Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Arajwe ishinga no kuba umuramyi w’ikitegererezo nka Gaby Kamanzi

$
0
0

Umuhanzikazi ukizamuka uzwi ku izina rya Umuhoza Clarisse, Arajwe ishinga no kuba umuramyi w’ikitegererezo nka Gaby Kamanzi, myuma yo kumwigiraho byinshi byatumye nawe arushaho gukunda kuririmba, akanabikora.

Umuhoza Clarisse, kugeza ubu wiga muri Kaminuza Gaturika I Save mu ishami ry’Ubuvuzi rusange, akomeje kugaragaza impano idasanzwe mu kuririmba indirimbo zaririmbiwe Imana. Clarisse yavukiye I Remera mu karere ka Ngoma, akurira mu Itorero ry’Abangilikani (EAR), muri  paruwasi ya Gasetsa ,Diyoseze ya Kibungo. Yatangiye kuririmba akiri umwana muto ubwo yari mu ishuri ry’icyumweru (Sunday school).

Clarisse ageze muri Groupe Scolaire ya Butare nibwo yaje gusa nubohotse atangira kuririmba byeruye. Ubwo yari kuri iki kigo yiga mu cyiciro rusange, yaririmbaga mu makorari y’abanyeshuri atandukanye. Yaje gutangira kuririmba ku giti cye ageze mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye aho yigaga muri Groupe Scolaire ya Kabare mu karere ka Ngoma mu ishami ry’Ibinyabuzima,ubugenge n’ubutabire.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yadutangarije ko amaze kwandika indilimbo zigera kuri cumi n’ebyiri ,hakaba iyo yakoze mu irushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Ngoma, ikaza kwegukana umwanya wa mbere, ubu ariko akaba amaze gushyira ahagaragara indirimbo enye (4) harimo  eshatu zakunzwe cyane arizo:Nzamuye, Hari impamvu, ndetse n’iyitwa uranyura.

Umuhoza Clarisse Gaby, avuga ko mu muryango avukamo hari abandi baririmbyi nka musaza we Kabayiza Celestin, uririmba akanacuranga muri korali ya ADEPR mu Gashyekero, ndetse na nyina ubabyara uririmba muri korali ya EAR Gasetsa, aho yumva ko byaba bifitanye isano n’impano ye.

Umuhoza Clarisse avuga ko kubera ukuntu akunda indirimbo za Gaby Kamanzi ndetse n’iza Patient Bizimana, ari nazo zamuteye guhaguruka agahembera impano ye, akaba yifuza kugera ku rwego rwa Gaby Irene Kamanzi ndetse byazamukundira akazakorana indirimbo n’aba bombi.

Uyu muhanzi akomeza atangaza ko kuririmba bimufasha mu masomo ye kuko mu gihe cyo kuruhuka ahugira mu kwandika indirimbo, kandi iyo yandika yumva amagambo aza bitewe n’ibihe by’umwuka arimo.

Kugeza ubu uyu muhanzio arabarizwa mu itsinda ry’abantu 63 ryitwa Hozana Ministries, aho  avuga ko nyuma yo kurangiza kwiga, kuririmba azabiha umwanya uhagije, bityo akaba yabigira  umwuga.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>