Korali Intumwa zidacogora yo ku Nkombo itegerejwe I Kigali mu ivugabutumwa ribatura, yatumiwemo n’umudugudu wa ADEPR Iriba, muri paruwasi ya Gasave , mu rurembo ry’umujyi wa Kigali, kuva tariki ya 23-25 Kamena 2017 mu giterane cyahawe umutwe ugira uti:” Kuremera Imana ubuturo bwera”.
Igiterane cyahawe intego igira iti: ” Kuremera Imana ubuturo bwera”, cyateguwe n’umudugudu w’IRIBA kuva kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 kugeza kuya 25 Kamena 2016.
Umudiyakoni kuri uyu mudugudu, akaba n’umwe mu bategura iki giterane Mathieu Habyarimana, aganira n’ikinyamakuru isange.com, yemeje aya makuru, atangaza ko koko bategereje korali Intumwa Zidacogora izaza kwifatanya nabo mu gitera giteganijwe mu mpera z’iki cyumweru.
Korali Intumwazidacogora ni korali ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR paruwasi ya Ishywa (Nkombo) mu itorero ry’akarere ka RUSIZI. Iyi korali yatangiye mu 1971, kuva icyo gihe yakomeje kwaguka ubu ikaba igizwe n’Abaririmbyi 8, yakoze ivugabutumwa mu mu bice bitandukanye by’igihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze nko muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo na Uganda.

Korali Intumwazidacogora kuva ku Nkombo, irataramana n’abanya Kigali, ku mudugudu wa ADEPR IRIBA
Bimwe mu bikorwa imaze kugeraho, ni uko yiteje imbere ikaba ifite ibyuma bya muzika bigezweho ikaba ifite Album 2, imwe y’amashusho bise “ Uwiteka aratabara” ndetse n’indi y’amajwi.
Iyi korali kandi ntiyahejwe mu ivugabutumwa rinyuze mu bikorwa nko gufasha abatishoboye aho buri mwaka ijya ifasha nibura abantu 50 mu kubona ubwisungane mu kwivuza, nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bwa korali Intumwa zidacogora.
Korali Intumwa zidacogora ifite intumbero yo gukomeza gukora ivugabutumwa rihindura kandi rikagera kuri benshi. Mu rwego rwo kwiteza imbere, iyi korali ifite imishinga migari nk’uwo kugura imodoka izajya ifasha mu bikorwa bya korali, itwara abarimbyi mu ivugabutumwa .
Ni kenshi korali Intumwa zidacogora ikoreye ivugabutumwa mu mugi wa Kigali, bakaba bahamagarira abakunzi babo n’abakunzi b’umusaraba bari I Kigali kuva kwifatanya nabo muri iki giterane giteganijwe mubera ku mudugudu wa ADEPR IRIBA, muri paruwasi ya Gasve, kuva kuri uyu wa gatanu tariki ya 23-25 Kamena 2017.
Urashaka ko tugufasha kumenyekanisha ibyo ukora birimo Ibiterane n’ibitaramo, Amasengesho n’indi mihango ikorerwa mu itorero ushumbye cyangwa ubarizwamo ndetse n’imiryango ya Gikristo, duhamagare kuri +250 788 869 844. Dusobanukiwe neza imbaraga z’ubutumwa nyabwo butangiwe igihe kandi bukagera kubo wifuza bose. Amakorali, abahanzi n’abashumba uyu niwo mwanya mwiza, ngo dufatanye kwagura ubwami bw’Imana.