Umugore yishe abana 4 n’umugabo we, abasogose ibyuma.
Umugore yishe abana be bane n’umugabo abateye I byuma. Ibyo byabereye i Atlanta, muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika. Diana, Umwana warokotse yakomeretse niwe usobanura uko ibintu byagenze.
Ni Atlanta muri Leta ya Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, aho polisi yasanze mu rugo umuryango w’abana bane na se wabo bishwe na nyina wabo, umugore w’imyaka 33, ihasanga n’akana karokotse ariko kavuze uko byagenze.
Kuri uwo munsi nkuko uwo mwana Diana abivuga ngo umuryango wose wari wafashe umugambi wo gusohoka bakajya I Savannah, ku mazi . Bageze yo rero ngo baroze, byose ngo bigenda neza kugeza igihe batahiye , nkuko uyu mwana abivuga. Ibi ariko rero siko uwo Isabel Martinez, nyakubatsemba; abivuga, kuko we avuga ko bakiri mu mazi ngo yabonye “imiraba y’amazi ishaka kubarohamisha” ngo yumvaga aho hantu “umwuka wa Satani” , ngo akumva atamerewe neza aribyo byatumye yarifuzaga ko bahava, ngo ashaka kubakiza. Ngo yabwiye rero umugabo we ko bataha.
Nkuko Diana akomeza abivuga, ngo nyina mbere yo kumutera icyuma yamubwiye ko amukunda cyane, ariko amubwira ko agiye kumwohereza kwa Yesu. Umwana avuga ko yatangiye kurira abwira nyina ko atifuza kujya kwa Yesu, mbere y’uko nyina amutera icyuma.
Uwo mugore rero amaze gutera agakobwa ke icyuma ngo yakajyanye mu cyumba aho umugabo yari aryamye ngo agamije kukamwereka, mbere yuko nawe amutera icyuma.
Ako gakobwa, Diana ariko nubwo gafite ibikomere bitoroshye, kashoboye kurokoka, ibitarashobokeye ariko,Isabela,imyaka 10; Dakota,imyaka7, Dilan imyaka 4 na Axel,imyaka 2, bahasize ubuzima.
Amaze kubica, uyu mugore yabaryamishije hamwe, ngo “baruhukire hamwe” nkuko yabivuze.
Martinez ariko akigera imbere ya polisi yatangaje ko atari we wakoze iryo shyano, ko ari umwe mu baturanyi babo, bamubajije uwo ari we avuga ko aribo bagomba kubyivumburira.
Biravugwa ko muwa 2015, uyu muryango wari warakozweho iperereza hejuru y’ikirego cyavugaga ko abana bajya bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo n’ababyeyi babo. Ibyo ngo nabo bakaba barabyemeye ko babakubitaga. Icyo gihe ariko ababishinzwe bari babyihoreye, ngo batekereza ko bitari kuzakomeza.
MITALI Adolphe.