Byavuye muri abidjantv.net (Fati Moalus ), ku nteruro, “Sexe, mensonge pouvoir, la trilogie infernale,voici les presidents fideles a leurs epouses”
Nkuko bitangazwa n’iki kinyamakuru, Abidjantv.net na Jeune Afrique, Prezida Kagame yagaragaye nk’umwe mu ba Prezida bake bo muri Afrika batabarwaho guca inyuma abagore babo. Mu gihe ku yindi migabane y’isi icyaha cy’ubusambannyi gikoraho abayobozi b’ibihugu, bamwe kikabahirika ku butegetsi abandi kikabajyana imbere y’ubucamanza, Muri Afrika ho kuva aho uyu mugabane wigobotoreye ubukolonize, ibikorwa by’ubusambanyi bw’Abaprezida bagiye bayobora ibihugu byo muri Afrika, ntawe byigeze bigiraho ingaruka, ahubwo wagira ngo byagiye bifatwa nk’ikimenyetso cy’Ubugabo, ubutwari.
Iyo ukurikiranye ibihe byo kwamamaza Abiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, usanga ubuzima bw’uwiyamamaza yaba yaraciyemo guhera mu bwana bwe bugenzurwa cyane, ugasanga binjiye mu byo twita ubuzima bwite bwa muntu(vie privee). Iyo bamubonyeho ikintu cy’inenge nk’ubusambanyi.. bishobora kumuviramo ingaruka zo kudatorwa, ndetse no kuba yava ku butegetsi mu gihe yaba yarabugezeho. mwagiye mubyiyumvira kuri ba Clinton, yewe na Trump ubwe byari bimukozeho.
Ejo bundi muzi uko byagendekeye Dominique Straus-Khan na Anwar Ibrahim, mu bindi bihugu. Muri Afrika rero nkuko nabivugaga, ibikorwa by’ubusambanyi bikozwe n’abayobozi b’ibihugu, uwavuga ko nta munyafurika byigeze bibuza gusinzira ntiyaba abeshye. Sinzi niba byaba bituruka ku mico aba banyafrika bihariye, ibyo byakorwaho ubushakashatsi. Ikigaragara nuko ari ibintu bifatwa nk’igikorwa cya kigabo. Uhereye ku ba Prezida nka Kadhafi, Mobutu, Bongo, Eyadema, Kenyatta, cyangwa se Houphouet Boigny, wavugaga ko ubutware nyabwo bugomba kugendana no kubonana n’abagore benshi mu buryo bwa gihinza (domination).
Uyu yasimburanyaga mu buriri bwe abagore b’abaministre be, aho bamubwiriraga amabanga y’abagabo babo, cyangwa agakora nka Kadhafi wasambanyaga abagore b’abandi ba Prezida. Muri icyo gihe cyahise, Aba Prezida nka Diouf, Senghor, Nyerere, Ahidjo, batacaga inyuma abagore babo ; bafatwaga nk’abatari bazima. Paul Kagame, Alassane Ouatarra, Paul Biya ; abaziranenge. Muri iki gihe rero usanga ibintu bitari uko byari bimeze mbere bitewe n’impamvu zitandukanye:
Umuyaga wa Demokarasi, itangazamakuru ryateye imbere aho ubu bigoye guhisha ubuzima bwite bw’umuntu, ivugabutumwa, icyorezo cya Sida n’izindi mpamvu zitandukanye. Ibi ntibivuze ariko ko ubusambanyi bwacitse mu bakuru b’ibihugu, reka da.. Abaprezida benshi ntihabura inkuru zigenda zibavugwaho, zerekeranye n’ibyo bikorwa.
Abaprezida bakeya muri iki gihe nibo bavugwaho ubudahemuka bwo kudaca inyuma abagore babo. Abo ni Paul Kagame, Alassane Ouatarra, Paul Biya, abo bivugwa ko utasangaho n’agakosa gato ko kunyuranya n’isezerano bagiranye n’abagore babo.
Src: Voici les présidents fidèles à leurs épouses
MITALI Adolphe.