenganzira bwo kubaho bafite.
Yavuze ko ibi babyifashishije bagaha amazina atesha ubumuntu abatutsi bagamije kubarimbura kukobari bamaze kubambura ishusho Imana yabahaye bakabambika indi.
Abanyarwanda bari mu Rwanda n’inshuti z’Abanyarwanda baribuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi igahitana abarenga miliyoni.
Pasiteri Bucyeye Coleb yemeza ko uwigisha ijambo ry’Imana afite ingengabitekerezo ya Jenoside adakwiye kwakira amaturo y’abo yavanguye. Abivuze mu gihe abanyarwanda bakomeje kwibuka ababo bazize jenoside yakorewe abatutsi.
Yabivugiye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare, kuri uyu wa 12 Mata 2016, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “ Niba hari pasiteri ufite ingengabitekerezo ya Jenoside afite ibibazo bikomeye cyane. Iyo abantu bateye umurongo bajya gutura kuki udatoranyamo uw’izuru utifuza, ahubwo ko amaturo yose uyakira?”
Yemeza ko bibabaje kuba indwara zitavangura ariko umuntu akaba ari we uvangura afite ubwenge. Ati “Uw’izuru rinini arwara ibicurane kimwe n’ufite rirerire cyangwa rito.”
Ntibisazwe kuko ubu usiagaye usanga amakorali abarizwa mu matorero atandukanye asa naho yahagurukiye gukora umurimo w’ ivugabutumwa hirya no hino mu bihugu byo ha nze y’urwanda, kuri ubu rero Korali Bethlehem ibarizwa mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gisenyi ikaba yere keje mw’ ivugabutumwa mu gihugu cya Kenya.
Korali Bethlehem ibarizwa mu itorero rya ADEPR Gisenyi Paruwasi ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, yatangaje ko bahagurutse ku mugoroba wo kwagatatu tariki 13 Mata 2016.
Babinyujije mu butumwa bugufi , batangaje ko bamaze guhaguruka i Rubavu berekeza mu gihugu cya Kenya mu rugendo rw’ ivugabutumwa.
Mu ijambo ry’uhagarariye Korali Bethlehem yavuze ko bose bateruriye hamwe bari mu modoka baravuga bati: “Turingingira nyir’ umurimo kujyana natwe, gukorana natwe, kuturinda, kuko twe tutakwishoboza, mwami! Ntabe aritwe”. Iri ni isengesho rigufi ryasenzwe mbere y’ uko bahaguruka mu Karere ka Rubavu kubutaka bw’u Rwanda.
Amakuru dukesha umwe mubashijwe itangaza makuru muri iyi Korali yavuze ko uretse ingendo z’ivugabutumwa bakora, yavuze kandi ko igihe kigeze ngo Imana ibatume aho ishaka hose, tubibutse ko iyi korali itahagurukanye abaririmbyi bayo gusa, kuko banjyanye nabandi bavugabutumwa batandukanye n’abaterankunga bayo. Isange Corporation ikaba izakomeza kubakurikiranira hafi aya makuru kugeza bagarutse mu Rwanda
Korali Abahetsi ni Korari ibarizwa mu itorero rya ADEPR Remera Paruwasi ya Remera aho iherutse no gushyira indirimbo zabo hanze “DVD”, iyi ndirimbo bise ” Nikigituma Wiheba” n’ imwe muzagiye zikurikiranwa cyane, doreko ikubiyemo n’ubutumwa buhumuriza umuntu wese uri mugihe kimukomereye.
Bumwe mu butumwa bukubiyemo buragira buti: Niki gitunye wiheba ukiganyira ukibaza uti, ejo nzarya iki cyangwa nzambara iki, ibyo bikakubuza gukomeza urugendo bityo ukirengagiza ko Imana ishobora byose.
bakomeza bavuga ko hari igihe ubona ibibazo ari byinshi ukibwirayuko Imana yakuretse, ariko humura ntabwo ya kwibagiwe kuko byose irabizi. ukomere satani ntagutere ubwoba kuko ntabubasha agifite ku buzima bwawe, menya ko uri muri yesu aba afite amahoro, kuko ariwe ufite urufunguzo rw’ ibizaba kuri buri wese.
Nyuma y’ibizamini bipimwa kwa muganga by’uturemangingo tugaragaza amasano hagati y’umuntu n’undi, byagaragaje ko Musenyeri Justin Welby abyarwa na Anthony Montague Browne, wigeze kuba Umunyamabanga wa Minisitiri w’intebe w’ubwongereza
Ikinyamakuru the newsnigeria.com, isange .com ikesha iyi nkuru kivuga ko uyu mushumba w’itorero rya Angelican ku Isi amaze imyaka 60 avutse, uwo yitaga se umubyara atariwe.
Justin Welby na Papa we nyakuri
Kivuga ko hari n’amakuru avuga ko nyina w’uwo mushumba ashobora kuba yarabonanye na Anthony bafashe ibiyobyabwenge akaba ariyo mpavu atabashije kumenya ukuri ngo akubwire umuhungu we.
Iri suzumwa ry’uturemangingo ryakozwe nyuma y’amgambo yari amaze igihe avugwa kuri uyu mushumba harimo ugushidikanya kuri Se umubyara.
Ubu uyu mushumba avuga ko yatunguwe no gusanga uwo yitaga se atariwe koko ariko avuga ko ibyo ntacyo bihindura kuri we.
Ibinyamakuru byanditse iyi nkuru bivuga ko uko gushidikikanya byavuga ku mpungenge bari bafite zijyanye n’amategeko y’itorero ryabo ritemereraga umuntu uvuka ku babyeyi batasezeranye kuba yaba umushumba ariko ubu iryo tegeko rikaba ryaravuguruwe.
Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro bafatanyije n’abakomisiyo y’igihugu y’amatora n’abo mu bugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Ubutumwa bwatanzwe bwibanze bwibanze ku nkomoko ya Jenoside , itegurwa n’ingaruka zayo by’umwihariko ihakana n’ipfobya bimwe mu bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi mukuru wa komisiyo y’igihugu y’amatora Prof. Kalisa Mbanda, yavuze ko Jenoside ari nk’inkuba mbere yo gukubita ibanza Umurabyo. Aha yashakaga kuvuga ko na Jenoside itatunguye abanyarwanda ko yabibwe kera uhereye ku ngoma y’abakoroni ikabagarirwa n’ingoma zakurikiye ubukoroni.
Yavuze ko Jenoside yibukwaga kuko yabaye kandi ko ishobora kongera kuba igihe itibutswe.
Avuga ku ngamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Ndahigwa Jean Louis yabanje kugaragaza ibyiciro bitatu biranga Jenoside ari byo Mbere ya Jenoside(gutegura umugambi wayo, kwigishwa ahantu hatandukane no gushyirwa mu bikorwa), Igihe cya Jenoside na nyuma ya Jenoside.
Yavuze ko inzego zose zakoreshejwe mu itegurwa rya Jenoside (itangazamakuru, kwigishwa ahantu hatandukanye) bigomba gukoreshwa no mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside (inzibutso, imyenda n’ibikoresho byakoreshejwe), guhangana n’abagoreka amateka no gushishikariza amahanga guhana ibyaha bifitanye isano na Genoside yakorewe abatutsi ari zimwe mu ngamba zafasha abanyarwanda kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ubu abanyarwanda bari mu Rwanda no hanze yarwo baribuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, yahitanye abatutsi barenga Miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
Iyi nguzanyo yatangajwe na Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tushabe, hamwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Kanimba François, ubwo bari mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu muri iki cyumweru.
Abo bayobozi bari mu nama yihariye yahuje abayobozi bakuru, abavuga rikijyana, abafatanyabikorwa mu iterambere bo mu rwego rw’Intara y’Uburengerazuba, abacuruzi bato n’abaciriritse bo muri iyo ntara na ba rwiyemezamirimo, baganira ku cyakorwa mu guteza imbere iyo ntara n’akarere ka Rubavu by’umwihariko.
Minisitiri Kanimba yavuze ko ari umushinga watekerejwe mu gufasha abacuruzi bageze mu cyiciro cyo gutunga izo mashini za EBM, kandi ko abazazihabwa bazafashwa kwishyura hagati y’igihe cy’imyaka ibiri n’itatu, ku buryo icyo ari ikibazo kizaba cyabonewe umuti mu kwezi kwa Kamena.
Komiseri mukuru wa RRA ati “Sosiyete y’Abanyamerika ABATACO ni yo yahawe isoko ryo gutanga izo mashini kandi muri Kamena bizaba byashobotse’’.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Umuhuzabikorwa ushinzwe gahunda y’umushinga wa EBM mu kigo cya RRA, Mbera Emmy, yavuze ko abasoreshwa banditswe batunze utwuma twa EBM basaga 86%, mu gihe abatazifite babarirwa hagati y’ibihumbi bitatu na bine,
Yanavuze kuri iyo nguzanyo; ati “Kugeza ubu gahunda yo gutanga isoko kuri rwiyemezamirimo uzaha abacuruzi imashini za EBM, yaratangiye ku buryo ari umushinga uzaba washyizwe mu bikorwa ku ngengo y’imari y’uyu mwaka.
Umushumba wa kiliziya Gatolika Papa Francis yagiriye uruzinduko I Lesbos mu bugereki ahari ikigo kimeze nka gereza gicumbikiwemo abimukira bajya ku mugabane w’uburayi mu rwego rwo kwifatanya nabo.
Ikinyamakuru BBC kivuga ko mu rugendo rwe, Papa Francis biteganijwe ko aza guhura n’abana b’abimukira badafite ababyeyi imbere yo gufata umunota umwe wo kwibuka abimukira bapfiriye mu Nyanja ya Mediterane ubwo bageragezaga kwinjira mu burayi.
PPope Francis na minisitiri w’intebe w’Ubugereki Alexis Tsipras na Archbishop Ieronimos
Ubwo yafata indege ava i Roma, Papa yabwiye abanyamakuru ko urwo rugendo rwiwe rwerekeye icyo yise ” inzira ibabaje” -n’akaga gakomeye kagwiririye ikiremwa muntu ku mugabane w’u Burayi kuva intambara ya kabiri y’isi irangiye.
Umuhanzi ururimba indirimbo zihimbaza Imana, Patient Bizimana, aratangaza ko nyuma y’aho bamwibiye amafaranga miliyoni 10 ubwo yakoreshaga igitaramo atabyihoreye ahubwo ko ari kuyakurikirana.
Tariki 27 Werurwe 2016, ni bwo umuhanzi Patient Bizimana yateguye igitaramo cyo guhimbaza Pasika yise Pasika (Easter Celebration) aho yari yatumiye umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo witwa Solly Mahlangu uzwi cyane mu ndirimbo yise “Wahamba Nati“.
Icyo gihe mu ihema ry’ahabera imurika gurisha i Gikondo abantu bari bakubise buzuye ku buryo bugaragara kandi bose mu kwinjira bari berekanye ko bishyuye, muri iki gitaramo itike ya make yaguraga amafaranga ibihumbi 5, naho iya menshi igura ibihumbi 10. Gusa nyuma Patient yatunguwe no kwerekwa amafaranga y’intica ntikize adahwanye n’umubare w’abantu binjiye mu gitaramo.
Patient Bizimana yavugaga ko akurukije uko igitaramo kitabiriwe yaba yaribwe amafaranga agera kuri miliyoni 10 n’abantu bari bahawe akazi ko kwishyuza amatike yo kwinjira.
Aganira Makuruki , Patient Bizimana yanze gutangaza byinshi ariko avuga ko atatereye agati mu ryinyo ahubwo ikibazo cye kiri gukurikiranwa.
Yagize ati “nikirangira tugafata umwanzuro nzababwira umwanzuro wa nyuma.”
Nubwo Patient Bizimana yemeye ko ikibazo cye kiri gukurikiranwa ntatangaza n’iba yaragishyikirije inzego z’ubutabera cyangwa se hari ubundi buryo runaka buri gukoreshwa, ngo azabitangaza byarangiye kuko icyerekeranye na dosiye ye nta cyo yayivugaho ubu.
Yagize ati “kuri dosiye rwose umbabarire, nzakubwira ibindi, tuzakorana ibindi ariko kuri dosiye umbabarire kabisa.”
Ubuyobozi bwa Mercy Ministries International buvuga ko bwashimye cyane iki gikorwa cy’aba baririmbyi ndetse bavuga ko batunguwe cyane no kubona ukwibwiriza no kwiha intego kw’aba bahanzi.
Naho Bwana Omer, ukuriye ishami ry’isanamitima n’ubwiyunge mu muryango Mercy Ministries yavuze ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza mu muryango akorera ndetse bakaba bafite gahunda yo guhugura n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’iyobokamana ku ngingo yo kurwanya jenoside nk’inshingano y’umukristu.
Mercy Ministries International ni umuryango wa gikristu udaharanira inyungu ugamije gufasha abantu binyuze mu isanamitima n’ubwiyunge.
Korali Bethfage ibarizwa mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Bethfage ku mudugudu wa Bethfage, bikaba biteganyijwe ko kuri iki cyumweru aribwo izerekeza Mu gihugu cya DRCongo mu itorero ryaho rya CEPAC I Goma muri Congo kuri Paruwasi ya Tumaini ku mudugudu cyangwa(centre).
Umuyobozi w’iyi korali yatangaje ko batumiwe mu ivugabutumwa nkuko bisazwe, yagize ati: “twatumiwe mu giterane, ubu turi mu myiteguro kandi turizera tudashidikanya ko Imana izakorana natwe abataramenya Imana bakayimenya binyuze mu murimo Imana izadukoresha, dore ko intego yacu nyamukuru ariyo kuzana abantu kuri Kristo, ikindi nuko twiteguye ko tuzaririmba indirimbo kandi tuzaririmba live nkuko bisazwe doreko dufite n’umugisha kuko abacuranzi bose ari abacu.”
Biteganyijwe ko bazahagurukira irubavu ku isaaha ya saa 07h:00’ za mugitondo berekeza I Goma mu bice byahitwa Nyabushongo, ibi kandi ngo sibwo bwa mbere bibaye kuko n’ubushize korali yaho yitwa utulivu nayo iherutse kuza kuhavuga ubutumwa, Ibi ngo byaba bigaragaza imikoranire myiza iri hagati ya D R Congo n’ Urwanda.
Yasoje ashishikariza abaterankunga ba Korali Bethfage bose ndetse n’abakunzi babo bose muri rusange ko bazaza gufatanya nabo guhimbaza Imana.
Nabigazi Aline umwe mu baririmbyi ba Rehoboth Ministries yitabye Imana azize indwara itaramenyekana, yaguye mu Bitaro bya Aga Khan muri Kenya.
Uyu muririmbyi yapfuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Mata 2016, yari amaze igihe gito avurirwa muri ibi bitaro nk’uko abaririmbyi ba Rehoboth Ministries babivuga.
Umuyobozi wa Rehoboth Ministries, Patrick Munini yavuze ko urupfu rwa Nabigazi Aline rwaciye umugongo abagize iyi korali ndetse ni igihombo gikomeye ku baririmbyi n’umuryango wose.
Yagiye kwivuriza i Nairobi kuwa Kane w’ciyumweru gishize, yavuye mu Rwanda arembye cyane ageze muri Kenya ajya muri koma kugeza ashizemo umwuka.
Nabigazi Aline, wari umuririmbyi wa korali Rehoboti yitabye Imana
Abagore bo mu itorero ZION TEMPLE ryo mu Karere ka Rubavu barashimirwa ivugabutumwa riherekejwe n’ibikorwa bakomeje kugaragariza abatishoboye.
Ni nyuma y’igikorwa aba bagore bakoze cyo kuremera imwe mu miryango y’Abanyarwanda bavuye Tanzaniya n’indi yavuye mu nkengero za Gishwati bakabashyikiriza inkunga ifite agaciro gasaga miriyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Uku kuremera iyi miryango ,ni igikorwa cyatekerejwe n’abagore basengera mu itorero rya Zion Temple mu Karere ka Rubavu,bavuga ko bagikoze bagamije gushimangira ivugabutumwa riherekejwe n’ibikorwa.
Mu byashyikirijwe abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe harimo n’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza mutuelle de santé agenewe imiryango 20. Pasteur Gakunde Félix, umushumba w’iri torero,avuga ko ibikorwa bakora binyuze mu kuvuga ubutumwa bijyana no gushyigikira gahunda za Leta zigamije iterambere ry’umuturage kuko umukirisitu ari nawe muturarwanda.
Ishimwe Pacifique, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Rubavu ,yavuze ko aba bagore besheje umuhigo bari bahize mu kwezi kwahariwe abagore,bigaragaza ko batewe ishema n’agaciro basubijwe na Leta y’u Rwanda.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanzarwe,Ntawuruhunga Jean Pierre,umukozi ushinzwe iterambere mu Kagari ka Busigali ,yavuze ko izi ari imbaraga zije kubunganira mu gufasha imwe mu miryango yatujwe ariko kugeza magingo aya itagira aho guhinga.
Muri Shampiona y’umukino wa Volley Ball mu bagore, ikipi y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro RRA VC isigaje amasaha make ngo yerekeze muri Tuniziya aho igiye kwitabira imikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Kuri uyu wa kabiri nibwo iyi kipe yanikiye izindi muri shampiyona ya 2015 ifata indege yerekeza i Tunis muri Tuniziya aho igiye gusanga andi makipi akabakaba 16 aturutse mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afrika mu rwego rw’abagore. Iri rushanwa mpuzamahanga riteganijwe mu matariki ya 22 Mata kugera ku ya 1 Gicurasi.
Umutoza wa RRA VC Jean Luc Ndayikengurukiye avuga ko ikipe ye ihagaze neza ku buryo bimuha icyizere cyo kuzakomeza kwitwara neza muri iyi mikino kugira bazatahane umwanya mwiza kurusha uwo bajeho umwanka ushize.
Ati: “Imyanya iruzuye, muri iyi mikino nyafurika tugiye kugerageza kwitwara neza kuko tumaze igihe dutahana umwanya wa 6, ubu dushaka ko tuzaza imbere ndetse tube mu ba mbere.”
Umwaka ushize nabwo ni RRA VC yasohokeye u Rwanda mu mikino nyafurika yabereye i Cairo mu Misiri. Icyo gihe RRA VC yatahanye umwanya wa 6.
Muri 2012 nabwo niyo yari yaserukiye u Rwanda, mu mikino nyafurika yabereye i Nairobi muri Kenya, icyo gihe RRA VC yatahanye umwanya wa 5.
Ababyeyi baragaragaza ko mu gihe abana babo boherejwe ku ishuri, umwarimu adakwiye kwiyambura inshingano zo kumuhana akaba yamucishaho akanyafu nubwo bisigaye bifatwa nko kubangamira uburenganzira bw’umwana.
Mukangarambe Jacqueline utuye mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, ufite abana biga mu mashuri abanza, yagaragarije Izuba Rirashe ko akanyafu ku ishuri kakuweho, ariko ko bidakwiye kwambura inshingano umwarimu guhagararira umubyeyi, akaba yagakoresha adakabije.
Yagize ati“Umwana yankoshereje namuhana bitewe n’uko ndi umubyeyi. Umwana iyo akosheje ku ishuri, bagutumaho nk’umubyeyi, mugafatanya kumuhana. Amukubise nabyo nta kosa bitewe n’ikosa yakoze ariko na byo bidakabije. Ikibazo nagira ni uko yankubitira umwana ugasanga yamubabaje, ariko afite ikosa nta cyaha yaba akoze, akanyafu kagiyeho nta kibazo cyaba kirimo.”
Nyiraneza Marie Yvette, umuganga muri Gasabo, we yarenze ku cyo kuvuga igihe umwana yakoze ikosa, we anagaragza ko n’akanyafu kakwifashihwa mu gihe umwana adakurikira, ku buryo ashobora no kutarangara mu masomo.
Yagize ati“Kariya kanyafu kari keza kabafashaga kujijuka, kuko umwana utamureze ntacyo waba ukoze. Bitewe n’uko wamubwiraga uti “ndashaka ko ufata ziriya mara, ukamubwira uti ‘subira muri mara, wamunyuzaho akanyafu rimwe kabiri gatatu, [aseka] yahitaga abifata ako kanya, agahita abimenya. None ubu ngubu rero kubera ko batagikubitwa umuntu ari kugera mu wa kane atazi gusoma no kwandika, kandi umwana yarabaga byose abizi.”
Agereranya kwigisha n’inshingano z’umubyeyi mu rugo, Nyiraneza ati”Nk’uko nawe umwana mu rugo umubwira uti ‘jya kuvoma, yatinda, ukakamunyuzaho. Ubutaha ntabwo yongera. Yenda wabanza kumucyaha, nyuma ukakamunyuzaho, akanyafu kahozeho katuma umenya ibintu, natwe bakatunyujijeho. Birakabije ugasanga umwana ageze mu wa kane atazi gusoma, wamubaza ibihekane ntabizi, wamubaza mara ntayizi!. Ugasanga ari kubona zeru mu Kinyarwanda, ubwo se twaba tugana hehe?”
Nyiraneza Marie Yvette (Ifoto/Mathias H.)
Nubwo ariko ababyeyi bagaragaza ko bakeneye ko abana babo mu gihe ari ngombwa banyuzwaho akanyafu ku ishuri, nk’uko mu rugo bagacishwaho, abarezi bo babibona ukundi.
Mukangwije Justine, umwe mu barezi baganiriye na Izuba Rirashe, akaba ari umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Mbandazi muri Gasabo, yagaragaje ko mu burezi bugezweho bahuguriwe, bakora ibishoboka ku buryo umwarimu aba inshuti y’umwana, nta gukoresha inkoni.
Yagize ati « Mu burezi dufite buganisha ku iterambere rya Vision 2020, dukorera abana bacu nk’abirerera… kera rero uziko umwana yabonaga umwarimu nk’umuteye ubwoba, Niba umwigisha mara atarabimenya, ni ikinyafu.»
Perezida Paul Kagame ubwo aheruka kugirira uruzinduko mu Karere ka Rubavu, yahaye ubutumwa abavuga rikijyana, bugaragza ko gucisha akanyafu ku mwana ari ngombwa mu burezi bw’umwana.