Ishusho y’uyu munsi.
Aha niho harangirira: Ubukire, Ubwirasi, N’ibitagira umumaro.
MITALI Adolphe.
Ishusho y’uyu munsi.
Aha niho harangirira: Ubukire, Ubwirasi, N’ibitagira umumaro.
MITALI Adolphe.
Umupasteri aratangaza ko imirongo ya Bibiliya ibuza kwishyiraho tatu (tatouages,tattoos) itakigezweho!
Mu kiganiro Pasteri Carl Rentz wa Hillsong New York yahaye ikinyamakuru World Reign Religion News, cyerekeranye n’uko Bibiliya ibuza gushushanya cyangwa kurasaga ibintu ku mubiri, uyu mugabo avuga ko ubusobanuro bw’iyo mirongo butandukanye, kandi ko ubwo busobanuro buturuka ku myizerere ya buri wese,
Uyu mupasteri nawe wibitseho tatu nyinshi ku mubiri hari ibyo atangaza, birimo ibi bikurikira:
“Dutekereza ko izo kirazira zitagifite umwanya wazo, nyuma y’igitambo cy’umusaraba”
“Ntabwo twemera ko nyuma yo gupfa no kuzuka kwa Yesu, iryo tegeko rya cyera ryaba rikireba ubuzima bwacu.Birasekeje!”
Kubw’ibyo rero uyu mu pasteri ngo asanga buri mukristo yakurikiza imyumvire ye , n’ibyo yemera kubyerekeranye na tatu
“”Niba ku bwanjye ntemera ko tatouages zigira icyo ziteshaho agaciro urusengero rwa Mwuka Wera, ndumva nta kibazo gihari”
MITALI Adolphe.
Umupasteri w’Umutinganyi wo mu ba Episkopali arasaba Imana ko igikomangoma Georges wo mu Bwongereza yaba umutinganyi
Kelvin Holdsworth, umupasteri(umupadiri) wo mu itorero Episkopali mu gihugu cy”Ubwongereza, arerekana ko igikomangoma Georges ufite imyaka 4 , aramutse abaye umutinganyi, byatuma muri icyo gihugu ubutinganyi buhabwa umwanya w’icyubahiro.
Ibi uyu mu pasteri (Padiri), wo mu itorero Episkopali rya Ekose,yabyanditse ku nkoranyambaga ye (blog),avuga ko hagize umuntu wo mu muryango w’Ubwami uba umutinganyi, ibyo byatuma Kiliziya y”Ubwongereza yemera gushakana kw’abahuje ibitsina.”
Mu mwandiko uyu mupasteri yanditse, akaba yarawise tubisobanuye mu kinyarwanda“Uko Kiliziya y’Ubwongereza yahindurwa” Uyu mugabo yerekana uburyo butandukanye bwakoreshwa ngo kiliziya y’Ubwongereza yemere ubutinganyi
Uburyo bwa nyuma avuga kandi akoresha nuko asaba Abongereza “gusaba Imana bucece (cyangwa ku mugaragaro, baramutse babitinyutse) ko Yazaha igikomangoma Georges kugira undi mugabo akunda amaze gukura”
MITALI Adolphe.
Pasteri yagaragaye imbere y’iteraniro atwite mu gihe nta mugabo afite.
Pasteri Desiree Allen, wo muri Leta zunze Ubumwe Za Amerika yagaragaye imbere y’iteraniro atwite, mu gihe bizwi ko nta mugabo afite bashakanye binyuze mu mategeko n’imbere y”Imana.
“Nahisemo uburyo bwanjye bwo kuyobora ubuzima bwanjye kimwe no kwandika amateka yanjye.Natekereje ku bagore bose basuzugurwa mu matorero yabo kubera ko basamye hanze y’urushako.Abo bagore bumvaga ko icyaruta ari uko bakuramo inda kuruta gusuzugurwa ko batwise nta bagabo bazwi bafite.” Pasteri Desire Allen agakomeza agira ati:” Abakobwa benshi b’abana b’Abapasteri, bahitamo gukuramo inda kubera ko imiryango yabo itakwihanganira isoni zo kubona umwana wabo atwita nta mugabo bashakanye imbere y’Imana.
Pasteri Desiree akomeza avuga ko abandi bagore benshi basohoka mu rusengero, bitewe nuko ayo matorero atihanganira ko haba abana bavutse hanze ya marriage.
“Abantu benshi iyo babonye umukristokazi wasamye atarashatse, bahita bahindura imyifatire bari bafite kuri we, bagatangira kumuha akato”
Pasteri Desiree asoza avuga ko abo bagore iyo bamenya ububasha bafite, baba baragize andi mahitamo bafata, . “ Ntibaba barahisemo nabi iyo hagira ubabwira ko nta kibazo gihari ..”
MITALI Adolphe.
Kay Warren, Umugore wa Rick Warren na Beth Moore, umuvugabutumwa w’icyamamare, bari mu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Kay Warren umugore wa Rick Warren, n’Umuvugabutumwa Beth Moore, ni bamwe mu bakristokazi benshi bagiye bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina (gukorakorwa ku mubiri, gusomwa no gufatwa ku ngufu) bakaba ubu bari mu bandi bagore n’abakobwa biyemeje kubishyira ahagaragara, mu rwego rwo kwamagana ibyo bikorwa,.
Abagore benshi b’abakristokazi, bajya bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ry’uburyo butandukanye, burimo guhozwa ku rutoto rwo gukora imibonano mpuzabitsina (harcellement sexuel), kubwirwa amagambo apfuye, gukorakorwa ku mubiri, no gufatwa ku ngufu.
Igikorwa cyatangijwe n’umukinnyi wa filme Alyssa Milano,akacyita Me too (na njye), kikaba kigamije gushyira ku mugaragaro ibikorwa by’ihohotera gitsina bikorerwa abagore, nicyo cyatumye, abagore benshi barimo aba, batinyuka bagashyira ku mugaragaro ibikorwa byagiye bibakorerwa. Iki gikorwa cyatangiye nyuma y’ibirego byo guhohotera abagore byashinjwe umugabo ukora amafilime, Harvey Weinstein.
Abahohotewe baragenda batanga ubuhamya ku byo bakorewe, haba ari ku mashuri, mu miryango yabo, ku kazi, no ku nsengero.
Beth Moore, Umuvugabutumwa wo kuri Televiziyo.
Kay Warren, umufasha wa Pasteri Rick Warren, bafatanyije no gushinga itorero Saddleback avuga ko yafashwe ku ngufu n’umwe muri babandi bahohotera abana (pedophile), akiri umwana “Byantwaye imyaka 10 kugira ngo nkire”
Ku ruhande rwe Beth Moore umuvugabutumwa w’icyamamare kuri TV akaba yaranashinze umuryango Living Proof Ministries, we ngo iryo hohotera rishingiye ku gitsina amaze kurikorerwa kenshi. Ubu arashishikariza abagore gutangaza ibyo bikorwa bibakorerwa.
MITALI Adolphe.
Amahame 10 yo kugira ubutunzi n’ubutsinzi
1.Kugira ubuzima bwo mu mwuka burumbutse (ubuzima bwera imbuto)
Byose bitangirira ku by’Umwuka. Mbere yo kugira ikindi nkora cyose, ngomba gushaka uko najya mu maso y’Imana nkagirana nayo umushyikirano utagira amakemwa, wuzuye, wa buri munsi. Ntabwo ari igikorwa cy’icyumweru kimwe, cyangwa umwaka umwe gusa, ariko nicyo kinyizeza kuzera imbuto zihoraho zirambye.
“Kuko Uwiteka abwira inzu y’Israeli ati:’Nimunshake mubone kubaho’”Amosi 5:4
Kubana n’ijuru mu busabane buhoraho.
Bibiliya ni itegeko nshinga ry’ubuzima bwa Gikristo. Ni umugende tuboneramo ubushake n’inzira z’Imana. Ntituzagera ku buzima Imana yagennye ko tubamo, tutanyuze mu nzira zayo no mu bushake bwayo tubonera mu ijambo ryayo.
« Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akannwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro, kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Niho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose »Yosua 1 :8
Kuba wuzuyemo ukuri.
3.Kwitandukanya n’umwuka w’isi.
Inzitizi ya mbere ku murimo w’Imana mu mitima yacu ni ibitekerezo bya kamere , by’isi n’umubiri, bikomeza kutuyobora no mu gihe twahindukiriye Kristo.. Kujya ku rusengero no kumenya ijambo ntibihagije.Ni ngombwa kurishyira mu bikorwaKugira ngo tubigereho, ni ngombwa ko twitandukanya n’amarangamutima, n’imyifatire y’imbere muri twe idahuza n’Ukuri.
« kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, aribyo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose, »Rom 12 :2
Kwitandukanya n’inarijye((kwirebaho, njye njye njyenyine…), ukikorera umusaraba.
4.Kuyoborwa na Mwuka.
Iyo umutima wanjye wejejweho imyanda yose y’isi, nibwo nshobora kugenda nyoborwa na Mwuka.Ibyo mbere sinabishoboraga bitewe nuko ibitekerezo byanjye, amarangamutima yanjye, uburere nahawe, byahoraga binyuranya n’ubushake bw’Imana muri njye.Muri iki gihe ngezemo, ijwi rya Mwuka Wera ritangiye kurusha imbaraga ayandi muri jye.
« Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose nibo bana b’Imana »Rom 8 :14
Kuyoborwa na Mwuka
Igiti nticyakwera imbuto, kidafite imizi, kandi uko imizi igeze kure niko igiti kizaramba kandi kirusheho gukomera.Iryo hame rireba n’umukristo. Imana ishaka kubakira ku mfatiro zikomeye muri twe kugira ngo icyo izadushyiramo kirambe.
“Nuko umuntu wumva ayo amagambo yanjye akayakomeza azaba nk’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare imvura iragwa, imivu iratemba,umuyaga urahuha; byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare.” Mat 7:24,25
Kuba ushinze imizi.
6.Kuvumbura umuhamagaro wawe.(Vocation)
Imana yakoze byose ifite intego.Umuhamagaro niwo Imana yandemeye. Ubuzima bwanjye si impanuka cyangwa kwibeshya, nta nubwo ari amahitamo y’ababyeyi.Buri wese afite umwanya wihariye n’umurimo agomba gukora kuri iyi si.umuhamagaro si amahitamo cyangwa icyemezo umuntu afata, ahubwo urawuvumbura, urawuhishurirwa..
“Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko, kandi nakwejeje utaravuka”Yer 1:5
Uwo uriwe.
Iyo maze kumenya impamvu navutse, Imana itangira kumpa iyerekwa cyangwa ishusho igaragaza intego y’ubuzima bwanjye. Bishobora gutangira bitagaragara neza cyane, ariko buhoro buhoro uko ngenda ndushaho gutera imbere mu kumenya Imana, nayo iranyobora, za nzozi yampaye zikavamo ibifatika.
“Umutima w’umuntu utekereza urugendo rwe, ariko Uwiteka niwe uyobora intambwe ze.” Imig 16:9
Muri Gahunda y’Imana.
Ntabwo tuzasohoza umurimo twashinzwe, twidamarariye. Umusaruro ubyarwa no kutarangara ugatumbira. Ni ngombwa kudaha umwanya ikintu cyangwa umuntu wese kundangaza nkakura amaso ku nshingano.
“Bene Data sinibwira ko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere. Ndamaranira kugera aho dutanguranwa ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru.”Abafilipi 3:13-14
Kuzura ishyaka.
Kumenya icyo gukora no kugikora neza ni ibintu bibiri bitandukanye. Icy’ingenzi si icyo nkora, ahubwo uburyo ngikora, Kugira ngo ugere ku gasongero, bigusaba gutunganya ibintu mu rwego rwo hejuru rushoboka.Ntawe uvukana ubushobozi bwose n’ubutungane, tubihabwa na Mwuka w’Imana iyo dutumbiye tugakomeza n’ishyaka ry’umurimo.
Uwiteka abwira Mose ati:”Dore Mpamagaye mu izina Besaleli mwene Uri ya Huri wo mu muryango wa Yuda, mwuzuza Umwuka w’Imana ngo agire ubwenge bwo guhimba, n’ubwo gutora, n’ubuhanga, n’ubukorikori bwose.Kuva 31:1-3
Kuzuzwa Umwuka, ubumenyi, ubushobozi…
Twese twifuza kwigana umuntu utunganye Ntawifuza gukora ibigawa,Mu byo Imana yanshinze nifuza kubibamo umwe mu ba mbere cyangwa se uwambere.Mubyo dukora byose Imana itwifuzaho kuba ibyitegererezo, intangarugero, ngo biyiheshe icyubahiro Gutanga ibyiza byose bikurimo ku rwego rusumba izindi, nicyo kintu gito cyemewe dusabwa.
“Ariko Danieli aratona cyane kuruta abandi batware bakomeye n’abandi b’intebe, kuko umwuka mwiza cyane yari ari muri we, ndetse umwami yibwiraga kumwegurira igihugu cyose.”Daniel 6:4
Kuba intangarugero.
MITALI Adolphe.
Ese nk’umukristo nemerewe gushyigikira Israeli no mu gihe binyuranyije n’icyo umutima nama umbwira?
Iyo ukurikiye amateka y’ubushyamirane hagati y’abarabu (Abanyapalestine) n’Abayisirayeri, ugashaka gushyira mu gaciro no gukurikiza ukuri , hari igihe nkanjye ufite imyizerere ya gikristo nsanga Abanyapalestine nabo bakwiye kurenganurwa, nsanga nabo bafite uburenganzira badakwiye kuvutswa. Ku rundi ruhande ariko , twagiye twigishwa ko umukristo agomba gushyigikira Israeli, uko byaba bimeze kose, cyane cyane ko bivugwa ko ibyahanuwe biba bigomba gusohora,. Yewe hari n’ijambo ry’Imana benshi bagenderaho risaba ko abizera bategetswe gusengera Israeli ibyo nkaba nta kibi mbibonamo, (nubwo numva bitavuga gushyigikira ibidakwiye.)
Ikibazo mfite rero ni iki : Ese ni itegeko ko umukristo ashyigikira Israeli no mu gihe itari mu kuri? Ni ngombwa kuyishyigikira no mu gihe umutima nama umbwira ibindi?
Iyo nkurikiye amateka y’ubwoko bwa Israeli, cyane cyane kuo tuyabonera muri Bibiliya, nsanga Abayisirayeri bafite uburenganzira bwo gufata Israeli nk’igihugu cyabo, bagafata Yerusalemu nk’umurwa mukuru wabo, dore ko yanahoze ari kapitari ya Israeli Dawidi yasizeho, icyo gihugu kikaba gifite ibintu byinshi ndangamurage bibahesha gufata buriya butaka nk’ubwabo.
Ku rundi ruhande ariko, iyo ndebye igihe Abanyapalestine bamaze kuri buriya butaka, igihe Abayisirayeri bari baratawanyitse, bataye urugo; , nkareba umurage abarabu, idini y’Abayisilamu bafite muri kiriya gihugu, no muri uriya murwa mukuru, nkongera ngasa n’uwirengagiza gato amasezerano y’Imana ahubwo nkibuka ko Israeli ijya gutura muri buriya butaka yahasanze abandi bantu; ibyo bituma ntekereza ko Abanyapalestine nabo bafite uburenganzira bwo kubaho n’uburenganzira kuri Uriya Murwa Mutagatifu, no ku gihugu cya Palestine.
Nyuma yo gusuzuma ibi bitekerezo bibiri rero dore icyo mbona gikwiye gukorwa:
Abayisirayeri n’Abarabu, (Abanyapalestine), birengagije bimwe mu byabaye kera, bakareka buri wese kureba ku nyungu ze, bakamenya ko bagomba kubana byanze bikunze, kandi ko uburenganzira bw’umwe burangirira aho ubw’undi butangirira; bareka kwumva ibyo uriya Gashozantambara Trump avuga, (kuko muri ibi sinarenganya Israeli, ahubwo ni uyu mugabo usuka amavuta ku muriro) bagakomeza aho ibintu byari bigeze, bakemera bagaturana, buri wese akigomwa.
Ni ukuvuga ko Ubwo abahanganye bari baragiye bareka bimwe bari batsimbarayeho kera (nk’uko Abarabu bavugaga mbere ko Israeli itabaho, cyangwa yatabwa mu Nyanja) Israeli nayo ikaba yari yaremeye guturana n’abarabu I Yerusalemu; ni habeho gukomeza gushaka kumvikana, bivuga ngo Yerusalemu ikomeze ibe uko yari iri, habe urugenda n’uruza rw’abizera bose, Israeli igumane igipande yategekaga.
Ku ruhande rw’abayobozi bandi harimo na Onu nakwifuza ko batakwemera iby’uriya mu Prezida Trump, wasubije ibintu inyuma cyane ahubwo bagashyira ububasha bwabo mu gukomeza kumvikanisha bariya bavandimwe kuko igihe baryaniye kirahagije
Ese ubu umuntu yakwizezwa n’iki ko Israeli nimara gutegeka Yerusalemu yose izakomeza kwemerera Abayisilamu ndetse n’Abakristo kujya gusengera hariya I Yerusalemu? Cyane cyane ko ubu Trump yashyize mu bayisirayeri umwuka wo gutuma batava ku izima, ahubwo bakaba bakongera gukomeza ibitekerezo bari baranaretse?
Mu gusoza rero, nagiraga ngo mvuge ko njye mbona nahitamo icyo umutima nama umbwira, mu mwanya wo gushyigikira ibyo ntabona nk’ukuri, Imana yo izirwanirira.
MITALI Adolphe.
Umuhanuzi ukomeye kuva mu gihugu cya Uganda, Bishop Mutesasira Steven yasesekaye I Kigali mu itangizwa ry’igiterane cyo guhindurirwa ubuzima “Life Transformation Conference”, ibitangaza bitangira gukoreka. Iki giterane kizaririmbamo Alarm ndetse na Gisubizo Ministries, cyateguwe n’ itorero Canaan Revival Temple, kuva kuri iki cyumweru tariki ya 10-17 Ukuboza 2017.
Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2017, nibwo hatangizwa igiterane “Life Transformation Conference” . Umuhanuzi ukomeye kuva mu gihigu cya Uganda Bishop Mutesasire Steven akaba yasesekaye I Kigali aho yifatanije n’abayoboke b’itorera Canaan Revival Temple mu materaniro ya mugitondo, yakomezanije n’igiterane nyir’izina ku isaha ya saa kumi.
Jaguza Children’s Choir, ni korali y’abana yaturutse mu gihugu cya Uganda
Jaguza Children’s Choir, ni korali y’abana yaturutse mu gihugu cya Uganda nayo yabashije gushyika I Kigali, ikaba nayo iri kwifatanya n’abari kwitabire iki giterane aho iri torero rikorera, Kimironko , mu Bibare ahazwi nka hoteli Phionah.
Kwizera kurarema iyumvire uko Pr Fred na Fiona Agaba kuva muri Canaan Rivival Tample babisobanura
Jaguza Children’s Choir, ni abana bato ariko batanga ikizere cy’ejo hazaza mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana bifashishije uburyo bwa gakondo bwiganjemo guhamiriza mu muco wabo ndetse bagacishamo bagacinya akadiho muburyo bw’imibyinire butandukanye.
Umwuka wo kuramya no guhimbaza Imana niwo ukomeje kuranga amateraniro ari kubera muri Cannan Revival Temple. Umudiho wiganjemo ikiniba no kumenekera imbere y’Imana, ibyishimo n’umunezero byasaze abitabiriye aya materaniro.
Itsinda ry’ababyeyi kuva muri Canaan Revival Temple ya Kabarore, naryo ryaje ryabukereye mu gutangiza iki giterane kizamara icyumweru cyose kitezwemo ko Imana izakoresha ubwoko bwayyo, hagakoreka imirimo n’ibitangaza bihindura ubuzima bwa benshi nk’uko intego y’igiterane ibishimangira.
Mu majwi yabo aranguruye azira amakaraza iri tsinda ry’ababyeyi ryagiraga riti”Intama zanjye zamazwe n’amasega, zikeneye umwungeri waziragira……….Ntama zanjye ni ukuri ndirahiye, ni ukuri nimutaba, iminyago y’amahanga…….ni ukuri ni mutava mu cyanya cy’I Gorigota. Nanjye nzababera umungeri……. Wa mukumbi we nubwo uri muto cyane , uzahinduka ishyanga rikomeye cyane”.
Iri tsinda ry’ababyeyi ryaturutse i Kabarore nyuma yo kuririmba ryahaye impano Pastor Agaba Fred n’umufasha we
Bishop Mutesasira Steven yavuzeko muri iki cyumweru abantu bazitabira iki giterane bazabasha gusobanukirwa uburyo abantu bamwe bakira igitangaza cyano abandi ntibacyacyire. Yakomeje avuga ko ubuzima bwe igihe kinini akimaze akorera Imana kuva akiri muto.
Nyuma yo gusoma ibyanditswe byera dusanga muri Zaburi ndetse n’ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Luka 7:36, yatangaje ko abantu badakwiye gucikwa n’iki giterane kuko abazitabira bazaronka umugisha udasanzwe.
Yagize ati,”Ndimo mbwiriza ibitangaza biraba bikoreka, indwara ziraba zikira n’ibindi………Kwizera kuzanwa no kumva. Niba ufite kwizera , urabona ibitangaza mu buzima bwawe, niba ufite kwizera , urabona ukuboko kw’Imana.”
Yakomeje yigisha ko igihe weretse Yesu urukundo n’amarangamutima yawe yose, ntakabuza ubona igitangaza nk’uko wa mugore wari maraya wasutse kuri Yesu amavuta n’amarira ye yakibonye.
Tubararikire gukomeza kwitabira iki giterane cyatangiye kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukuboza kikazageza tariki ya 17 Ukuboza 2017, ahakorera iri torero mu Bibaye , kuri Hotel izwi nka Phionah.
Iki giterane ngarukamwaka cyo guhindura ubuzima bw’abantu “Life Transformation Conference” kizajya kibera kuri Hotel ya Phionah iherereye mu Bibare, aha kuri iyi Hotel akaba ari naho iri torero rya Canaan Revival Temple rikorera ,kikazajya gitangira kw’isaha ya saa kumi kugera saa moya n’igice z’umugoroba(16h00-19h30).
Pastor Agaba Fred yasabye abantu kujya bazinduka muri iki giterane
Pastor Agaba Fred n’umufasha we bafashijwe cyane
Abayobozi b’itorero rya Canan Revival Church banyuzwe no kubona Bishop Mutesasira ahageze
Jaguza Children’s Choir ibarizwamo abana batatu ba Bishop Mutesasira Steven yasusurukije abantu bikomeye
Pastor Mutesasira Steven yabereye umugisha ukomeye abitabiriye iki giterane umunsi wa mbere
Bishop Mutesasira Steven yakira abana be babarizwa muri Jaguza Children’s
Choir
Abantu bitabiriye iki giterane ku munsi wa mbere barafashijwe bikomeye
Abaririmbyi bo muri uru rusengero nabo bakanyujijeho
Onesphore Dushimirimana
Israel Mbonyi yamuritse umuzingo we wa kabiri yise “Intashyo” kuri iki cyumweru tariki 10 Ukuboza 2017, mu gitaramo cyitabiriwe ku bwinshi n’abantu bateraniye mu ihema riri ahazwi nko muri Camp Kigali.
Mu ijoro ryo kuwa 30 Kanama 2015, nibwo umuhanzi Israel Mbonyi yamurikaga umuzingo we wa mbere, ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi bari bamufitiye amatsiko ariko bakaza gutaha bakozwe n’isoni kuko abenshi batashye batamuciye iryera kuko aho igitaramo cyagombaga kubera hari huzuye, niko gutaha bimyiza imoso. Ni igitaramo cyari cyabereye muri Kigali Serena Hotel.
Kanda hano wumve indirimbo “Intashyo” yitiriwe umuzingo Israel Mbonyi yamuritse
Ubwo hamurikwaga umuzingo wiswe “Intashyo”, Umuhanzi Israel Mbonyi yongeye gushimangira urukundo abantu benshi bamufitiye, ubwo abantu bakubitaga bakuzura, amatike agashira kandi hakiri abantu bifuza kwinjira mu gitaramo.
Abahanzi barimo Patient Bizimana, Aime Uwimana ndetse, Dudu na Luc Buntu bafatanije n’umuhanzi Israel Mbonye mu imurikwa ry’uyu muzingo w’amajwi, igikorwa cyongeye kunezeza benshi no kubasubizamo imbaraga. Ni umuhango wari uyobowe n’umuvugabutumwa Emmanuel Kwizera.
Kanda hano wumve ubuhamya bw’umuvugabutumwa Emmanuel Kwizera
Abahanzi bakomeye mu Rwanda baririmba indirimbo zizwi nk’indirimbo z’isi ’Secular music’ barimo Butera Knowless wazanye n’umugabo we Ishimwe Clement, Bruce Melody, Christopher, Allioni n’abandi baje biyongera ku bahanzi baririmba indirimbo z’Imana nabo bari bitabiriye ku bwinshi.
Iki gitaramo cyagaragarijwemo intumbero y’umuhanzi Israel Mbonyi yo kwagura ivugabutumwa rikava mu kuririmba gusa rikajya no mu bikorwa aho yatangije umuryango uzajya ukora ibikorwa byiganjemo gufasha abatishoboye.
Israel Mbonyi yaboneyeho umwanya wo gusobanurira abantu ibikorwa binyuranye amaze iminsi akora abinyujije muri ’Israel Mbonyi Foundation’. Yerekanye amashusho y’umusaza yasuye inzu yenda kugwaho ufite abana 4, asaba abari mu gitaramo kwitanga kugira ngo bazamwubakire.
Iki gitaramo cyagaragaje intera umuziki wa Gospel umaze kugeraho yaba mu migendekere myiza y’ibitaramo, ubufatanye hagati y’abahanzi ubwabo ndetse n’ukwaguka k’umurimo w’Imana, ibintu umuntu wese witabiriye iki gitaramo yashoboraga kubonesha amaso nubwo hakiri byinshi byo gukorwa.
MU MAFOTO, UKO IKI GITARAMO CYAGENZE
Ku isaha ya saa munani abantu bari batangiye kwinjira
Abashinzwe umutekano bo muri muri B-KGL bahageze kare
Mani Marti ubwo yageraga ahabereye igitaramo
Icyo kunywa cyari gihari
Abantu bari benshi cyane
Ihema ryitwa ’Akagera Hall’ ryakubise riruzura
MC w’igitaramo
Ku isaha ya saa kumi n’imwe nibwo Luc Buntu yageze kuri Stage aririmba indirimbo ze zose yibanda kuzo yamenyekanyeho cyane
Luc Buntu yaririmbye indirimbo nyinshi muzo yamenyekanyeho
Alex Muyoboke ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo…uwo bari kumwe ni umwana we
Imyanya muri VIP yageze aho irashira
Ahimbaza Imana
Dominic Ashimwe
Patient Bizimana yaririmbye indirimbo ze zose zamenyekanye
N’abana bari bari guhimbaza Imana
Mani Martin ni umwe mubari muri iki gitaramo
Kavutse Olivier wo muri Beauty For Ashes ni umwe mu bahanzi bari muri iki gitaramo
Tonzi abyinira Imana
Ababyeyi ba Mbonyi bari baje kumushyikira amurika album ya 2 yise ’Intashyo’
Mbonyi agera kuri Stage ku nshuro ya mbere muri nyinshi yayigarutseho
Bafatanya na Mbonyi guhimbaza Imana
Buravan yari muri iki gitaramo
N’abakiri bato ntibatanzwe muri iki gitaramo cy’imbonekarimwe
Mike Karangwa na we yari ahari
Bishop Masengo uyobora Four Square
Uyu mwana yegeye imbere ngo akunde amufotore
Mbonyi ashimira Bruce Melod, Christopher, Clement, Knowless na Aline Gahongayire baje kumushyigikira
Dudu ati ” Nta muhanuzi wemerwa iwabo ariko tujye utuvuga ibintu byiza ku bantu no mu gihe bakiri bazima…Ministry ya Mbonyi yamfashije gutambuka mu bigeragezo nagize uyu mwaka…”
Mike Karangwa yanze kudatahana amafoto n’amashusho y’iki gitaramo
Aime Uwimana aririmba
Habayeho n’umwanya wo kwitanga ku mushinga Israel Mbonyi yatangiye wo kubakira umusaza utishoboye yasuye uba mu nzu yenda kumugwira
Umuhanzikazi Buzindu Allioni na we yari muri iki gitaramo
Pastor Ruhimbya niwe wasengeye abihaniye muri iki gitaramo, anasengera Album ya Mbonyi
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
Onesphore Dushimirimana
Musenyeri Nzakamwita.
Abanyamakuru bo kuri radio ya hano mu Rwanda, ntavuze izina bashimishwa no kubyura akaboze.
Ni kuri uyu wa mbere , 11/12/2017, saa 08:20 za mu gitondo; ubwo kuri imwe muri radio zikorera hano mu Rwanda, abanyamakururu bagaruye inkuru ishaje, nta n’impamvu zigaragara igarutse. Si ibyo gusa ariko, kuko uretse n’uko kugarura akaboze, mu magambo abo banyamakuru bakoresheje hagaragayemo ikinyabupfura gike, n’ubunyamwuga buke.
Ndatangira nisegura ku kuba ntavuze amazina y’abo banyamakuru,(bari bwimenye) n’izina rya Radio, kuko icyo tuba tugamije atari ukwanndagaza abantu, ahubwo icy’ingenzi ari uko bakwikosora.Nta nyungu rero nasanze mu kubatangaza.
Mu kiganiro abanyamakuru babiri batangaga kuri uyu wa mbere kuri iriya Radio ntavuze izina, abanyamakuru baje kuvuga ku giterane cy’urubyiruko rw’Abanyagatorika cyasojwe, mu bagishoje harimo na Musenyeri Nzakamwita.
Umunyamakuru rero ageze kuri uwo Musenyeri, sinzi uko yibutse ibyashaje, yongeraho amagambo yo kuvuga ukuntu ngo hari umuyobozi mukuru mu butabera (nawe simuvuze), ngo wihanukiriye agashira isoni uwo mukambwe w’Umusenyeri. Uyu munyamakuru rero ageze aho, ingingo bavugagaho bahise bayibagirwa, barayita, noneho ariwe ari na mugenzi we, nabo barihanukira, ibyo bashinja uwo munyacyubahiro wo mu butabera , aba aribyo bakora noneho bamurusha inshuro nk’ebyiri. Umwe ati “Njye byarambabaje gutinyuka umukambwe nk’uriya”, undi ati “Bene bariya nibo bajya bahura n’imivumo, ugasanga barasaze” undi nawe ati:” Ntawe usuzugura umusaza nk’uriya ngo asigare amahoro” undi mu gusoza ati :” Usanga bene nkabo bahura n’umuvumo ugasanga bavugaguzwa no ku manyway’ihangu,,,bahinda umushyitsi…”, n’andi magambo nk’ayo…
Me Evode
Nkimara kumva iki kiganiro hagati y’abanyamakuru babiri numvise ntakwihanganira kutagira icyo mbivugaho.
Mbere nambere ariko ndagira ngo mbanze mvuge ko ndi mubatarishimiye uburyo koko uwo munyacyubahiro wo mu butabera yitwaye imbere y’uwo Musenyeri icyo gihe, ariko ibyo mbibona nk’inkuru ishaje itanafite icyo yubaka…ariko kandi ntidukwiye kwibagirwa ko gukosa ari ibya buri muntu wese (Se tromper est humain)
Noneho rero nyine maze kumva iby’aba banyamakuru , nibajije niba aba banyamakuru bibuka uburemere bw’akazi bakora aho bumvwa n’imbaga y’abantu batabarika, niba bazi imbaraga amagambo agira ku bayumva, muri make nibajije niba baba bubashye n’abantu babumva.
Icya kabiri. Bariya banyamakuru nkuko nabivuze bagaruye (babyukije) akaboze , nta mpamvu igaragara ibiteye, Ese itangazamakuru ribereyeho kubyutsa ibibi byanateranya abantu cyangwa byaba byiza ryubatse. Ese babitewe no kubura inkuru?
Mu magambo bavugaga hagaragayemo ikinyabupfura gike, no kutubaha uwo muntu w’umuyobozi., kandi ibyo banengaga kuri we , sinzi niba babibonye ko aribyo bakoze ndetse kurushaho, aho bavugaga uburyo uwo, yahinduka, yahuye n’umuvumo.
Icya nyuma nuko ibyo bintu babigaruye nyamara uriya banenga ngo yariseguye kubw’amagambo yavuze. Niyo kandi byaba bitarabaye, nta mpamvu bari kuyobora ikiganiro mu buryo babikoze.
Muri make, bariya banyamakuru, nibiyubahe, bubahe abayobozi, bubahe abanyarwanda babumva, bubahe akazi bakora.
Nshutiyukuri Nzabavumba.
Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2017 nibwo korari Siloam yakoze igitaramo gikomeye cyo gushima Imana muri gahunda yabo ya buri mwaka baba bagomba gukora igitaramo nk’’iki.
Ni igitaramo cyabereye kuri Dove Hotel kuva saa munani z’’amanywa kugeza saa moya z’’umugoroba.Iyi korari kandi yashyize hanze CD iriho indirimbo 8 z’’amajwi zikubiye kuri album izaba igizwe n’’indirimbo 15 iri gutegurwa.Ni igitaramo bari batumiyemo korari Hoziyana,Bosco Nshuti, na Jado Sinza.
Iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bukomeye kuko sale yari yakubise yuzuye ndetse n’’abandi barahagarara, icyumba cyakira abarenga ibihumbi bitatu.
Uyu musore yararirimbye benshi bamukurira ingofero
Korari Hoziyana yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zayo zakunzwe n’abatari bake mu bakunzi bayo maze barizihirwa baririmbana nayo hafi indirimbo zayo zose.
Korari Siloam ari nayo yateguye iki gitaramo nayo yaje kuririmba nyinshi mu ndirimbo zayo nshya igaragaza ubuhamba buhanitse n’’amajwi meza cyane,ikintu cyashimishije abitabiriye iki gitaramo.
Mu kiganiro n’umuyobozi wa kora Siloam Bwana Nkurunziza Jean Bosco yavuze ko bashimira Imana cyane yabanye nabo igitaramo kikagenda neza cyane.Yanakomoje kandi ku kuba itorero ryarabemereye gukorera ahantu heza hisanzuye kuri Dove Hotel.
Umuvugizi Mukuru wa ADEPR yari muri iki gitaramo yanyuzwe nacyo
Uyu muyobozi kandi yavuze ko umwaka utaha amashusho y’’indirimbo ziri kuri album nsha azashyirwa hanze n’’abakunzi ba Siloam bakabasha kuyabona bidatinze cyane ko ngo bari bari gufata ayo mashusho muri iki gitaramo.
Abantu baje ari benshi cyane basaga icyumba cya Dove Hotel cyakira ibihumbi bitatu.
Rev Ephraim Karuranga nawe yishimiye imitegurire y’’iki gitaramo anashimangira ko korari yujuje ibyangombwa kandi yanyuze mu nzira nziza bayemerera kujya gukorera ahantu yifuza harimo n’’amhoteli akomeye ibisa n’’ibivuguruza ibyo abantu bibaza bavuga ko muri ADEPR bitemewe gukorera igitaramo muri ADEPR.
Bosco Nshuti nawe yakanyujijeho biratinda benshi batangarira impano ye
Menshi mu maturo atangwa muri Kiliiya Gatorika yishyura imanza abayobozi bayo baba barezwemo zo gusambanya abana .
Kiliziya gatorika yakoresheje hafi miliyari 4 z’amadolari mu kwishyura imanza bamwe mu bapadiri n’abasenyeri bayo barezwemo, zo gusambanya abana bato.
Muri ibi byumweru bishize, inkuru z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rikorerwa abana bato, zongewe kuvugwaho cyane cyane biturutse ku bivugwa bikorerwa I Hollywood, muri wa mugi wamamaye ku isi mu gukorerwamo filime, ariko binaturutse ko ibyo bikorwa byiyongera no mu bandi bantu b’ibikomerezwa, intiti, n’abandi bantu b’icyubahir cyane cyane ariko mu bapadiri b’abagatolika.
Hashize iminsi havugwa ibikorwa by’abihaye Imana b’Abagatolika bakorera abana bato, baba abahungu, baba abakobwa, ibikorwa by’ubusambanyi bikorerwa aba bana, aho bimwe byatangiye kugera mu butabera, ndetse bamwe mu babikora , n’ababihishira bagiye bagaragazwa. Ikibabaje ariko nuko aho kugira ngo ibyo bikorwa bigabanyuke, ahubwo bikomeza kwiyongera, cyokora byinshi ntibijye ahagaragara bitewe n’akayabo k’amafaranga gatangwa mu rwego rwo kubihishira, no kuburana izo manza.
Imibare ikurikira irabafasha kureba uburyo amaturo dutanga akora umurimo wo guhishira ubugizi bwa nabi no kuburanira abakora ibikorwa byo gusambanya abana.
Nkuko bitangazwa n’abanyamakuru Jack na Diane Ruhi bo muri National Catholic Reporter, aba bakaba bariyemeje gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri kiriya kibazo;Leta ya Vatikani, imaze gukoresha amadolari 3.994.797.060.10, guhera muri 1950, ubwo ni hafi ya miliyari 4 z’amadolari, ngo ukuri gupfukiranwe,
Mu by’ukuri ariko uwo mubare ni muto cyane ukurikije umubare w’ibyagiye bivumburwa byakorewe mu bwihisho, ugatekereza ibindi byinshi byumvikanwaho, bitageze imbere y’ubutabera.
Iyi mibare yagaragajwe nyuma y’iperereza ryamaze amezi atatu, ryifashishije amakuru aturuka mu bigo Lexisnexis Academic na RCN, no mu makuru yaturutse muri Bishop Accountability. Org, Hifashishijwe kandi raporo yaturutse mu nama y’Abepiskopi Gatorika bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,USA.
Byagaragaye ko ariya mafaranga agabanyijwe Diyoseze 197 zo muri 197, buri diyoseze yahabwa miliyoni 20 z’amadolari.
Ayo ni amafaranga menshi asohoka mu mifuka y’abakristo baba biyushye akuya ngo bafashe kiliziya yabo, ntibakamenye ko afasha mu guhishira abagizi ba nabi baba bakorera abana babo ibya mfura mbi.
Muri 1992 Diyoseze zo muri USA zari zatanze miliyoni 400 z’amadolari zigamije guhishira no kuburanira abo bapadiri bagirira nabi abana.
Umwe mu bapadiri wakoraga I Vatikani, avuga kuri iki kibazo, yatangarije ikinyamakuru The New Yorker aya magambo:” Ntimushobora kwibwira akayabo k’amafaranga atangwa agamije kurengera abapadiri bakoze ibyo byaha”
Ngayo nguko.
MITALI Adolphe.
Umuryango w’ivugabutumwa rikiza W.E.F mumagambo arambuye Wokovu Evangelical Family k’umugoroba w’ejo hashize wakoze umwiherero wahuje abanyamuryango ndetse n’inshuti !
Uyumuhango warufite intego yo kwizihiza sabukuru y’imyaka 5 umaze ushinzwe Frere Manu mu ijambo rye nk’umwe mubagize uruhare mu kubaka uyumuryango , yashyize ahagaragara urutonde rw’abamufashije batakakiriho ! muri bo KANYAMIBWA Patrick wari umunyamakuru akaba yaragize uruhare rukomeye mu gushyigikara ivugabutumwa ndetse kandi amashusho ( DVD ) ya 1 ya NYIMBO ZA WOKOVU uyumusore aririmba niwe wayoboye umuhango wo kuyishyira kumugaragaro!
Kimwe n’aband i bose barimo : barimo Se ubyara Frere Manu witabye Imana mu mwaka wa 2016 ndetse na Rev.Pastor Nsonera Lazare wari umushumba w’itorero rya ADEPR Gisenyi akaba ariwe watangije ibiterane byitwaga Wokovu Celebration na Madam KIRONGI wari umukozi kuri Serena Hotel ya Rubavu akaba yarafashaga uyumusore cyane mubyerekeranye n’inkunga yo kubona salle muri iyi hotel mu igihe cyose uyumuryango wateguraga igikorwa ! aha twavuga nka Leaders prayer Conference (Rubavu mu Biganza byawe Mana) Yabaye muri 2015 Madam Rachel Kimwe na Bwana Marcel aba bakaba bari abaterankunga bimena bashyigikiye ivubabutumwa ry’umuryango Wokovu Family! muri uyumuhango hakaba habayeho umwanya wo kubibuka nk’intwari zikomeye!
Muri uyumwiherero kandi Frere Manu yashyize ahagaragara amajwi ( Audio) y’ indirimbo za wokovu volume ya 2 agenera abamubaye hafi impano , sibyo gusa ahubwo hasengewe n’abayobozi bashya bagiye gufatanya n’uyumusore kuyobora uyumuryango , bagaharanira kuwuteza Imbere haba mu buryo bw’umwuka ndetse n’imibereho myiza y’abagize uyumuryango.
Abashumba batandukanye abavugabutumwa bwiza abaririmbyi abanyamuryango ndetse n’inshuti nibo bitabiye uyumuhango wabereye muri Sererena Hotel Rubavu ukaba waratangiye saa munane (14h00) ugasozwa saa kumi nimwe (17h00)
Inkuru na Brigitte UWIMBABAZI
Isange.com
Umuvugabutumwa wo mu itorero rya ADEPR Nyarugenge Patrick Ndamukunda Kuri uyu wagatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2017 nibwo yambikanye impeta na Martine Tuyishime bari bamaze imyaka isaga ine bakundana.
Ku wakane nibwo basezeranye mu mategeko ku murenge wa Nyamirambo aho barahiye imbere y’abantu ko bazibanira ubuziraherezo.
Ku wagatndatu mu gitondo iimihango yo gusaba ikaba yarabereye mu karere ka Nyarugenge ahitwa mu miduha ubusitani bwa Berwa Shop.
Umuvugabutumwa Patrick Ndamukunda ashimishwa n’ibintu byinshi kuri Martine gusa abikubira mu bintu bitatu avuga ko Martine yisangije kurusha abandi bakobwa yabonye mu kiganiro gito twagiranye yatangaje ko ibyo bintu ari ibi abitangaza muri aya magambo: Ehh Martine Afite uburere, urebye ni umukiristo wahishuriwe Kristo, Urukundo angaragariza ruranyura ndetse n’ubwiza bwe’’.
Ndamukunda Patrick mu magambo ye yavuze ko yashimishijwe n’amagambo Martine Tuyishime yamubwiye bakimenyana yagize ati: ‘’Yarambwiye ngo nseka neza’’ .
Ubukwe bwaririmbywemo n’abahanzi batandukanye aribo: M.Olivier wamamaye mu ndirimbo Icyo Yavuze, Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo Ibyo Ntunze , uyu akaba yararirimbye indirimbo yise ‘’ Uri indirimbo yanjye’’ yahagurukije abantu muri ibi birori, Isaac Rabine wo muri Hoziana nawe yaririmbye indirimbo ye yise Messiah ndetse n’umuhanzi Danny Mutabazi ni umwe mu bagaragaye muri ibi birori.
Tuyishime Martine yagaragaye aririmbira Patrick indirimbo yamuhimbiye, Kuri ubu abageni bombi bakaba batuye ku gisozi munsi y’umurenge ho mu mugi wa Kigali, Uretse kuba ari umuvugabutumwa bwiza Ubusanzwe Patrick Ndamukunda akaba akorera radio ya Adepr izwi ku izina rya Life Radio mu biganiro bitandukanye.
Dore amwe mu mafoto yaranze ubukwe bwa Patrick na Martine:
Ishusho ya Leonard de Vinci,i ifatwa nk’iyumukiza w”isi, Yesu, mu by’ukuri si Yesu yerekana ahubwo ni Antikristo.
Ishusho y’Umuhanzi Leonard De Vinci, ishusho izwi nk’iya mbere ku isi yaguzwe amafaranga menshi, ishusho benshi bafata nk;iy’umukiza w’isi Yesu, mu by’ukuri si Yesu yerekana, ahubwo ni ishusho yerekana umwe muri ba Antikristo.
Ubusanzwe bizwi ko Ijambo ry’Imana tubona muri Bibiliya ritubuza kugira amashusho cyangwa ikibumbano dukora . Ibi ni ukuvuga ko abarenga kuri iri tegeko, baba bakoze icyaha cyo kugira izindi mana iruhande rwayo no kutayubaha, bishobora no kubazanira izindi nkurikizi, zijyana n;ubuyobe.
Mu muryango w’abantu biyise Abaframaso, ku baba batabizi, habamo ibyiciro by’abayoboke bayo, cyangwa inzego zibatandukanya.
Uko umuntu agenda azamuka niko agenda arushaho kugira amabanga ahishurirwa atabwirwa ukinjiramo.
Nkubu bamwe bagitangira ntibazi ko Abaframaso bageze mu rwego rwo hejuru uwo bafata nk’Imana yabo by’ukuri ari Lusiferi, atari Imana yaremye ijuru n’isi.
Dore ibyo umwe mu bayobozi babo yatangaje bigaragaza imyizerere yabo:
“ Kuri mwe bagenzuzi rusange bakuru, turababwira ibi mushobora gusubiriramo, bene data bo mu nzego 32, 31, 30. Idini ry’abamaso rigomba kugumishwa kuri twebwe bo mu nzego zo hejuru, mu butungane (mu kwera), kw’imyizerere (amahame) ya Lusuferi
“Yego, Lusuferi ni imana”
“Kandi idini ry’ukuri ritunganye mu mitekerereze, ni ukwemera Lusuferi,ungana na Adonai, imana y’umwijima n’ikibi”
Aya ni amabwiriza Albert Pike, umuyobozi w’ikirenga w’Abafaramaso ku isi yose; yagezaga ku nama y’aba framaso, yiitwa inama ya 23 y’ikirenga
Ikigaragaza rero ko Abafaramaso bo mu byiciro byo hasi, baba batazi ibyo bakurikiye ibyo aribyo,ni uko bagenda babahishurira ukuri uko bazamuka mu nzego; , ni koko ni ukuri ko baramya Lusiferi, kandi dore uko bamwerekana, mu bafaramaso bageze ku rwego rwa 33
Iyi shusho, ntacyo ibibutsa?
Iyi shusho usanga mu ma kiliziya menshi, mu mazu menshi y’abasenga Imana, bayifata nk’iy’umukiza wabo, kandi Imana ibuza igikorwa nk’icyo, iyo shusho si iya Yesu ni iya Lusuferi, wavumwe, mbere y’uko yirukanwa. Ariko ikibabaje kurushaho nuko iriya shusho iba mu ntekerezo z’abantu benshi bayifata nk’iy’umukiza
Ndatekereza ko umuntu wese yemera ko umwana wese wakwereka iyi shusho, igisubizo yaguha nuko yakubwira ko ari Yesu..
Cyokora ntibitangaje cyane kuko ijambo ry’Imana rigira riti:
« Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w’umucyo. »2kor 11 :14
« Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana. » 2 Tes 2 : 4
MITALI Adolphe.
Dr Zakir Naik: Kuryamana n’ihene cyangwa intama nta cyaha kirimo!
Zakir Abdul Karim Naik, ni umuganga w’umuhinde wize ibyo kubaga, akaba yaraje kuba inzobere mu kwigisha I Kolowani,ubu akaba amaze kwandika ibitabo bitandukanye, birimo “The Qur’an and Modern Science, compatible or incoimpatible.”
Dore ibyo yatangaje ku byerekeye ibyo guhuza ibitsina n’amatungo.
”Umuntu akomeza kuba uwejejwe iyo amaze gukorana imibonano mpuzabitsina n’ihene cyangwa intama.Mu gihe nta mugore uhari, nta kunezerwa by’ukuri kuba guhari, bityo nta n’icyaha kiba gikozwe.Cyokora nyuma y’icyo gikorwa , itungo ryo riba ryanduye, rigomba kwicwa. Ngiryo ijambo rya Muhamadi.”
Bibiliya yo igira iti:
“Ntukaryamane n’itungo ryose cyangwa n’inyamaswa yose ngo ucyiyandurishe, kandi he kugira umugore cyangwa umukobwa uhagarara imbere y’itungo ngo aryamane naryo, ibyo ni ukuvanga ibidahuye.”Abalewi 18,23
“Abalewi bati’Uryamana n’itungo ryose avumwe’”Abantu bose bavuge bati’Amen’”, 2Guteg 27: 21
MITALI Adolphe.
Iyi foto hano ntigaragara neza, ubundi bamwandikagaho umubare 666
Ese Johnny Hallyday yari umuyoboke wa Satani?
Byavuye muriExoportail
Nkuko Pierre Jovanic yabivuze:” Abaririmbyi bo mu rwego rwo hejuru baba ari abahanuzi cyangwa intumwa
Gukora ikimenyetso runaka, cyangwa kuyoboka ikirangantego runaka, utazi icyo kivuga, ni nko gusenga isengesho ryo guha ibubasha bwawe imbaraga runaka, cyangwa kwerekana ko uyobotse icyo kintu, ibyo bikacyongerera ububasha.
Uko bimeze ku bimenyetso, niko bimeze no ku magambo wavuga cyangwa waririmba.
Wabyemera rero cyangwa utabyemera, abantu bari hejuru y’abandi kuri iyi si n’abayoboke babo bo barabizi, kandi babishyira mu bikorwa buri munsi.
Hano turagira ngo tubabwire amwe mu magambo y’indirimbo ebyiri Johnny Hallyday yaririmbye, namwe mwisuzumire.
Hari indirimbo Veau d’or Vaudou. Ubundi veau d’or , ikimasa cya Zahabu Bibiliya igifata nk’ikimenyetso cyo kuramya ibigirwamana…naho Vaudou ni idini ry’abakurambere riboneka muri Haiti, no mu bihugu bimwe byo muri Afrika nka Benin n’ibindi bigituriye.
Ndi umuhungu wa Lusiferi ; Umwami n’umutware w’isi ; Mbiba imbuto y’ijambo ribi ; Iyo murira njye ndaseka
Nakubise KO uwo twari duhanganye ; Wa musore w’umu Hipi w’i Betelehemu.; Warwanishaga indabyo; Mwe ubwanyu mwaramwishe.
Muri abagaragu banjye biyoroheje; Ndabavumye munzu yanjye.
Vodu ikimasa cya zahabu ; Mbakorera ibigirwamana byanyu ; Mbaha intwaro nkabacamo ibice ; Mukeneye Peteroli ; Njye nkeneye amaraso , ibyuya n’amarira ; I Miami , i Los Angeles ; Nahashyize umusazi ufite bombe ; Habonetse abantu 200 bishwe n’ubwoba ; abo ntibazakenera imva…
Muri make iyi ndirimbo irisobanuye ubwayo, si ngombwa kongeraho ibindi bisobanuro. Iyi ndirimbo igaragaza uyiririmba uwo akorera uwo ariwe.
uyu ni umusaraba Johnny yambaraga
Hari iyindi ndirimbo Johnny yise Jesus est un Hippie, Yesu ni umuhipi. Aha Johnny afata Yesu nk’umunywi w’ibiyobyabwenge, ukunda abagore bagenda banitse amabere…
Hari aho avuga ati : »Ndakeka ko ise yitwaga Jo, na nyina akitwa Mariya ; Ndakeka ko yari afite imyaka 33 ; FBI irimo kumuhiga : Nibamufata bazamubamba ku musaraba.
Ibi ntikeneye kugira icyo byongerwaho
MITALI Adolphe.
Bamwe mu bagize komite nyobozi ya ADEPR bagiye kwitabira amasengesho y’iminsi itatu azabera mu karere ka Rubavu kuva ejo ku wa gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2017 kugeza ku wa gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2017.
Ni amasengesho ategurwa n’umuryango w’ihuriro ry’amatorero ya gipentekote yo mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigari, akitabirwa n’abanyamasengesho bavuye muri ibyo bihugu.
Aya masengesho agiye kubera mu Rwanda mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka yari yabereye mu gihugu cya Tanzaniya, ingingo isobanura ko aya masengesho aba kabiri mu mwaka.
Ni amasengesho kandi biteganijwe ko azitabirwa n’abanyamasengesho bavuye mu bihugu bya Tanzaniya, Uganda, Kenya, Burundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’igihugu cya Sudani y’epfo nkuko bitangazwa na Pasiteri Sematama Ruvugisha Innocent; uhagarariye iki gikorwa mu Rwanda.
Yagize ati: ” Abatanzaniya, abanyakenya, abanyasudani, abavugizi bose b’itorero ryacu bazaba bahari, biraryoshye cyane.”
ISANGE yagerageje kumenya icyo umuvugizi w’itorero rya ADEPR Rev.Ephrem Karuranga avuga kuri aya masengesho maze adutangariza atya ati:
” Ni amasengesho y’umuryango UKIAMKA, umuryango uhuza amatorero ya gipenteko yo mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigari, agizwe cyane cyane ni amatorero ya Pentrekote ariko asa nkaho yabyawe na Suede. Asanzweho rero, aba kabiri mu mwaka ariko akabera muri buri gihugu akagenda asimburanwa. Ubu rero nitwe twari dutahiwe. Turahura tugasengera ibihugu byacu, ivugabutumwa ryacu n’akazi dukora.”
Rev.Ephrem Karuranga kandi yanakomoje ku cya mbere mu bizasengerwa muri aya masengesho.
Yagize ati: ” Dufite ibibazo by’umutekano mu cye mu karere, dufitemo ubuzima butoroshye bw’abaturage babyo, ahanini bigenda biterwa n’inzara, harimo ibibazo by’uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ibyo byose ni ukugenda umuntu abisengera.
Aya masengesho azatangira ku munsi w’ejo, ntawuhejwe kuko ngo buri wese wumva ashaka gusenga ashobora kwitabira.
UKIAMKA’ ni ijambo ry’impine riri mu rurimi rw’igiswahili, mu magambo arambuye rikaba rivuga ngo: “Ushirikiano wa Makanisa ya Kipentekositi ya Afrika ya Mashariki na Kati; akaba ari umuryango w’amatorero ya gipentekote yashinzwe n’abamisiyoneri bo mu gihugu cya Swede, abarizwa mu duce tw’Afurika y’i Burasirazuba ndetse n’iyo hagati.
Amatorero ya gipentekote yo muri region d’AFRIQUE GRANDS LACS ahura kabiri mu mwaka agasengera za leta z’ibihugu bakoreramo umurimo.
Ese ririya tegeko ritowe, ntiryaba nk’iki gipfuko ku munwa w’umunyamakuru?
Mu ijoro ry’uwa 11/12/2017, kuri Radio Isango Star, hanyuzeho ikiganiro kijya gihuza amaradiyo atandukanye, ku bibazo byerekeranye n’itangazamakuru., hakaba haravugwaga ikibazo cyerekeranye n’igitekerezo kiriho cy’uko umunyamakuru wasebanyije yajya ahanishwa igifungo cy’imyaka 3. Mu bantubatandukanye bagize uruhare muri iki kiganiro, hari uwavuze iri jambo ati:” Guhanisha umunyamakuru wasebanyije igifungo cy’imyaka 3 ni nko guhanisha igihano nk’icyo umukinnyi w’umupira w’amaguru wateze mugenzi we akagwa.
Nkuko natangiye mbivuga rero muri ririya joro ryo kuwa 11/12 haciyeho ikiganiro kuri Radio Isango Star, aho abagize uruhare mu kiganiro bavugaga ku kibazo kigamije kumenya niba hakwemezwa ko umunyamakuru wahamijwe icyaha cyo gusebanya yajya akatirwa igifungo (hari abavuga cy’imyaka itatu). Mubatanze ibitekerezo, byose wumvaga bifite ireme , byubaka; nanyuzwe cyane n’ibitekerezo bibiri
Igitekerezo cya mbere ni icy’uyu (ntekereza ko yaba ari uwitwa Jean Baptiste), wavuze ko guhanisha umunyamakuru wasebanyije igifungo cy’imyaka runaka, ari kimwe nko guhanisha icyo gifungo umukinnyi w’umupira w’amaguru, wakoze ikosa nk’iryo gutega uwo bakinana, akagwa.
Icyo gitekerezo nasanze ari ikigereranyo cyiza muri ubu buryo bukurikira.
Reka tubanze turebe mu mupira w’amaguru
Mu mupira w’amaguru, abakinnyi baba bahatana bashaka kugera ku ntego, irimo gutsinda ikipe bahanganye, no kwirinda gutsindwa.
Ubusanzwe kandi, ntacyo abakinnyi bahanganye baba bapfa, hari n’igihe usanga hari n’abantu bava indi mwe baba bakina mu makipe atandukanye.. yewe ikinabigaragaza nuko hanze y’ikibuga, usanga ba bandi bajya bagihanganiramo barimo gusabana, basangira, batebya n’ibindi …
Muri rya shyaka rero ryo gushaka gutsinda no kwirinda gutsindwa, hashobora kubaho, ko umwe yatega mugenzi we, nta kindi bapfa, yewe bishobora no kubaho ari impanuka.
Mu mikino yose rero (no mu zindi nzego z’ubuzima) abayitangije basanze ari ngombwa ko habaho amategeko, n’ibihano kugira ngo ibintu bigende mu buryo butari akajagari. Nguko uko hashyizweho, amakarita, ay’umuhondo, ari atukura, n’ibindi bihano biboneka mu mupira ntakwirwa ndondora. Icyo tubona gusa, nuko biturutse ku mpamvu navuze haruguru, ibyo bihano bifite aho bigarukira, ntabyo tubona bijya mu rukiko, ngo bivemo no gufungwa.
Mu itangazamakuru naho ni uko. Umunyamakuru icyo aba agamije ni ukubaka igihugu, gushaka ukuri. Muri iryo shyaka, no kubera izindi mpamvu, ashobora gucikwa n’ijambo agasebanya. Nta n’ikindi yapfaga n’uwo yavugaga.
Ubundi hari haragenwe uburyo bwo gukosora amakosa nk’ayo, nkuko nyine muri football, bigenda. None inkuru ivugwa nuko ubu ngo uwo munyamakuru yajya akatirwa igifungo cy’imyaka itatu. (ariko ikibazo si n’icy’imyaka…)
Tugaruke muri football. Ese habayeho igihano cy’igifungo, Aho uwo mupira waba ukibereye ijisho ? aho abawukina ntibajya bakinana ubwoba, ndetse ntekereza ko bamwe babivamo, cyangwa se amakipe agasenyuka kubera benshi baba bari mu gihome.
Ibyo ni kimwe n’itangazamakuru ryakorwa, buri munyamakuru ahorana ubwoba bwo gufungwa. Muri icyo gihe yajya yirinda kugira uwo avugaho , ngo hato ataregwa gusebanya akabizira.
Reka turebe no ku yindi ngingo, mbona yuzuzanya n’iyi. Ikaba yaratanzwe na Dr Kayumba Christopher,
Mu magambo Dr Kayumba yavuze hari ingingo yavuzeho numva ifatika
Dr Kayumba yavuze ko ubusanzwe umurongo wa Politiki Leta y’U Rwanda yahisemo kugenderaho, ari uwa Demokarasi, kubaha abaturage, abagenerwa bikorwa mu mwanya wo kugira umuyobozi runaka umutegetsi, no kubaka igitinyiro. Dr Kayumba, yakomeje avuga ko umurongo politiki igihugu kigenderaho ari uwo gukuza umuco , ku bayobozi wo gusobanura ibyo bakora,(accoumptability) no kugendera mu mucyo (transparency), umuco wa demokarasi.
Dr Kayumba rero avuga ko haramutse hatowe itegeko rivuga ko umunyamakuru wakoze ikosa ryo gusebanya yafungwa , ibyo byaba bihabanye nawa murongo wa leta ahubwo bikimakaza, wa muco twanze wo kugira abategetsi bigize indakorwaho, batagira icyo babazwa, umuco w’ubwoba ku baturage n’abanyamakuru, batinya kuvuga ngo batabihanirwa. Ibyo Dr Kayumba akerekana, ko mu mwanya wo kuzana ubwisanzure bw’itangazamakuru, habaho kunyonga ubwo bwisanzure.
Ikindi Dr Kayumba yavuze nuko ubusanzwe ririya kosa ryo gusebanya ari icyaha kiba kireba umuntu ku giti cye, ariko ibyerekeye gusobanurira rubanda icyo ukora, gutanga ibitekerezo, ari ibireba inyungu za rubanda, ku buryo kutabyubahiriza uba ukandagiye inyungu za benshi. Bishaka kuvuga ko niba hari umuntu usebejwe, (Ibyo si byiza), bitangana no kuba hapfukiranwa uburenganzira bwa benshi bwo kumenya ibikorerwa mu gihugu., kandi ririya tegeko ritowe, ni aho byaba biganisha.
Dr Kayumba asoza rero avuga ko ririya kosa ryo gusebanya ryashyirwa mu byaha mbonezamubano.
Muri icyo kiganiro, havuzwe ku ngingo abashyigikiye ko umunyamakuru yahanwa aho bagira bati:” Kuki abanyamakuru batinya ko iri tegeko ritorwa, nuko bazi ko bazasebanya?. Niba bazi ko batazasebanya nibareke ritorwe
Kuri icyo kibazo abari muri icyo kiganiro, bagiye bahuriza ku ngingo zimwe na zimwe, berekana ko kumva ko umunyamakuru atakosa, ari ukumubuza uburenganzira bwo kuba umuntu, ushobora gukosa nk’abandi. Ngo kandi ni ukumubuza uburenganzira bwo gutekereza
Abari muri icyo kiganiro bose bahurije kandi ku kuvuga ko iri tegeko ryagarura umuco wari warubatswe w’abategetsi batifuza kuvugwaho
Bose kandi bahurije ku kuvuga ko iryo kosa ryo gusebanya ryakomeza kuba mu byaha byitwa iby’imbonezamubano, ubundi hagakomeza na bwa buryo bukorwa, bwo guha ijambo uwasebejwe, akisobanura, , gusaba imbabazi bikorwa n’umunyamakuru wakosheje , nibindi nk’ibyo byo gukosora.
MITALI Adolphe.
Umukobwa yakize urutugu mu buryo butangaje, akoze ku isanduku Johnny Halliday yashyinguwemo.
Sylviane, imyaka 47, wari wararwaye urutugu, -rwarajemo ikinya-(paralysie); aratangaza ko mu gihe yakoraga ku isanduka Johnny Hallyday yashyinguwemo, yakize urutugu rwari rwarajemo ikinya.
Mu gihe Johhny Halliday, icyamamare mu muziki wa Rock, yasezerwagaho bwa nyuma, imbaga y’abantu, miliyoni, yari yahururiye uwo muhango mu gisa, nk’ubwitabire ubusanzwe abantu bagirira, ibintu by’Imana.
Nyuma y’ibyo “birori”, bya nyuma, bigenewe umuntu wese, muri iyi si, abantu batandukanye baratangaza ko babikiriyemo indwara bari bafite, kubera Johnny.
Magingo aya ariko abaganga baremeza gukira k’umuntu umwe, ariwe Sylviane, hakaba hagisuzumwa impapuro zo kwa muganga abandi berekanye.
“Numvise ubushyuhe bwinjira mu mubiri, buzamuka bugana mu rutugu”, mu gutangara kwa Sylviane, ngo yagiye kumva yumva ukuboko kwe kurimo gukora, urutugu rukora nkuko byahoze. Ku munsi ukurikiyeho rero, Sylviane, ngo nibwo yihutiye kujya kwa muganga, aho uwo ngo yasanze uko gukira guhari , kukaba ariko “kudasobanutse mu buryo busanzwe”
Sylviane rero agasoza agira ati” Ishimwe ni iryawe, Johnny”
Nyuma y’ibi rero, ubuhamya butandukanye bukomeje kugera ku binyamakuru, ari ubuturuka mu Bufaransa, ari ubuturuka, mu bubiligi, mu Busuwisi, bw’abantu bavuga ko bakize indwara kubera Johnny
Ubu benshi baribaza niba Johnny Halliday azagirwa Mutagatifu Johnny, cyangwa se, hakabaho idini rya Johnny.
MITALI Adolphe.