LUKA 10:17-20 Nuko abo mirongo irindwi bagaruka bishīma bati “Databuja, abadayimoni na bo baratwumvira mu izina ryawe.” Arababwira ati “Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo. Dore mbahayeubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n’imbaraga z’Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.
Ariko ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.”
IMPANO
Maze gusoma iri jambo nafashe umwanya wo kuritekerezaho maze numva nganirizwa mu buryo bukurikira aribwo turibuze kiganiraho muri iki kigisho ariko ndibuze cyane kwibanda kugukorera mumpano duhabwa cyangwa dufite biciye munzira nyinshi…
Yesu abwira abigishwa be ndetse yanagendanaga nabo umunsi kuwundi ati <<mwe kwishimira ko abadayimoni babumvira ahubwo amazina yanyu yandikwe mugitabo cy’ubugingo >>
IMANA itanga impano zitandukanye kubakozi bayo ariko kandi iyo tutayisengeye iteka ngo twumve icyo mwuka WERA atuyoboramo kandi tumwumvire iyi mpano niyo satani akoresha kuturimbura twebwe abayikoreramo nubwo hari benshi ifasha bakajya mu ijuru cyangwa se bakakira YESU nk’umwami numukiza w’ubugingo bwabo, izo mpano rero muri iki gihe zimaze gutuma benshi bibagirwa icyari ngombwa kuruta ibindi ariko kwandikwa kwamazina yabo migitabo cy’ubugingo kuko barimo gukoreshwa ibitangaza ndetse bitwaye imitima yabo kuko nubwo babwiriza cyane ariko ntibashaka imitima ndetse n’intama yazimiye nkuko yesu abishaka ahubwo barashaka ibyo intama zitanga banejejwe no gukama kuruta kuragira umukumbi YESU yabaragije .
Yeremiya8:
11 Bagerageza komora uruguma
rw’umukobwa w’ubwoko
bwanjye baruca hejuru, bavuga
bati “ni amahoro! Ni amahoro,”
kandi nta mahoro ariho.
Igitumye abakozi b’IMANA benshi birengagiza ukuri nuko batwawe benshi n’umwuka wo gukunda amafaranga ndetse baranayashakisha munzira zose kugirango bayagereho kuko imitima yabo yamaze gutwarwa nayo bituma uwo mwuka utsikamira kwera kw’IMANA muri bo ntago bagifite gutinya IMANA no kuyubaha
Abaheburayo13:5 Imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite, kuko yavuze iti “sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.” Impano no gukunda amafaranga bihugije abantu bituma bibagirwa kwera no gukiranuka kandi aribyo Imana ibashakaho.
Umwuka wo kuraguza no guterekera mu nzu y’Imana
Abantu bishimiye cyane gukoreshwa ibitangaza ndetse no guhanura kuruta uko bita kubuzima bwo gukiranuka ndetse n’ubuhamya bwabo hanze bamwe bahimba ibinyoma abandi nabo batwawe n’Impano cyane kuruta uko bubaha Imana .
Kuko imitima y’abanyarwanda benshi yirukira aho yumvise umuhanuzi wakibaza niba abantu bashakira Imana ibyo ibaha cyangwa bajyanwa n’urukundo bakunze Imana yabo, ibi rero byatumye hinjira undi mwuka mu itorero ry’IMANA kandi ni ikizira IMANA YANGA URUNUKA nicyo tugiye kuvugaho gato:
Kuva kera hose tuziko mubanyarwanda cyangwa abakura mbere bacu baraguzaga bakanaterekera iyo rero witegereje itorero rya none usanga uyu mwuka waraje no mu itorero aho usanga abantu batagikurikiye Imana ngo bayishake bayisenge ahubwo birukankira ahari umuhanuzi runaka kandi bimaze kuba umuco mu matorero ndetse no mu byumba hirya no hino b’yamasengesho.
Ibi rero Yesu yarebye abigishwa be maze ahitamo kubabwira igikwiye kandi kiruta ibindi aricyo nakubwira nawe usoma iki kigisho ngo we kwishimira ko abadayimoni bakumvira ahubwo reba ko amazina yawe yanditse mu gitabo cy’ubugingo kuko impano n’agakiza biratandukanye cyane abantu benshi barimo gukorera mumpano bahawe ariko wareba imbuto zabo ugasanga mu byukuri barimo batukisha izina ry’Imana ese nawe uyu munsi ntiwaba wishimiye ko abadayimoni bakumvira ukirengagiza igikwiriye aricyo gakiza nubugingo bwawe bukaba burimo kujya mukaga kubera urimo gushaka cyane ibitangaza no kwemez abantu isi yose ikakumenya ariko izina ryawe ritari mugitabo cy’ubugingo ?
Ese ntiwasanga warabaye umupfumu mu nzu y’Imana abantu basigaye baza kuraguza kandi wibwira ko urimo gukorera Imana ? Banza wibaze muribyo urimo gukora icyubahiro cy’Imana kiri he he?Ntago dushatse gupinga abahanuzi nabakozi b’Imana ariko ndashaka kukwibutsa ko Uwiteka areba motivation(Impamvu) ituma ukora ibyo ngibyo rero uzahembwa bitewe nikigusunikira kubikora. IMANA ntago uyu munsi igushakaho kwemeza abantu ahubwo ikeneye ko wowe wahinduka nawe ukaba igikoresho kizima cyera kiyihimbaza
Rom 12:1-2 Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.
Abenshi rero muri iki gihe banejejwe nuko abadayimoni barimo kubumvira ariko birengagije ko Yesu akeneye ko tumwubaha kuruta ibyo dukora mu izina rye kwemeza abantu byabaho ariko ndagira ngo umenye ko ubwawe utabasha guhindura mwuka wera niwe wenyine uhindura umutima akewemeza ibyaha byawo rero reka gutinda mu mpano ufite kuko ntago izakujyana mu ijuru kandi gukora byinshi mu izina ryayo ntibisobanuye ko ariyo koko irimo kugukoresha benshi barimo kubeshya mu izina rya Yesu reka kwitirira ikinyo cyawe Imana kuko yo niyera kandi izakomeza kuba iyera ariko uyu munsi wa none ndakugira inama yuko warekera aho ugahindura imyumvire nawe Yesu aragushaka .
Matayo7:27
Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami,ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’
Ni bwo nzaberurira nti “Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe”
Abantu benshi rero barimo gukora cyane ariko ikibanejeje nukweze isi, kugaragara cyane ndetse n’ubutunzi butumye benshi batandukana n’Imana ariko Yesu akomeza abwira abigishwa be abantu bnshi bazavuga ko bahanuraga mu izina rye ariko we atarigeze kubamenya.
Ikibazo ese muri ubwo buhanuzi, ibitangaza, kwirukana abadayimoni n’ibindi byinshi ….urimo gukora uzwi nande? Urimo kubikora mu izina ryande?
Uyu munsi biradusaba ko twakisuzuma kuko Yesu ntakeneye ko twemeza abantu gusa ahubwo akeneye ubuhamya bwacu ndetse ko n’amazina yacu yandikwa mu gitabo cy’Ubugingo birashoboka ko umuntu yagira impano ndetse yakwerekwa cyangwa agahanura ariko we adakijijwe cyangwa ibyo byose akabyitirira Imana ariko atariyo Imutumye rero twari dukwiye gusunikwa n’urukundo dukunze Imana atari ukujya munsengero gushakamo ibitangaza nibindi biturangaza bigatuma Yesu atagura umwanya mu mitima yacu .
Yesu abahe umugisha cyane.
Ev.Mucyo DAvid
Ev Mucyo David duhindure identite tube abana b,Imana
+250788357035ngabomucyo@yahoo.fr or mucyoild@gmail.com