Ababyeyi baragaragaza ko mu gihe abana babo boherejwe ku ishuri, umwarimu adakwiye kwiyambura inshingano zo kumuhana akaba yamucishaho akanyafu nubwo bisigaye bifatwa nko kubangamira uburenganzira bw’umwana.
Mukangarambe Jacqueline utuye mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, ufite abana biga mu mashuri abanza, yagaragarije Izuba Rirashe ko akanyafu ku ishuri kakuweho, ariko ko bidakwiye kwambura inshingano umwarimu guhagararira umubyeyi, akaba yagakoresha adakabije.
Yagize ati“Umwana yankoshereje namuhana bitewe n’uko ndi umubyeyi. Umwana iyo akosheje ku ishuri, bagutumaho nk’umubyeyi, mugafatanya kumuhana. Amukubise nabyo nta kosa bitewe n’ikosa yakoze ariko na byo bidakabije. Ikibazo nagira ni uko yankubitira umwana ugasanga yamubabaje, ariko afite ikosa nta cyaha yaba akoze, akanyafu kagiyeho nta kibazo cyaba kirimo.”
Nyiraneza Marie Yvette, umuganga muri Gasabo, we yarenze ku cyo kuvuga igihe umwana yakoze ikosa, we anagaragza ko n’akanyafu kakwifashihwa mu gihe umwana adakurikira, ku buryo ashobora no kutarangara mu masomo.
Yagize ati“Kariya kanyafu kari keza kabafashaga kujijuka, kuko umwana utamureze ntacyo waba ukoze. Bitewe n’uko wamubwiraga uti “ndashaka ko ufata ziriya mara, ukamubwira uti ‘subira muri mara, wamunyuzaho akanyafu rimwe kabiri gatatu, [aseka] yahitaga abifata ako kanya, agahita abimenya. None ubu ngubu rero kubera ko batagikubitwa umuntu ari kugera mu wa kane atazi gusoma no kwandika, kandi umwana yarabaga byose abizi.”
Agereranya kwigisha n’inshingano z’umubyeyi mu rugo, Nyiraneza ati”Nk’uko nawe umwana mu rugo umubwira uti ‘jya kuvoma, yatinda, ukakamunyuzaho. Ubutaha ntabwo yongera. Yenda wabanza kumucyaha, nyuma ukakamunyuzaho, akanyafu kahozeho katuma umenya ibintu, natwe bakatunyujijeho. Birakabije ugasanga umwana ageze mu wa kane atazi gusoma, wamubaza ibihekane ntabizi, wamubaza mara ntayizi!. Ugasanga ari kubona zeru mu Kinyarwanda, ubwo se twaba tugana hehe?”

Nubwo ariko ababyeyi bagaragaza ko bakeneye ko abana babo mu gihe ari ngombwa banyuzwaho akanyafu ku ishuri, nk’uko mu rugo bagacishwaho, abarezi bo babibona ukundi.
Mukangwije Justine, umwe mu barezi baganiriye na Izuba Rirashe, akaba ari umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Mbandazi muri Gasabo, yagaragaje ko mu burezi bugezweho bahuguriwe, bakora ibishoboka ku buryo umwarimu aba inshuti y’umwana, nta gukoresha inkoni.
Yagize ati « Mu burezi dufite buganisha ku iterambere rya Vision 2020, dukorera abana bacu nk’abirerera… kera rero uziko umwana yabonaga umwarimu nk’umuteye ubwoba, Niba umwigisha mara atarabimenya, ni ikinyafu.»
Akomeza asobanura ko aho gukubita umwana, kugira ngo afate hakoreshwa amatsinda mu kwiga, cyangwa mwarimu akamwitaho by’umwihariko, ariko akoresheje kumugira inshuti, atari ukumuhabura. Ayo matsinda agashobora nko kugenera igihembo ku istinda ryakoze neza, bigatuma abana bose bakanguka.
No k’uwakosheje, Mukangwize ati «Inkoni ivuna igufwa ntivura ingeso… ubu se uko twarezwe kera tube ariko twongera kubikora ? Oya. Umunyafu ntabwo ari ngombwa, umwana iyo tubona ashaka kutunaniza, dutuma ku mubyeyi, tukamuganiriza ku burere bw’ubwana we.»
Abarezi hirya no hino bagaragza ko bigengesera ngo badakubita umwana bafat nk’uw’abandi, abana bamwe nabo bakabasuzugura.

Perezida Paul Kagame ubwo aheruka kugirira uruzinduko mu Karere ka Rubavu, yahaye ubutumwa abavuga rikijyana, bugaragza ko gucisha akanyafu ku mwana ari ngombwa mu burezi bw’umwana.
Yagize ati“Ubu bwana bwacu tubyara, kera se umuntu ntiyafataga n’umunyafu agatsibura. Ubu mwagiye muri ya majyambere ari aho abyinirira buri kintu cyose. Ubu bwana ubukurura amatwi, akana katumva kigize ikirara uragatsibura, ugakubita iminyafu. Naho iyo ukaretse gutyo wororamo ikirara. Ikirara murakizi? Murasha kubyara no kurera abana b’ibirara, mukabana nabo, niko mushaka kurerera igihugu, igihugu kikajya aho kikagira abana b’ibirara, batavugwaho, batagira bate!.”
Inkuru ya izubarirashe.
The post Ikurwaho ry’akanyafu ku banyeshuli ngo ryishe uburezi! appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..