Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Past.Gashumba uregwa kwangiza abana b’abakobwa akanata umugore we, yagarutse mu Rwanda yidegembya mu giterane “Home Coming” cyo kumwezaho imiziro atasabiye imbabazi.

$
0
0

Mu myaka 7 ishize, nibwo mu Itorero rya Rwanda For Jesus rihererye Kicukiro humvikanye inkuru y’amabi yakozwe na Past. Steven Gashumba wahoze ayobora iri Torero, aho yateye inda umwana w’umukobwa biramenyekana ahita atoroka ajya kuba hanze y’u Rwanda.

Aya amakuru yarasakuje hirya no hino mu matorero, maze nyuma yo kugenda kwe aza guha Itorero Past.Muyango Jimmy ngo arimuyoborere. Nyuma y’iminsi mike, Past Gashumba yatangiye kugaragara ku matereviziyo mpuzamahanga avuga ubutumwa maze abapasiteri n’abakristo be bamuha inkwenene bavuga ko iryo vuga butumwa arimo gukora ari iryo kuyobya uburari ku byaha yasize akoze mu Rwanda.

Past.Steven Gashumba uregwa ku kuba yarangije abana b’abakobwa agata n’umugore we

Nyuma y’ayo magambo yose, abakristo be kimwe n’abashumba benshi batunguwe no kumva ko yatumiwe n’Itorero ryahoze ari irye ryitwa Rwanda For Jesus ngo agaruke binyuze mu giterane kiswe “Home Coming” kigamije kongera kumuha ikaze. Uyu mushumba yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe yakirwa nk’umwami uje gukiza byinshi mu Itorero rye dore ko yakiriwe n’imbaga.

Nyamara, abamwakiriye biyibagije ko hari imiziro afite yo kuba yarasize ateye umukobwa wari umukristo we inda, ndetse agasambanya n’abandi bana benshi b’abakobwa nabo bagiye batanga ibirego byabo mu nzego z’ubutabera. Biyibagije kandi ko yataye umugore we w’isezerano Frida Umuhoza ubu usigaye uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika hamwe n’abana be, ariko kuri ubu bakaba baratandukanye (bahawe gatanya – Divorce) binyuze mu mategeko.

Nyuma y’ibi byose, isange.com yashatse kumenya amakuru mpamo maze ishakisha uwahoze ari umugore we kugira ngo agire icyo avuga.

DORE IBYO ISANGE.COM YAGANIRIYE N’UWAHOZE ARI UMUGORE WE WITWA FRIDA UMUHOZA.

Nyuma y’uko Gashumba Steven aje mu Rwanda, abanyarwanda baba muri Amerika bazi abanyanga ye yose bihutiye kumenyesha isange.com ko batishimiye na gato igaruka rye kuko atigeze yihana ndetse ngo akaba anafite imyitwarire mibi muri Amerika.

Uwahoze ari umugore we witwa Frida UMUHOZA yabwi ye ikinyamakuru isange.com ko Gashumba yaje mu Rwanda nyuma yo gutegeka Past.Gasangwa gutegura igiterane cyitwa Home Coming kugira ngo agaruke mu Rwanda. Ibi byabayeho nyuma yo gucura ikinyoma cy’uko ngo Past.Muyango Jimmy wari warahawe kuyobora iri Torero ariko atemera amakosa Gashumba yasize akoze, maze bamuhimbira ko ngo yaba yarashatse kuryiba kandi atari byo, ibi biba intandaro yo kumusimbuza Past.Gasangwa wemeye gusigasira no kweza amahano Past.Gashumba yasize akoze.

Madamu Frida yabwiye isange.com ko Past.Gashumba yigeze guhamagara Past.Jimmy amusanga muri Amerika ari kumwe na Mukuru we Bosco maze amubwira ko atazigera agaruka mu Rwanda bityo ngo Itorero akaba arimweguriye burundu. Ukugaruka mu Rwanda kwa Gashumba arwanira Itorero yari yarahaye Past.Jimy Muyango ngo byatangaje abantu muri Amerika ku buryo bibaza umukino yaba arimo muri iki gihe.

Madam Frida Umuhoza akiri kumwe na Gashumba

Madamu Frida Umuhoza yakomeje abwira isange.com ko nyuma yaho agereye muri Amerika we n’abana be, imyitwarire ya Past.Gashumba yakomeje kuba mibi ku buryo bugaragarira benshi, bituma asaba inzego zibishinzwe muri Amerika ko zabaha gatanya maze zirabikora. Madam Frida yakomeje avuga ko mbere y’uko Gashumba ava mu Rwanda ngo yari yarateye umukobwa inda aza no kubyara ariko ngo na mbere yaho yajyaga asambanya abana b’abakobwa ku buryo imiryango yabo yaje guhaguruka ikajya imutura umujinya w’ibyo umugabo we yasize akoreye abana babo.

Madam Frida akomeza avuga ko Gashumba atigeze yihana na gato

Avuga ko Gashumba atigeze yihana naga to ku makosa yamukoreye mu gihe babanaga kuko ngo yamubabarije umutima bikomeye cyane. Yongeyeho ko kuba yaraje mu Rwanda ntabanze gusaba imbabazi abana yahemukiye kimwe n’imiryango yabo nabyo bikwiriye kwibazwaho. Yavuze ko yavuganye na Past.Gasangwa amubaza impamvu yatumiye Past.Gashumba kandi bizwi ko afite imiziro, maze ngo amusubiza ko atari we wamutumiye ahubwo ko Past.Gashumba ari we wategetse ko hategurwa icyo giterane.

Nyamara nubwo avuga guryo, ngo nyuma yaje kongera kumubwira ko Gashumba yatumiwe mu rwego rwo kugira ngo asabe imbabazi ariko ibi ntibyigeze bibaho kuko kuwa 18/06/2017 ari bwo bari batangiye icyo giterane maze ngo aza kubwira abakitabiriye ko ibyagiye bimuvugwaho byose byarangiye.

Madam Frida yabwiye isange.com ko muri Bibiliya harimo inkuru y’umugabo witwaga Zakayo wambuye abantu ariko yamara guhura na Yesu akamenya ibyaha bye akabyihana maze agakubira inshuro 4 buri muntu wese yambuye. Yabigereranije n’ibyaha Gashumba yasize akoze ariko we akaba atarigeze abyihana na gato ahubwo akihutira kujya ku gatuti avuga ijambo ry’Imana aho kujya kureba abo yahemukiye  bose.

Madam Frida kandi yabwiye isange.com ko yibuka ko mu giye yajyaga gukundana na Gashumba we yari akiri umwana utaruzuza imyaka yo gushaka. Yongeyeho ko aticuza ko yashakanye na Gashumba, anamusaba ko yagaragaza aho uwo mwana yabyaranye na wa mukobwa yaba ari kugira ngo aze mu bandi bana kuko ubu bamaze gukura dore ko ngo banabubaza ibibazo byinshi kuri izi ngingo.

Isange.com yabajije Madam Frida icyo yabwira Past Gashumba baramutse babonanye, avuga ko yamusaba yuko yasaba imbabazi mbere yo kujya kuvuga ijambo ry’Imana. Abajijwe niba yakwemera gusubirana na Gashumba mu gihe cyose yaba asabye imbabazi, avuga ko ibyo gusubirana bitashoboka.

Isange.com yashatse kumenya icyo Gashumba atangaza maze ihamagara umuvugizi we Past.Gasangwa imubaza impamvu yaba yaratumiye Gashumba kandi azwiho ibi byaha byose, maze asubiza avuga ko ibyo ari ukumubeshyera, ko atazi n’aho ibyo birego byose bituruka. Yasubije ko Gashumba nta wa mutumiye muri icyo giterane.

Isange.com imaze kumva ko umuvugizi wa Gashumba atangaje ko ibivugwa byose ari ukumubeshyera, yahise ifata icyemezo cyo kutongera kumubaza byinshi kuri iyi ngingo, ahubwo ikazishakira Gashumba ubwe ku giti cye kugira ngo imubaze niba yemera gusaba imbabazi z’ibyabayeho ndetse n’ibimuvugwaho byose.

Turacyakomeza kubakurikiranira hafi iby’iyi nkuru…..

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>