Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Burundi: Umupadiri n’abaririmbyi barenga 16 baguye mu mpanuka

$
0
0

Mu ntara ya Rutana Komini Rusongati mu Burundi habereye impanuka ihitana ubuzima bw’Umupadiri umwe, abaririmbyi barenga 16 n’umubikira umwe bo muri paruwasi ya Kiguhu.

Iyo mpanuka yabaye kuri iki cyumweru taliki ya 24 Mata 2016 mu masaha ya saa mbiri z’ijoro ahitwa “Kuwibyuma” muri zone ya Shanga muri komini ya Musongati intara ya Rutana, aho imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yaritwaye abanyeshuri b’abaririmbyi ibakuye mu ntara ya Gitega.

bo baririmbyi bari abanyeshuri bo muri paruwasi ya Kiguhu

bo baririmbyi bari abanyeshuri bo muri paruwasi ya Kiguhu

Ikinyamakuru Bujatoday cyanditse iyi nkuru kivuga ko abakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa mu bitaro bikuru by’intara ya Gitega.

Iyi mpanuaka ibaye iya kabiri mu kitarenze ibyumweu bibiri, nyuma y’indi iheruka kuba ku italiki 10 Mata 2016 mu mujyi wa Bujumbura igahitana abarenga 20.

The post Burundi: Umupadiri n’abaririmbyi barenga 16 baguye mu mpanuka appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>